Ishuli ryisumbuye rya Mutagatifu Visenti wa Pawulo ryafashije Musenyeri Visenti HARORIMANA kwizihiza Bazina Mutagatifu we

140 Bayisomye

Tariki ya 27 Nzeli Kiliziya yizihiza Mutagatifu Visenti wa Pawulo, umusaserdoti wavukiye Mu gihugu cy’Ubufaransa Mu mwaka wa 1581 akitaba Imana mu 1660.
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri Nyiricyubahiro Visenti HARORIMANA wahimbazaga umunsi wa Bazina we Mutagatifu, yifatanyije n’ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Visenti wa Pawulo, anitabiriye ubutumire bwaryo.

Mu gitambo cya misa cyatangiye isaa tanu muri Katedrali Bikira Mariya Umwamikazi w’i Fatima, Umwepiskopi akikijwe n’abasasrdoti yaturiye iryo shuli misa ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo abatanga isakramentu ry’Ugukomezwa Ku banyeshuli baryo ndetse hiyongeyeho abanyeshuli b’ibugo bya Essa Ruhengeri, Etefop na Apicur nabo bari barateguriwe kwakira Roho Mutagatifu muri iryo sakramentu.

Mu nyigisho yatanze, Umwepiskopi yagarutse ku nzira burivwese muri twe anyura Mu gusubiza umuhamagaro yagenewe. Yagize ati “ubutore bwacu tubukesha ubuntu bw’Imana itora ikanagaba uko ishatse kandi ikanadukura mu baciye bugufi, ikadukura mu busabusa ikatwicaza ku ntebe y’abakomeye.”

Urebye koko, ubuzima bwose bwa Mutagatifu Visenti wa Pawulo ni uko buteye. Yabayeho mu bihe bikomeye by’intambara n’ingaruka zayo ariko ntibyamubujije kugira umutima w’impuhwe, mbese nka Yezu. Ni nabyo amasomo matagatifu y’umunsi mukuru yatubwiraga.

Abishimangira, Umwepiskopi yakomeje agira ati “urebye koko, Visenti Mutagatifu mu gihe cye yitangiye abantu bameze nka za ntama zitagira umushumba yigana Yezu igihe abonye ba bantu bameze nk’intama zitaragiwe maze akabagirira impuhwe. Ni nacyo cyari cyaramuzanye. Izayi umuhanuzi yabivuze neza, ni koko umugaragu w’Imana yaje gukingura amarembo y’umukiro ku bari barihebye. Yoherejwe gushyira abababaye inkuru nziza. Mu gihe inkuru ikomeye mu isi yacu ari biracitse, twibuke ko Yezu we yaje guhumuriza bose ngo babeho mu bwigenge bw’abana b’Imana.
Azakomeza komora abafite umutima wamenaguritse, azatangaza ko ababoshywe babohowe; yambike ikamba abashavuye b’i Siyoni ndetse n’ab’iwacu hafi aha akabomoza amavuta.”
Mu ntore ze nka Visenti wa Pawulo Mutagatifu, Yezu Kristu ahoza abababaye. Ni gahunda y’Imana ikomereza muri Kiliziya mubo yitorera.

Nk’uko Umwepiskopi yabiraze abanyeshuli mu ijambo yabagejejeho mu birori, “Urukundo nimpuhwe by’Imana biturange igihe duhimbaza uyu munsi ndetse no mu bihe byose. Tube hafi y’abababaye bose. Tubikore twihariye tunabikore no muri rusange.”

Visenti Mutagatifu yitangiye imfubyi, abakene, impunzi, arera abasaseridoti kandi anashinga imiryango ibiri y’abihayimana irengera abaciye bugufi. Abo ni Abari b’Urukundo (Filles de la Charité) n’Abapadiri b’Ubutumwa (Pères Lazaristes-Congrégation de la Mission).
Muri iyi si yacu,umukene arakomeza guhonyorwa kandi ari nako atebezwa munsi y’imibereho myiza. Na n’ubu rwose  baracyariho bacishwa bugufi bakanahonyorwa. Ni byinshi bibangamiye ubuzima n’ubwisanzure bw’abantu. Umwepiskopi yabyibukije akomoza ku bikomere bikivirirana muri sosiyeti zacu.
Dukurikize urugero rwa Kristu waje gukiza akabikora mu bikorwa bigaragara. Abababaye barakomanga. Ijambo rye ritumurikire muri ibyo bikorwa. Abe barangwa n’urukundo n’impuhwe.
Tuvome imbaraga mu Ukaristiya duhabwa, niryo sakramentu ry’urukundo ryatunze abatagatifu.

Myuma ya misa ibirori byo kwishimira Visenti wa Pawulo Mutagatifu byakomereje mu ishuli ryamwitiriwe aho abanyeshuli n’abarezi bakiriye Umwepiskopi, abasaserdoti benshi ndetse n’abayobizi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, ushinzwe uburezi mu karere ka Musanze ndetse n’ababyeyi benshi barerera muri iryo shuli.
Ubu ishuli rya Mutagatifu Visenti wa Pawulo rirererwamo abanyeshuli 454 bitabwaho n’abarezi 27. Ni ishuli ritsindisha ku rugero rushimishije.
Twifurije Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri kwizihiza umunsi wa Bazina Mutagatifu we akomeza gusabira abaciye bugufi ngo babohorwe kandi batabarwe.

Padiri Sixte HAKIZIMANA
nasixte@yahoo.fr

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*