Umuryango w’Ababikira ba Mutagatifu Visenti wa Pawulo bizihije Yubile ya bamwe mu babikira babo

Sangiza abandi iyi nkuru

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017, umuryango w’Ababikira ba Mutagatifu Visenti wa Pawulo b’i Lendelede wizihije ibirori bya Yubile y’imyaka 50 na 25 abakibira bane bo muri uwo muryango bamaze biyeguriye Imana. Abo ni mama Epiphanie NYAMPINGA, mama Christiane BARANZAMBIYE bizihije imyaka 50 na mama Marthe UWUMUREMYI na mama Léonille KURADUSENGE bizihije imyaka 25.

Mu gitambo cyaturiwe muri Katedrali ya Ruhengeri, Musenyeri Visenti HARORIMANA wari waje kwifatanya nabo mu birori, yashimiye Imana kubera ubuhamya bwo kuyegukira igaragarije muri abo babikira.
Mu nyigisho ye, yagize ati “Basezeranye gukurikira Imana byimazeyo banyuze mu isezerano ry’ubugira gatatu: ubusugi, ubumanzi no kumvira. None dore imyaka irashize kandi baracyariho bagaragaza ko babaye indahemuka.” Nibyo koko, ineza Imana igirira abayo ihoraho igihe cyose bayegukiye. Mu gihe cya ba mama Epifaniya na Christiana, kwiyegurira Imana byari ubusazi n’igihombo. Nk’uko babyivugira, “byari bigoye kubona umukobwa w’inkumi yiyemeza kureka gushaka ngo umuryango we ubone inkwano y’inka ngo agiye kubaho adashatse!” Bakomeje bagira bati “twaratotejwe ku ruhande rumwe ariko turanashyigikirwa ku rundi ruhande kuko bamwe mu babyeyi bacu bari barakiriye inkuru nziza ndetse bamwe banadushishikarije kwiyegurira Imana bataramenya icyo byasabaga.”
Ubukristu ni igitangaza gikomeye! Gukurikiza ingingo zimwe na zimwe z’ivanjili ya Kristu mu minsi ya mbere y’amaza yabwo mu Rwanda haba igihe byajyaga amahano. Umwepiskopi yakomeje agira ati “burya gahunda y’Imana ntikuka. Nibyo koko umuntu agira uruhare ku bucunguzi bw’Imana akaba umugabuzi w’ineza n’impuhwe byayo. Ikindi kandi, ukwiyegurira Imana kugaragaza ko ibyo abantu baha agaciro akaba ari nabyo bibahihibikanya, burya sibyo biba bigomba kugenga muntu.
ubwo duhimbaza Yubile nk’iyi, ni ikigaragaza ko gukunda Imana bishoboka koko, maze umuntu akageza ku myaka nk’iyi 25 na 50 kandi acyishimye.”
Nibyo koko, iby’isi ntibishobora kutugeza ku byishimo bisendereye. Abatoya dukomeze tubibone kandi dutinyuke kwiha Imana kuko aho bakuru bacu bajya ari heza.
Ukwiyegurira Imana nibwo bukungu n’ibyishimo bidashira kandi bidashavuza. Kwegurira Imana ubuzima bwacu birashoboka kandi biraramba. Umwepiskopi ati “biduha ubwigenge n’ibyishimo bidashira kandi bidahenda ubwenge.”

Iyo twizihiza Yubile, ni umwanya tuba duhawe ngo twishimire ineza yaduherekeje muri iyo minsi ishize. Uba kandi ari n’umwanya wo gusubiza inyuma amaso ngo niba hari ikitaragenze neza tukinoze. Ni n’umwanya kandi wo gufata intambwe nshya kabone n’ubwo umuntu yaba ashaje.
Ababikira bane bakoze Yubile bongeye kugaragariza Nyagasani ko bakimukunda kandi bakimukurikiye basubira mu masezerano bagiranye nawe mu myaka 25 na 50 ishize.
Ukwiyegurira Imana ni ikimenyetso cy’Ingoma y’Imana mu bantu. Ni ubuhamya budasaza muri iyi si bugaragaza icya ngombwa muntu yaremewe: kwitura Umuremyi we kandi akamwigiraho kunyura muri iyi si atuje agenda amusanga.

Uyu muryango wavukiye i Lendelede mu Bubiligi mu 1911ushingwa na Padiri Benoit de Beir awuragiza Mt Visenti wa Pawulo maze abawugannye bose abatoza kumenya no kuba incuti z’abakene rwose. Wageze mu Rwanda mu 1956. Kuri ubu Ababikira ba Mutagatifu Visenti wa Pawulo b’i Lendelede bamaze kugera kuri 64, abakirerwa ni 28 bakaba babarizwa mu mazu atandatu muri Diyosezi enye z’u Rwanda: Ruhengeri, Nyundo, Kigali ma Butare. Bari kandi mu butumwa muri Diyosezi ya Goma ho muri Kongo no mu gihugu cya Santarafurika. Muri Kiliziya, ubutumwa bwabo bubarizwa mu bikorwa by’uburezi, ubuvuzi, kwita ku batishoboye n’abafite ubumuga ndetse no kwigisha abakobwa imirimo iciriritse.

Sr Marie Louise MUKANYANDWI

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*