Incamake y’inyigisho ya Musenyeri Filipo Rukamba mu misa y’ishyingurwa rya Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana

Sangiza abandi iyi nkuru

Ba Nyiricyibahiro Abepiskopi,
Bayobozi,
Basaserdoti,
Bihayimana,
Bakristu bavandimwe.

Duherekeje Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana umuntu wabayeho akaberaho Imana n’abantu yari yaramutumyemo. Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana mbere na mbere ni umuntu w’Imana. Yari umuntu wuje ineza n’urugwiro, ushyira mu gaciro kandi akagira ubwira.
Mbese yari nka cya giti gituye iruhande rw’umugezi.
Yabaye Padiri azi neza ko ari Imana yamuhisemo, bityo abera benshi Urumuli rugeza kuri Kristu. Ni nayo mpamvu yafashe intego agira ati “in caritate et humilitate, mu bwiyoroshye no mu rukundo”.
Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana ntiyigiragamo uburyarya. Yarenze ku byatandukanya abantu byose, yishimana n’abishimye, ababarana n’abababaye. Yabanishije abasaserdoti, akunda abihayimana n’abakristu. Yaberetse Imana rwose kuko yari afite ayo mizero yo kuzabana nayo no kuyibanisha n’abo yashinzwe.
Mbese koko yari afite aya mizero ya Yobu twumvise mu isomo rya mbere: “nzi ko umucunguzi wanjye ariho kandi ko azampagurutsa…nzamwirebera n’amaso yanjye, ngiyo inyota inyuzuye umutima.”
Mu murimo twamushinze nk’Abepiskopi, yayikoranye ubwitange n’umurava.

Ndatsindagira nkomeje urukundo yari afitiye iyi Diyosezi, dore ko uretse amatariki adahuye twaherewe rimwe inkoni y’ubushumba. Hari mu 1997, icyo gihe ibihe nti byari byiza rwose.
Amaze kugirwa Umwepiskopi, yakoresheje imbaraga za roho ye, iz’umutima n’iz’ubwenge bwe maze ahagurutsa imbaga yari yarageragejwe.
Yasannye imitima y’abantu, akunda uburezi ashinga iseminari ntoya, akenura ubushyo ashinga amaparuwasi umunani, atanga amasakramentu, abyutsa mu mitima yari yarakomeretse urwibutso rwa Yezu Kristu wapfuye ariko akazuka, mbese nk’uko twabyumvise mu isomo rya kabiri ry’iki gitambo, aho Pawulo Mutagatifu yabwiraga Timote ati “ujye wibuka Yezu Kristu wazutse mu bapfuye, nk’uko Ivanjili namamaza ibivuga…nituba intwali, tuzima ingoma hamwe nawe…”

Bavandimwe, urupfu rw’umuntu rurababaza. Nyamara ukwemera kwacu kutubwiriza ko tuzabaho hirya y’ubu buzima. Ni naho Yezu Kristu Umwana w’Imana yanyuze.

Ivanjili yo itubwiye ko tuzabaho mu ijuru hamwe na Nyagasani. mu isengesho rya nyuma rya Yezu, yasabye ko twazabarizwa aho nawe azaba ari. Ngayo amizero yacu.

Turagushimira Nyagasani wowe wahaye abantu ubupfura butuma bagera ku cyiza batoza abandi. Turagushimira ko waduhaye Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana ngo atubere umutoza mu kwemera kutuganisha ijuru. Turagushimira ko yatubereye Umushumba w’ineza, ukuri n’urukundo, akatubera umuntu wuje ubwira muri Kiliziya. Ubwo atabarutse, ukwemera kwe kumuhuze n’ubuntu bwawe. Ubwo kandi yatubereye Umushumba hano mu nsi, azanatubere umuvugizi mu ijuru.
Turazirikana icyakora ko nta ntungane ibaho mu maso yawe. Ugirire urukundo yakunze Umwana wawe n’urwo yadukundaga, maze umusukure umwicaze iruhande rwawe.
Bikira Mariya Umwamikazi w’ijuru n’isi, udusabire.
Tubisabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu, Amen.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*