Musenyeri Misago na Musenyeri Yohani Damaseni bashyinguwe ku matariki akurikiranye

Sangiza abandi iyi nkuru
Musenyeri Agustini Misago wa Gikongoro na Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana
batabarutse mu matariki akurikiranye none  bashyinguwe ku matariki akurikiranye. Iyi ni impurirane Kiliziya y’u Rwanda izajya yizihiza mu ma Diyosezi abiri yombi yashinzwe akurikiranye na Mutagatifu Papa  Yohani Pawulo wa kabiri.
Ubu turibuka isabukuru y’imyaka itandatu Musenyeri Misago ashyinguwe muri kiliziya ya katedarali ya Gikongoro. Mu ishyingurwa rye, Arikiyepiskopi wa Kigali Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa yagize ibyo yibutsa. Yagize ati: Musenyeri Agustini Misago na Diyosezi ya Gikongoro twavuga ko koko bahawe ku nkongoro y’urukundo mu bubabare, nk’uko Yezu yayigeneye Intumwa ze, zishakiraga gutemba ahashashe. Yezu yarazibwiye ati « Koko muzanywera ku nkongoro yanjye, naho kwicara iburyo n’ibumoso bwanjye si jye ubitanga : ni ibyo abo Data yabigeneye »( Mt 20,23).
Nibyo koko Musenyeri Misago yagize ububabare bukabije muri Kiliziya. Yakomeje agira ati: “Ya nkongoro y’ububabare bw’i Getsemani no ku musaraba, Musenyeri Misago yarayihawe, yarayinyoye, kimwe n’intumwa za Yezu Kristu n’abandi bose bemera kumukurikira batarora inyuma. Nka Yezu, nawe yagize igihe cyo kubabazwa n’urupfu rw’abapadiri be, maze abandi bamusiga wenyine. Nyamara ari uburwayi, ari n’izindi mpagarara, ntibyamubujije gukorera Diyosezi  ye ndetse akabona n’umwanya wo gukorera Kiliziya yo mu Rwanda, kimwe n’indi mirimo abepiskopi bo mu Rwanda bahuriramo n’aba za Diyosezi zo mu bihugu duturanye.”
Umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Gikongoro aruhukiye muri Kiliziya yitangiye. Yashyinguwe tariki ya 15 Werurwe 2012.
Uyu munsi Kiliziya y’u Rwanda irabika umubiri n’undi mwepiskopi.
Kimwe na Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana ndetse n’abandi ari bo Musenyeri Yozefu Sibomana wa Kibungo, Wenceslas Karibushi na Aloyizi Bigirumwami ba Nyundo, Yohani Batista Gahamanyi wa Butare, Bernard Manyurane wari watorewe kuyobora Diyosezi ya Ruhengeri, bose bahawe icyubahiro cyo gushyingurwa kuri Altari ya za Kiliziya Katedrali zabo.
Tubasabire kuruhukira mu mahoro. Igihe Arikiyepiskopi wa Kigali yasezeraga kuri Musenyeri Misago, yagize ati:
“Musenyeri Agustini Misago urabeho. Numara gushira impumu usabire Diyosezi yawe, u Rwanda n’Abanyarwanda n’abakeneye inkunga y’amasengesho yawe”
Nabo baruhukire mu mahoro kandi basabire Kiliziya y’u Rwanda mu makoni igezemo.
Musenyeri Jean Damascene BIMENYIMANA
Padiri Sixte HAKIZIMANA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*