INSHAMAKE Y’IBARUWA YA GISHUMBA DILEXI TE YA NYIRUBUTUNGANE PAPA LÉON XIV, KU RUKUNDO DUKUNDA ABAKENE
Dilexi te, Naragukunze, ni amagambo dusanga mu gitabo cy’Ibyahishuwe 3,9. Mu isi ya none hari abiyita ab’Imana ariko ibikorwa byabo bikababeshyuza. Imana yivugira ko abayikunda babigaragaza mu bikorwa ; si amagambo gusa. Nyirubutungane Papa Léon XIV aduhaye iyi nyandiko ngo twibuke ko urukundo rw’Imana ari rwo rukiza isi, kandi ko rutagarukira mu magambo gusa ahubwo urukundo rwigaragariza mu bikorwa by’impuhwe ndetse n’urukundo rugera kuri ba bandi bakennye kandi batagira ubarengera, abakene.
Dilexi te (naragukunze) ije ikurikira inyandiko ya Nyirubutungane Papa Faransisiko yitwa Dilexit nos (yaradukunze). Ni inyandiko kandi yatangijwe na Nyirubutungane Papa Faransisiko ikaba yarasubukuwe na Nyirubutungane Papa Léon XIV, ikaba ibaye ibaruwa ye ya mbere atangarije abakristu. Ivuga urukundo rukunda abakene.
UMUTWE WA 1 : IBYO TUTAGOMBA KWIRENGAGIZA
Muri iki gice cya mbere, Nyirubutungane Papa Léon XIV arasobanura impamvu n’intego y’urukundo rwa Kristu n’uruhare rw’abakristu mukurugaragaza ku isi. Umusaraba ni wo kimenyetso cy’ukuri cy’urukundo rwa Kristu, We watwitangiye akadukunda kugeza ndetse ku musaraba. Nyirubutungane Papa Léon XIV aratubwira ko ubufasha bwose utanga ubigiranye umutima mwiza, ukabikorera umuntu ubabaye bishimisha Imana ; nka wa mugore wasutse umubavu ku birenge bya Yezu. Icyo mwakoreye umwe muri abo baciye bugufi ninjye mwabigiriraga (Mt 28,20). Urukundo rwa Kristu rwigaragariza mu bikorwa kandi ni umurage wa Kiliziya. Umwanditsi aravuga ko Kiliziya ifite ubutumwa bwo kugaragaza urwo rukundo mu bantu bose, cyane cyane abakene n’abababaye : abakandamizwa ntibabone amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwabo, kutagira ubushobozi bwo kwiga, ubukene kuri roho, … kuko ubukene atari umwanzuro umuntu afata.
UMUTWE WA 2: YEZU ABA HAFI Y’ABAKENE
Nyirubutungane Papa Léon XIV atangira avuga ko mu mateka y’ugucungurwa kwa muntu, Imana yagiye ihitamo abakene n’aboroheje. Kuva mu isezerano rya kera Imana yihishurira abayo nk’umukunzi n’umucunguzi w’abakene. Yezu nawe mu kwigira umuntu agafata kamere muntu, akiyambura ububasha bwe, yashatse koko kwisanisha n’umukene. Nyirubutungane Papa Léon XIV yibutsa ko Kiliziya yavutse mu bukene, kandi ko guhera ku ntumwa kugeza none, yagiye ikorera mu bwiyoroshye no mu rukundo. Abakene ni umutima wa Kiliziya kuko urukundo rwayo rugomba kubaheraho. Kiliziya nayo igomba kuba ahantu abakene babonera uburuhukiro. Iyo Kiliziya yegereye abakene, iba yegereye Kristu ubwe.
Mu isezerano rishya naho turabona Yezu utubwira ko umuntu udakunda mugenzi we areba adashobora gukunda Imana (1Yh 4, 20). Imana ni urukundo, kandi nk’uko yabiduhayemo itegeko: ni dukunde Imana na mugenzi wacu, kuko mugenzi wacu/ umukene ari urugero rufatika tugaragarizamo ko dukunda Imana. Abakene baduhishurira ishusho nyayo ya Kiliziya. Nyirubutungane Papa Léon XIV avuga ko mu maso y’Imana, abakene ni ab’ibanze mu bwami bw’Imana, kuko bahabwa umutima uhuje n’uwa Kristu ubwe.
UMUTWE WA 3: KILIZIYA IKUNDA ABAKENE
Nyirubutungane Papa Léon XIV agaragaza icyifuzo cya Papa Faransisiko igihe yavugaga ko ashaka Kiliziya yita ku bakene. Yabigaragaje ahura bwa mbere n’abanyamakuru avuga ko yifuza kiliziya iha agaciro abakene kandi ibereyeho abakene ku wa 16 Werurwe 2013. Nyirubutungane Papa Léon XIV arerekana urugero rw’umudiyakoni Lawurenti: Abakene ni ubukungu bwa Kiliziya. Umudiyakoni Lawurenti yabihamije imbere y’abatware b’i Roma igihe bamubazaga ngo abereke aho ubukungu bwa Kiliziya buri maze akabereka: abamugaye, ipfubyi n’abarwayi ati: « dore ubukungu kiliziya ifite ». Kiliziya yigaragaza nk’umubyeyi w’abababaye. Yakomeje kugaragaza urukundo rwa kristu mu kwita ku barwayi, abakene n’imiryango itishoboye; ishinga amavuriro, inzu z’abarwayi, ibigo byakira imfubyi n’abatagira kivurira. Papa aratubwira kandi uruhare rw’amashuri n’uruhare rw’imiryango y’abihayimana mu kugoboka abakene.
Nyirubutungane Papa Léon XIV agaragaza ko abakene, Kiliziya ibabonamo ishusho ya Kristu ubwe utagira aho arambika umutwe. Ntabwo igomba kwibagirwa ko Kristu ari muri buri muntu wese ubabaye. Aho isi yubaka inkuta zitanya abantu Kiliziya ihubaka ibiraro bihuza abantu. Koko Kiliziya ni umubyeyi umenya icyo abana be bakeneye.
UMUTWE WA 4: AMATEKA Y’URUKUNDO RWA KRISTU NTARANGIRA
Uko imyaka ihita indi igataha urwo rukundo rwa Kristu rwigaragariza mu bikorwa, mu buhamya n’ubutwari bw’abakristu. Kiliziya kuva kera iharanira icyubahiro cy’umuntu nkuko Nyirubutungane Papa Léon XIV abyibutsa yifashishije ingero z’abamubanjirije. Ku ruhande rumwe arerekana Papa Léon wa 13 mu nyandiko ye (Rerum novarum) aho agaruka ku gaciro k’umukozi utagomba gufatwa nk’igikoresho kandi ko Leta igomba kurengera uburenganzira bw’abakozi. Ku rundi ruhande, Mutagatifu Papa yohani wa 23, mu nyandiko ye (Mater et Magistra), agaruka ku nshingano z’abantu zo kwita ku mibereho y’abandi no guteza imbere amahoro. Abakene ni ishusho ya Kristu yigaragaza ku buryo butandukanye kandi Imana itwihishurira binyuze muri bo. Amateka y’urukundo rwa Kristu ni inkuru itarangira. Inkuru y’urukundo igomba gukomeza mu bantu bose bemera gukunda nk’uko Kristu yadukunze maze buri mukristu akaba umwanditsi w’iyo nkuru nshya y’urukundo mu bikorwa bye bya buri munsi.
UMUTWE WA 5: ICYO DUHAMAGARIWE/ URUGAMBA RUHORAHO.
Nyirubutungane Papa Léon XIV aragaragaza ko urukundo rwa Kristu rutera Kiliziya guhora ikangutse. Umukristu ntabwo agomba kubona abakene nk’ikibazo muri sosiyete kuko ari abacu. Turasabwa kuba nk’umusamaritani mwiza wagiriye impuhwe umuntu wakomeretse kandi utarahawe agaciro nkuko Papa Fransisiko yabigarutseho mu rwandiko rwe yise Fratelli tutti. Dutwikiriwe n’ibyacu gusa aho tubona ubabara atubangamira, atubuza uburyo kubera ko tudashaka gutakaza igihe cyacu ngo twumve kandi dukemure ibibazo bya mugenzi wacu. Ni ibimenyetso bigaragaza sosiyete irwaye. Turashishikarizwa kutagwa muri icyo gishuko ahubwo tukamera nk’umusamaritani mwiza. « Genda nawe ugenze ucyo » (Lk 10,37).
Nyirubutungane Papa Léon XIV ati igihe cyose, twitegereje neza, tubona Lazaro, tugahura na Lazaro n’igihe tutamushatse. Abakene bahora badusanga kandi badusaba. Nitwite ku bakene, tubasange kandi dusangire nabo ibyo dufite. Nyirubutungane Papa Léon XIV atubwira ko Kristu yigaragariza mu bakene. Niyo mpamvu mutagatifu Geregori w’i Naziyanze avuga ati: « dusure Kristu, kwite kuri Kristu, duhe icyo kurya Kristu, twambike Kristu, twakire Kristu, twubahe Kristu … uri mu ishusho y’umukene.
Nyakibanda, kuwa 23 Ukwakira 2025.
Dilexi te, ni urwandiko rwa gishumba rwa Nyirubutungane Papa Léon XIV rwashizweho umukono na Nyirubutungane kuwa 4 ukwakira 2025 i Roma, ku munsi duhimbazaho Mutagatifu Faransisiko w’a Asizi. Inshamake y’ubu butumwa yakozwe na Fratri Alphonse NIYOYIRORERA, uvuka muri Diyosezi ya Ruhengeri, Paruwasi ya Nkumba.