Myr Visenti HAROLIMANA yahaye umugisha anafungura ku mugaragaro Shapeli n’inzu y’imyiherero ya Oeuvre de l’ Eglise
Ku wa gatandatu tariki ya 23/08/2025 Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yayoboye Igitambo cya Misa cyaturiwe mu rugo rushya rw’iyogezabutumwa rya Oeuvre de l’Eglise rwitiriwe Bikira Mariya Mugabekazi wa Roho Mutagatifu. Ruherereye ku Karwasa muri Santrali ya Gacaca muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Aho yahaye umugisha akanafungura ku mugaragaro Shapeli n’inzu nshya y’imyiherero ya Oeuvre de l’ Eglise. Agaragaza ko bishimiye ibyo bikorwa muri Diyosezi ya Ruhengeri no muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda muri rusange. Yatangaje ko nabo bari muri uwo mujyo wa Madre Trinidad wo kugaragaza isura nziza ya Kiliziya bafasha abantu kubona ubwiza bw’Imana muri Kiliziya.
Nyiricyubahiro Musenyeri yashishikarije abari muri uwo muryango kurushaho kurangamira Kristu soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro muri iki gihe cya Yubile y’impurirane iri kwizihizwa muri Kiliziya ariyo yubile y’imyaka 2025 y’icungurwa rya Muntu na yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda. Yabakanguriye kurushaho kugaragaza ko ari aba Oeuvre de l’Eglise mu mvugo no mu ngiro barangwa n’imyitwarire imyiza. Yagize ati: “Mwebwe bavandimwe mwamenye ku ikubitiro Oeuvre de l’Eglise ndagira ngo mbashimire uburyo mwayakiriye mu bwinshi no mu bwiza bwanyu ni ibintu bitangaje, bitangaza bose. Ndagira ngo tuzirikane ko muri imfura za Madre Trinidad hano mu Rwanda mukaba mugomba kugira imyitwarire myiza yerekana abantu bumvise inshingano n’umwanya bafite mu butumwa bwa Kiliziya. Abazajya bashaka kumenya Oeuvre de l’ Eglise nimwe bazajya bareba. Ni ngombwa rero ko namwe mugaragaza Oeuvre de l’Eglise mu magambo no mu bikorwa cyane cyane mukumva ko ibikorwa ari byo biza imbere kuruta amagambo bityo abababona bijye bibaviramo gusingiza Imana”.
Umwepiskopi yashimiye ubuyobozi bw’uwo muryango ku rwego rw’Isi ku bikorwa binyuranye bakora biteza imbere Kiliziya kuri roho no ku mubiri. By’umwihariko yabashimiye ku ruhare bagize mu bikorwa byo kubaka urwo rugo rwitiriwe Bikira Mariya Mugabekazi wa Roho Mutagatifu muri iyi Diyosezi ya Ruhengeri. Yabifurije gukomeza kugaragaza isura nziza ya Kiliziya hirya no hino ku Isi. Yashimiye kandi Padiri Bonaventure wasangije Diyosezi ya Ruhengeri ku byiza by’uwo muryango. Yasabye abawurimo kurushaho kurangwa n’urukundo.
Umukuru w’umuryango wa Oeuvre de l’eglise ku Isi JESÚS-MARIA HERNÁNDEZ MARTIN yashimiye Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri wahaye ikaze uwo muryango muri iyi Diyosezi. Yagaragaje ko bakomeye ku ntego yo kunga ubumwe muri Kiliziya, kubaho bagaragaza isura nziza ya Kiliziya bunze ubumwe na Papa, n’Abepiskopi mu gusohoza neza umurimo w’ingenzi wa Kiliziya ari wo kumenyesha abantu ubukungu bwayo no gutuma babugiraho uruhare, by’umwihariko ubwo bukungu bukaba Imana Data, na Roho Mutagatifu hamwe na Kristu na Bikira Mariya batuye iteka muri Kiliziya.
Padiri Yohani Marie Bonavanture NDAYAMBAJE wakoze amasezerano ya burundu muri uwo muryango yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana wamubaye hafi muri urwo rugendo rw’imyaka 13 amaze muri uwo muryango, amwizeza gukomeza guterwa ishema no kuba ari umusaseridoti wa Diyosezi ya Ruhengeri no kutazatezuka gutanga umuganda we mu iterambere ry’iyi Diyosezi.
Abari muri uwo muryango bishimira ibyo bawungukiramo birimo isengesho, imyiherero n’inyigisho bibafasha gucengera neza Ivanjili ya Yezu Kristu bijyana no kwihatira kuyamamaza mu mibereho yabo.
Oeuvre de l’Eglise yashinzwe na Madre Trinidad ku itariki ya 18 Werurwe 1959. Tariki ya 20 Ukuboza 1997, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yashyize ikeshe y’ikirenga kuri Oevre de l’Eglise iyishyira mu ntera y’umuryango wishingiwe na Papa (l’Approbation de droit pontifical) ayemeza nk’umuryango ugizwe n’amashami atatu ariyo: ishami rya gisaseridoti n’ishami ry’ubulayiki bwiyeguriye Imana, iry’abahungu n’iry’abakobwa, impande z’ayo mashyiga atatu hakaba hazengurutse andi mashami arimo ishami ry’Abadera (adhérants), Abamilita (Militants), Abafasha (Collaborateurs). Ubu mu Rwanda hari abari muri uwo muryango basaga 350.
Ubutumwa bwa Oeuvre de l’Eglise ni ubwo kugaragariza isi isura nyayo ya Kiliziya Ntagatifu, kwerekana Kiliziya ku bana bayo mu bwiza n’ubukungu bwayo butangaje. Kongera ububyutse mu bana ba Kiliziya, kurushaho gusobanukirwa n’amahame yayo, guha abana b’Imana bose inyigisho za Tewolojiya mu buhanga bwuje urukundo no gufasha Nyirubutungane Papa hamwe n’Abepiskopi mu butumwa Kristu yabashinze, kugira ngo bose babe Kiliziya.
Marie Goretti Nyirandikubwimana