Forum: Umunsi wa gatatu, kuwa gatanu le 29/ o8/ 2025. Misa Ntagatifu

Sangiza abandi iyi nkuru

Igitambo cy’ukaristiya cyatuwe na Padiri Thadee ushinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko muri Arkidiyosei ya Kigali.

INYIGISHO YA PADIRI Thadee NDAYISHIMIYE, Ushinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko muri arikidiyosezi wa Kigali.

Mugutangira inyigisho ye yatubwiye ko Nyagasani aduhamagarira abanyakuri, atubwira ko Nyagasani yifuza ko dukira indwara yo kudahana abandi. Amasomo yo kuri uyu munsi aradushishikariza kwanga ikibi. Yeremiya yamanyeshaga umuryango w’Imana guhinduka, natwe rero turigishwa ko tugomba kuva muri iyi forumu tdufashe umwanzuro wo kuva mu kibi kandi tugahana bagenzi bacu.  Umuhanuzi Yeremiya araduha urugero rwiza rwo kuburira bagenzi bacu aho kubacira urubanza, tukabanza kwireba ubwacu kandi tukaburira bagenzi bacu.

Iyo wanze kuva mu cyaha, kigukururira ikindi cyaha. Ivanjili y’uyu munsi iratwereka ukuntu icyaha kigukururira ikindi. Namwe abajene mufate umwanzuro wo kuva ku kibi kugira ngo kitazadukururira ibindi. Nyagasani ahora iteka yiteguye kutwakira atitaye kubyaha byacu. Mu nyigisho ye  yakanguriye abajene kumenya guhitamo neza maze bakazinukwa ikibi.­­­­­­­­­­­­­­­­­

IKIGANIRO CYA MBERE CYATANZWE NA  Sr Donatile

‘ Kuba umujene w’umukristu muri iki giheˮ

Yatangiye atubwira ko mbere na mbere mbere yo kuba umukristu umanza waba umuntu. Umuntu ni ikiremwa gikomeye mu maso y’Imana; yaremwe mu ishusho ry’Imana (Intg 1,26. Uko nta mubyeyi numwe wifuza kubyara umwana badasa, Imana natwe yaturemye itwifuriza ibyiza. Bityo rero bityo rero mu kubaho neza bya muntu ni ukubaho asigasira iyo sura nziza yaremanwe. Bityo rero nta muntu ugomba kwitwara uko abonye.

Kwitwa umukristu ntabwo bihagije ahubwo bisaba no kubaho ukurikiza ibijyanye n’iryo zina. Kristu niwe cyitegererezo, ni we tugomba kwigana. Ese kuba umujene w’umukristu muri iki gihe birashoboka? Ntawe ugomba guterwa ipfunwe ryo kwitwa umukristu. Muri iki gihe hadutse abanty benshi bahakana Imana, bakirirwa bakwirarakwiza unyigisho nyinshi zigamije gushimangira ko Imana itabaho. Twebwe abakristu ntitugomba kubakurikira. Imana iriho kandi kugira ngo twemeze ko iriho ntibisaba ko itwiyereka amaso ku maso ahubwo biradusaba gufungura amaso yacu tukitegereza ibikorwa byayo mu buzima bwacu bwa buri munsi; yaraturemye, kandi turiho, ni byinshi idushoboza tutakwishoboza, etc.

IKIGANIRO CYA KABIRI CYATANZWE NA COMISIYO Y’UBUTABERA N’AMAHORO

‘Uburenganzira bwanjye isoko y’ibyishimo, ubutabera n’amahoro’

Yatangiye asobanura ko komisiyo y’ubutabera n’amahoro ari komisiyo ifite icyerekezo cyo kubaka abantu bazi icyerekezo cyabo, bakubahiriza uburenganzira bwabo kandi bakabukurikiza. Bimwe mu bikorwa byayo harimo; gukora ubukarangurambaga no gutanga amahugurwa ku burenganzira bwa muntu, amategeko n’inyigisho mbonezamubano za kiliziya, gutanga ubujyanama mu byamategeko no gufasha abavukijwe uburenganzira bwabo, kurwanya no gukemura amakimbirane mu buryo bw’amahoro, gukora ibikorwa by’isanamitima n’ibindi.

Yakomeje Yunga mu magambo ya Pawulo aho agira ati: byose mbifitiye uburenganzira ariko byose ntibimfitiye akamaro (1Kor 6,12). Twebwe urubyiruko ni ngombwa kumenya guhitamo neza kuko iyo duhisemo nabi bidukururira ingaruka nyinshi aha twavuga nk’ubusambanyi, ubukene, ndwara zidakira, guta umutwe, ubusambo, ukwiheba ndetse n’ibindi.

Yasoje ashishikariza urubyiruko kwihatira kumenya uburenganzira bwabo ndetse no kubukurikiza aho umuntu yaba ari hose; ku ishuri, muri korali, mu kazi, mu ngo n’ahandi.

IKIGANIRO CYA GATATU CYATANZWE NA P. Ferdinand

“Kumenya ibikomere no kubikiraˮ

Padiri yatangiye asobanuro icyo ijambo ibikomere risobanura. Agira ati:. Yakomeje asobanura ko ibidafata gusa abakuze ahubwo ko umuntu ashobora kubigira akiri no munda ya nyina. Aha bishobora guterwa ahnini n’ubuzima umubyeyi we arimo. Umwana ashobora kugira ibikomere yatewe no kwakirwa nabi akivuka ibyo rero bikaba byamukurikirana mu mikurire ye. Uretse no kwakirwa nabi mu muryango umuntu ashobora guterwa kandi n’abantu ashobora guhurira nabo ahantu hatandukanye: ku ishuri, mu kazi akora, aho umuntu asengera n’ahan

Hari ibimenyetso bishobora kuranga uwakomeretse. Aha twavuga nko kubona umuntu ahora avuga nabi ugasanga nta jambo ryiza rishobora kuva mu kanwa ke, umuntu ashobora kurangwa no kuvuga amagambo menshi adashira, umuntu ashobora kurangwa no guceceka cyane bikabije, umuntu ashobora kurangwa no kwiheza mbese ukabona ntabwo ashaka kwegera abandi, hari abantu bashobora kurwara igifu kidakira, hari ndetse n’abashobora bahekenya amenyo, hari abantu bahorana ubwoba, hari n’ibyemezo umuntu ashobora gufata ugahita ushakira impavu mu bikomere aha twavuga ingero nko gufata icyemezo kudasuhuzanya kandi bitabujijwe, gufata icyemezo cyo kudashinga urugo bitewe n’impamvu zawe bwite…….

Padiri yibukije urubyiruko ko hari uburyo bwinshi bwo gukira ibikomere. Harimo: kwihatira kumenya igikomere ufite hanyuma ugafata umwanzuro wo gushaka kugikira, kumenya kwibabarira niba hari aho tuzi ko twakoze nabi kwiyemeza kubabarira uwaguhemukiye, kugana intebe ya Penetensiya, gushaka umuntu wizewe uguherekeza mu bibazo urimo, kugana Yezu mu isakaramentu rye ry’ukaristiya ndetse no gukunda isengesho ryo gushengerera.

IKIGANIRO CYA KANE CYATANZWE NA FAMILLE EUSTACHE na Sr Uwimana Hilarie

Ikiganiro ku mihamagaro

Bwana Eustache n’umufasha we batangiye badusonanururira icyo umuhamagaro ari cyo. Bati ubundi uhamagara undi umuhamagarira gukora ikintu kandi kijyanye nuko ari kandi agomba kubaho. Niyo mpamvu icyo ari cyo cyose umuntu yakora kidahuje n’icyo uwamuremye amushakaho ntigishobora kwitwa umuhamagaro. Umuhamagaro w’ubusambo ntubaho, umuhamagaro w’ubusamanyi ntubaho, umuhamagaro w’ubusinzi ntubwo ubaho.

Bityo rero, icyo Imana ishaka ku bantu bose ni kimwe; ni ukuba abatagatifu. Waba uwihaymana cyangwa se uwashinze urugo, twese duhamagariwe kuba abatagatifu. Ntawe ugomba kugira ubwoba bwo gushinga urugo kuko ari isakramentu ryashyizweho na Nyagasani kuva mu ntagiriro, akariha umugisha k utigize ukurwaho n’icyaha cy’inkomoko. Bityo rero gugushyingirwa ni ukubaha ndetase no guha agaciro icyo Imana yishyiriyeho.

Sr Hilarien yakomeje avuga icyo umuhamagaro wo kwiha Imana ari cyo. Ahereye ku ijambo ry’Imana dusanga mu ivanjiri yanditswe na Yohani ( Yh 17, 17-19) yasobanuye ko uwiyeguriye Imana yiyemeza kwegukira Imana  kubera ingoma y’Imana kandi agafasha n’abandi kuyinjiramo . Uwahayimana yiyemeza gusezerana kubaho mu bumanzi, mu bukene no kumvira. Mu kwiyegururira Imana umuntu ashobora guhiriraramo n’ibintu byinshi bishobora kuba umuntu yashidikanya ariko icyo dusabwa ni ugusenga tukiringira Imana yo iduhamagara.

ifatima.net

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *