Korali Mwamikazi wa Fatima yasusurukije ibirori by’amasezerano y’Abafurere b’urukundo barimo n’abo yareze

Sangiza abandi iyi nkuru

Nyuma y’imyiteguro inyuranye hategurwa ibi birori, haba ku ruhande rwa Korali Mwamikazi wa Fatima isanzwe ikorera ubutumwa bwayo muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri ndetse no ku ruhande rw’abafurere b’urukundo (Brothers of Charity) bakoze amasezerano yabo yo kwiyegurira Imana, Korali Mwamikazi wa Fatima yasusurukije ibirori by’amasezerano y’aba Bafurere b’urukundo barimo n’abo yareze. Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023 bibera i Kigali muri Paruwasi ya Ndera ho muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Ni muri urwo rwego Korali Mwamikazi wa Fatima ari na yo yafashije abitabiriye ibirori gususuruka no gusenga kabiri binyuze mu ndirimbo, korali yahagurutse kuri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri kuri uyu Gatandatu ahagana i saa 6h00 za mu gitondo, uru rugendo rwayo rukaba rwabimburiwe n’isengesho ry’indamutso ya Malayika bafashijwemo na Padiri Evariste Nshimiyimana ukorera ubutumwa muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri.

Ni urugendo rwari rugamije ahanini guturira hamwe igitambo cy’Ukaristiya n’Abafurere b’urukundo  basezeranye  banarimo abaririmbye muri iyi korali, ariko kandi, bisabira nka Korali, basabira Isi ndetse banazirikana cyane ibihugu biri mu ntambara nka  RDC, Israel, Ukraine, n’ibindi, batibagiwe  na Kiliziya binyuze muri Rozari ntagatifu baturiye hamwe mu rugendo bagize bava kuri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeli berekeza muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu  Nicolas ya Ndera, ari na ho isengesho ndetse n’ibirori nyirizina byabereye.

By’umwihariko uyu munsi, ukaba wari uw’ibirori bikomeye ku Bafurere b’urukundo 23, barimo 20 bakoze amasezerano ya mbere, ndetse na 3 bakoze aya burundu. Muri abo harimo Itangishaka Félicien wakoze amasezerano ya mbere ndetse na Twagiramungu Joseph wakoze amasezerano ya burundu mu Bafurere b’urukundo. Umwihariko wabo bafurere bombi ni uko ari abaririmbyi ba Korali Mwamikazi wa Fatima, dore ko barerewe muri iyi Korali, bayitangira ubutitsa nk’abanyamuziki kandi n’ubu baracyayitangira ubudatezuka.

Umuryango w’Abafurere b’urukundo(Brothers of Charity) ni umuryango w’Abihayimana umaze kuba ubukombe ku isi yose dore ko washinzwe mu 1807, ugera mu Rwanda mu 1929, ukaba warashinzwe na Pierre Joseph Triste ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi, ukaba ufite Intego igira iti “Imana ni Urukundo”. Ni umuryango mugari kandi wagabye amashami mu bihugu binyuranye by’Afurika ndetse no ku isi yose muri rusange. Nk’uko izina ryabo ribivuga bakaba ari Abafurere b’urukundo bakaba bafite ibigo bitandukanye byiganjemo ibyita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe ndetse n’ibigo by’uburezi.

Ibirori nyirizina byatangiye ku i saa 10:00 za mu gitondo haturwa Igitambo cy’Ukaristiya cyanaririmbwe nyine na Korali mwamikazi wa Fatima, umuhango w’amasezerano ukaba wayobowe na Furere mukuru wabo ku rwego rw’Afurika, Révérend Frére SIMPAMAGAYE Gérand, aho nyine hasezeranye Abafurere 23 barimo 3 bakoze amasezerano ya burundu, ndetse n’abandi 20 baturutse mu bihugu binyuranye bakoze amasezerano yabo ya mbere.

Nyuma y’igitambo cy’ukaristiya cyari kiryoheye amatwi n’umutima, abari bamaze gusezerana bahawe umwanya ngo babwire abari bitabiriye ibirori akabari ku mutima. Umwe mu bahagarariye abasezeranye, yatangiye ashimira Imana yifashishije Zaburi ya 18, ati: “Ng’uyu umunsi Uhoraho yigeneye nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo”, ashimira kandi Padiri wabaturiye igitambo ahagarariye umwepisikopi, Padiri Peter Joseph watanze inyigisho, akibutsa ko abakene ari ishusho ya Kristu naho abatowe bakaba abagaragu babo.

Yashimiye kandi umukuru uhagarariye abafurere b’urukundo ku rwego rwa Province y’Afurika ndetse bamwizeza kuzakomera ku isezerano. Nyuma akomereza ku bafatanyabikorwa b’Abafurere b’urukundo, ashimira byimazeyo ababyeyi babibarutse ndetse n’imiryango bavukiyemo, ikabatoza indangagaciro za gikirisitu, aho yabashimiye ukuntu bemeye kurerera Imana, yasoreje ku barezi bababaye hafi, ntiyibagiwe kandi ababafashije muri liturijiya ndetse na Korali Mwamikazi wa Fatima yashimiwe ku buryo bw’umwihariko, kuko yabafashije gutura igitambo cy’Ukaristiya cyanyuze benshi bakarushaho gusenga kabiri, dore ko hanifujwe  ko bazagaruka, cyane ko muri Paruwasi ya Ndera hari andi makorali yakwigira mu butumwa bw’iyi korali.

Tubibutse ko abakoze amasezerano ya burundu muri ibi birori by’Abafurere b’urukundo ari Frère MUNYEMANA Severin ukomoka muri Diyosezi ya Kabgayi, Paruwasi ya Kabuga, Frère HABAKWIHA Jean Claude uvuka muri Diyosezi ya Byumba, Paruwasi Bungwe ndetse na Frère TWAGIRAMUNGU Joseph uvuka muri Diyosezi ya Ruhengeri, Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri.

Mu kwanzura, aba bafurere bashya bose basabye abitabiriye ibi birori kubakomeresha inkunga y’isengesho kugira ngo bazabashe gusohoza ubutumwa uko bikwiye ndetse bizeza bari aho ko na bo batazatezuka ku isezerano bagiriye imbere yabo, imbere ya Kiliziya na Nyagasani wabatoye.

Hakurikikiyeho ijambo ry’uhagarariye ababyeyi, watangiye ashimira Imana, abayobozi b’inzego za Kiliziya Gatolika mu musanzu wo kwita ku bakristu ndetse n’uburere bahaye abana babo bishimiye kwakira amasezerano ya burundu ndetse n’abagize amasezero yabo ya mbere, yakomeje ashimira ibikorwa by’abihaye Imana muri rusange by’umwihariko mu bijyanye n’uburezi, ubuzima bwo mu mutwe n’ibindi; yanzuye asaba ababyeyi kwemerera Kiliziya gukomeza kuyirerera kandi neza.

Nyuma yo gushimira abari aho bose, hakurikiyeho ifoto y’urwibutso n’uko ibindi birori bikomereza mu rugo rw’Abafurere, ahabereye na ho umuhango wo kwiyakira ndetse n’ibindi birori binyuranye byagarukaga kandi bikitsa ku birori by’aba Bafurere ndetse n’ibigwi binyuranye by’uyu muryango w’Abafurere b’urukundo udahwema kuba hafi no kugoboka abari mu kaga ndetse n’abagowe n’ubuzima.

  Kelly Theodore MUJYANAMA

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *