Abalejiyo ba Diyosezi ya Ruhengeri bakoreye urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima

Ni urugendo bakoze kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03 Gashyantare 2024. Rwitabiriwe n’abalejiyo baturutse mu ma Paruwasi yose 16 agize Diyosezi ya Ruhengeri n’abanyeshuri baturutse mu mashuri makuru n’ayisumbuye mu bigo by’amashuri biri hirya no hino muri Diyosezi ya Ruhengeri. Hari kandi abihayimana n’abasaseridoti bashinzwe abalejiyo mu ma Paruwasi. Insanganyamatsiko y’urwo rugendo nyobokamana igira iti: «Hahirwa abatera amahoro kuko bazitwa abana b’Imana».

Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Gabin BIZIMUNGU Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba yari n’intumwa ye muri ibyo birori. Mu butumwa yabagejejeho, yabakanguriye guharanira amahoro birinda ibitanya abantu. Yasabye abalejiyo guharanira kuba abagabuzi n’inkunzi z’amahoro ya Kristu aho bari hose. Yabahamagariye kwirinda amakimbirane, ishyari, inzangano bahereye mu mitima yabo no mu ngo zabo. Abifuriza guharanira kugira isura y’Imana no kwambara neza izina ryo kuba abana b’Imana.

Mu izina rya Padiri Janvier Siborurema ushinzwe Umuryango wa Lejiyo Mariya muri Diyosezi ya Ruhengeri, Padiri Gratien Kwihangana ushinzwe abalejiyo muri Paruwasi ya Butete yashishikarije abarejiyo kwiyambaza Bikira Mariya, kumukomeraho no kumufatiraho urugero bizabafasha guharanira amahoro no kuyageraho.

DUSABIMANA Delphine uhagarariye abalejiyo muri Diyosezi ya Ruhengeri yagaragaaje ko rubafasha kwitagatifuza. Asaba Intumwa y’Umwepiskopi kuzabakorera ubuvugizi ku bayobozi b’ibigo by’amashuri birimo urubyiruko rw’abalejiyo bakazajya baborohereza mu kubaha uruhusa rwo kwitabira gahunda nk’iyi y’urugendo nyobokamana, bakifatanya na bagenzi babo.

Muri Diyosezi ya Ruhengeri habarurirwa abalejiyo 13, 313 bari mu ma Paruwasi yose uko ari 16 agize Diyosezi ya Ruhengeri bibumbiye mu ma COMITIA atatu ariyo Ruhengeri, Janja na Rwaza. Muri bo abakuru ni 11519, Urubyiruko ni 563, Abana ni 1231. Ni urugendo nyobokamana rwaranzwe n’amasengesho n’inyigisho.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA