« Christus vivit: Kristu ariho, Kristu ni muzima », ubutumwa bwa Papa Fransisko ku rubyiruko

Intangiriro

Bakristu Bavandimwe, mu ntangiriro z’uyu mwaka w’ikenurabushyo, Abepiskopi bacu bagaragaje ko twakomeza gushyira imbaraga mu butumwa mu rubyiruko n’abana, ubutumwa mu bakiri bato. Mu kuzirikana uburemere bw’iki cyifuzo, gufasha mu cyerekezo cyabwo no guhimbaza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko duhimbaza buri mwaka mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama, ugahuzwa n’itariki duhimbazaho Mutagatifu Yohani Bosiko (1815-1888), Umusaserdoti, Umwogeza-butumwa, Urugero n’Inshuti y’Urubyiruko, nifuje kuzirikana hamwe namwe iby’ingenzi bikubiye mu nyandiko «Christus Vivit: Kristu ariho, Kristu ni muzima» ya Nyirubutungane Papa Fransisko, yatangajwe kuwa 25/03/2019, inyandiko ikurikira Sinodi y’Abepiskopi, ikibanda ku buzima n’ibyishimo by’urubyiruko. Igenewe by’umwihariko urubyiruko n’abakiri bato, ariko ikanareba umuryango wose w’abana b’Imana. Ni yo igaragaza ibyiyumviro bya Papa Fransisko ku rugendo rwa sinodi Kiliziya irimo ariko kandi ikibanda ku rubyiruko, ku kwemera n’amahitamo y’umuhamagaro.

Iyi nyandiko igizwe n’imitwe 9 ihura neza n’ingingo z’ibanze z’iyogeza-butumwa: Kureba: Umutwe wa 1-3, Gushungura: Umutwe wa 4-6 no Gukora: Umutwe wa 7-9. Ikavuga ibi byose mu ngingo 299.

Mu gutangira iyi nyandiko, Papa Fransisko agira ati: « Kristu ariho, ni we mizero yacu n’ukubyiruka nyako kw’iyi si. Icyo akozeho cyose kironka itoto, kikuzura ubuzima. Agakomeza avuga ko amagambo y’ibanze yifuza kugeza kuri buri rubyiruko rw’Abakristu ari uko Kristu ariho kandi yifuza ko natwe tubaho, tugira ubuzima! » Yongeraho kandi ko Kristu ari muri twe; urubyiruko, ko nta na rimwe ashobora kudutererana n’ubwo twe dushobora kujya kure Ye, We ahora adutegeye amaboko. Iyo twihebye, dufite ubwoba, urujijo, twatsinzwe cyangwa twabihiwe n’ubuzima, aba ahari iteka ngo adusubize imbaraga n’amizero. Iyi nyandiko rero igamije gukomeza urubyiruko mu kwemera, kudutera imbaraga mu rugendo rugana Ubutagatifu binyuze mu mbaraga dushyira mu butumwa bunyuranye dufite mu isi, mu Bihugu byacu, muri Kiliziya n’ahandi tutibagiwe imihamagaro n’ibyerekezo byiza binyuranye twifuza gushyiramo ubuzima bwacu.

  1. Uko Ibyanditswe Bitagatifu bivuga ku rubyiruko

Umutwe wa mbere wa Christus Vivit utugaragariza ishusho y’Urubyiruko mu Byanditswe Bitagatifu, ukanadufasha kubibonamo Yezu, We Rugero rw’Abakristu n’uwo Urubyiruko tugomba kureberaho.

Mu guhera mu Isezerano rya kera, iyi nyandiko itwereka zimwe mu ngero z’abo twareberaho muri iki gihe no mu kizaza. Mu gihe urubyiruko rwasaga nk’aho nta mwanya w’ibanze rufite mu muryango, Imana Yo yarurebaga ukundi kandi irufiteho imigambi ikomeye. Niho tubona: Yozefu (Intg37-47), Gideyoni cyangwa Gédéon (Abacamanza 6, 13.14), Samweli (1Samweli3, 9-10), Dawudi (1Samweli16, 17b), Umwami Salomoni; we acyima ingoma wabwiye Imana ati: «ni Wowe wahaye umugaragu wawe kwima ingoma mu mwanya wa data Dawudi, jyewe w’agasore nkaba ntazi gutegeka» (1Abami3, 7). Yibuka gusaba Imana Ubuhanga. Ese twe rubyiruko, iyo dusenga Imana tuyisaba iki? Aho ntituyisabira amafaranga gusa, ibikoresho by’ikoranabuhanga, kwamamara n’ibindi bidafite agaciro?

Guhamagarwa no guhabwa ubutumwa nk’uku binagaragara ku Umuhanuzi Yeremiya. Mu kubwira Imana ko akiri muto, ko atazi kuvuga, Imana iramubwira iti: «Wivuga ngo ndacyari muto, kuko aho nkohereza hose uzajyayo, kandi n’ibyo ngutuma byose, ukazabivuga» (Yer1, 7). Ni amagambo y’icyizere kuri benshi mu rubyiruko bashaka kugana umuhamagaro wo kwiyegurira Imana cyangwa gushinga urugo, ariko bagaterwa ubwoba n’inshingano zawo. Ntitwakwibagirwa n’izindi nzira n’inshingano nziza z’ubuzima, ariko zisaba kwitsinda. Muri aya magambo, Imana iratubwira, twe, rubyiruko ko tutagomba gutinya, kuko iri kumwe natwe.

Muri iyi nyandiko kandi, Papa Fransisko agaruka kuri wa mwana w’umuyahudikazi wari warazanywe nk’Umuja igihe Abaramu bateye Israheli bakayitsinda (2Abami 5,2-6). Yagize uruhare mu ikira rya Nahamani, wari arwaye ibibembe. Mu Isezerano rya kera, iyi nyandiko isoreza kuri Ruta, urugero rw’ubuntu n’ubudahemuka kuko yagumanye na Nyirabukwe (Ruta4, 1-17) nyuma y’ibyago uyu muryango wahuye nawo. Aba umuntu ukomeye kuko tunamusanga mu masekuru ya Yezu.

Mu Isezerano rishya:

  • Papa Fransisko atangira atwibutsa ubukungu bukubiye muri wa mugani w’Umubyeyi w’Impuhwe n’umwana we muto w’ikirara uva iwabo akigira mu gihugu cya kure, akahatakariza ibye yibera mu maraha (Lk15, 11-32). Ni benshi mu rubyiruko babigenza batya! Amaze kuganzwa no kuba wenyine n’ubukene, yiyemeza guhaguruka akagaruka iwabo, agasanga se. Ni kimwe mu biranga urubyiruko: kwakira impinduka, kwemera kudaheranwa no kwigishwa n’ubuzima.
  • Ku ngingo ya 13, iyi nyandiko idusaba kwitwara nk’abajeune, kuba bashya. Ni ya magambo ya Mutagatifu Pawulo Intumwa agira ati: «Nimwiyunyuguzemo rero umusemburo wose ushaje, kugira ngo mubone kuba nk’umugati mushya, udasembuye. Kuko Kristu, ari We Ntama ya Pasika yacu, yishweho igitambo». (1Kor 5, 7) Abato dushishikarizwa kumva no gutega amatwi inama nziza tugirwa n’abakuru (1Pet5, 5), bityo tukabasha gushyira mu gaciro. (Tito2,6)
  • Ivanjili yanditswe na Mariko Mutagatifu (Mk 10, 20) inatwereka wa musore w’umukungu. Ngo yasubiyeyo ababaye kuko Yezu yamusabye kugurisha ibyo atunze akabiha abakene hanyuma akaza akamukurikira. Idusaba kwirinda rero kuba nk’uyu Musore wakomeje kwihambira ku butunzi (Mk10, 22).
  • Ntiyibagirwa kandi Umugani wa ba bakobwa 10 barimo 5 b’Abanyabwenge na 5 b’Abapfayongo dusanga mu Ivanjili yanditswe na Matayo Mutagatifu (Mt 25, 1-13). Bidusaba kutabaho imyaka yacu yose y’ukubyiruka kwacu dusinziriye, tutabasha kugira umubano uhamye hamwe natwe ubwacu, n’Imana ndetse na bagenzi bacu.
  • Yezu rero yifuza kudusubiza imbaraga nk’uko yabigiriye wa muhungu w’umupfakazi. Aratubwira natwe, nka we ati: «Wa Musore we, (Wa Mukobwa we) ndabigutegetse, haguruka! » (Lc7, 14) Akatugira natwe nka ka gahungu kari gafite imigati 5 n’amafi 2 (Yh 6, 9): kagatuma Yezu agaburira abantu benshi. Mutagatifu Ludoviko Mariya wa Montfort mu gitabo cye “Ibanga rya Mariya” akavuga ko twakigiraho natwe kuzana imigati yacu, ni impano zacu za gisore, za gikumi zigomba gutuma abandi baronka ubuzima.
  1. Yezu Kristu ahora ari Mushya

Iyi nyandiko, itwibutsa ko Yezu ari Mushya ngo abe urugero ku bakibyiruka kandi abahuze n’Imana. Niyo mpamvu ihuriro ry’Abepiskopi ryemeje ko igihe cy’ubusore n’ubukumi ari igihe nyobora-buzima na Yezu ubwe yabayemo kandi akagitagatifuza.

Ivanjili ikatwereka rero ko Yezu mu buto bwe: yapfuye akiri urubyiruko (Lk3, 23), yatangiye ubutumwa akiri urubyiruko. Ivanjili nt’ivuga byinshi ku buto bwe, ariko itugaragariza ko yahungishijwe (Mt2, 14-15), igihe gito nyuma yo kuvuka kubera gushakishwa na Herodi washakaga kumwica, nyuma umuryango ukagaruka gutura I Nazareti (Mt2, 19-23). Ku myaka 12 gusa yajyaye n’Ababyeyi be I Yeruzalemu (Lk2, 41-51), ngo akajya abumvira (Lk2, 51). Abatizwa kandi na Yohani Batista, ikimenyetso cy’ubumwe Bwe na Data na Roho Mutagatifu mu ntangiriro y’ubutumwa Bwe, bikagaragazwa n’ibyishimo atera Se, ati: «Uri Umwana wanjye, nakwibyariye none» (Lk3, 22) Nyuma yaho ajya mu butayu, … Mu kunyura muri iyi nzira, ubuto Bwe buratumurikira, buduha gukura mu mubano dufitanye n’Imana.

Izo ntera zose z’ubuzima bwe zimurikira buri musore cyangwa inkumi ubyiruka kandi wifuza kwinjira mu butumwa. Ibyo bisaba gukura mu mubano n’Imana, twibuka ko tugize umuryango umwe w’abana b’Imana kandi ko tuyobowe na Roho udufasha gukora ubutumwa duhabwa n’Imana. Nta na kimwe kigomba kwirengagizwa muri ibyo cyangwa ngo hagire imishinga iteganywa ishyira ku ruhande uruhare rw’urubyiruko mu isi no muri Kiliziya.

Papa Fransisko agaragaza ko iyi nyandiko igomba gutuma tumurikirwa n’ingero z’Abatagatifu bo mu kigero cyacu. Abita abahanuzi b’impinduka batwereka ko n’abato bashobora gufungurira Kristu imitima yabo. Muri ubwo butagatifu bw’abato, Kiliziya ikomeza umurava wayo. Bamwe mu bo atubwira ni Mutagatifu Sebastiyani wabayeho mu kinyejana cya 3, Mutagatifu Fransisko w’Asizi, Mutagatifukazi Jeanne d’Arc, Umuhire André Phû Yên, Mutagatifu Kateri Tekakwitha na Mutagatifu Dominiko Savio umurinzi w’abana  b’Abaririmbyi, Umuryango w’Agisiyo Gatolika uhuriyemo abana benshi n’urubyiruko rumufataho urugero. Hari kandi Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu winjiye muri Monasiteri y’Abakalumerita afite imyaka 15 gusa, Umuhire Isidore Bakanja wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Umuhire Pier Giorgio Frassati, Umuhire Ceferino Namuncurá n’Umuhire Chiara Badano.

  1. Duhora mu mutima, mu ndagihe h’Imana

Iyi nyandiko itubwira ko dushingiye ku Ijambo ry’Imana tutavuga gusa ko urubyiruko ari gusa ahazaza h’isi, ni nanone amizero y’iki gihe turimo binyuze mu musanzu wabo. Umuntu wese w’urubyiruko nt’aba akiri umwana, agira uruhare ku majyambere y’umuryango we, sosiyete na Kiliziya, akibona neza muri iki kigero cy’ubuzima bwe, akanatangira kugira inshingano zinyuranye.

Itwereka ibyo ihuriro ry’Abepiskopi ryagaragaje nk’ibyiza: Ko Umuryango w’Imana utega amatwi urubyiruko bigatuma rwibona muri wo no kugaragaza umusanzu warwo. Ntiyibagirwa ubushishozi bw’abahamagarirwa ubutumwa bwo kwita ku rubyiruko bujyana no kwereka urubyiruko urumuri rumurika. Bashinzwe, nk’uko Papa abivuga gufasha urubyiruko kubona inzira ahafunganye, amahirwe aho abandi babona ingorane.

Mu kugaruka ku bihangayikishije,  hari benshi mu rubyiruko babayeho nabi mu ntambara zibatera guhohoterwa mu buryo bwinshi : gushimutwa, gufatwa ku ngufu, gukorerwa urugomo, gucuruzwa, guhohoterwa bishingiye ku gitsina n’ibindi. Abandi, bitewe n’ukwemera kwabo ntibabasha kubona imirimo muri sosiyete babamo, bagatotezwa byanagera no ku kwicwa. Abenshi kandi ni abishora mu ngeso mbi, abishora mu byaha n’urugomo, abajyanwa mu gisirikare ku gahato, mu mitwe yitwaje intwaro, mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, mu bikorwa by’iterabwoba n’ibindi. Iryo hohoterwa ryangiza ubuzima bwa benshi bigatuma benshi mu rubyiruko bajyanwa mu buroko. Hari urubyiruko rwinshi rukoreshwa mu kubiba urwango, ibitekerezo bibi n’amacakubiri. Muri uwo mwuka, abahezwa kubera iyobokamana, ubwoko n’ubukene, abana bandagaye ku mihanda n’abandi benshi. Abo bose Kiliziya ihamagariwe kubafungurira amarembo, abayigize twese tukigiramo umutima w’impuhwe utuma tubabazwa n’amakuba yabo.

Mu kurenga imiterere inyuranye y’ubuzima bw’urubyiruko hirya no hino, Papa Fransisko arifuza muri iyi nyandiko kugeza ku rubyiruko icy’ingenzi atakwihanganira guceceka. Ni ibintu 3 dukeneye iteka twese kumva : Imana ni Urukundo, Kristu aradukiza kandi Kristu Ariho.

  1. Kuba urubyiruko ni amahirwe, ni umugisha tutagomba gupfusha ubusa

Papa Fransisko abwira urubyiruko ko mu gihe cy’inzozi n’amahitamo yacu tugomba kuyoborwa n’umubano dufitanye n’Imana n’urukundo rwayo bikatugeza ku buzima bwiza. Ntitugomba gutakaza igihe cyacu ntacyo dukora, kubera ko iyi myaka ari iy’amahitamo mu ngingo zose z’ubuzima. Ntitugomba gucika intege, tugomba kugira amizero, tukabaho iki gihe, bitavuze kwishora mu maraha kuko tutabasha kumenya agaciro nyako ko kuba urubyiruko tutabayeho twunze ubumwe na Kristu nk’inshuti, tugahora iteka duherekejwe na We nka ba Bigishwa b’i Emawusi (Lk24, 13-35). Papa Fransisko agaruka kuri Mutagatifu Oscar Romero wakundaga kuvuga ko ubukristu atari uruhuri rw’inyigisho, amahame tugomba kwemera n’amategeko tugomba gukurikiza ahubwo ni Kristu, We wankunze kandi akaba akeneye ko mugaragariza urukundo.

Anatwibutsa ko mu gihe cy’amashyushyu yo kubaho no kugira ibyo tumenya mu buryo bufatika tugomba gukura kuri roho, gushakashaka Kristu n’Ijambo Rye, gukomeza umubano dufitanye nawe, agakomeza kudushyiramo ubushyashya n’imbaraga biranga urubyiruko. Agaragaza kandi ko umuhamagaro n’ubutumwa bwa kilayiki (abasomyi, abahereza, abakateshisti n’abandi) bigomba kumvikana nk’ubutumwa muri Kiliziya bujyana n’urukundo mu muryango, muri sosiyete no muri politiki. Agasoza yibutsa ko Urubyiruko ruhamagariwe kuba abamamaza-butumwa bafite ishyaka, bagahamya Ivanjili mu buzima bwabo, bitari amagambo no kuvuga ukuri gusa, ahubwo kubigaragaza mu mibereho.

  1. Urubyiruko rushishikarijwe gushinga imizi

Papa Fransisko agereranya urubyiruko n’ibiti bikura neza, nyamara byahura n’imiyaga bigahita bigwa kubera kutagira imizi myishi. Agaragaza impungenge afitiye urwo rubyiruko: Rurashishikarizwa kubaka ejo hazaza nyamara rudafite icyo ruheraho (imizi), aragira ati : « biragoye ko watera imbere udafite icyo uhereyeho, nyamara biroroshye kwibura no kugwa igihe udafite urufatiro, intagiro ikomeye. »

Arashishikariza urubyiruko kugirana umubano mwiza n’abakuze b’inyangamugayo (Si6, 34.36), kugira inzozi n’intumbero byiza (Intu2, 17) cyane cyane binyuze mu kwifungurira Roho Mutagatifu. Binajyana kandi no gushingira ku bunanraribonye bw’abakuze abato bakagera kure. Ibyo bigomba no kuba kandi mu gufata iya mbere twunze ubumwe, gushingira ku mateka, imbaraga n’ishyaka by’abato bikamurikirwa n’ubushishozi bw’abakuru, twese tugafatanya tukagera kuri byinshi byiza.

  1. Urubyiruko ruhamagariwe kugira uruhare mu bikorwa by’ikenurabushyo

Papa Fransisko agaragaza ko ikenurabushyo mu rubyiruko ryagiye rihungabanywa cyane n’imihindagurikire y’imibereho n’umuco. Ibi bigakubitiraho ko n’urubyiruko ubwarwo rutagiye rubasha kwibonera ibisubizo by’ibibazo birwugarije. Kubera izo mpamvu, urubyiruko rugomba guherekezwa maze ubwarwo rugashishikarira ikenurabushyo ry’urundi rubyiruko. Mu ngero z’ibyakorwa twavuga: gusangiza abandi ubuzima utanga ubuhamya, kuzirikana no kuganira ku Ijambo ry’Imana, gushengerera Yezu mu Isakramentu ritagatifu ry’Ukaristiya; tukirinda kwibwira ko urubyiruko rutashobora imyitozo nk’iyi ngiyi y’ubusabaniramana, gukora ingendo nyobokamana, gukora ibikorwa by’urukundo, gushishikarira kurengera ibidukikije, gukunda ubugeni, imyidagaduro n’ibindi.

  1. Urubyiruko rurahamagarwa

Christus vivit itwereka ko mbere na mbere, Imana iduhamagarira kubaho; ubuzima. Imana iduhamagarira kandi kuyimenya, kuyikunda, tukagirana na Yo ubucuti nyabwo, Urukundo. Ni ukuvuga kuyikunda  n’abayo, bagenzi bacu. Hanyuma Imana ikaduhamagarira Ubutungane, Ubutagatifu. Nta muntu uhejwe kugera ku butungane. Twese duhamagariwe gusubiza « Yego ». Duhamagariwe kuba intungane nka Data uri mu ijuru. Umuhamagaro mwiza ni ugufasha kwitanga wese kubera ikuzo ry’Imana no kuberaho abandi.

Papa agasoza iyi ngingo avuga ati : « Rubyiruko, nezezwa no kubabona mujya mbere, mufite ishyaka kuruta kubabona museta ibirenge. Nimusange Yezu umuvandimwe wacu, Nimuhabwe kenshi kandi neza Isakramentu ry’Ukaristiya. Roho Mutagatifu n’abafashe kurushaho kujya mbere. »

  1. Urubyiruko rusabwa guhitamo neza

Iyi nyandiko isoza itwereka ko gukora amahitamo meza bisaba kwiherera mu mutuzo no guceceka bijyana n’isengesho, kumva ko duhamagarwa n’inshuti: Yezu ubwe, noneho tugatega amatwi tukemera kuyoborwa no kugirwa inama zituma tujya mbere. Papa Fransisiko arakangurira urubyiruko gushyira amizero muri Kristu Nyagasani, We mujeune wavukiye mu muryango wa Mariya na Yozefu. Agira ati : « Rubyiruko bavandimwe, Yezu Kristu ni Umwe muri twe, azi ibyacu byose, twirundurire muri We, ni We mizero yacu. » Iyi nyandiko yibutsa nanone uko mu Byanditswe Bitagatifu, Pawulo Mutagatifu Intumwa adushishikariza kwigiramo imigirire imwe n’iya Yezu Kristu, ati : «  Nimugire mu mitima yanyu amatwara  ahuje n’aya Kristu ubwe » (Fil 2, 5)

Uguhitamo umuhamagaro kuzashyigikirwa n’ubushishozi buva mu nama mpabwa n’abayobozi mu bya roho, ni ukuvuga abayobozi babikwiye mu bijyanye no gushishoza nyako : Abapadiri, Abakristu b’inararibonye, ndetse n’imiryango y’abihaye Imana. Agasoza agira ati : « Nshuti Rubyiruko nkunda, ndabashishikariza guhitamo neza umuhamagaro wanyu mufatiye kuri Kristu mizero yacu, mumusanga kenshi mu isengesho ryo gushengerera Ukaristiya ntagatifu. Kiliziya ikeneye imbaraga zanyu mu kuyubaka no mu gufatanya mu kogeza ingoma y’Imana. Roho Mutagatifu ni abayobore kandi abaherekeze»

Umusozo

Tubonye ibikubiye mu nyandiko « Christu vivit : Kristu ariho, Kristu ni Muzima » ya Papa Fransisko. Turifuriza urubyiruko bagenzi bacu kwakirana ubutumwa nk’ubu ibyishimo byinshi : Kristu ariho, ni Muzima, kandi arifuza ko tubeshwaho nawe, tukamukesha ubuzima. Ari muri twe; nta na rimwe ashobora kudutererana n’ubwo twe dushobora kujya kure Ye, ahora adutegeye amaboko. Ni atuyobore mu mahitamo tugomba gukora, adutere imbaraga zo kumushyira bagenzi bacu, kandi atugire imbaraga n’ingingo nzima za Kiliziya Ye, muri iki gihe no mu kizaza. Tujye mbere n’ibakwe dukurikiye Kristu udukunda kandi utwiha muri Ukaristiya Ntagatifu no mu bavandimwe bacu cyane cyane abababaye. Roho Mutagatifu adushyigikire kandi atuyobore. Kiliziya ikeneye uwo murava n’ukwemera kwacu.

Dusoje twifuriza Urubyiruko umunsi mukuru ngarukamwaka mwiza w’Urubyiruko Gatolika duhimbaza ku nshuro ya 19 mu gihugu cyacu ! «  Twishimire amizero dufite muri Kristu ! » (Rom12, 12)

Jean Renovatus IRADUKUNDA,

Umufratri wa Diyosezi Gatolika ya RUHENGERI mu Iseminari Nkuru ya NYAKIBANDA.