Diyosezi ya Ruhengeri yatangiye imyiteguro ya Forum ya 21 y’urubyiruko Gatolika mu Rwanda

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024, muri Centre Pastoral Bon Pasteur , habereye inama itegura ihuriro rya 21 ry’urubyiruko Gatolika mu Rwanda rizabera muri Diyosezi ya Ruhengeri muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Iyi nama yayobowe na Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, Ushinzwe Komisiyo y’Iyogezabutumwa mu  rubyiruko muri Diyosezi Ruhengeri. Padiri Alexis NDAGIJIMANA, Omoniye w’urubyiruko ku rwego rw’igihugu nawe yari muri iyi nama. Iyi nama yahuje abapadiri, abihayimana n’abalayiki batoranyijwe kugira ngo bazafashe Diyosezi ya Ruhengeri kunoza imitegurire n’imitunganyirize y’iyi forum.  Iri huriro riteganijwe kuzaba kuva tariki ya 21 kugeza ku itariki ya 25 Kanama 2024. Muri iri huriro hateganijwe ko urubyiruko rw’abasore n’inkumi rusaga ibihumbi bitanu (5000) ruturutse mu ma diyosezi yose y’u Rwanda ruzitabira iri huriro, uru rubyiruko ruzaba ruherekejwe n’abapadiri, abafaratiri n’abihayimana bagera kuri maganatanu (500). Iri huriro rikazaba rifite insanganyamatsiko igira iti “Nimwishimire amizero mufite muri Kristu Rom 12, 12.” Mu gusoza iri huriro kandi mu rwego rw’urubyiruko n’abana hazahimbazwa yubile y’imyaka 2025 Jambo yigize umuntu n’imyaka 125 ivanjiri igeze mu Rwanda. Abana basaga 1000 baturutse mu ma Diyosezi yose  nibo bateganyijwe ko bazitabira ibi birori.

Abitabiriye iyi nama bakaba barasobanuriwe isura y’iyi forum ndetse banarebera hamwe ingengo y’imari iteganijwe kugira ngo iyi forum izagende neza. Abitabiriye iyi nama basanze ko kugira ngo iyi forum igende neza hakenewe amafaranga asaga Miliyoni ijana na mirongo itandatu (160,000,000) y’u Rwanda. Abari mu nama basanga kugira ngo aya mafaranga akenewe aboneke hakenewe uruhare rwa buri wese kuva ku muryango remezo kugera ku rwego rwa za Diyosezi zose zo mu Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye. Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri ikaba yarifuje ko bitarenze ukwezi kwa mata 2024, yaba yabonye urutonde rw’abazitabira iri huriro kugira ngo nayo inoze neza uburyo bwo kubahuza n’imiryango izabacumbikira.

Mu butumwa bwe, Padiri Alexis NDAGIJIMANA, Omoniye w’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, yashimiye abitabiriye inama bose, ababwira ko nta mpungenge bagomba kugira ahubwo ko bagomba gukora neza uko bashoboye byose bizagenda neza. Yibukije ko icy’ingenzi ari uko tugomba guharanira gufasha abazitabira iyi forum guhura na Yezu, ariyo mpamvu umwanya munini uzaharirwa iyo gahunda, ibindi biganiro bikazagenerwa iminota mike. Yijeje abari mu nama ubufatanye buhoraho no gukomeza gushaka abaterankunga bazashigikira iki gikorwa. Kugira kandi ngo iyi forum izagende neza yasabye ko hashyirwaho itsinda rishinzwe gusengera iki gikorwa buri munsi. Asoza ijambo rye yagize ati “Ndizera ko byose bizagenda neza, kubera ko ibyo tudashoboye tuzabifashwamo n’ingabire y’Imana”

Asoza iyi nama, Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, Omoniye w’urubyiruko muri Diyosezi ya Ruhengeri wari uyoboye iyi nama yashimiye abayitabiriye asaba inzego zose na buri wese ku giti cye kuzitanga kugira ngo iyi forum izagende neza, asaba ko uwakunguka igitekerezo cyadufasha kunoza iyi forum yajya yihutira kukigeza kuri komisiyo y’urubyiruko muri Diyosezi. Yasabye abakuriye komisiyo zitegura iyi forum kujya bahura kenshi kugira ngo banoze ibibareba. Asezeranya abari mu nama ko bagiye gukomeza kuganira n’inzego zose zaba iza Kiliziya n’izabandi bafatanyabutumwa ba kiliziya kugira ngo bafatire hamwe ingamba zizatuma iyi forum igenda neza.

TUYISENGE Innocent