INDULUGENSIYA NI IKI?
Ikiganiro Fratri Jean Renovatus IRADUKUNDA yagiranye na Padiri Gratien KWIHANGANA ku nyigisho za Kiliziya Gatolika zerekeye indulugensiya
Fratri Jean Renovatus: Padiri Gratien, mu gatabo kitwa Kwiyambaza impuhwe z’Imana harimo noveni yo kwiyambaza impuhwe za Nyagasani ikorwa n’abakristu benshi. Ku munsi wa 8 w’iyo noveni, abakristu babanza kuzirikana aya magambo Yezu Kristu Nyiri impuhwe yabwiye Mutagatifu Mama Faustina: “Uyu munsi unzanire roho ziri muri Prugatori, maze uzinyuze mu nyanja ndende y’impuhwe zanjye, kugira ngo imivu y’amaraso yanjye ibazimirize ububabare. Izo roho zose zo muri Purugatori, iyo zinejeje ubutabera bw’Imana, nanjye ndizihirwa. Ni mwe mushobora kuzironkera agahenge mwifashishije ibikorwa byiza bya Kiliziya, indulgensiya n’ibitambo byo kwitwara. Iyaba mwari muzi umubabaro wa roho ziri muri purugatori ntimwahwemye kuzifashisha amasengesho yanyu, bityo mukaba murishye umwenda zifitiye ubutabera bwanjye”. Nyamara nubwo abakristu basoma kenshi iryo jambo “Indulugensiya”, ntabwo bose bazi neza icyo risobanura. Birashoboka ko hari n’umuntu wumvise bwa mbere iryo jambo cyangwa se akaba yarigeze kumva bavuga ngo nukora iki gikorwa uzaronka Indulugensiya cyangwa ngo nuvuga iri sengesho uzaronkera indulugensiya roho iri muri purugatori ariko ntasobanukirwe n’icyo indulugensiya ari cyo. Ni yo mpamvu ngira ngo mu ntangiriro z’iki kiganiro usobanure icyo ari icyo indulugensiya.
Padiri Gratien: Nk’uko tubisanga muri Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika n. 1471 no mu gitabo cyanditswe na Padiri Gilbert Biziyaremye cyitwa Ibyiza by’amasakramentu matagatifu kuri paje y’110, indulugensiya ni imbabazi umukristu wicujije aronka imbere y’Imana ku bihano by’igihe gito byakuruwe n’ibyaha byamaze guhanagurwa muri Penetensiya.
Fratri Jean Renovatus: Aho ngaho mpagize ikibazo! None se iyo umukristu yicujije ibyaha bye muri Penetensiya ntabwo aronka imbabazi zuzuye?
Padiri Gratien: Nk’uko Inama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Trento ibivuga, imbabazi duhabwa mu isakramentu rya Penetensiya zivanaho icyaha ariko ntabwo zikiza ingaruka zose ziterwa n’icyo cyaha. Kugira ngo urusheho kubyumva, ndatekereza ko ari ngombwa ko nakubwira muri make ingaruka ziterwa n’ibyaha dukora. Hari ingaruka zigaragarira mu kwangirika kw’ibidukikije. Ikindi kandi, ibyaha byinshi bigirira nabi bagenzi bacu kuri roho no ku mubiri. Ntabwo twakirengagiza ko icyaha kinakomeretsa kandi kigaca intege uwagikoze ubwe, cyangiza umubano we n’Imana ndetse n’uwa mugenzi we. Ibyo ndatekereza ko nta muntu ubishidikanyaho. Ariko rero, hari n’izindi ngaruka ziterwa n’ibyaha dukora Kiliziya isobanura mu byiciro bibiri. Ingaruka zo mu cyiciro cya mbere zitwa ibihano by’iteka (peines éternelles du péché). Ibyo bihano by’iteka ni uko icyaha gikomeye kituvutsa kunga ubumwe n’Imana ndetse n’ubugingo bw’iteka, bityo kikatwerekeza mu nyenga y’umuriro utazima. Cyakora, biri amahire, iyo duhawe isakramentu rya Penetensiya ridukuraho ku buryo bwuzuye ibyo bihano by’iteka kandi iryo sakramentu ridusubiza inema ntagatifuza twitesha iyo ducumura, rikaduha kongera kugirana ubucuti buhebuje n’Imana (Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika n. 1468). Ingaruka zo mu cyiciro cya kabiri zo zidukururira ibihano by’igihe gito. Izo ngaruka ni uko icyaha icyo ari cyo cyo se, cyaba icyoroheje cyangwa igikomeye, gituma hari ukuntu twihambira ku biremwa mu buryo budahuje n’ugushaka kw’Imana (attachement malsain aux créatures, reba Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika n. 1472), ugasanga umuntu yihambiriye ku kiremwa runaka akacyizirikaho kurusha uko yiziritse ku Mana. Uko kwihambira ku biremwa mu buryo budahuje n’ugushaka kw’Imana bidukururira ibihano by’igihe gito. Kugira ngo umuntu yinjire mu ijuru mu bumwe bwuzuye kandi bw’indatana n’Imana agomba kubihanagurwaho byose, agasukurwa ku buryo buhagije kugira ngo ahanagurweho inenge zose zatewe no kwihambira ku biremwa mu buryo budahuje nyine n’ugushaka kw’Imana. Uko gusukurwa ni byo bimukuraho bya bihano by’igihe gito bishobora kurangirizwa muri ubu buzima bwa hano ku isi cyangwa muri purugatori. Cyakora ibyo bihano by’igihe gito na bya bihano by’iteka ntibigomba gufatwa nk’ibitangwa n’Imana ku buryo bwo kwihorera, ahubwo biterwa na kamere y’icyaha ubwacyo (Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika n. 1472).
Ikindi kandi, nk’uko nabikomojeho, ibyaha byinshi bigirira nabi bagenzi bacu kuri roho no ku mubiri kandi byangiza ibidukikije, bigasenyuka. Kubera iyo mpamvu, Padiri Gilbert Biziyaremye mu gitabo cye yise Ibyiza by’amasakramentu matagatifu kuri paje y’110 atubwira ko ari « ngombwa gukora ibishoboka byose kugira ngo twiyunge. Umuntu yiyunga na mugenzi we asubiza ibintu yibye, asubiza icyubahiro uwo yasebeje, asana n’ibyo yangije ». Ariko bitewe n’imiterere y’icyaha, hari ibyo umuntu yangiza bigasenyuka akaba adashobora kubisubizaho cyangwa ngo yongere abisubize uko byahoze. Dufate urugero : niba umuntu yarahinze iruhande rw’uruzi kandi azi neza ko ari bibi hanyuma amazi agakama, amafi agapfa n’amazi ajya mu rugomero rw’amashanyarazi akaba make maze umuriro ukabura mu duce tumwe na tumwe, ibintu byinshi bigahagarara kubera icyo cyaha, hari icyo wakora kugira ngo uzure ya mafi yapfuye kubera icyaha wakoze? Ese uramutse uhumanyije ikirere hanyuma bikaviramo ibinyabuzima byinshi kubura ubuzima n’ababyeyi bakabyara abana bafite ubumuga kubera icyaha wakoze, hari icyo wakora kugira ngo usubiranye ibyo wangije cyangwa ngo abo bana bongere bavuke nta bumuga bafite ? Kubera ko ibyo bidashoboka kandi tukaba tutanahongerera ibyaha byacu ku buryo buhagije, hari ibihano by’igihe gito biterwa n’imiterere y’icyaha, tukaba tugomba kubyakira nk’ingabire y’Imana dusenga, twihatira gukora ibikorwa by’urukundo n’ibyo kwihana, twihanganira imibabaro n’ibigeragezo by’amoko yose kandi tukakira urupfu mu mutuzo igihe ruzaba ruje. Icyo bigamije ni ugusukura umunyabyaha ku buryo buhagije, kugira ngo acye maze yinjire mu ijuru adafite inenge na mba !
Fratri Jean Renovatus: None ese Padi, ni iki umuntu yakora kugira ngo ibyo bihano by’igihe gito abirangirize mu buzima bwa hano ku isi ? Nagiraga ngo buriya iyo umuntu ahawe isakramentu rya Penetensiya biba birangiye ku buryo nta kindi kiba gisigaye ngo abe yahita yinjira mu ijuru.
Padiri Gratien : Buriya ibyiza ni uko umuntu agomba kwirinda icyaha icyo ari cyo cyose. Umuntu ukunda ubuzima bwe rwose agomba kwirinda icyaha icyo ari cyo cyose. Iyo igomba kuba intego ya buri muntu wese. Naho akamenyero ko kungikanya ibyaha (ibyoroheje n’ibikomeye) ufite gahunda yo kuzajya guhabwa Penetensiya wumva ko byose bizarangira aho ni ukwiroha mu ruzi urwita ikiziba. Erega urugendo rugana mu ijuru ntabwo ari umuserebeko. Nta muntu ushobora kwinjira mu ijuru atabanje gusukurwa ubusembwa n’ubwandu bwose n’inenge zose ziterwa n’icyaha no kwihambira ku biremwa mu buryo budahuje n’ugushaka kw’Imana. Ni yo mpamvu habaho ibihano by’igihe gito. Icyo umuntu yakora kugira ngo ibyo bihano by’igihe gito abirangirize mu buzima bwa hano ku isi ni uguhabwa isakramentu rya Penetensiya hanyuma agatanga icyiru ku buryo bukwiye cyangwa agahongerera ibyaha bye, ari na yo mpamvu icyo cyiru cyitwa impongano (Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika n. 1459). Ikindi kandi, nk’uko tubisanga mu gitabo cyitwa Ibyiza by’amasakramentu matagatifu kuri paje 111, umuntu agomba kwihanganira imibabaro n’ibigeragezo by’amoko yose kandi agahangana n’urupfu mu mutuzo igihe ruzaba ruje, akihatira kubyakira nk’ingabire y’Imana kuko bimufasha gusukurwa no guhanagurwaho ibihano by’igihe gito. Agomba no kwiyambura burundu muntu w’igisazira akambara muntu mushya (Ef 4, 24 ; GK 1473), ibyo abigeraho yitabira ibikorwa by’imbabazi n’iby’urukundo, yitabira gusenga no gukora ibikorwa binyuranye byo kwihana (Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika n. 1473).
Ariko, kubera ko akenshi tudahongerera ibyaha byacu ku buryo buhagije, Kiliziya ishingiye ku bubasha yahawe na Yezu Kristu ubwe bwo kuboha no kubohora (Mt 16, 19), yagennye ubundi buryo bwo kuronka imbabazi z’Imana ku bihano by’igihe gito, nyuma yo kubabarirwa ibyaha muri Penetensiya. Ubwo buryo ni indulugensiya, akaba ariyo mpamvu navuze ko « Indulugensiya ari imbabazi umukristu wicujije aronka imbere y’Imana ku bihano by’igihe gito byakuruwe n’ibyaha byamaze guhanagurwa muri Penetensiya ». Indulugensiya zidufasha guhanagurwaho ibihano by’igihe gito no gusukurwa ubwandu bwose bujyana na byo. Ibyo bishobora kurangirira hano ku isi cyangwa muri purugatori. Imana yonyine ni yo izi aho birangirira kuri buri muntu ikurikije impuhwe zayo n’igikenewe kugira ngo agere ku mukiro w’iteka mu ijuru. Ni yo mpamvu tutagomba gushyira imibare mu bikorwa byo guhongerera ibyaha byacu no kuronka indulugensiya, tuvuga ngo ninkora iki gikorwa cyangwa kiriya birahita bigenda gutya cyangwa kuriya. Twe tugomba gukora icyo dukwiye gukora ibindi tukabirekera Imana.
Fratri Jean Renovatus: Padiri Gratien, ibyo umaze gusobanura birumvikana rwose. Ariko nigeze kumva bavuga ko habaho indulugensiya ishyitse n’idashyitse. Ese zitandukaniye he ?
Padiri Gratien : Indulugensiya ishobora kuba ishyitse cyangwa idashyitse (l’indulgence est plénière ou partielle), bitewe n’uko ikuraho ibihano by’igihe gito ku buryo bwuzuye cyangwa butuzuye. Ni ukuvuga ko indulugensiya ishyitse ikuraho ibihano by’igihe gito ku buryo bwuzuye naho indulugensiya idashyitse ikabikuraho ku buryo butuzuye. Dufate urugero : iyo umukristu asomye kandi akazirikana Ijambo ry’Imana muri Bibiliya nibura iminota mirongo itatu ikurikirana, akabikora abishyizeho umutima kandi abigiranye ubuyoboke, aronka indulugensiya ishyitse. Ariko iyo asomye Ijambo ry’Imana kandi akarizirikana mu gihe kiri munsi y’iminota 30, aronka indulugensiya idashyitse (reba Penitenciairie Apostolique, Enchiridion Indulugentiarum, Concession 30). Nk’uko Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika ibitwigisha, izo ndulugensiya umukristu ashobora kuzironkera cyangwa kuzironkera abantu bapfuye bitewe n’icyifuzo cye. Ibyo tubisanga kandi mu gitabo cyanditswe na Padiri Gilbert Biziyaremye cyitwa Ibyiza by’amasakramentu matagatifu, paje 110-111.
Fratri Jean Renovatus: Uvuze ko umukristu ashobora kuronkera abantu bapfuye indulugensiya. Ese izo ndulugensiya hari icyo zahindura ku rubanza Imana iba yaraciye rwo kubashyira mu ijuru cyangwa mu muriro w’iteka ?
Padiri Gratien : Nk’uko Nyiricyubahiro Musenyeri Kizito Bahujimihigo yabyanditse mu gitabo yise Ibanga ryo gusenga (paje 80-81, 83), iyo umuntu apfuye, ibikorwa bye byiza bituma roho ye ijya mu ijuru. Roho ya wa wundi upfa yararanzwe ahanini no kugira nabi mu buzima bwe bwo ku isi akigomeka ku Mana kandi akanangira umutima, imanuka ijya mu nyenga y’umuriro utazima. Ku munsi w’imperuka, ni ho hazacibwa urubanza rwa nyuma, nuko imibiri ikazukira gusanga roho aho ziri : mu ijuru cyangwa mu muriro ikuzimu. Ari umuntu upfa afite ibikorwa byiza bihagije kandi roho ye icyeye nta nenge namba maze agahita ajya mu ijuru, ari n’upfa aboneza iy’umuriro w’iteka kubera ibikorwa bye bibi, bombi ntibakenye isengesho ryacu. None abo ngabo twabasabira iki, kandi ubuzima bwabo bwo ku isi buba bwaragaragaje bidashidikanywa ikibakwiye ?
Uretse abo baba baragize ubuzima bwerekana bihagije ko begukiye icyiza cyangwa se ikibi, hari abandi bava kuri iyi si batagaragaje neza inzira y’ubuzima bwabo. Abo bapfa bakibogamiye ku kibi no ku cyiza, bajya muri purugatori, ni ukuvuga mu isukuriro. Iyo roho zabo zikijijwe ubwandu bwose zapfanye, zinjizwa mu ijuru. Nta roho iva muri purugatori ijya mu muriro : none se ko iba isukurwa, byashoboka bite ko aho gukira umwanda, yagenda iwongera byo kuba yajugunywa mu muriro ?
Amasengesho n’ibikorwa byiza byacu, ni byo byihutisha ugusukurwa kwa roho ziri muri purugatori. Zo ntacyo zakwishoborera, mu gihe zitakiri kumwe n’imibiri ya ba nyirazo. Kuko twe tuba tugifite imibiri, ibyiza bikomoka ku bikorwa byacu bitunganye bizigeraho, bikihutisha urugendo rwazo rugana mu ijuru. Ibikorwa byiza by’uwiyemeje guhinduka, bituma abanyabyaha bababarirwa, bitewe n’uko twese ababatijwe tugize umubiri umwe : igice cyawo kirwaye gica intege ibindi, kimwe n’uko igice cyawo kizima gitera imbaraga ibindi bice by’umubiri. Rero, kuronkera abantu bapfuye indulugensiya si nko guha Imana ruswa ngo isonere abari bakwiye guhanwa, ahubwo ni ukugoboka abapfuye bagifite ubwandu, kugira ngo buhanagurwe vuba, maze bajye kwiturira mu ijuru ubuziraherezo.
Yezu Kristu Nyiri impuhwe yabwiye Mutagatifu Mama Faustina: “ Uyu munsi unzanire roho ziri muri Prugatori, maze uzinyuze mu nyanja ndende y’impuhwe zanjye, kugira ngo imivu y’amaraso yanjye ibazimirize ububabare. Izo roho zose zo muri Purugatori, iyo zinejeje ubutabera bw’Imana, nanjye ndizihirwa. Ni mwe mushobora kuzironkera agahenge mwifashishije ibikorwa byiza bya Kiliziya, indulgensiya n’ibitambo byo kwitwara. Iyaba mwari muzi umubabaro wa roho ziri muri purugatori ntimwahwemye kuzifashisha amasengesho yanyu, bityo mukaba murishye umwenda zifitiye ubutabera bwanjye”. (Akanyamakuru ka Mama Faustina, n. 1225). Ngira ngo murumva neza icyo indulugensiya zimarira roho z’abantu bapfuye. Duhugukire rero umugenzo mwiza wo kuronkera indulugensiya abantu bapfuye kuko bituma bahanagurwaho bya bihano by’igihe gito birangirira kuri bo mu isukuriro muri purugatori.
Fratri Jean Renovatus: Ni iki twakora kugira ngo twironkere indulugensiya no kugira ngo tuzironkere abantu bapfuye bari muri purugatori ?
Padiri Gratien : Kugira ngo umukristu abashe kwironkera indulugensiya cyangwa kuzironkera abantu bapfuye agomba kuzuza ibyo asabwa na Kiliziya kuko ari yo yonyine ifite inshingano yo gukiza, ikabikora ku bubasha ikesha Yezu Kristu. Ibyo ni ibi bikurikira (reba Igitabo cy’amategeko ya Kiliziya, Canons 992-994, 996):
- Kuba yarabatijwe, yunze ubumwe na Kiliziya, yicujije ibyaha bye byose ku buryo nta kimubuza kwakira inema z’Imana.
- Kuba nibura yifuza kuzironka cyangwa kuzironkera umuntu wapfuye
- Kuzuza ibigomba gukorwa kugira ngo azironke, mu gihe cyagenwe kandi ku buryo bwagenwe, nta cyo uhinduyeho kandi ntacyo wibagiwe.
Ibyo ni ibisabwa muri rusange nk’uko biteganywa n’amabwiririza y’ibiro bya Papa bishinzwe ibyerekeye indulugensiya (Pénitenciairie Apostolique) akubiye mu nyandiko yitwa Enchridion Indulgentiarum yashyizwe ku mugaragaro mu 1999(https://www.vatican.va/roman_curia/tribunals/apost_penit/documents/rc_trib_appen_doc_20020826_enchiridionindulgentiarum_lt.html?fbclid=IwAR1hVFMFaNw5PDaHwrs9DgBejljoY4wcT-MDQpjnNRI2VHchZZUY3ajNvXg).Ariko kugira ngo umukristu yironkere indulugensiya ishyitse cyangwa se kugira ngo ayironkere umuntu witabye Imana agomba gushyira mu bikorwa biriya bintu bitatu maze kuvuga, byongeye kandi, ku buryo bw’umwihariko, agomba guhabwa isakramentu rya Penetensiya n’umusaseridoti, agahabwa Ukaristiya, agasabira icyifuzo cya Papa mu ukwezi aba arimo.
Ku byerekeye gusabira icyo Papa yifuza mu kwezi tuba turimo, umukristu asabwa kuvuga Dawe uri mu ijuru na Ndakuramutsa Mariya imwe, cyangwa se akabikora avuga irindi sengesho rimuvuye ku mutima, ariko birumvikana ko yakagombye kuba azi icyo Papa yifuza muri uko kwezi.
Iyo wahawe isakramentu rya Penetensiya kandi ukaba waciye ukubiri n’icyaha mu buryo ubwo ari bwo bwose, ushobora kuronka indulugensiya zishyitse nyinshi ariko mu minsi itandukanye kubera ko mu munsi umwe umukristu ashobora kuronka indulugensiya ishyitse imwe gusa kereka iyo agiye gupfa ni bwo ashobora kuronka indulugensiya zishitse ebyiri ku munsi.
Byongeye kandi, ni ngombwa guhabwa Ukaristiya ku munsi wifuza kuronkeraho indulugensiya, kuzuza ibigomba gukorwa kugira ngo uyironke, no gusabira icyo Papa yifuza.
Iyo wifuje kuronka indulugensiya udakereye kwakira inema z’Imana kandi ntunakore ibigomba gukorwa uko byagenwe, nta ndulujensiya ishyitse uronka, uronka indulugensiya idashyitse gusa.
Fratri Jean Renovatus: Ibyo bikorwa umukristu asabwa gukora kugira ngo aronke indulugensiya ishyitse ni ibihe ?
Padiri Gratien : Ibyo bikorwa ni byinshi, ariko ngiye kuvuga bimwe mu bikorwa wakora ukaronka indulugensiya ishyitse buri munsi ubikoze cyangwa se ukayironkera umuntu witabye Imana bitewe n’icyo wifuza : Gushengerera Yezu mu Isakramentu ry’Ukaristiya nibura iminota mirongo itatu ikurikirana, gukora inzira y’umusaraba, gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana muri Bibiliya nibura iminota mirongo itatu ikurikirana. Ikindi gikorwa ni ukuvuga Rozari cyangwa se nibura ishapure uzirikana amagambo uvuga n’amibukiro yose ayigize kandi iryo sengesho ukarikorera mu kiliziya, muri oratoire, mu rugo rw’abihayimana, mu muryango iwacu mu rugo turi kumwe, cyangwa se igihe uri kumwe n’abandi bakristu mwahujwe n’intego ihuye n’ugushaka kw’Imana (fin honnête) ; cyangwa akifatanya na Papa muri iryo sengesho rya Rozari, akarikurikirana umutima usenga kuri Radio cyangwa televiziyo.
Ibindi bikorwa umukristu yakora akaronka indulugensiya ishyitse ariko ku minsi yihariye ni ibingibi :
- Kwitabira Misa yo ku munsi mpuzamahanga wo gusabira umuhamagaro, n’uwo gusabira abarwayi.
- Kwitabira umuhango mutagatifu wo gutambagiza Isakramentu ritagatifu ku munsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya.
- Kwitabira Misa yo gusoza ikoraniro ry’Ukaristiya n’indi mihango mitagatifu ikorwa uwo munsi.
- Umuntu ugiye guhabwa Ukaristiya ya mbere ashobora kuronka indulugensiya ishyitse ndetse n’umuntu witabiriye Misa iributangirwemo Ukaristiya ya mbere.
- Umukristu ashobora kuronka indulugensiya ishyitse igihe akoze umwiherero nibura w’iminsi itatu asenga kandi akora n’indi myitozo nyobokamana.
- Abantu baba mu rugo rumwe baronka indulugensiya ishyitse ku munsi beguriyeho bwa mbere urugo rwabo Umutima mutagatifu wa Yezu, cyangwa Umuryango mutagatifu wa Yezu na Mariya na Yozefu, cyangwa Mariya na Yozefu. Uwo muhango ugomba kuyoborwa n’umusaseridoti cyangwa umudiyakoni kandi abagize urwo rugo bakavuga isengesho ryemewe na Kiliziya bari imbere y’ishusho y’Umutima mutagatifu wa Yezu cyangwa iy’Umuryango mutagatifu.
- Umukristu witabiriye umwe mu mihango iteganywa mu cyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abakristu kandi agahimbaza Misa isoza icyo cyumweru aronka indulugensiya ishyitse.
- Umukristu aronka indulugensiya ishyitse iyo igihe cyo gupfa kigeze, iyo ari gusamba afashe umusaraba mu kiganza kandi yarakundaga gusenga. Icyo gihe ntabwo ari ngombwa ko abanza guhabwa penetensiya, Ukaristiya, no gusabira icyo Papa yifuza.
- Umukristu witabiriye umuhango wo kwimura no kuramya Isakramentu ritagatifu ry’Ukaristiya ku mugoroba wo ku wa kane mutagatifu, hanyuma akaririmba ya ndirimbo yitwa Nitwunamire Isakramentu ritagatifu abishyizeho umutima, aronka indulugensiya ishyitse.
- Umukristu witabiriye umuhango wo kuramya umusaraba ku wa gatanu mutagatifu aronka indulugensiya ishyitse.
- Umukristu wakoze inzira y’umusaraba ku wa gatanu mutagatifu, cyangwa agakurikira kuri televiziyo cyangwa kuri radiyo inzira y’umusaraba yayobowe na Papa, aronka indulugensiya ishyitse. Iyo wakoze inzira y’umusaraba uba ugomba kuyikorera imbere y’amashusho cumi n’ane atwibutsa inzira y’umusaraba Yezu yakoze.
- Umupadiri uri guhimbaza ku nshuro ya mbere igitambo cy’Ukaristiya yironkera we ubwe indulugensiya ishyitse ndetse n’abakristu bifatanyije na we muri iyo Misa bakayironka cyangwa bakayironkera abantu bapfuye.
- Umusaseridoti uri guhimbaza yubile y’imyaka 25 cyangwa 50 amaze ari umupadiri yironkera we ubwe indulugensiya ishyitse ndetse n’abakristu bifatanyije na we muri iyo Misa barayironka cyangwa bakayironkera abantu bapfuye.
- Umukristu usubiye mu masezerano ya batisimu mu gitaramo cya Pasika cyangwa ku munsi w’isabukuru (anniversaire) ya batisimu yahawe aronka indulugensiya ishyitse.
- Umukristu aronkera roho iri muri purugatori indulugensiya ishyitse igihe asuye irimbi hagati y’itariki ya mbere n’iya munani Ugushyingo agasabira abantu bapfuye.
- Umukristu wasuye imwe muri Bazilika za Papa i Roma yageramo akavuga Dawe uri mu ijuru n’Indangakwemera aronka indulugensiya ishyitse.
- Umukristu wasuye Bazilika nto yayigeramo akavuga Dawe uri mu ijuru cyangwa Indangakwemera aronka indulugensiya ishyitse iyo agiyeyo ku munsi mukuru w’intumwa Petero na Pawulo, cyangwa ku munsi mukuru w’umutagatifu iyo Bazilika yaragijwe cyangwa ku itariki ebyiri z’ukwa munani, cyangwa ku wundi munsi we ubwe yihiteyemo.
- Umukristu wasuye Kiliziya ya Paruwasi Katedrali yayigeramo akavuga Dawe uri mu ijuru cyangwa Indangakwemera aronka indulugensiya ishyitse iyo agiyeyo ku munsi mukuru w’intumwa Petero na Pawulo, cyangwa ku munsi mukuru w’umutagatifu iyo Katedrali yaragijwe cyangwa ku itariki ebyiri z’ukwa munani, cyangwa ku wundi munsi we ubwe yihiteyemo.
- Umukristu wasuye ingoro (sanctuaire : i Kibeho, mu Ruhango, i Kabuga, ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi w’i Fatima mu Ruhengeri n’ahandi) yayigeramo akavuga Dawe uri mu ijuru cyangwa Indangakwemera aronka indulugensiya ishyitse iyo agiyeyo ku munsi mukuru w’umutagatifu iyo ngoro yaragijwe cyangwa ku wundi munsi we ubwe yihiteyemo ndetse n’igihe cyose yayikoreyemo urugendo nyobokama yabyiteguye.
- Umukristu wasuye kiliziya ya paruwase yayigeramo akavuga Dawe uri mu ijuru cyangwa Indangakwemera aronka indulugensiya ishyitse iyo agiyeyo ku munsi mukuru w’umutagatifu iyo parawase yaragijwe cyangwa ku itariki ebyiri z’ukwa munani.
- Umukristu uvuye guhabwa Ukaristiya ku munsi wo ku wa gatanu mu gihe cy’igisibo, hanyuma agapfukama imbere y’ishusho ya Yezu Kristu ubambwe cyangwa imbere y’umusaraba umugaragaza abambye ku musaraba, akavuga yitonze isengesho ryitwa Yezu ugira ubupfura n’imico myiza, aronka indulugensiya ishyitse.
Muri make, ibyo ni bimwe mu bikorwa Kiliziya yateganyije umukristu ashobora gukora mu gihe cyagenywe no ku buryo bwagenwe maze akironkera indulugensiya ishyitse cyangwa akayironkera umuntu witabye Imana. Ariko gukora ibyo bikorwa bigomba kujyana no guhabwa isakramentu rya Penetensiya, guhabwa Ukaristiya ku munsi yifuza kuronkaho indulugensiya no gusabira icyo Papa yifuza muri uko kwezi. Kuri iyi ngingo icyo nasorezaho ni uko umukristu wifuza kuronka indulugensiya agomba no kwitandukanya n’icyaha mu buryo ubwo ari bwose.
Fratri Jean Renovatus : Padiri Gratien, wavuze ko habaho n’indulugensiya idashyitse. Ese ni iki umukristu yakora kugira ngo yironkere indulugensiya idashyitse no kugira ngo ayironkere abantu bapfuye ?
Padiri Gratien : Ibyo umukristu yakora kugira ngo yironkere indulugensiya idashyitse cyangwa ayironkere abacu bapfuye ni ibi bikurikira.
- Gutunganya uko bikwiye inshingano ze za buri munsi ukanihanganira ingorane n’ibibazo byo muri ubu buzima mu bwiyumanganye, ukabikora usenga wiyoroheje kandi wiringiye Imana kabone n’iyo waba ubikora usenga bucece witurije.
- Gufata ku byo utunze ugafasha mugenzi wawe cyangwa ukamukorera igikorwa cy’urukundo mu bundi buryo ubigiranye ukwemera n’umutima w’impuhwe.
- Kwigomwa kimwe mu bintu ukunda kandi kikuryohera (nk’inyama, inzoga, ibitotsi, kumva umuziki, kureba televiziyo, kumva radio, n’ibindi), wemerewe kandi ufitiye uburenganzira, ukabikora agamije kwihana.
- Kugaragaza ku mugaragaro ukwemera Gatolika ukomeyeho imbere y’abantu kandi ukabikora mu bihe byihariye by’ubuzima bwacu bwa buri munsi. Urugero ni nko kutagira isoni n’ipfunwe ryo kubanza gusenga igihe hari icyo ugiye gufata mu kabari, kuvuga ishapure uri mu modoka rusange n’ibindi.
- Kwigisha abandi bantu inyigisho za gikristu cyangwa se
- Kwinjira mu kiliziya ugiye gusura Yezu Kristu mu Isakramentu ritagatifu ry’Ukaristiya, ukamuramya kandi ukamushengera akanya gato.
- Kwinjira mu kiliziya ugasenga Yezu Kristu uri mu Isakramentu ritagatifu ry’Ukaristiya ukamubwira rimwe mu masengesho yemewe na Kiliziya. Amwe muri ayo masengesho ni aya : kumuririmbira ya ndiririmbo yitwa Turakuramya Yezu, Yezu ugira ubupfura n’imico myiza n’andi masengesho y’Ukaristiya dusanga mu gitabo cy’umukristu kuva kuri paje ya 58 kugera kuri paje ya 64.
- Kuva guhazwa Ukaristiya hanyuma ukavuga ubishyizeho umutima rya sengesho ryitwa Roho wa Yezu untunganye, cyangwa iryitwa Yezu ugira ubupfura n’imico myiza.
- Umukristu ugamije kujya kwitegura guhabwa isakramentu rya Penetensiya, hanyuma akisuzuma kandi akicuza rwose, ndetse n’umara kwisuzuma maze akavuga rya sengesho ryitwa Nemereye imbere y’Imana Data ushoborabyose, cyangwa Zaburi ya 50, cyangwa Zaburi y’130, baronka indulugensiya idashyitse.
- Kwitabira umwiherero ngarukakwezi w’iminsi ibiri cyangwa umunsi umwe.
- Kuvuga ubishyizeho umutima isengesho ryo gusabira ubumwe bw’abakristu dusanga mu gitabo cy’umukristu kuri paje y’129 cyangwa ukavuga irindi sengesho ryo gusabira ubumwe bw’abakristu ryemewe na Kiliziya.
- Kuvuga indamutso ya Malayika mu gitondo, saa sita cyangwa nimugoroba ubishyizeho umutima kandi ukabikorana ubuyoboke.
- Kuvuga Mwamikazi wo mu ijuru wishime mu gihe cya Pasika cyangwa ukayiririmba ubishyizeho umutima kandi ukabikorana ubuyoboke.
- Kuvuga Magnificat cyangwa ukayiririmba ubishyizeho umutima kandi ukabikorana ubuyoboke.
- Kuvuga rimwe mu masengesho yemewe na Kiliziya yo kwiyambaza Bikira Mariya, akabikora abishyizeho umutima kandi abigiranye ubuyoboke, aronka indulugensiya idashyitse. Amwe muri ayo masengesho ni aya ngaya : Ndakuramutsa Mariya, Bikira Mariya Nyiri impuhwe, Mubyeyi Mutagatifu w’Imana turaguhungiraho ngo uturengere, Turakuramutsa Mwamikazi Nyiri ibambe, etc.
- Kwiyambaza Malayika wawe murinzi uri kuvuga iri sengesho ubishyizeho umutima kandi ubikoranye ubuyoboke : Malayika nahawe n’Imana ngo undinde, ujye unyumvisha iby’Imana, ungire inama, undengere, untegeke.
- Kwiyambaza bazina wawe mutagatifu uri kuvuga iri sengesho abishyizeho umutima kandi abikoranye ubuyoboke : Bazina Mutagatifu, umpakirwe ku Mana, unsabire ndeke kuyicumuraho. Amen.
- Kwiyambaza Yozefu Mutagatifu uri kuvuga ubishyizeho umutima kandi ubikoranye ubuyoboke isengesho dusanga mu gitabo cy’umukristu kuri paje 120 : Yozefu Mutagatifu turakwisunga mu makuba yacu.
- Kwifatanya ku mugaragaro n’abandi bakristu muri noveni itegura umunsi mukuru wa Noheli, uwa Pentekositi, n’uw’Ubutarasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya.
- Kuvuga ibisingizo bya Bikira Mariya, iby’Umutima Mutagatifu wa Yezu, ibya Yozefu Mutagatifu n’iby’abatagatifu bose, ukabikora ubishyizeho umutima kandi ubigiranye ubuyoboke.
- Kuvuga isengesho ryo gusabira Papa ryemewe na Kiliziya (reba mu gitabo cy’umukristu kuri paje y’125), ukabikora ubishyizeho umutima kandi ubigiranye ubuyoboke.
- Gukora ikimenyetso cy’umusaraba uvuga ngo Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, ukabikora ubishyizeho umutima kandi ubigiranye ubuyoboke.
- Kuvuga cyangwa kuririmba indangakwemera yose, ukabikora ubishyizeho umutima kandi ubigiranye ubuyoboke.
- Iyo usubiyemo amasezerano ya Batisimu igihe icyo ari cyose ubishakiye atari mu gitaramo cya Pasika cyangwa ku munsi wabatijweho, ukabikora ubishyizeho umutima kandi ubigiranye ubuyoboke, uronka indulugensiya idashyitse. Twabonye ko « Umukristu usubiye mu masezerano ya batisimu mu gitaramo cya Pasika cyangwa ku munsi wa anniversaire ya batisimu yahawe aronka indulugensiya ishyitse ».
- Gusura irimbi wagerayo ugasabira abapfuye, ukabikora ubishyizeho umutima kandi ubigiranye ubuyoboke.
Muri rusange rero, ibyo ni bimwe mu bikorwa Kiliziya yateganyije umukristu ashobora gukora mu gihe cyagenywe no ku buryo bwagenwe maze akironkera indulugensiya idashyitse cyangwa akayironkera umuntu witabye Imana. Ni ngombwa gutungunya ibyo bikorwa maze kuvuga nk’uko Kiliziya yabiteganyije kandi umukristu akabikora afite umutima wicujije (le cœur contrit), witandukanyije n’icyaha mu buryo ubwo ari bwose. Byongeye kandi, ni ngombwa kuvuga ariya masengesho navuze no gukora biriya bikorwa byose tubishyizeho umutima kandi tubigiranye ubuyoboke, kugira ngo turonke indulugensiya idashyitse.
Fratri Jean Renovatus : Padiri Gratien, nari ngiye kuvuga ngo dusoze iki kiganiro ariko ndabona wagira ngo hari icyo ushaka kongeraho.
Padiri Gratien : Mu rwego rwo kurushaho gusobanura ibyo tumaze kuganiraho, ndagira ngo mbabwire ko abavandimwe bacu babana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga bashobora kuronka indulugensiya igihe bifatanyije n’abandi bakristu mu masengesho rusange aronkerwamo indulugensiya, bakifatanya nabo babishyizeho umutima, berekeje umutima ku Mana, bazirikana amagambo avugwa kandi basenga bucece mu mitima yabo cyangwa bitegerezanya umutima usenga igikorwa kiri gukorwa. Reka nguhe urugero. Umukristu ubana n’ubumuga bwo kutumva ashobora kujya gushengerera Yezu mu Ukaristiya, akabikora abishyizeho umutima kandi abigiranye ubuyoboke maze akaba yaronka indulugensiya. Umukristu ubana n’ubumuga bwo kutavuga ashobora kwifatanya n’abandi bakristu kuvuga Rozari, akabikora abishyizeho umutima kandi abigiranye ubuyoboke, agasenga bucece mu mutima we kandi akajya n’abandi bakristu, maze akaba yaronka indulugensiya.
Ikindi ngira ngo mbabwire ni uko gusenga uri kumwe n’abandi bakristu bitakubuza kuronka indulugensiya igihe wabyiteguye uko bikwiye. Dufate urugero, niba turi kuvugira hamwe Rozari iwacu mu rugo nk’umuryango, igihe umwe aba atera isengesho rya Ndakuramutsa Mariya avuga igika cya mbere, abandi tugomba kuba turikuzirikana amagambo aba avuga kandi tukabigira umutima usenga, maze yarangiza igika cya mbere tugakomereza hamwe igika cya kabiri gisoza tuvugira hamwe iryo sengesho. Icya ngombwa rero tugomba kwitaho igihe dusenga turi kumwe n’abandi bakristu, ni ukubikora tubishizeho umutima kandi tubigiranye ubuyoke no kuzirikana amagambo yose agize amasengesho tuvuga ndetse no gusenga bucece mu mutima igihe mugenzi wacu aba asenga avuga hanyuma tukagenda dusimburana kugera igihe isengesho rirangiriye.
Fratri Jean Renovatus : Padiri Gratien, twaganiye ibintu byinshi ariko mbere yo gusoza ndagira ngo ngusabe ko wakora inshamake y’ikiganiro cyose tumaze kugirana.
Padiri Gratien : Indulugensiya ari imbabazi umukristu wicujije aronka imbere y’Imana ku bihano by’igihe gito byakuruwe n’ibyaha byamaze guhanagurwa muri Penetensiya. Indulugensiya ishobora kuba ishyitse cyangwa idashyitse (l’indulgence est plénière ou partielle), bitewe n’uko ikuraho ibihano by’igihe gito ku buryo bwuzuye cyangwa butuzuye.
Indulugensiya zidufasha guhanagurwaho ibihano by’igihe gito no gusukurwa ubwandu bwose bujyana na byo. Ibyo bishobora kurangirira hano ku isi cyangwa muri purugatori. Imana yonyine ni yo izi aho birangirira kuri buri muntu ikurikije impuhwe zayo n’igikenewe kugira ngo agere ku mukiro w’iteka mu ijuru. Ni yo mpamvu tutagomba gushyira imibare mu bikorwa byo guhongerera ibyaha byacu no kuronka indulugensiya, tuvuga ngo ninkora iki gikorwa cyangwa kiriya birahita bigenda gutya cyangwa kuriya. Twe tugomba gukora icyo dukwiye gukora ibindi tukabirekera Imana.
Nk’uko nabivuzeho, hari ibikorwa bitandukanye umukristu yakora kugira ngo aronke indulugensiya ishyitse cyangwa idashyitse bitewe n’icyifuzo cye. Ndashishikariza abakristu bose kubihugukira tubishyizeho umutima kandi tubigiranye ubuyoboke. Ibyo bikajyana no kwitandukanya n’icyaha mu buryo ubwo ari bwo bwose, guhorana umutima wicujije kandi wihanye, gukunda guhabwa kenshi isakramentu rya Penetensiya, gutanga ku buryo buhagije icyiro duhabwa n’umusaseridoti, gushishikarira guhongerera ibyaha byacu, gukunda guhabwa kenshi Yezu Kristu mu Ukaristiya, gusabira icyo Papa yifuza buri kwezi, gukora ibikorwa by’urukundo, no gukunda isengesho ku buryo bw’umwihariko ndetse n’imyitozo nyobokamana. Twumvise ko ibyo bikorwa ari ingenzi cyane bitewe n’indulugensiya umukristu aba yifuza kwironkera cyangwa kuronkera abandi.
Ikindi kandi, nk’uko tubisanga mu gitabo cyanditswe na Padiri Gilbert Biziyaremye cyitwa Ibyiza by’amasakramentu matagatifu, kuri paje 111, umuntu agomba kwihanganira imibabaro n’ibigeragezo by’amoko yose kandi agahangana n’urupfu mu mutuzo igihe ruzaba ruje, akihatira kubyakira nk’ingabire y’Imana kuko bimufasha gusukurwa no guhanagurwaho ibihano by’igihe gito. Agomba no kwiyambura burundu muntu w’igisazira akambara muntu mushya (Ef 4, 24 ; Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika n. 1473), ibyo abigeraho yitabira ibikorwa by’impuhwe n’iby’urukundo, yitabira gusenga no gukora ibikorwa binyuranye byo kwihana (Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika n. 1473).
Fratri Jean Renovatus : Padiri Gratien, ndagira ngo ngushimiye kubera ikiganiro cyiza twagiranye kandi ngusabe ko twasoza utubwira zimwe mu nyandiko zikubiyemo inyigisho za Kiliziya Gatolika zerekeye indulugensiya.
Padiri Gratien : Fratri Jean Renovatus, nanjye ndagushimiye cyane. Ndizera ko iki kiganiro tugiranye kizafasha abakristu benshi kurushaho guhugukira umugenzo mwiza wo kwironkera indulugensiya no kuzironkera abantu bapfuye bakiri muri purugatori. Ni igikorwa cyiza kidufitiye akamaro twebwe ubwacu kandi ni igikorwa cy’urukundo.
Zimwe mu nyandiko zikubiyemo inyigisho za Kiliziya Gatolika zerekeye indulugensiya ni izi :
– Inyandiko ya Papa Paul VI yitwa Indulugentiarum Doctrina, (https://www.vatican.va/content/paulvi/fr/apost_constitutions/documents/hf_pvi_apc_01011967_indulgentiarumdoctrina.html#:~:text=L’indulgence%20est%0la%20remise,autorit%C3%A9%20le%20tr%C3%A9sor%20des%20satisfactions).
– Inyandiko ya Penitenciairie Apostolique Enchiridion Indulugentiarum (https://www.vatican.va/roman_curia/tribunals/apost_penitdocuments/rc_trib_appen_doc_20020826_enchiridionindulgentiarum_lt.html?fbclid=IwAR1hVFMFaNw5PDaHwrs9DgBejljoY4wcT-MDQpjnNRI2VHchZZUY3ajNvXg).
– Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika iri mu rurimi rw’igifaransa (https://www.vatican.va/archive/FRA0013/_INDEX.HTM).
– Myr Kizito Bahujimihigo, Ibanga ryo gusenga.
– Padiri Gilbert Biziyaremye, Ibyiza by’amasakramentu matagatifu.
Mu gusoza rero, nifurije abantu bose umugisha w’Imana.
Padiri Gratien KWIHANGANA
Fratri Jean Renovatus IRADUKUNDA