Kuzirikana ku Mutima Mutagatifu wa Yezu ni ukuzirikana ku Rukundo rw’Imana

Sangiza abandi iyi nkuru

Intangiriro

Bavandimwe, turahimbaza umunsi mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu.

Ubuyoke k’Umutima Mutagatifu wa Yezu, bushingiye ku rukundo rwa Yezu rutagereranywa.

Abakristu ba mbere bakundaga kurangamira urubavu rwa Yezu rwatikuwe icumu, maze amaraso n’amazi bikavubukamo. Amazi ashushanya Isakaramentu rya Batisimu, Amaraso agashushanya Ukarisitiya; Isakaramentu ry’urukundo n’ubumwe. Uko gutikurwa icumu mu rubavu niho Umutima wa Yezu wadukinguriwe.

Abatagatifu Anselimi (+1109) na Bernardo (1090-1153) bari mu bagize uruhare rukomeye cyane mu gukwirakwiza ubuyoboke bw’Umutima Mutagatifu wa Yezu, bibandaga ku bubabare bwa Yezu ndetse n’ibikomere bye. Bamwe mu bigishwa ba Mutagatifu Bernardo baragize bati: “Umutima wakingujwe icumu wa Yezu, ni ubuhungiro bwa roho, ni ubushyinguro bw’ibyiza by’Imana, ukaba n’ikimenyetso kigaragara cy’urukundo ruhoraho iteka.  Mu kinyejana cya 17, Abihayimana b’Abayezuwiti bafashe iya mbere mu gukwirakwiza ubuyoboke ku Mutima Mutagatifu wa Yezu. Ni muri icyo gihe Yezu ubwe yaje gushimangira ko abakristu bose bakwiye kurangamira Umutima we Mutagatifu. Ibyo yabihishuriye Mutagatifu Marigarita Mariya Alakoke.

  1. Kwiyambaza Umutima Mutagatifu wa Yezu n’amabonekerwa ya Mutagatifu Marigarita Mariya Alakoke

Marigarita Mariya Alakoke yavukiye mu gihugu cy’Ubufaransa kwa 22 Nyakanga 1647, yitaba Imana kuwa 17 Ukwakira  1690. Ni Umubikira wo mu muryango w’Abavizitandine. Yezu Kristu yabonekeye Mutagatifu Margarita Mariya Alakoke hagati y’umwaka w’1673 n’uw’1675 ahitwa Paray-le-Monial. Muri iyo myaka yose Yezu yamuhishuriye Umutima we Mutagatifu n’amasezerano y’ingabire zigenewe abawisunga. Ni naho kandi havuye iyubahirizwa ry’isaha ntagatifu, isengesho ribereyeho gusabira imbabazi ibyaha bishavuza Umutima Mutagatifu wa Yezu. Uyu mubikira wo mu muryango w’Abavisitindane niwe Nyagasani Yezu yatoye ngo amenyeshe kandi akundishe abantu cyane Abakristu Umutima Mutagatifu we.

Mu ibonekerwa yagize muri Kamena 1675, Yezu yaramubwiye ati: “Reba uwo Mutima wakunze cyane abantu  kugeza aho witanga kandi ukababara cyane kugira ngo ugaragaze urwo rukundo, nyamara ukiturwa ubuhemu na benshi”. Yamugaragarije ko ashaka ko abantu bakunda kandi bakamenya Umutima we, ndetse asaba ko hashyirwaho umunsi wihariye wo gusingiza Umutima we Mutagatifu. Muri ayo mabonekerwa, Yezu yasabye Umunsi mukuru wihariye, ugafasha benshi guhimbaza Igitambo cya Misa, hakaba igikowa cyo kwitura Umutima, kwigomwa no guhongera ibyaha bimubabaza.

  1. Ukwakirwa n’umusaruro w’amabonekerwa

Nyuma y’ayo mabonekerwa, Marigarita Mariya n’Umuyobozi we wa roho, Padiri Claude de la Colombière batangiye kwigisha no gusakaza uwo muco.  Mu 1675, nibwo Umunsi mukuru w’Umutima Mutagatifu wizihijwe bwa mbere i Paray le Monial. Abayobozi ba Kiliziya batangiye kwigisha no gushishirikariza abakristu kwibuka Umutima Mutagatifu wa Yezu.

Mu 1765, Papa Klementi wa 13 yemeje uyu munsi mukuru muri Pologne. Mu 1856, Papa Piyo wa 9 yemeje ko uyu munsi Mukuru ukwirakwizwa muri Kiliziya Gatolika y’isi yose, ushyirwa kuwa Gatanu ukurikira Umunsi Mukuru w’Isakaramentu itagatifu. Mu 1873, Igihugu cya Equateur cyeguriwe Umutima Mutagatifu wa Yezu.  Mu 1899, Papa Lewo wa 13 yamurikiye Kiliziya yose igitabo cyitwa Annum Sacrum, twagenekereza tukavuga ko cyitwaga “Umwaka Mutagatifu”, hajyaga kuzura imyaka 225 amabonekerwa ya Yezu Kristu kuri Mutagatifu Marigarita Mariya abaye. Papa yasabaga ko abantu bose bitura Umutima Mutagatifu wa Yezu.

Mu mwaka wa 1995, Mutagatifu Papa Yohani wa 2, yatangaje ko Umunsi Mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu uzajya uhuzwa n’umunsi wo gusabira ukwitagatifuza kw’abapadiri. Inyigisho z’uyu munsi n’akamaro kawo ziduha umwanya wo kuzirikana no kurangamira urukundo rwa Yezu, kwicuza no guhongerera ibyaha bikorerwa Umutima we Mutagatifu, Kwitura Umutima we no kwigana Ubugwaneza bwe.

  1. Ibimenyetso by’Umutima Mutagatifu wa Yezu

Ubwo Yezu yabonekeraga Mutagatifu Marigarita Mariya yamweretse Umutima we. Yari ishusho yerekana Umutima w’umuntu nk’ikimenyetso rusange cy’urukundo. Kuri uwo Mutima, hiyongeraho ibintu bine bidafitanye isano n’ubumenyi rusange bw’umubiri w’umuntu: Umutima wa Yezu ushinzeho Umusaraba, uzengurutswe n’ikamba ry’amahwa; wakingujwe n’icumu k’umusaraba; usohokamo indimi z’umuriro.

  • Uwo Musaraba: Ni ikimenyetso cy’ububabare, ikimenyetso cy’urukundo rurangwa no kumvira. Papa Yohani Pawulo wa 2 yaranditse ati: “Kumvira ni izina rishya ry’urukundo”.
  • Ikamba ry’amahwa: rigaragaza mbere na mbere ububabare, ibikomere n’agashinyaguro Yezu yahuye nabyo mu ibabara rye ari twebwe agirira.

Ariko kandi iri kamba ni ikimenyetso cy’ubwami. Mu nkuru idutekerereza iby’ivuka ry’umukiza, Malayika yabwiye Mariya ko uwo mwana azategeka umuryango wa Yakobo, kandi ko Ingoma ye itazashira ( Lk 1,33). N’abanyabwenge babajije Herodi aho Umwami w’abayahudi uherutse kuvuka ari (Mt 2,2). Igihe kandi Yezu yinjiye muri Yeruzalemu, abantu benshi bateraga hejuru bavuga bati: “Nahabwe impundu… niwe Mwami wa Isiraheli”. Ibyo byose ni ibitwereka ko Yezu ari Umwami, iryo kamba rikaba ari nk’ikimenyetso cy’Ubwami.

  • Igikomere cy’Umutima wa Yezu, ni ikimenyetso cy’uko Umukiza yitanze byuzuye kugeza ku ndunduro. Ni ikimenyetso cy’uko uwo Mutima wa Yezu uhora ukinguye kandi wakira buri muntu uje awugana. Igikomere cyawo ni nk’irembo rihamagarira abantu kuwinjiramo.

Bavandimwe duhamagariwe kwinjira mu Mutima wa Yezu. Niho hantu h’uburuhukiro mu bihe by’umunaniro, h’umutekano mu gihe cy’intambara, ahantu h’ibyishimo;  ibyishimo bihimbaza Umutima wa Yezu kandi ashaka kugeza abantu bose mu byishimo : Nimusabe muzahabwa, maze ibyishimo byanyu bisendere ( Yh 16,24). Umutima wa Yezu ni inyanja y’ubwiza n’impuhwe.

  • Ibishashi by’umuriro bituruka mu Mutima wa Yezu bisobanura urukundo rwe rugurumana. Agahora yifuza ko rugera kuri buri wese kadi akarwakira.

Bavandimwe, iruhande rw’Umutima Mutagatifu wa Yezu, niho umutima wa Muntu ubonera igisobanuro nyakuri kandi rukumbi cy’ubuzima bwe n’amaherezo ye; iruhande rw’Umutima wa Yezu niho umutima wa muntu uronkera ubushobozi bwo gukumda.

  1. Turonke iki mu buyoboke bw’Umutima Mutagatifu wa Yezu?

Bavandimwe, ubuyoboke bwo kurangamira Umutima Mutagatifu wa Yezu bufite isoko mu Byanditswe Bitagatifu, kuko ni Yezu Kristu ubwe wisabira abantu kurebera ku Mutima we ugwa neza kandi woroshya. Agira ati: “Mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya” (Mt 11,29).

Kuramya Umutima Mutagatifu wa Yezu tubibona cyane cyane kadi ku Ntumwa Yohani, we wari ahagaze munsi y’Umusaraba wa Nyagasani Yezu igihe umusirikare yatikuraga icumu mu rubavu rwa Yezu. Yohani ubwe niwe ubihamya, ko muri urwo rubavu havubutsemo amaraso n’amazi ( Yh 19,32-35). Umuhanuzi Hozeya atubwira ko Umutima w’Imana ukunda abantu bayo, ukababara iyo bayitaye, ukababara iyo bayigometseho. Kubabara bijyana no kubabarira. N’ubwo tubabaza kenshi Imana, ariko yo iba yiteguye kutubabarira; ikongera ikadusesekazaho urukundo. Imana idufitiye Urukundo rutangaje, rutigera rusubira inyuma.

Mu Ivanjili, Yezu aduhamagarira kumusanga no kuruhukira mu Mutima we. Twese turifuza kumenya Imana n’uwo yohereje Yezu Kristu. Kumenya Umutima wa Yezu mbere na mbere ni ingabire ijyana no kumvira. Koko rero, Yezu yasezeranyije kwigaragariza abamukunda n’abubaha amategeko ye (Yh 14,21). Ubwo bumenyi ni imbuto y’isengesho. Mu isengesho, niho duhurira n’Imana, ikaduha kuyimenya, tukayibona, ikatubona, tukarebana.

Bavandimwe, Yezu Kristu ni byose ku bahuye nawe. Nyagasani Yezu Kritu avugira muri Pawulo ati: “Ariko ibyo byose byampeshaga agaciro nasanze ari igihombo, ubigereranyije n’icyiza gisumba byose ari cyo kumenya Umwami wanjye Yezu Kristu. Kubera we, nemeye guhara  byose no kubyita umwanda, kugira ngo nunguke Kristu ( Abanyafilipi 3,7). Yezu yifuza kudukoranyiriza mu Mutima We, kugira ngo urwo rukundo rwe rudutunge. Ashaka kuduhaza urukundo rwe n’ibyishimo bye. Araduhamagara ngo tumusange, aduhamagarana urukundo. Ni rwa rukundo Mutagatifu Marigarita Mariya yakubise amaso ubwo Yezu Kristu yamubonekeraga, akabona urukundo rwuzuye umutima we Mutagatifu. Urukundo akunda buri wese muri twe ku buryo bwihariye n’ukuntu ashaka ko buri wese amwegera, akava mu byamutandukanyaga nawe, akareka gutakara no kwibura, akareka Yezu akamutoragura kandi akamubona, akamucyura mu Mutima we, maze urukundo rwe rukamugurumanamo, akarushaho gukunda Yezu Kristu, akarushaho gukunda abantu bose abishobojwe n’urwo rukundo rwa Yezu.

Umusozo

Bavandimwe, Umutima Mutagatifu wa Yezu, utugaragariza urukundo rwawo ku buryo bwihariye mu Bashumba twahawe batwitaho  mu izina rye; mu Masakaramentu anyuranye duhabwa,  by’umwihariko muri Ukarisitiya, aho Yezu Kritu yemera gutura kugira ngo abane natwe. Ni ngombwa rwose kumuha igihe, gushaka umwanya wo kwegerana na We. Tugane Umutima Mutagatifu wa Yezu, Umutima wuzuye amabanga, Umutima utagira icyo wibagirwa, umutima ukunda,  Umutima ugurumana Urukundo ruganza muri twe rukagera no ku bavandimwe bacu bose.

Diyakoni IYASA SHEMA Pacifique,

Diyosezi ya BYUMBA-Paroisse RUKOMO

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *