Abo turibo

INGORO YA BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI WA FATIMA MU RUHENGERI

Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima iherereye muri Paruwasi katedrali ya RUHENGERI, Diyosezi ya RUHENGERI.
Iyi ngoro yatangiye gukora ku mugaragaro mu mwaka wa 2001.
Ni Ingoro yubatswe nk’urwibutso rwo gusoza Yubile y’imyaka ibihumbi bibiri (2000 ans), Yezu Kristu yigize umuntu n’imyaka ijana (100 ans), inkuru nziza itashye mu Rwanda.
Igihe iyi Ngoro yatahwaga, kuwa11Gashyantare 2001, Diyosezi ya RUHENGERI nayo yeguriwe Bikira Mariya umwamikazi wa Fatima ngo ayibere umurinzi n’umuvugizi. Ni Ingoro itangira ikinyagihumbi gishya (ikinyagihumbi cya gatatu). Aho dukomeza kurangamira Yezu Kristu umukiza, turangajwe imbere n’Umubyeyi Bikira Mariya.
Kuwa 20 Gicurasi 2017, ubwo Diyosezi ya RUHENGERI yizihizaga Yubile y’Imyaka 100 y’amabonekerwa y’i Fatima, umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI Nyirucyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA yatangaje ku mugaragaro ko Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima iri mu RUHENGERI ishyizwe ku rwego rwa Diyosezi.

Ubutumwa bw’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi waFatima

1. Ingendo nyobokamana

2. Gufasha abakristu kubungabunga ubuzima bwa bo bwa Roho

Igitambo cy’ukarisitiya

Ubujyanama

Isengesho

Imyiherero

3. Gufasha abakristu gucengera no gukomera ku kwemera kwabo

4. Gufasha abakristu kumenya, gukunda no kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya

5. Kumenyekanisha ubutumwa Bikira Mariya yatangiye I Fatima