Umusi wa mbere, kuwa kane le 28/08/ 2025. Igikorwa cyo guhererekanya wa Forum ya Diyosezi
Nkuko byari bisanzwe ko Paruwasi yakira forum ya Diyosezi ihabwa umusaraba wa forum na paruwasi yabereyemo forum ubushize, iki gikorwa cyabaye hagati ya paruwasi ya Nyakinama na paruwasi ya Gahunga yakiriye Forum. Aho urubyiruko rwa paruwasi ya Nyakinama ari rwo rwagombaga gushyikiriza umusaraba urubyiruko rwa paruwasi ya Gahunga.
Urubyiruko rwa paruwasi ya Gahunga bazindutse bajya guhurira n’urubyiruko rwa paruwasi ya Nyakinama ahari hateganyijwe kubera icyo gikorwa. Padiri Appolinaire NTAWANZEGUKIRA, ushinzwe urubyiruko muri paruwasi ya Nyakinama, yatangiye yongera kutwibutsa by’umwihariko igikorwa cyari cyabahuje. Nuko Padiri Felix UWIMANA, Padiri mukuru wa Paruwsi ya Nyakinama, akurikiraho atanga inyigisho ngufi ku musaraba by’umwiruhariko agaruka ku gaciro k’umusaraba mu ubuzima bwa gikiristu asabura mu magambo ya Pawulo Mutagatifu agira ati : “ishem ryacu ni umusaraba wa Yezu Kristu…….” Ndetse aboneraho gushyikiriza ku mugaragaro umusaraba urubyiruko rwa paruwasi ya Gahunga.
Nyuma yo gushyikirizwa umusaraba, Padiri Audace ISHIMWE Ocd, Padiri mukuru wa paruwasi ya Gahunga, yaboneyeho kugaragaza muri make ibyishimo batewe no guhabwa uwo musaraba avuga ko uzabafasha kwera imbuto nyinshi za gikiristu. Hanyuma urubyiruko rwose rwerekeza kuri kiliziya ya paruwasi ya Gahunga, ahagombaga kubera Forum. Nuko hakurikiraho igikorwa cyo kuramya umusaraba.
INYIGISHO KU MUSARABA YATANZWE NA P. Jean de Dieu NDAYISABA, ushinzwe urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri.
Padiri yatangiye yibutsa ko urubyiruko na Bikira Mariya ari indatana, kubera ko duhamagariwe gukunda uwo mubyeyi tumwiyambaza buri gihe.Yatubwiye ko ku itariki ya 22 Mata 1984, nibwo Mutagatifu Yohani Pawulo wa kabiri yaturaze umusaraba nk’ikimenyetso cy’urukundo. Bityo mu mwaka wakurikiyeho( 1985), umusaraba watangiye kuba koko ku buryo bugaragara ikimenyetso cy’ubumwe ku rubyiruko, aho hatangiye imisi mpuzamahanga y’urubyiruko ibera i Roma. Niyo mpamvu rero natwe twaje muri paruwasi ya Gahunga kugira ngo dukomeze kuzirikana uwo musaraba twahawe na Mutagatifu Yohani Pawulo wa kabiri.
Yakomeje agira ati: “uyu munsi turazirikana ubwo bumwe dufitanye nk’urubyiruko niyo mpamvu twaturutse mu ma paruwasi anyuranye maze tukiyemezaa kuza ngo duhurire hamwe”. Umusaraba ugaragaza ko kandi Kristu ari kumwe n’urubyiruko mu byishimo no mu mibabaro. Niyo mpamvu tugomba kumutura ibyacu byose. Kristu ari kumwe natwe kandi azakomeza kubana natwe muri iyi Forum. Umusaraba rero ni ikimenyetso cy’agakiza ndetse n’agaciro gakomeye duha Kristu, aradukunda kandi yemeye gupfira kuri uwo musaraba kugira ngo adukize. Umusaraba ni ikimenyetso cy’icyizere bityo rero tukazirikana ko natwe abakristu tuzatsinda urupfu. Niturangamira Kristu natwe azaduha gutsinda urupfu maze twishimane na we mu bwami bw’ijuru.
IGITAMBO CYA MISA ITANGIZA FORUM
Igitambo cy’ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi wa Ruhengeri cyatangiye I saa 10h30 am cyabimburiwe n’umutambagiro unoze waherekezwaga n’indirimbo y’intangiriro dufashijwemo na mpuzamakorali ya paruwasi ya paruwasi ya Gahunga. Cyaturiwe ku imbuga ya paruwasi ya Gahunga. Iyi misa ntagatifu yahuriranye n’umusi kiliziya ihimbazaho mutagatifu Agustini.
Mu inyigisho ye umwepiskopi, yatangiye agaragariza urubyiruko ibyishimo atewe no kwufatanya nabo mu gutangiza forum. Takomeje yibutsa urubyiruko ko Yezu aruhamagarira guhora turi maso nkuko twari twabyumvise mu ivanjiri ya mutagatifu Matayo yasomwe ku uwo musi.
Icyambere, ubuto buroshya ntibuherekeza. Mt agustini mugihe cy’ubusore bwe yanyuze mu bihe bikomeye byarangwaga ahanini n,amaraha y’ibyisi bityo bimuroha mu ingeso mbi nyinshi ( ubusambanyi, ubusambo, inyigisho z’ubuyobe n’ibindi). Ni ngombwa rero gufungura amaso tukamenya ibishuko dushobora guhura nabyo nk’urubyiruko rw’iyisi yanone ndetse n’uwo tugomba guhungiraho muri iyo ntambara turwana na yo mu nzira y’umuhamagaro wacu.
Mu gusoza yifurije urubyiruko kuguma muri Yezu Kristu ,nkuko Pawulo yabyibukije abanyatesaloniki mu isomo rya mbere, we soko y’ubuvandimwe n’amahoro arambye.
Mbere y,umugisha usoza, padiri Jean de Dieu NDAYISABA, ushinzwe urubyiruko muri dioseyi ya Ruhengeri, yatweretse abashyitsi ahereye ku mushitsi mukuru ariwe Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA ndetse abaneraho no kwakira abajeni bose mu maparuwasi yabo atibagiwe ndetse n’abaturutse mu ibihugu by’abaturanyi: Uganda na Repubulika iharanira demokrasi ya Congo, pacis tv ndetse na radiyo Mariya. Padiri yasoje asaba umwepisikopi gufungura ku mugaragaro Forum.
Umwepiskopi mu ijambo rye ryiza yararikiye urubyiruko inyigisho kuzakurikira inyigisho zose zabateguriwe kandi bakazifata nk’impano kiliziya yabageneye.
IKIGANIRO CYA MBERE : Ibiringiye uhoraho ntibadohoka ku rugendo
Iki kiganiro cyatanzwe na Padiri Alexis NDAGIJIMANA, ushinzwe urubyiruko ku rwego rw’igihugu. Padiri yatangiye yibutsa urubyiruko ko umutwe w’ikiganiro ari insanganyamatsiko twahawe na Papa Fransisko ataratabaruka.
Padiri akomeza yibanda kubitera urubyiruko kudohoka mu mibereho yabo ya gikiristu. Muri byo harimo gusenga ugatinda gusubizwa, guhanurirwa ibinyoma, ugushidikanya n’ikwemera guke. Akomeza asaba urubyiruko kwibaza ruti : « ni iki cyatumye udohoka mu byimana, mu mico myiza ya gikiristu, kumvira ababyeyi… » Yifashishije amagambo ya Papa Fransisko yagize ati : « muri ubu buzima abajeni batagomba kwitwara nk’abari mu bukererarugendo cyangwa mu butembere ahubwo ko bari mu rugendo nyobokamana kandi urugendo rudatana n’imibabaro, uburwayi, ubukene, ariko nubwo bimeze bityo ni urugendo rw’amizero. Yatwibukije kandi ko Papa LEHU wa cumi na bane asoza yubire y’urubyiruko yibibukije ko bakwiye gushakira ibyishimo n,umunezero muri Yezu , niwe mahitamo meza dukwiye kugira. Yifashishije igitabo cya Myr Eduard SINAYOBYE cyitwa Kabeho, yibukije ahantu hadakwiye guhungirwa by’umwihariko ku mujeni: guhungira mu cyaha, guhungira ku uguhuhura, guhungira kubahunga. Yakomeje abwira urubyiruko ko ntampamvu nimwe yakagombye gutuma abakiristu badohoka kuko ubuhungiro bwacu buri mu isengesho, ijambo ry’Imana, amasakaramentu….. Yakomeje agira ati : « mu kwirinda kudohoka nimucyo dusabe Nyagasani adutera imbaraga, nitumwinginge kandi azadutabara ».
Yasoje avuga ko gucika intege byoroshye tutari kumwe n’umubyeyi Bikira Mariya. Ku musaraba umubyeyi Bikira Mariya twamuhawe nk’umubyeyi (Yh 19), bityo rero nitumwinginge adusabire kandi azatwumva. Nitumwereke abacu bose bari mu ibibazo bitandukanye.
IKIGANIRO CYA KABIRI : Murabe maso rero, mukomere mu kwemera hatazagira ubayobya (1kor 16, 13)
Iki kiganiro cyatanzwe na Padiri Brian MONDAY. Padiri yatangiye abwira urubyiruko ati : « rubyiruko murabe maso, ntimugire ubwoba ibyacu byose Imana irabizi kandi irashoboye ». Padiri yifuje kwibanda ku bintu bitatu by’ingenzi.
Icya mbere yifashishije amagambo ya Mutagatifu Agustini yaragize ati : « umutima wacu ntuza utaratura mu Imana. » Icya kabiri biradusaba kugira ubwisanzure mu kwemera kwacu. Icya gatatu yagarutse ku inkuru y’umugabo wari ku urugendo ariko atazi neza aho ari kwerekeza nuko ahura n’umugabo wafuje kumurangira inzira, bityo amurangira inzira nyinshi ariko amusezeranya ko nagera imbere biraza kumucanga nkuko byamucanze. Ahereye kuri iyo nkuru yibukije urubyiruko ko ntawundi wo kwiringira ndetse igihe tugeze aho gushidikanya utari umwami wacu Yezu Kristu.
ifatima.net