Gutangiza umwaka mushya w’ikenurabushyo muri Diocese ya Ruhengeri
Kuwa 10 Nzeri 2025 ,Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI yatangije ku mugaragaro Umwaka w’IKENURABUSHYO ndetse n’Umwaka w’UBUREZI 2025-2026.
Ni umuhango wabereye mu Gitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri Kiliziya ya Kaderali ya RUHENGERI i saa sita z’amanywa, ubwo Umwepisikopi yasozaga inama (Presbyterium) imuhuza n’abasaseridoti bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri. Iyo Misa yitabiriwe n’abihayimana n’abandi bakristu mu nzego zinyuranye.
Umwepisikopi yatangiye ashimira Imana yabanye na twe, iduha ibyiza byinshi ibinyujije ku bantu batandukanye , ikaba inaduhaye gutangira umwaka mushya. Yashimiye kandi abantu bose bagize uruhare ku butumwa bwa Nyagasani: Abasaseridoti, Abihayimana n’abakristu bose; abasaba gukomereza aho baherekeza Abasaserdoti babo mu isengesho, kugira ngo Nyagasani akomeze intambwe zabo. Umwepisikopi yakomeje aragiza Imana n’ibizakorwa byose muri uyu mwaka mushya w’ikenurabushyo wa 2025-2026 utangiye mu gihe dusoza Yubile y’impurirane muri Kiliziya y’u Rwanda; igihe cyabaye icy’imigisha myinshi n’ubwo hatabuzemo n’ingorane. Yashimiye Abasaseridoti bashya Diyosezi yungutse mu mwaka dusoje ;abari mu butumwa butandukanye mu mahanga bakaba babushoje neza ubu bakaba bagiye kubukomereza muri Diyosezi n’ahandi Kiliziya yabatumye. Bose yabifurije ubutumwa bwiza.
Umwaka mushya w’ikenurabushyo watangijwe ufite insanganyamatsiko igira iti:”IKENURABUSHYO RYEGEREYE ABAKRISTU MU BUZIMA N’UBUTUMWA MU MIRYANGOREMEZO YACU.”Yasabye ko iyi nsanganyamatsiko yashyirwa ahantu hose hagaragara kandi hahurira abantu benshi, mu rwego rwo kwibukiranya no guhuza imbaraga mu butumwa bwa Kiliziya no kubaka imiryangoremezo myiza kandi ifite imbaraga n’ubuzima. Yasabye kandi abakristu bose gushaka uburyo bwose bwo gukora ubutumwa muri ibi bihe biteye bitya Kiliziya n’isi yose biri kunyuramo. Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yatangaje kandi umwaka mushya w’Uburezi muri Diyosezi, ashimira umuganda mwiza utangwa mu rwego rw’uburezi asaba abarezi n’abarerwa gukomeza bajya imbere mu byiza.
Mu nyigisho ye kandi,agendeye ku Ijambo ry’Imana ryamamajwe , yashimangiye ko ubutumwa buri wese afite muri Kiliziya bufite aho bukomoka. Ni Yezu Kristu udutuma, ntawiha ubutumwa kandi ubutumwa atanga burasobanutse:ni UKWIGISHA, GUTAGATIFUZA NO KUYOBORA umuryango w’Imana .Yashimangiye ko udutuma ahora natwe kandi ko aduherekeza muri ubwo butumwa . Nta gishobora rero kudutandukanya n’Urukundo rwe, n’ubwo hari ibigeragezo ndetse n’ibitotezo dushobora guhura na byo mu butumwa. Ntibigomba kutugamburuza igihe cyose turangamiye Kristu. Ni ayo mizero agomba kuyobora ubutumwa bwa buri wese.
Nyiricyubahiro Musenyeri yasoje yifuriza bose Ineza n’amahoro bikomoka ku Mana umubyeyi wacu, anatwifuriza umwaka mwiza w’ubutumwa!
Monique NYIRAKANYANA, Umukristu wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri.