Twizihije umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umubyeyi wababaye
Kuwa 15 Nzeri buri mwaka, Kiliziya y’isi yose yizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umubyeyi wababaye. Ni umunsi wizihijwe no ku Ngoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima/Ruhengeri.
Photo ; abakristu
Mu nyigisho yatanze mu misa yo kwizihiza uwo munsi mukuru, Padiri Gratien KWIHANGANA umurezi mu ishuri ryisumbuye rya Musanze, akaba na omoniye w’ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, yibukije ko mbere na mbere tugomba kwibaza impamvu Bikira Mariya yababaye. Yasobanuye ko Bikira Mariya yababajwe n’inabi abantu bamugiriye, yongera kubabazwa kandi n’inabi umwana we yagiriwe.
Photo padiri
Akomeza inyigisho ye; Padiri Gratien, yibukije abari mu gitambo cya misa ko Umubyeyi twarazwe ku musaraba ari umubyeyi wababaye cyane, twamuherewe ahakomeye, niyo mpamvu tutagomba kumwongerera ububabare ahubwo, tugomba kumuhoza, dukora ibinyura Imana. Nyamara kugeza n’uyu munsi Umubyeyi aracyababara kubera ibyaha byibasiye isi. Yakomeje agira ati: “N’ubwo Umubyeyi Bikira Mariya tumubabaza, nyamara We ntahwema kutugirira neza. Ariko se ko atugirira neza kuki twe tumubabaza?” Yasabye gukomeza gutura Bikira Mariya abababaye bose kuko azi uko ububabare bumera ntajya yirengagiza abamutakambira bababaye, n’ubwo baba abanyabyaha bikabije, abakirana impuhwe za kibyeyi.
Asoza inyigisho, Padiri yasabye abari mu misa gufata umugambi wo kubanira neza Umubyeyi Bikira Mariya birinda kumubabaza kandi bakamwigiraho kudahugira mu bubabare bwabo gusa ahubwo bakazirikana no kumutura bagenzi babo bababaye.
Odile KIREZI IRATUZI
Umukristu wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri