Umwiherero w’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima/Ruhengeri n’urugendo nyobokamana rw’ihuriro “Urugwiro” ry’abari n’abategarugori ba Diyosezi Ruhengeri,ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima.
Ku wa gatandatu tariki ya 04/10/2025 IHURIRO “INSHUTI ZA BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI WA FATIMA” (FRATERNITE NOTRE DAME DE FATIMA ) bakoze umwiherero mu rwego rwo kwitegura guhimbaza umunsi mukuru w’isozwa ry’amabonekerwa y’i FATIMA uba ku ya 13/10 buri mwaka. Umwiherero wari uyobowe na Padiri Mukuru wa Paroisse catedrale ya Ruhengeri, Padiri Visenti TWIZERIMANA.
Abagize Ihuriro”URUGWIRO” ry’Abari n’Abategarugori ba Diyosezi ya Ruhengeri bo bakoze Urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya, mu rwego rwo kwizihiza umunsi wa Mutagatifu Monika, umurinzi w’Ihuriro ryabo ubusanzwe wizihizwa ku wa 27/8 bakaba barahisemo kuwizihiza uyu munsi kugira ngo babashe kuwitegura neza ku buryo bwa roho.
Mu nyigisho bahawe, haba mu NSHUTI ZA BIKIRA MARIYA UMWAMWAKAZI WA FATIMA, aho bari kumwe na Padiri Mukuru wa Paroisse Katedrali Ruhengeri, Visenti TWIZERIMANA, haba mu IHURIRO URUGWIRO, aho bari kumwe na Padiri Ernest NZAMWITAKUZE’ Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya bose bagarutse ku byaranze umunsi wa nyuma w’amabonekerwa y’i FATIMA, yabaye ku wa 13/10/1917. Kuri uyu munsi Umubyeyi Bikira Mariya yabwiye abana 3 yabonekeye ari bo Lusiya, Yasenta na Fransisko
- Ko agomba kubakirwa SHAPELI
- Yatangaje ko ari “UMWAMIKAZI WA ROZARI”
- Bikira Mariya yasabye abantu gukomeza kuvuga Ishapule buri munsi kugira ngo intambara zirangire vuba.
Intamabara ziri muri iyi si iz’amasasu gusa kandi zose zizarangizwa n’isengesho. Abari muri ya matsinda basabwe kumenya iryo banga ryo kurwana izo ntambara nta kudohoka. Bagomba kurwana urwo rugamba hamwe na Bikira Mariya rwo guhashya shitani kuko ari rwo ahora arwana. Bibukijwe ko aho Bikira Mariya abonekeye hose asaba abantu kuvuga ishapule cg Rozari kenshi kandi neza kuko ari isengesho rifite ububasha. Ni intwaro ikomeye cyane itsinda shitani. Bashishikarijwe kuyivuga kenshi kandi bakagerageza kuyivuga neza kuko ari isengesho ryifitemo ubutumwa bw’amahoro. Ni isengesho rironkera abarikora neza ibisubizo by’ibibazo byabo. Rozari ni isengesho rijyana no guhinduka; ni umuyoboro w’ububasha bw’Imana bwisesa ku bantu,rikaronkera umukiro abarivuga bo ubwabo ndetse n’abandi.Ni isengesho kandi rishingiye ku Ijambo ry’Imana dusanga muri Bibiliya Ntagatifu. Byaba byiza umuntu avuze Ishapule akayirangiza kuruta kuyigabagabana bayivuga batatanye kuko ari igishuko cy’ubunebwe.
- Uwo munsi abana basabye Bikira Mariya gukiza indwara no guhindura abanyabyaha. Bikira Mariya yabasubije ko arakora bimwe ibindi ntabikore kuko abantu bagomba kugira Ukwemera no guhinduka bakareka gukomeza gushavuza Umwana we Yezu Kristu , bagasaba imbabazi z’ibyaha byabo.
- Uwo munsi kandi hagaragaye igitangaza gikomeye cy’izuba cyatumye abantu benshi bicuza ibyaha byabo bagarukira Imana.
Nyuma y’inyigisho abari muri Ihuriro ry’INSHUTI ZA BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI WA FATIMA n’abari mu Ihuriro URUGWIRO bafashe akanya ko gushengerera YEZU KRISTU mu Isakramentu Ritagatifu ry’Ukarisitiya byakurikiwe no kunyura mu muryango w’impuhwe bafashijwemo na Padiri Ernest NZAMITAKUZE, Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya akaba na Omoniye wa Fraternité NDF.
Mbere y’aho, abagize Ihuriro URUGWIRO bagize umwanya wo gusobanurirwa impamvu yo guca mu muryango w’impuhwe, kuzirikana ku mpuhwe z’Imana no gusaba imbabazi cyane cyane muri uyu mwaka wa Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 Inkuru Nziza imaze igeze mu Rwanda, aho tuzirikana nsanganyamatsiko igira iti:”Turangamire Kristu Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro.”Yubile ni Umwaka w’Impuhwe za Nyagasani.
Gahunda y’umunsi yasojwe n’Igitambo cya Misa cyaturiwe muri Katedrale ya RUHENGERI cyayobowe na Padiri Mukuru wa Katedrali ya RUHENGERI, akaba na Omoniye w’Ihuriro ‘URUGWIRO”ari kumwe na Padiri Ernest, Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya.
Mu nyigisho ye, Padiri Ernest, ashingiye ku Ijambo ry’Imana ryamamajwe yashishikarije abakristu bari aho kwigira kuri Bikira Mariya umugenzo mwiza wo gutega amatwi, kumva no kumvira ugushaka kw’Imana; kwishimira ko dufite Umubyeyi Bikira Mariya bakamufatiraho urugero akabaherekeza mu rugamba rw’Ukwemera bariho. Akabigisha kandi gukunda Imana no kwera imbuto z’urwo rukundo harimo kubabariri abandi ,gutanga amahoro ku rugero rwa Mt Fransisko w’Assise twari twahimaje uwo munsi.
Mbere yo gusoza Igitambo cya Misa ,Padiri Mukuru na we yatanze ubutumwa ku buryo bwihariye abagize Urugwiro abereye Omoniye. Yabagejejeho ubutumwa bw’Umwepiskopi bubashimira hamwe na ba Omoniye babo kubera ubutumwa bakora akaba abasaba gukomeza uwo murava kuko ibikenewe ni byinshi. Na we ubwe yashimiye abitabiriye uru rugendo nyobokamana abasaba gukomeza kuba ba” Mutima w’urugo” koko, na Mutima wo mu ma Paroisse yabo. Yabasabye gusuhuza abatarabonetse kuko hari za Paroisses zitari zihagariwe.
Yashimiye kandi abantu bose bagize uruhare mugutegura uyu munsi kugira ngo ugende neza.
Muri iki Gitambo cya Misa hari harimo kandi n’andi matsinda asanzwe afite Ubuyoboke bwihariye kuri Bikira Mariya bari baje guhimbza uwa gatandatu wa mbere w’ukwezi, n’abandi bakristu batandukanye.




Byakusanijwe na : Monique NYARAKANYANA na Eugénie NYIRAMAHORO