Ihuriro ry’abakozi gatolika rya Paruwasi Kanaba bakoreye urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima
Kuwa 18/10/2025 i saa moya za mu gitondo (7:00 am) itsinda ry’abakozi gatolika ba Paruwasi ya Kanaba bahagarutse kuri Paruwasi baherekejwe na Omoniye wabo Padiri Bertin IRABAZI bakora urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri.
Mu rugendo, abagize itsinda baranzwe n’isengesho ndetse n’indirimbo zisingiza Imana n’izisingiza Umubyeyi Bikira Mariya. Ku Ngoro ya Bikira Mariya i Fatima mu Ruhengeri bakiriwe na Padiri Ernest NZAMWITAKUZE, Umuyobozi w’ Ingoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima . Ni na we wabafashije muri gahunda zose zakurikiyeho.
Hari kandi abifatanyije n’itsinda ryakoze urugendo nyobokamana bahuriye ku Ngoro harimo: Abafashabutumwa (Les Auxiliaires de l’Apostolat) n’abandi bakirisitu batandukanye.
Gahunda y’umunsi uko yari iteye:
- Ishapure
- Penetensiya
- Inyigisho
4.Kunyura mu Muryango w’Impuhwe
5.Igitambo cy’Ukarisitiya.
Léocadie MUKANDUTIYE, umwe mu bagize umuryango w’Abafashabutumwa ni we wayoboye Ishapure. Abakozi kandi bagize umugisha wo gushaka Penetensiya babifashijwemo na Nyakubahwa Padiri Bertin IRABAZI.
Padiri ushinzwe Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri ,Padiri Ernest yahaye inyigisho abakoze urugendo nyobokamana, mbere yo kunyura mu Muryango w’Impuhwe n’Igitambo cya cy’Ukaristiya. Iyo nyigisho yari ikubiye mu bice bibiri ari byo: amabonekerwa y’i Fatima no ku mpuhwe z’Imana dukesha Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa bene muntu n’imyaka 125 Inkuru Nziza imaze igeze mu Rwanda. Padiri yatwibukije ko Yubile izasozwa ku wa 20/12/2025 kuri Paroisse Katederali ya Ruhengeri mu rwego rwa Diyosezi. Tuzaba tuhimbaza n’isabukuru y’imyaka 65 Diyosezi ya Ruhengeri imaze ishinzwe.
Ijambo ry’Imana ryadufashije kuzirikana neza izi nyigisho turisanga mu ivanjiri ya Luka: 1,39-45, cyane cyane yifashishije amagambo ya Elizabeti: ‘Mbikesha iki kugira ngo nyina w’umutegetsi wanjye angenderere”? Amabonekwa ya Bikira Mariya yaba ay’ i Kibeho n’ay’ i Fatima yombi, hose Umubyeyi Bikira Mariya, yazanywe n’urukundo no kutuburira. Yadusabye gusenga tuvuga Rozali no kwihana. Amabonekerwa y’i Fatima yatangiye ku wa 13/5/ 1917. Ababonekewe ni Francisco,Yasenta na Lusiya. Umubyeyi yabasabye gusenga kugira ngo intambara irangire kuko hari mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose.
Kubera itotezwa ryakorerwaga aba bana babonekewe basabye Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima gutanga ikimenyetso ngo abatemera bemere, maze mu kwezi kwa cumi mu mwaka 1917 Umubyeyi atanga ibimenyetso byinshi.
Ababonekewe n’Umubyeyi Bikira Mariya i Kibeho ni: Alphonsine,Anathalie na Marie Claire. I Kibeho mu mabonekerwa Umubyeyi yaravuze ati:” Nimuhinduke kandi musenge,musenge ntaburyarya”.
Mu nyigisho ijyanye no kuzirikana ku Muryango w’Impuhwe, Padiri yifashishije Ijambo ry’Imana dusanga mu Ivanjili ya Yohani:10,1-9 .
Umurongo wa 9 wo muri iyo Vanjili usobanura neza akamaro ko kunyura mu Muryango w’Impuhwe : Yezu ati : « Ni njye rembo, uzanyuraho yinjira azishyira yizane, kandi abone urwuri » ni ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana ku bakirisitu bemera badashidikanya. Kunyura mu Muryango w’Impuhwe bishushanya, biduha kwakira impuhwe z’Imana n’Indulugensiya zishyitse, tukagarukira Imana nka wa mwana w’ikirara wagarutse kwa se akagumana na we nyuma yo kwihana amaramaje.
Unyuze mu Muryango w’Impuhwe abanje yitegura uko bikwiye aronka indurugensiya(imbabazi) we bwite cg akazironkera na roho zo muri Purigatori. Bikaba bisaba kwitegura neza mu mutima mbere yo kunyura mu Muryango w’Impuhwe ukemera gutera intambwe yo kwihana ibyaha ubudasubira inyuma.
Kunyura Mu Muryango w’Impuhwe biduha gukura mu kwemera, no kurushaho kunoza umubano wawe n’Imana mu isengesho. Niyo mpamvu, ukwemera kudashingira ku myaka umuntu afite, ahubwo ni impano Imana itanga ku buntu bwayo, n’umuhate dushyira mu Isengesho.
Inyigisho yakurikiwe no kunyura mu muryango w’impuhwe ndetse n’igitambo cya Misa cyaturiwe mu Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri. Mu byishimo byinshi abakoze urugendo bashimiye Imana n’ababafashije bose kwitagatifuza. Biyemeza kandi kuba intumwa ku byiza baronse. Byose byagenze neza, mu rugero rwa mutagatifu Luka twari twizihije.







Gusengerera

Padiri Ernest Nzamwitakuze



Didace HAGENAYO, Umukristu wa Paruwasi KANABA