Umuryangoremezo wa Mutagatifu Karoli Lwanga wakoze urugendo nyobokamana ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima
Kuwa 22/11/2025, umuryangoremezo wisunze Mutagatifu Karoli Lwanga wo muri Sikirisale ya Kungo, wakoze urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, bakora n’ umuhango wo kunyura mu Muryango w’Impuhwe. Urwo rugendo rwaranzwe no kuvuga Ishapule, yakurikiwe n’ inyigisho yatanzwe na Padiri Ernest NZAMWITAKUZE, umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima.
Umuryangoremezo wisunga Mutagatifu Karoli Lwanga muri sikirisale ya Kungo, wifatanije n’abagize Umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu biteguraga umunsi mukuru wa Kristu Umwami. Mu nyigisho Padiri Ernest yatanze, yagarutse ku kunsanganyamatsiko igira iti: “ Ninjye rembo, uzanyuraho yinjira azakizwa”.
Ni amagambo dusanga mu Ivanjiri ya Mutagatifu Yohani intumwa (Yh 10;1-9) , cyane cyane umurongo wa 9, ahuye neza n’umuhango wo kwinjira mu Muryango w’ Impuhwe. Padiri yakomeje asobanura ko Umwepiskopi wacu yafunguye imiryango y’ impuhwe muri Paruwasi ya Rwaza na Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri mu rwego rwa Yubile y’impurirane y’ imyaka 2025 y’ ugucungurwa kwa bene muntu n’imyaka 125 Inkuru Nziza igeze mu Rwanda. Uwo mwiherero wabaye umwanya mwiza, yaba ku bagize umunyamuryangoremezo wa Karoli Lwanga, yaba ku banyamutima, wo kwitagatifuza, no gukomera mu bukristu, kwiyemeza kugarukira Imana by’ukuri, atari umukristu wo ku izina gusa.
Umukristu wiyemeje kunyura mu Muryango w’Impuhwe, asabwa kubyitegura neza:
- Asabawa kwisuzuma, akicuza ibyaha bye, akagarukira Yezu Kristu, agahabwa isakaramentu ry’ imbabazi, bigatuma abasha kwakira indurugensiya ( impuhwe z’ Imana zirandura ibyaha);
- Kwiyemeza kongera ibikorwa by’urukundo aho aba hose: mu rugo ,mu baturanyi, mu kazi, …..;
- Gufata icyemezo cyo guhinduka muri byose, akiyemeza kuva mu mwijima w’icyaha;
- Gutoza abana gusenga bakiri bato cyane cyane abaha urugero rwiza(……usenga ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo !);
- Gusenga dusabira isi, cyane cyane yugarijwe n’ icyaha cy’ ubugomeramana;
- Kunyura mu Muryango w’Impuhwe bijyana n’ ukwemera guhamye, kuko bitabaye mu kwemera ntaho byaba bitaniye no kwinjira mu irembo ry’isoko.
Twabashije kwakira isakaramentu ry’ imbabazi rya rusange, kuko twari benshi, hanyuma twerekeza mu muryango w’ impuhwe, turangije kunyura mu Muryango w’ Impuhwe, dusoza n’igitambo cy’ Ukaristiya ku Ngoro.






Déogratias NDAYAMBAJE
Umuyobozi w’umuryangoremezo wa Mutagatifu Karoli Lwanga-Kungo.