Umukinnyi w’icyamamare muri Black Panther Letitia Wright yagarukiye Yezu
Muri iyi minsi muri Marvel Studios muri Amerika hasohotse filime yitwa Black Panther ikaba ikunzwe cyane ku buryo mu minsi icumi gusa isohotse yari imaze kwinjiza akayabo ka miliyoni magana ane z’amadolari!
Muri iyo filime, T’Challa aba asubiye iwabo nk’Umwami w’ubwoko bwe bw’aba Wakanda icyakora akaza gusanga ubwami bwe bubangamiwe n’umwanzi ukomeye bigatera impinduka mu gihugu hose.
Umwe mu bakinnyi wayo, Letitia Wright, ni umukobwa w’umwirabura uvuka mu birwa bya Guyanne akaba ari umwongerezakazi. Ni umukobwa ukiri muto kuko yavutse mu 1993. Aherutse gutangariza abantu uko yahuye n’Imana, uburyo ayikunda bikomeye n’akamaro gusenga bimufitiye.
Iyi nkumi ifatwa nk’umwirabura wa mbere w’igitsina gore ukunzwe muri za filime, yakinnye yigana isura y’umukobwa w’umwami witwa Shuri. Ku bamaze kuyireba, ka Shuri ni agakobwa gafite ubucakura bugezweho. Ni umukobwa wa T’Chaka akaba gashiki ka T’Challa uyu akaba ari we mukinnyi w’ifatizo muri iyi filime.
Letitia Wright yahuye n’Imana ate?
Nyuma yo kwigana umukino wari umuteganyirijwe, uyu mukobwa yumvise agize umwuma ukomeye ku buryo yasabye akaruhuko ngo yitekerezeho. Muri ako karuhuko gasa n’umiherero, Letitia Wright (Shuri) yatekereje ku misusire y’uyu mukobwa yari yahawe kwigana yumva ni myiza ariko yumva akeneye ibindi bigwi birenze iby’abantu basanzwe. Nibwo yibutse ko Yezu yabwiwe akiri umwana kugeza ubu yabuze uwamutambuka mu byiza.
Abivuga agira ati “nari nkeneye rwose kujya ahantu ngatuza nkiherera kuko numvaga maze gukabya mu kurangarira uwo nishushanyaga muri iriya filime. Nibwo numvise ijwi rimpamagara mu mutima wanjye rimwbwira ko naryibagiwe, sinashidikanyije kandi yari Yezu wamvugishaga bucece. Guhera ubwo ntangira urugendo rwo kuba umukristu nyawe”
Burya byose bihera mu guha umubiri wacu akaruhuko! Iyi si turimo irashaka gutumbagiza abantu cyane cyane aba stars ngo bibagirwe ko hari undi munyabubasha ubaruta uriho maze bakibagirwa igihe cyo gutuza ngo bahure nawe. Letitia Wright akomeza agira ati “nahise niyumvamo uguhinduka n’amahoro bidasanzwe, ndetse numva nahagarika ibyo natangiye byose nkanahagarika gukomeza gukina umwanya wanjye muri iyi filime. Umunezero wanjye ntabwo wari ukiri mu kuba umukinnyi w’ikirangirire, nari maze kuvumbura ko uri mu Mana.”
Letitia Wright ngo yaba yarahise akurikira isomo rya Bibiliya i Londres mu Bwongereza maze agacukumbura isoko nyayo y’ukwemera ndetse anasezera mu gukina muri filime Black Panther, icyakora nyuma yaje gusubiramo yigana wa mukobwa w’Umwami Shuri. N’ubwo yakomeje gukina, ubwe yivugira ko yari abonye imbaraga zidasanzwe zituma atizirika ku by’isi birimo kumenyekana, ikuzo n’ubutunzi.
Mu kiganiro yagiranye na Vanity Fair, akabazwa niba azakomeza gukina za filime, Letitia Wright yasubije ko azabikomeza bikamubera nk’uburyo bushya Imana imuhaye ngo akore ubutumwa kandi ko atazigera ahisha ko ari umukristu. Yagize ati “roho yanjye yari irimo gupfa njye simbimenye nuko Yezu arantabara. Najye nkeneye gukiza aba stars benshi bahitanwa n’ikuzo ry’isi no kwifuza kumenyekana (celebrity), ibyo bikabambura Imana mu mitima yabo bakohoka mu ngeso z’isi. Ubu naramukunze kandi nzanabyereka bagenzi banjye nta buryarya”
Uku guhinduka tugukeneye mu ba stars bose ndetse n’abo mu Rwanda. Ese ni kuki kuba umuhanzi, umukinnyi cyangwa umunyamideli bigomba kukwambura Imana wemeye utaraba umu star? Ujye utekereza ku bundi bubasha buba bugukurura.
Mu gihe filime Black Panther yasohokaga, Letitia Wright yanditse kuri twitter ye agira ati: “ Hari uwo bibangamira ninshimira Imana? Ndashaka gushimira Imana kubera imigisha yaduhaye mu gukora no kurangiza iyi filime. Ubu ni iyanyu, ngaho nimuyishimire!”
Letitia Wright yanatangaje ko azakina mu gice kindi cya filime Avengers cyitwa Infinity war kizasohoka mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka. Abamukunze muri Black Panther nababwira iki, ariko mukunde n’Imana yagarukiye mu buto bwe. Umugani wa Pawulo Mutagatifu, ni iki dufite tutahawe nayo (Rm 11,29-36)?
Charlotte UWAYO,
MIEC CAVM