Amasezerano cumi n’abiri Yezu Kristu yagiriye abazisunga Umutima we Mutagatifu

Sangiza abandi iyi nkuru

Igihe yabonekeraga Marigarita Mariya Alacoque, Nyagasani Yezu yamweretse Umutima we mutagatifu maze aramubwira, ati “itegereze uwo mutima wakunze abantu ntiwisigire na kimwe mu kubereka urukundo kugera aho wahuranywa n’icumu; nyamara akenshi ukaba witurwa inabi n’agasuzuguro”. Aya magambo kimwe n’andi menshi Yezu yabwiye uwo mubikira wabaga i Paris mu Bufaransa muri Monasiteri y’Iramukanya, na nyuma y’uko Yezu amuhitamo ngo amubere igikoresho azifashisha ngo areshye bose basange urukundo rwe, yayakurikije amasezerano cumi n’abiri. Ubwo hari ahagana mu mwaka 1675.

Igihe yaganiraga na Marigarita Mariya Alacoque, Yezu yagize ati “abaziyambaza  kandi bakagirira ubuyoboke nyabwo Umutima wanjye Mutagatifu,

  1. Nzabagoborera inema zose bakeneye mu mibereho yabo.
  2. Nzatuza amahoro mu miryango yabo.
  3. Nzababera umuhoza mu magorwa yabo yose.
  4. Nzababera ubuhungiro buhamye mu gihe cyose bakiriho ariko cyane mu gihe cyo gupfa.
  5. Nzasesekaza imigisha itabarika mu migambi yabo yose.
  6. Abanyabyaha bazabonera mu Mutima wanjye isoko n’inyanja idakama y’impuhwe.
  7. Roho zidafashije zizahinduka zimenye gusenga by’ukuri.
  8. Roho zisenga koko, zo nzazizamura ku ntera y’ubusabaniramana ishimishije.
  9. Inzu izaba irimo ishusho y’Umutima wanjye Mutagatifu, kandi abayituye bakawambaza, nzayihundagazaho imigisha.
  10. Nzagabira abasaseridoti impano yo guhindura imitima yanangiye.
  11. Abantu bose bazogeza ubuyoboke bw’Umutima wanjye Mutagatifu, izina ryabo nzaryandika mu Mutima wanjye, kandi ntabwo rizigera rihanagurwa.
  12. Mu buntu bwinshi bw’impuhwe z’Umutima wanjye, nsezeranye ko urukundo rwanjye rwuje ububasha ruzagoborera inema karundura y’ukwicuza abantu bose bazahabwa Ukaristiya buri wa gatanu wa mbere w’ukwezi; ibyo bakabikora mu mezi icyenda yikurikiranya. Abo ntibazapfira mu gihirahiro, cyangwa se ngo babure amasakaramentu ya nyuma, nzabatabara kandi kuri iyo saha yabo ya nyuma Umutima wanjye uzababera ubuhungiro bwizewe.

Nyagasani Yezu Kristu yibukije Mutagatifu Marigarita Mariya ko byose yabigabiye abantu nta na kimwe yisigiye, anamushishikariza gusakaza hose urukundo rw’Umutima we Mutagatifu.

Nimucyo duharanire gukunda Ukaristiya, ryo Funguro, ikimenyetso n’urwibutso Umwana w’Imana yadusigiye hano ku isi. Twabikora tunyuze mu rukundo dufitiye misa ntagatifu, ndetse no mu isengesho ryo gushengerera. Ntako bisa guhoza Umutima ugukunda ntiwisigire na kimwe mu byo utunze. Umutima wa Yezu watikuwe icumu uhora ukinguye ngo utwugamishe icyaha n’amagorwa yacyo, uzatuza ari uko twese tuwuruhukiyemo.

Padiri Sixte HAKIZIMANA

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *