Pasika nziza no kuri bene abo!
Pasika nziza kuri mwe mudafite icyo mubumbatiye mu biganza uretse kubirambura musabiriza, amaso yanyu akaba abengerana amarira mutabona uko musesa, imitsi yarareze ku ruhanga, mukaba murwaye umutwe udakira w’inkoni babakubitisha bucece; amagambo yanyu ntasobanure neza icyo mushaka kuvuga, kuko mubivuze ntacyo byamara…
Pasika nziza kuri mwe mukora mukagoka, ibyo mukoze bikibera ibimenyetso gusa. Mubira icyuya nta musaruro, imyitwarire yanyu ikuzura ubutwari bupfa ubusa, tukabitega muzamura umugara naho murahisha umuruho wanyu gusa; mukagenda muhagaze ari uko muri mwenyine…
Pasika nziza kuri abo bose banegekaye bakivuka, kuri abo bakora ibyo badakunda, no kuri abo bakunda ibyo bahisha. Pasika nziza kuri abo baduhutaza babizi neza, no kuri abo badukandagira batumwe n’ibindi birenge. Pasika nziza kuri mwe mutwaye ibikomere nyabyo, bya bindi rwose byinjira muri bitanu by’Uwazutse; byakongokeye mu isamwa bikagashukira mu mubano n’abandi; maze byakwegerezwa impuhwe z’ababagenga b’isi bikumira hejuru nk’amase…
Pasika nziza kuri mwe muyizihije mubyiyumvamo, mukaba mukenyeye muhagaze rwose n’inkoni mu kiganza nk’abagiye kwambuka basiga urupfu n’umunyu warwo. Pasika Nziza no kuri mwe muyizihije mudagadwa indimi zaragobwe, kugeza aho mudashobora kurangurura ngo “nabambwe” cyangwa ngo mubaze muti “ikibi yakoze ni ikihe”…
Pasika nziza kuri mwe muvuga ari uko muteye abandi umugongo, mugatyaza ururimi aho kogeza umubano; mukagenda mureba abandi ku birenge kaho kubitegereza mu maso, kuko wenda indoro yanyu yabavamo n’imigambi yanyu ikabasimbuka, muhagitamo gufumbirwa n’umwanda w’amabanga y’akaga mutwaye…
Pasika nziza kuri mwe museka ngo mupfubiranye iminiho ya roho zanyu, mukidagadura cyane ngo muhishe ugutimbaguza k’imitima yanyu; Pasika nziza kuri mwe mutera hejuru cyane ngo ikiniga kitabatanga kunihira, mugakanura ngo hato amarira adatera isuri ku matama yanyu; mbese mugakina ikinamico ngo hato mudatera umwijima mu rusisiro abariho kubarusha bagahungabana…
Ohh, Pasika nziza no kuri mwebwe disi nari nibagiwe, mwebwe bakeya muhimbawe! Pasika nziza kuri mwe mwamenye kunyura ahato ngo hato mutagonga abatwaye ahasigaye; mwitwa ba kubwayo na ba ayinkamiye; ba mahoro na ndibwami. Imitima, imibiri na roho byanyu byibereye nk’akababa mu muyaga, kandi shenge birabanejeje…
Pasika nziza kuri mwe ibyishimo byivanze n’amaraso abatembamo, ijosi rikarenga umuniho wo ku rugogwe, isi yagosora mukitsamuzwa n’uko mucumbitse, mwakwikabakaba mukibona iyo muzataha, mukumva rwose mwarabambanywe kandi mukazukana n’uwo bishe rubi agatabarwa n’ikinyabupfura yari afitiye Se…
Pasika nziza kuri mwe mwitanga bucece nta nduru y’insakazamajwi nta n’amafoto, mukitanga imibiri na roho bigasubirana; mukanyurwa n’uko hari ikindi gitabo mwandikwamo. Pasika nziza kuri mwe mubanza gukenguza ngo hato mudatambuka Lazaro waba yanambiye mu muryango wanyu; mwamubura mukohereza abagaragu kumurandata. Pasika nziza kuri mwe mutuza ari uko musangiye, mukiruhutsa ari uko mugabanye imbobe zanyu n’umwuma w’akanwa kabo; inzara n’amerwe bikicara ku mbehe imwe…
Pasika nziza kuri mwe mudakinira ku mugufi iyo twese dutegereje ubutabera, twatera amahoro mukikiriza ubuhoro, imyanzuro yanyu igaherekeza umutima w’abato, mukagoheka ari uko uriya na bariya babaye bamwe…
Pasika nziza kuri mwe muha ubumuntu igisobanuro cy’ubumana, kuri mwe muhitamo ubwitonzi bw’abamalayika ku bukubaganyi bwa bene muntu, mukarangamira impuhwe abandi barangariye ihutaza. Ese ye, Pasika nziza ku bamenye ko Yezu ari muzima! Pasika nziza kuri mwebwe mutiyumvisemo, no kuri njye wiyumvise hose…
Padiri Sixte HAKIZIMANA