Ugushyingirwa bivuga urukundo n’ubudahemuka. Victor na Clémence.

Sangiza abandi iyi nkuru

Twitwa Denis Victor na Clémence NIKUBWAYO, twashakanye tariki 24/10 2015. Mbere yo gushakana Nyagasani yari yaraduhuje tugendana buhoro buhoro imyaka igera kuri ine; icyakora tutabeshye twari tumaranye indi nk’icumi duherekeranya! Iyi myaka ni nayo iduhaye kubona neza ikiganza cy’Imana mu mubano dufitanye ubu. Mu guhura kwacu turahamya ko urukundo rwacu rwagiye runyura mu bice ngombwa birimo kurabukwana, kumenyana, kwishimirana maze tubona gukundana. Izi ni intambwe za mbere mu kwakira urukundo. Turahamya ko twari gukundana bitanoze iyo tuza gukundana nyine tutarishimirana. Hari bamwe mu bakundana rero batangirira ahatari ho! Kurabukwa undi bikagutera kumwitegereza, nabyo bikagutera kumwishimira, ni byo bibageza mwembi ku ugukundana bishyitse.

Izi ntera z’ibanze nizo zatujyanye mu zaherekeje urukundo rwacu zirimo kugira umushinga wo kuzabana. Ubu umuhanda w’urukundo rwacu waraciwe, gusa Nyagasani ntahwema kudusaba kuwugendaho adusaba gutuza no kumwumvira.

Gushyingirwa bisaba gusiga byose

Uko abashakanye bagenda baba umwe koko, ni ko barushaho kujugunya ibitari ngombwa byababuza kubana batanoze. Burya gusiga so na nyoko ukibumbira ku mugore wawe, biravuga ngo “siga isano yose ishoboka yakugarura mu bushyuhe bw’amaraso y’abawe, ibagirwa impamvu yose ya bene wanyu yagusubiza hanze y’uwo mubaye umubiri umwe; ndetse unasige ibifatika byose byagusubiza mu bo wavutsemo kuko ubu ugiye kurema andi maraso mashya.” Iri jambo, buri wese washaste agomba kuryumva no kuryubahiriza.

Burya tuba tubaye abandi bantu. Mu kugurana indahiro, buri wese yatakaje icyari kimugize yakira icyo ahamagariwe guhuza n’undi. Kurema igisekuru gishya ni ugutakaza icyo wabarizwagamo. Buri wese atakaza imibereho ye bwite agasigarana imisusire. Ubu njye na Clémence dutunze indangamuntu rusange!

Gushyingirwa bisaba guhinduka

Ntushobora gukunda udataye imico wabarizwagamo ukiba wenyine. Hari iyo uba warahawe n’umuryango uvukamo, hari n’iyo uhabwa n’abagukikije. Hari n’imyifatire igomba gutakara: twavuga nka kamere buri wese yihariye. Iyo wiyemeje kwakira uyu muhamagaro, uba uniteguye gutakaza kamere ya “njye”: njye niko mbibona, njye ndumva ari byo, njye…

Kuba umwe kandi bisaba gushyira ku ruhande amateka yawe yakuranze. Uwo muba mushakanye nti muba mwarasangiye imibereho yose uko yakabaye. Bisaba rero kuzirikana ko nawe afite ibyahise yihariye. Tekereza rero buri wese muri mwe abihambiriye akabizana uko byakabaye! Urwo rugo ntirwamara kabiri. Bisaba gukira ejo hahise hanyu maze mwembi mukubaka andi mateka mashya azabarizwamo abo Imana izabaha bakandikwa ku mugozi w’urukundo mwaboheye hamwe.

Iyo nitegereje Clémence wansanze…

Nibuka iri jambo ngo “Nicyo gituma umugabo azasiga se na nyina akibumbira ku mugore we maze bakaba umubiri umwe” (Intg 2, 24). Nshuti bavandimwe mwashakanye, aya magambo niyo yatangiye umubano wa babiri Imana yaremye ngo babane nk’umugabo n’umugore. Ni nayo yankinguriye kwa Clémence wanjye.  Iyo numvise Masamba aririmba urwo Kanjogera yakunzwe numva ajya kumvugira ibyanjye: ati “ko nagukuye i Bwega nkagutuza i Bunyiginya, ko nakumereye impwempwe mu gituza, nkakumerera uruziga mu misaya yombi,… ko naguseguye inkokora nkakorosa urukundo…” mpita nikiriza kimwe nawe nti “ndagukunda nimpamo, ndagukunda shenge we!”

Iyo nitegereje Victor nasanze…

Mubonamo umuyoboro w’urukundo rwa Yezu nkifuza ko yarungezaho rwose nta rumucitse. Uyu mugabo mukundira ko adakingiriza Imana inkundira muri we! Iyo nibutse inzira twembi twanyuze n’uburyo yahinduye umutima wanjye ngasezera ku bukumi ngakingurira ubugore, nanjye nibuka muka Sebanani abara bene iyo nkuru nuko agasoza aririmba ati “gahoreho rukundo, wowe mpora ndota! Imana nikumpere ubugingo, ni wowe nikundira”…nuko nkamugwa mu byano nkumviriza umutima we wikirije iyo nateye!

Intwaro twatangiranye zidufasha

  • Gukunda si ugutanga gusa, ni no kwitanga. Nyagasani akomeje kubitwereka. Iyo umwe muri twe atanze atitanze, icyo atanze kiramutamaza! Cyaba igikorwa, yaba amarangamutima. Ntabwo rwose kiryohera mugenzi we
  • Gukunda ni ukwemera kunganirwa. Umugabo agira ibitekerezo byiza, ariko burya bisohoka nta nenge iyo byunganiwe n’umugore we. Ni kimwe n’umugore, agira inama nziza ariko zikarushaho iyo zishyizwe mu bikorwa n’umugabo we. Ibintu ni magirirane.
  • Gukunda ni ukwiyemeza kutareba inyuma. Ni ukumenya ko uwo mwasezeranye wamwihaye ubudasigariza abandi. Iki ni ikigeragezo cy’abashakanye bo mu bihe byacu nyamara bagomba kugitsinda.
  • Gukunda ni ukubabara. Ni ukwemera kubabara utabara urukundo rwa mugenzi wawe. Ni ukwakira ibidashimishije n’ibyabatindiye: ukutanoga kwa mugenzi wawe, ubukene, ubuhemu bworoheje cyangwa se bukomeye; ugutinda kubona urubyaro … Bene ibi n’ibindi nkabyo birababaza, ariko iyo ukunda neza umenya ko urwo ukunze rufatira imbaraga mu bigeragezo maze ugakunda urushijeho guhobera uwo mwashakanye.

Intonganya n’ingeso: inama tugira abashakanye vuba

Bavandimwe, mbere yo gushinga urugo ni byiza kwibuka ko umusore n’inkumi batagirana amasezerano yo kudashotorana nk’uko ibihugu bituranye biyagirana! Oya! Umugabo n’umugore bakundana neza ni abazi neza ko badateye kimwe ariko ko bubahana. Intongaya zishobora kubaho. Ndetse zibaho rwose. Ariko bijye biba ikimeneytso cy’ uko muri bazima! Ukwisiganaho ni ikimenyetso cy’uko abashakanye bajya bakoranaho! Ni byiza rero. Ni ubuzima! Gusa ntibikabyare ibishashi.

Ese umufasha wawe yaba afite ingeso igoranye? Yakire nk’uko wakiriye ibyiza bye. Murwaze utarambirwa kandi uhanuza abagufasha batavuza induru. Mwibuke ko turi mu gihe ibibazo by’ingo bisigaye bicuruzwa nk’imari! Hafi yawe hari ababyeyi babasha kubona neza uko umufasha wawe yakira kandi bakabafasha basenga. Uyu muhamagaro ni uwa Nyagasani.

Dusoze tubibariza: iyo urebye umufasha wawe, ni iki umubonamo ako kanya? Ese ujya ubasha kwihanganira impinduka yakwigiramo? Niba Imana ifite umwanya iwanyu, inawufite mu mihindukire yanyu?

Byakusanyijwe na Padiri Sixte Hakizimana

ifatima.net

0788763821

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *