Abalejiyo ba Diyosezi Ruhengeri bakoreye Urugendo nyobokamana i Fatima mu Ruhengeri
Kuwa gatandatu tariki ya 17 Gashyantare 2018 abalejiyo baturutse mu maparuwasi yose ya Diyosezi bakoze urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi w’i Fatima mu Ruhengeri. Abitabiriye bageraga ku balejiyo ibihumbi bitatu. Bari baherekejwe n’abapadiri bo mu maparuwasi yabo.
Impamvu y’urwo rugendo yagiraga iti “Twitabire ubutumwa bwa Legio Maria nibwo tuzaba inkoramutima za Bikira Mariya.”
Nyuma y’igitaramo kirekire bagiriye Umubyeyi Bikira Mariya, Padiri Ferdinand Hagabimana ushinzwe Ingoro y’i Fatima yabahaye inyigisho ijyanye n’umwaka w’ubwiyunge Kiliziya y’u Rwanda yatangiye. Nyuma yo kuzirikana amibukiro y’ishavu, abakoze urugendo nyobokamana baturiye hamwe igitambo cya misa cyayobowe na Padiri Muneza Yohani Bosiko Omoniye wa Legio Mariae muri Diyosezi ya Ruhengeri. Mu nyigisho ye, yasabye abalejiyo kongera ubushake mu butumwa bwa Legio Mariae hanyuma n’Imana ikabashoboza. Yabahaye urugero rwa Dawudi (1 Sam 17, 38-50) uburyo yatsinze Goliyati kandi nta ntwaro zikomeye afite, ndetse nta n’abari bamushyigikiye kuko babonaga ntacyo yageraho. Yagize ati “nyamara twe abalejiyo dushyigikiwe na Kiliziya yose usanga ubutwali bwacu butagera ku bwa Dawudi. Dukomere rero kuko dushyigikiwe”
Yakomeje abaha urugero rwa Pawulo Intumwa (Fil 4, 10-13), ati “igihe yari mu buroko yanditse akomeza abakristu bari bugarijwe n’ibibazo, ndetse n’abo bari kumwe abamenyesha Kristu kuko byose yabishobozwaga na Kristu wamuteraga imbaraga”
Mu ivanjili, (Yoh 2, 1-11) Bikira Mariya yavuze amagambo make atuma i Kana ubukwe bukomeza kugenda neza: “nta divayi bagifite…icyo ababwira cyose mugikore.” Padiri yahereye aho abwira abalejiyo ati “ngabo za Mariya nimukoreshe ubushobozi buciriritse mufite, ibitangaza bizigaragaza. Buri wese narangiza inshingano ze isi izahinduka”
Mu gosoza urugendo, Perezida wa Comitium ya Ruhengeri yashimiye abalejiyo bakoze urugendo nyobokamana anashimira Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi w’i Fatima yabakiriye anabasaba kurangiza neza inshingano zabo bigana urugero rwiza Frank Duff yaraze abalejiyo. Urugendo rwabo rwasojwe mu ma saa munani z’amanywa.
Uru rugendo nyobokamana abalejiyo ba Diyosezi barukora mu kwezi kwa kabiri kwa buri mwaka mu rwego rwo kwisunga Bikira Mariya no gufatira hamwe ingamba nshya zo kubaka umuryango.
ifatima.net