Umva rero Tereza nkwitumire!
Tereza w’Umwana Yezu Mutagatifu, ndashimira Imana yagukunze nawe ukayemerera, bityo kuva mu buto bwawe ugakura uhanze amaso ijuru unafite n’icyifuzo cyo kuzaba umugeni w’Umwami w’ikirenga kandi ukabigeraho. Reka nagushimire uru ruzinduko usoje vuba aha iwacu i Rwanda no hirya aha mu baturanyi i Burundi.
Ubwo wasubiye i Lisieux aho ubuzima bwawe bwitagatifurije, ha handi abafite amikoro bajyaga bagusanga bakagaruka bakuturatira; ndagira ngo ngutume kuri Yezu Umugabo wawe w’ikirenga wa wundi wakunze mukifatanya mu butumwa no mu bubabare.
Umva rero rwose Tereza nkwitumire. Uzahore uzirikana aba bantu bakwakiriye na yombi bakuririmbira kuva aho wururukiye i Kanombe na n’ubu ukaba usubiyeyo bagushagaye. Ni imbaga yishimiye muri Nyagasani, nyamara ntibuze amagorwa n’amaganya!
Wabonye bariya Bepiskopi bagutaramiye muri za misa nziza? Baragiye ubushyo bw’Imana muri Kiliziya iri mu rugendo ruvunanye; mbese ivuruganya rwagati mu mihengeri simusiga. Uzabazirikane cyane. Uzabasabire gukomeza inkoni y’ubushumba ihore ireba mu mbaga rwagati, uzabasabire gukomeza ukwemera; kwa kundi Petero na bagenzi be baruhiye. Iyi kiliziya yaba ite baramutse baganjwe?
Witegereje na bariya bapadiri bagusimbizaga bakwinjiza aho batambira? Buriya rero Tereza, n’ubwo ubakunda muri wa mupadiri wakundaga cyane, aba nabo ubakunde ubasabire bikomeye. Barahamya Imana aho rukomeye kandi ibyorezo by’iyi si igezweho inasigiriza ikibi byatangiye kubakomangira. Baritamba hamwe na Yezu Kristu wapfuye akazuka ariko basohoka umwuka w’ikibi ukabaterera mu rujijo. Baribaza aho ubu bwato bwa Yezu bugana…basabire!
Umva Tereza rwose nkwitumire: bariya bihayimana ababikira n’abafurere, wabonye ko bagukundira ubutagatifu wabatanze mu buto bwawe utaninyagambura uryamiye ububabare? Abenshi muri bo bakwegeraga bakubaza ka kayira gafunganye wagiye uturatira! Ariko buriya ubona la petite voie badakeneye kuyumva no kuyishabukira kugira ngo baturize m’Uwo bihaye?! Nugera i Lisieux rero uzabategurire imfashanyigisho yuzuye kandi yumbikana, dore ko wowe wabivugaga ugira ngo abaciriritse turabyumva!
Tereza w’Umwana Yezu, bariya baseminari bafite inyota yo kwiha Imana. Harya wa museminari wasabiraga yitwa nde? Izina rye uryongereho aya bariya basore bakuriye muri iyi si yarekuye byose kandi ibya Nyagasani bisaba kwiziga, kwiyibagirwa no kwibabaza. Uzaburire na ba banovisi baguteguriraga uturabyo aho waruhukiraga imbere y’Altari, uti nyabuna ubuziranenge ni ngombwa muri iyi nzira! Kiliziya y’ejo ibuze bene iyo migenzo yazamera ite ?
Umva Tereza nongere nkwitumire: bariya bagabo n’abagore bakubyiniraga, rata bafite ibibazo mu ngo zabo! Bamwe bibagiwe isezerano bagiranye imbere y’Imana, abandi baracana inyuma bagahimana, bibagiwe uburere bw’abana babusimbuza ifaranga, barataha amajoro bananiwe bakibagirwa gusenga, isi irabirukansa amasigamana bakayikurikira; utayikurikiye agakena cyangwa agasimbuzwa undi; byarabayobeye bahitamo guhebera urwaje. Ngaho ubutane ku miryango yabo; uburinganire bwitiranwa n’ubwuzuzanye, inama na siporo, umupira n’inzoga byo ku cyumweru; utugoroba tw’ababyeyi twasimbuye amasengesho y’ikigoroba… Nugera iwawe uzasabire ingo z’abashakanye bo mu Rwanda!
Rata Tereza w’Umwana Yezu Mutagatifu, twifitiye ikibazo cy’abana n’urubyiruko. Iyo dusomye imibanire ya Ludoviko na Zeliya ababyeyi bawe, tukabona uburyo wowe na bakuru bawe mwakunze Yezu n’ababyeyi bakabaturaho ituro ry’urwabahuje, kandi bakabikora bashishikaye batanabatambamiye, twumva dufashwe n’ipfunwe tukipfuka mu maso! Aba bana isi yambuye ababyeyi boshye ukura inyana ku yayo, aba bana basigaye bavuga bakanakora iby’abakuru batarava ku ibere; aba basore n’inkumi bashaje bakibyiruka koko bazasaza bameze bate? Uru Rwanda rw’ejo rutazi gusoma no kwandika, ntirumenye gutuza no kuzirikana, rukakira ibije byose n’ibivuzwe byose rukaba ba nyamujyiyobijya; wabonye uburyo rwakubyiniraga runagutura agasengesho?!
Tereza we, aba basore n’inkumi ko wabatambagiye, wabonye baziga bakamenya, bakubaka bagatura? Ese wabonye uburyo ari abashomeri? Ubu se rwasomye rya banga ry’ubuzima ryawe ngo rurebe uko wigiriye i Roma kwa Nyirubutungane gusaba uburenganzira ku muhamagaro wawe, n’uburyo wivuze udahusha ukishima wakira ububabare kandi ukabuha igisobanuro mu musaraba wa Yezu? Nugera i Lisieux, ubasabire gutahura imitego ibakikije kandi batinyuke bayitegure.
Tereza Mutagatifu, ubu butaka bw’u Rwanda n’u Burundi watembereyeho ubusabire kwera ngo butunge abanyagihugu. Dore burakamuka bukadutera impungenge kandi andi maronko arapimye! Udusabire tuzimirize ubwoko twiratanye bukadukomeretsa mu isura imwe twaremwemo. Udusabire ngo ibikomere, agahinda n’ukwishishanya byomorwe n’amaraso y’Umwana w’Imana yaducunguye. Dore waje udusanga mu mwaka w’Ubwiyunge, ubwo wumvise bimwe mu biganiro tugirana, uzadukorere incamake uyiduhobeze ubutayirekura. Erega twacunguwe n’umusaraba umwe!
Abayobozi bacu, ingabo n’abandi badushinzwe bayoboke Imana maze barengere buri wese waremwe; bitange amajyambere n’iterambere bisagambe. Irya mihanda myiza wanyuzeho, biriya bikorwa remezo ni umuruho wacu. Biduhe amahoro ahindira mu mitima y’abo byakorewe. Ugeze i Burundi ingabo zaraguhetse…ese mama, aka karere dutuyemo kazafasha hasi intwaro ryari ngo abahetse intwaro baheke Imana?
Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, Kiliziya y’u Rwanda n’Uburundi twahimbajwe n’uruzinduko watugizemo. Hamwe nawe tuzakomeza gukunda Imana no kuyiyegurira. Ubwo wadutanze guhobera Yezu Umugabo wawe w’ikirenga, udusabire kandi uru ruzinduko uzarutekerereze Yezu nk’uwageze i Kigali bwa mbere. Uzadusabire ibyishimo, amahoro n’urukundo; maze kandi ntuzahweme kutumanurira imvura y’amaroza ngo duhumurirwe n’umubavu wo mu ijuru. Hamwe nawe tuzahora tugira tuti “Mukunzi mwiza, tebuka unsanganire ube uwanjye nanjye mbe uwawe, utere nikirize ya ndirimbo y’urukundo wankunze bitavugwa. Unyibutse ko ugukunda, Data azamukunda, maze mukaza iwe mukiturirayo ubuziraherezo…Mukunzi mwiza, Jambo rizima rya Data, mpa kukwegukira nkwegurire n’ibiri ibyanjye n’abanjye maze tuzanezerwe iwawe muri Wowe…”
Padiri Sixte HAKIZIMANA