Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abanyeshuli Gatolika MIEC rigiye kwakira inama mpuzamahanga

Sangiza abandi iyi nkuru

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuli ya Kaminuza mu Rwanda, Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abanyeshuli Gatolika (MIEC Pax Romana Rwanda) ryiteguye kwakira inama y’abanyeshuli gatolika bo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika. Iyo nama izatangira kuwa 24 isozwe kuwa 28 Ukwakira muri Centre Saint-Vincent Pallotti i Gikondo.

Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abanyeshuli Gatolika (MIEC-IMCS Pax Romana, mu zindi ndimi  Mouvement International des Etudiants Catholiques, International Movement of Catholic Students ) ni umuryango uhuza abanyeshuli biga mu mashuli makuru na kaminuza bashishikariye gufasha Kiliziya mu nshingano yay yo kwigisha no guhugura abakristu kandi bakanunganira za sosiyete zabo. Ni umuryango watangiye mu 1921 mu gihugu cy’Ubusuwisi utangijwe n’abanyeshuli ubwabo bamaze kubona uburyo intambara ya mbere y’isi yangije ukwemera igasiga urubyiruko cyane urwize rutaye icyizere cyo kwemera. Iwacu mu Rwanda uyu muryango wahageze mu 1981 ukaba umaze kurera abanyeshuli n’impuguke bagera ku bihumbi cumi na kimwe bamamaza ukwemera muri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda banyuze mu mirimo ya gitumwa, mu mirimo ya Leta ndetse no mu mirimo yabo isanzwe.

Muri iyi nama yiteguwe, abanyeshuli b’abanyarwanda bazakira bagenzi babo bo mu gice cy’uburasirazuba bwa Afurika ( IMCS East African Sub Region) kigizwe n’ibihugu umunani ari byo Etiyopiya, Eritereya, Sudani y’Amajyepfo, Kenya, Uganda, Tanzaniya n’u Rwanda. Batumiye kandi n’abaturanyi b’i Burundi. Muri iyo minsi bazaba baganira ku buzima bwa gikristu babayemo muri za kaminuza, bazareba ibyugarije ukwemera kwabo ari nako banafata ingamba zirengera bagenzi babo.

Uzaba kandi ari n’umwanya wo gukomeza kumurikira sosiyete nyafurika banyuze mu bindi uyu muryango ufitemo inshingano: mu byerekezo cumi na birindwi biganisha ku iterambere rirambye (Sustainable Development Goals, SDG) bazaganirizwa n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku ngingo ya gatanu irebana no gusobanukirwa banashimangira ubwuzuzanye bw’ibitsina (Gender policy implementation). Bazanaganirizwa kandi ku buryo Kiliziya iherekeza iyo ngingo.

Padiri Sixte HAKIZIMANA ushinzwe uyu muryango aratubwira uko awubona muri Kiliziya agira ati “Uyu muryango ni ingirakamaro ku isi kandi hano iwacu imbuto zawo ziragaragara. Burya nyuma y’isakramentu ry’ugukomezwa, si benshi mu mpuguke gatolika bagira umwanya wo gukurikirana inyigisho zijyanye n’ibyo Kiliziya itangaza iherekeza sosiyete mu mibererho yayo yose. Muri MIEC, abanyeshuli bagira uwo mwanya bakaganira ku mabaruwa y’Abashumba ba Kiliziya cyane ayo abapapa banditse kubera imyifatire ya sosiyete yacu.” Yakomeje agira ati “Iwacu mu Rwanda, MIEC iherekeza imibereho y’umunyeshuli gatolika mu kumenya ko Kiliziya yavuze, kandi ko ijambo ryayo rikomanga imibereho y’abantu  ikanasaba abayigize kujijuka no gukomeza kugira uruhare ku mitekerereze iyobotse Imana. Ni urugendo duteganya gukora mu myaka amasomo ya kaminuza amara, ku buryo uko umunyeshuli azajya yimuka ari nako azaba afite n’aho agejeje inyigisho za Kiliziya.”

Nibyo koko Kiliziya izakomeza gukenera abize bakomeza kunganira iyogezabutumwa ryayo kandi bahugukiwe n’ubutumwa yagiye itanga.

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *