Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima 13/05/2020

Sangiza abandi iyi nkuru

Bakristu bavandimwe,

Kuri uyu munsi   tariki ya 13/05/ 2020 Kiliziya irahimbaza   umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Ubusanzwe twahuriraga ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri, tugataramira uwo Mubyeyi ariko ntibidukundiye kubera ibihe turimo byo kwirinda icyorezo cya Covid 19.

Ndifuza rero kubafasha, aho muri iwanyu mu ngo kongera kuzirikana k`ubutumwa bw`uwo Mubyeyi cyane cyane nibanda ku mpamvu yatumye uwo mubyeyi ava mu ijuru akaza gusura isi atuzaniye ubutumwa bukomeye.

Hari tariki ya 13 Gicurasi 1917, isi iri mu ntambara ya mbere y`isi yose, aho Umubyeyi Bikira Mariya yabonekeye abana batatu: Lusiya, Faransisiko na Yasenta. Aba bana bari abashumba ba matungo magufi. Uwo munsi bari bagiye kuragira amatungo ahantu hitwa Kova da Iriya, i Fatima mu gihugu cya Portugal. Abana bagiye kubona babona urumuri rudasanzwe, rumeze nk`umurabyo, maze babona umugore mwiza cyane, wambaye imyambaro yererana; abengerana nk`izuba. Muri we haturukaga urumuri rukeye kandi rushashagirana kurusha amabuye y`agaciro, urwo rumuri rwari rwifitemo imbaraga kurusha imirasire y`izuba.

Abana bakibona ibintu bidasanzwe bagize ubwoba ariko umubyeyi arabahumuriza ati:

  • Ntimugire ubwoba, nimuhumure ntacyo mbatwara
  • Uturutse he?
  • Ndi uwo mu ijuru
  • Uratwifuzaho iki?
  • Nzanywe no kubasaba kujya mugaruka hano tariki ya 13 ya buri kwezi mu gihe kingana n`amezi atandatu akurikiranye kandi kuri aya masaha. Nyuma nzababwira uwo ndi we n`icyo nshaka.

KUKI UMUBYEYI BIKIRA MARIYA AFATA ICYEMEZO CYO KUBONEKERA ABANTU KU ISI?

                               Umubyeyi Bikira Mariya aza ku isi atazanywe no gutembera ku isi ahubwo buri gihe aba afite impamvu ikomeye itumye afata icyo cyemezo. Dore zimwe mu mpamvu zishobora guhagurutsa uwo Mubyeyi:

Iyo abatuye isi batakiyoboka Imana,  abantu bateye umugongo Imana, babaho nkaho Imana itariho , bibera mu byaha, barihimbiye izindi mana mbese babaho bakandagira amategeko y`Imana uko bashaka,… ibi byose bibabaza Umubyeyi Bikira Mariya maze agafata icyemezo cyo kuza ku isi kugira ngo aburire abana be bityo akifuza ko bahinduka, bakicuza ibyaha byabo, bakagarukira Imana maze Imana ikabakiza. Azaza ajye kwibutsa batuye isi kwakira umwana we Yezu bityo nibamwakira bizabageze ku bugingo bw`iteka, babane nawe mu ijuru.

Bikira Mariya aza kwibutsa abana be ko Imana iriho kandi ko ari Yo idufite mu biganza byayo, kandi ko Imana idukunda ko idashobora kudutererana niba tuyiyobotse n`umutima wacu wose.

Bikira Mariya rero yabonekeye abana b`i Fatima mu mwaka w`1917, igihe isi yari mu muntambara. Kubera iyo ntambara, ubugiranabi bwari bwayogoje isi yose, abantu bapfa   nk`ibimonyo, inzara imara abantu, indwara n`ibyorezo byica benshi. Umubyeyi Bikira Mariya yarahagobotse maze azanira abatuye isi ubutumwa bw`amahoro, abibutsa gusenga no kwisubiraho   kugira ngo Imana ibatabare ibakize ibyo byago.

Ndi uwo mu ijuru

Bikiramariya yahishuriye abana ko ijuru ryabasuye, si umuntu usanzwe babonye, ni umubyeyi ubakunda wabasuye. Ni byo koko Bikiramariya ni mama wacu wo mu ijuru ntiyabona abana be twugarijwe ngo agire amahoro kuko ari umubyeyi uhangayikishwa n`ububare bwacu, agahinda kacu akagira ake, imitwaro yacu ikamuremerera bityo akiyemeza guhaguruka akaza kumenyesha abana be icyo bakwiye gukora ngo Imana ibatabare.

Ubutumwa yahaye abana batatu: Lusiya, Faransisiko na Yasenta, tariki ya13/05/1917:

  1. Ubutumwa bwo “ gusenga cyane”

                  Uwo munsi abana baganiriye n`umubyeyi ibintu byinshi ariko ndagira ngo tugaruke kuri aya magambo:    “Muvuge ishapure kenshi kugira ngo isi ibone amahoro kandi intambara irangire”.

Ubutumwa umubyeyi azazanira abatuye isi ntibutandukanye cyangwa ngo buvuguruze ubutumwa Umwana we Yezu Kristu yazaniye isi ubwo yigiraga umuntu akabyarwa na Bikiramariya; we na Yezu ntibashobora gusobanya na rimwe. Yezu azabwira abantu ati: nimuhinduke…, nimwemere inkuru nziza…, nimusenge…, nimube intungane nkuko So wo mu ijuru ari intungane (Mt 5, 48)!  Amagambo nkayo niyo Bikiramariya azakoresha abwira abana be ati nimusenge cyane, muvuge ishapure cyane, nimugarukire Imana, nimwicuze inzira zikigendwa… (reba ubutumwa bwa Kibeho, Fatima, Lourdes,…)

Bikiramariya abonekea i Fatima yari ababajwe nuko abana be intambara ibayogoje, abahishurira ibanga rikomeye ryo kugira ngo bave muri icyo kigeragezo. Ni bwo ababwiye ati: “muvuge ishapure kenshi kugira ngo isi ibone amahoro kandi intambara irangire”

Muvuge ishapure kenshi

   Bikira Mariya igihe abonekeye abana batatu i Fatima yakunze kubabwira ati: “naje kugira ngo ningingire abantu kuvuga buri munsi ishapule, kugira ngo bicuze ibyaha byabo, kandi bahinduke mu buzima bwabo” Ni byo koko kuvuga ishapule bidufitiye akamaro gakomeye. Papa Yohani Pawulo II mu ibaruwa ye yitwa “Rozali ya Bikira Mariya” atubwira ko isengesho rya Rozali ari   “inzira yo kurangamira iyobera rya Kristu no kurangamira Imana ndetse ikaba n`inzira yo kwamamaza ubutumwa bwa Yezu Kristu, twisunze Bikira Mariya. Rozali ni isengesho ry`amahoro, risaba kandi rikagaba amahoro…Mu buryo bwagutse bw`iyogezabutumwa ryerekeye umuryango, kugaruka kuri Rozali mu ngo z`abakristu ni inkunga ihamye yafasha gukumira ingaruka zitoroshye z`ibihe turimo.”Ikindi yibutsa ni uko ntawavuga Rozali ngo abure kwiyumvamo umugambi wo guharanira amahoro”

Rozali ituma twibuka Kristu turi kumwe na Bikira Mariya, ituma tumenya Kristu tunyuze kuri Mariya, ituma twamamaza Kristu twisunze Bikira Mariya.

 Muri make isengesho rya Rozali ni incamake y`ivanjili, ni isengesho rinyura umutima wa Bikira Mariya. Birumvikana rero ko Bikira Mariya iyo adushishikariza kuvuga ishapure kenshi aba agira ngo atwereke akamaro bitumariye, ko byatumwa dutabarwa nawe kubera ubuvugizi adufitiye imbere y`umwana we. Muri ibi bihe isi yacu yugarijwe n`intambara z`urudaca, ibyorezo n`Ibiza bitandukanye, indwara zitoroshye, ubwikunde bw`abantu n`ubw`ibihugu bitandukanye,….ntawabura kuvugako isengesho ry`ishapule ari intwaro ikomeye abakristu twakwifashisha mu guhangana n`ibyo byose cyane cyane ubuyobe bukabije bwugarije isi yacu.

  1. Ubutumwa bwo “kwisubiraho”

                     Burya ibibazo byinshi, ibigeragezo duhura nabyo, amakuba agaragara muri iyi isi aterwa no kuba abantu tugendera mu mwijima, tukegukira inzira za Sekibi aho kuyoboka Yezu Kristu, Umwana w`Imana, wadukunze akadupfiriye ku musaraba, akazukira kudukiza. Ibyo byose Umubyeyi arabibona maze bikamushengura umutima, bikamuhagurutsa maze akaza kuburira bana be ababwira kwicuza bagasenga kugira ngo Imana ibone aho inyuza impuhwe zayo.

  1. Ubutumwa bwo “Kwiyegurira umutima utagira inenge wa Bikira Mariya”

Mu ibonekerwa rya kabiri ryo kuwa 13 Kamena 1917 ni ho Bikira Mariya yavuze ko byihutirwa kwegurira isi Umutima we utagira inenge kugira ngo amahoro aboneke. Yababwiye ko ari ngombwa ko abantu biyegurira uwo mutima we, kubera ikuzo ry`Imana n`umukiro wa roho nyinshi z`abanyabyaha zijya mu muriro kubera kubura abazisabira. Yasabye Lusiya kuzamamaza umutima we utagira inenge kugira ngo abazawiyambaza bose bazaronke agatiza. Yaramubwiye ati: “Mwana wanjye umutima wanjye ugoswe n`amahwa abantu b`indashima bahora banjomba, bakawuharabika n`ibitutsi. Nibura wowe, gerageza kumpoza kandi umenyeshereze buri wese ko nemereye ingabire yo gupfa neza umuntu wese uzahabwa isakaramentu ry`imbabazi, akumva Misa, agahazwa, akavuga ishapule, akamarana nanjye nibura iminota 15 azirikana ku mayibukiro ya Rozali ntagatifu; ibyo kandi bigakorwa buri kuwa gatandatu wa mbere w`ukwezi mu mezi 5akurikirana. Uzaba yubahirije ibyo, azahabwa inema zikwiye z`uburokorwe muri icyo gihe cye cya nyuma. Nzamugoboka igihe cye cyo gupfa.

Bikira Mariya arasaba iki ab`iki gihe?

 Iyo urebye ibibera kuri iyi si dutuye: ubuyobe bukabije, intambara, imidugararo, ibyorezo bihitana abantu batabarika, indwara,…Wakwibaza uti Bikira Mariya umubyeyi uzirakana abana be ntacyo yabikoraho?

Uwibaza iki kibazo akwiye no kwibaza ikindi kibazo! Ese ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Fatima kimwe n`ahandi tuzi nk`i Kibeho, abantu barabwumvise babushyira mu bikorwa?

Nkuko bigaragara ubutumwa bw`Umubyeyi Bikira Mariya abantu ntibabuhaye agaciro kuko abantu badasenga uko bikwiye, abantu ntibarahinduka kuburyo byashimisha Imana, abantu barakiberaho uko bishakiye ndetse n`abahakana Mana babaye benshi kuburyo Imana igitegereje ko abantu bahinduka ikabakiza. I Fatima, Umubyeyi yasabye abana guhongerera ibyaha bimushavuza kandi bagatakambira Imana kugira ngo abanyabyaha bahinduke! Abana barabyemeye maze ababwira ko bazahura n`imibabaro myinshi ariko  ko imbaraga z`Imana zizabakomeza.

Bikira Mariya yifuza ko abantu twahinduka, tukareka kunangira umutima tugaharanira gukora icyo Imana itwifuzaho nk`abana bayo. Aradusaba gusenga cyane kuko isengesho rituma Imana iza mu byacu igamije kutwereka ineza n`impuhwe byayo. Dukwiye kwibaza ibi bibazo:

  • Ni akahe gaciro mpa isengesho mu buzima bwanjye?
  • Iyo nsenga koko mba nganira n`Imana nk`uko umwana mwiza aganira n`umubyeyi we?
  • Ese kuba naramenye Imana, byatumye mfata icyemezo cyo guhinduka no guharanira gukora icyo Imana ishaka?
  • Ijambo ry`Imana ndiha akahe gaciro? Ese ndareka rikera imbuto muri bagenzi banjye?

Amabonekerwa y`I Fatima yamaze amezi atandatu akaba buri tariki ya 13 za buri kwezi, uko yabonekeraga abana batatu: Lusiya, Fransisiko na Yasenta yabahaga ubutumwa yageneye abatuye isi, ibyo tubabwiye twibanze ku munsi wa mbere w`ibinekerwa ryabo aho Bikira Mariya yabasabye abatuye isi kwisubiraho no gusenga cyane bavuga ishapule kenshi. Mu yandi mabonekerwa azabasaba kwiyambaza umutima we utagira inenge, undi munsi ababwire kwirinda umuriro w`iteka, ubundi abamenyeshe Isezerano ry`igitangaza, ubundi abahishurire ko isi igiye guhabwa umugisha maze azasoze abamenyesha ko ari Umwamikazi wa Rozari.

Padiri Vincent TWIZEYIMANA

Umuyobozi w`Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima

Diyosezi Ruhengeri

Inyandiko nifashshije:

Padiri Ferdinand HAGABIMANA, Ubutumwa bwa Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima, ibonekerwa ry`abana batatu

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *