Umunsi mukuru wa Paruwasi Cathedral ya Ruhengeri yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, kuwa 13/10/2022

Sangiza abandi iyi nkuru

Umunsi mukuru ngaruka mwaka wa Paruwasi Cathedral ya Ryhengeri, uyu munsi wabanjirijwe n’igitaramo cyo gutaramira Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki ya 12/10/2022. Igitaramo cyitabiriwe n’ abakristu b’ingeri zose, wabaye umwanya mwiza wo gutegura umunsi mukuru nyirizina wabaye kuwa 13/10/2022.

Nkuko byasabwe n’Umwepiskopi wa Ruhengeri Nyiricyubahiro Vincent HAROLIMANA, ko itariki ya 13 Ukwakira buri mwaka waba umunsi ngarukamwaka wa Paruwasi Cathedral ya Ruhengeri, yaragijwe Umubyeyi Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima, uyu munsi mukuru wabaye kuri iyo tariki ya 13/10/2022. Mugutangira umunsi mukuru habanje kuvugwa ishapure, amayibukiro y’urumuri, abakristu bafatanyije n’abapadiri, abihayimana bose bari bitabiriye kwizihiza uwo munsi mukuru. Nyuma y’ishapure Padiri Ernest NZAMWITAKUZE umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima muri Diyosezi ya Ruhengeri yatanze ikiganiro kivuga impamvu y’uwo munsi mukuru, yasobanuye neza ko umunsi mukuru wabaye uri kurwego rwa paruwasi ko utari ku rwego rwa Diyosezi. Yongeye kwibutsa abakristu muri make ubutumwa buri mu mabonekerwa yabereye i Fatima muri Portugali.

Nkuko byari biteganyijwe hatanzwe ikiganiro ku ruhare rwa Bikira Mariya mu gukizwa kwa benemuntu. Fureri Jean Chrisostome RURANGIRWA watanze icyo kiganiro ko ari ngobwa kwamamaza ingoma y’Imana tukiriho kuko ingoma y’Imana tutazayibona aruko twapfuye ahubwo ko igomba kogera hose, tuyamamaza tukiri ku isi. Ygize ati Bikira Mariya afite amazina menshi yitwa, Mwamikazi wa Fatima, Mwamikazi wa Kibeho, Mwamikazi w’amahoro, n’andi…. Ariko ayo mazina yose atuma hunvwa neza ubutumwa atuzanira mu bihe bitandukanye, amazina Bikira Mariya yitwa n’abamwemera kandi bakamwiyambaza ajyana kandi asobanura neza ubutumwa azanira abari kuri iyi si. Yakomeje agira ati ubutumwa bwa Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima twabugize ubwacu twese ariyo mpamvu twese twaje ngo twongere twumve ubwo butumwa kandi buduhindure butwigishe gukora icyiza. Ukwemera kutwereka ko ibigaragara byakomotse ku bitagaragara, nkuko ibyo tubona twemera ko byaremwe n’ijambo ry’ Imana. Bikiramariya yari mu mugambi w’Imana nkuko ibitabo byo mu isezerano rya cyera bimuvugaho, isezerano rishya naryo ritubwira ko Bikira Mariya ari umutoni w’Imana. Kwita Bikira Mariya umubyeyi ntago ari uguhubuka ahubwo tuba dusubira mu magambo y’Imana. Bikira Mariya yahamije ukwemera kwe, yemera ubutumwa bw’Imana aho yagize ati “Ndi umuja wa Nyagasani, ibyo uvuze bingirirweho nkuko ubivuze”. Kwigira umuja niko kwatumye Imana imushyira hejuru. Imana yamuduhayeho umubyeyi kuva akiremwa kuko yahoze mu mugambi wayo wo kuzagira uruhare mu ikizwa rya benemuntu.  Bikira Mariya akundirwa ko ari umufatanyagikorwa mu gucungura isi, Bikira Mariya ni urugero rushyitse rwo kwigiraho ubutungane.

Nyuma y’inyigisho ya Fureri , hakurikiyeho ubuhamya bwa Wellars TWAGIRAMUNGU wakoze urugendo rutagatifu hamwe n’abandi ba kristu baherekeje Nyiricyubahiro Musenyiri Vincent HAROLIMANA baturutse muri Paruwasi Cathedral ya Ruhengeri berekeza i Fatima muri Portugali aho amabonekerwa y’abana batatu Yasenta, Francisco na Luciya. Yavuzeko basuye aho ambonekerwa yabereye, iwabo mu muryango wabo, aho babonekewe bakimara gufungurwa, aho bashyinguwe ndetse ngo betswe n’ingofero Fancisco yambaraga. Bikira Mariya yabwiye abo bana bose igihe bazamara bariho ndetse n’ubutumwa bafite muri icyo gihe bazamara. Bakoze igikorwa cyiza cyo kuzana ishusho ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima bayishyikiriza paruwasi Cathedral.

Hakurikiyeho igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyiri Vincent HAROLIMANA umushumwa wa Diyosezi ya Ruhengeri. Umwepisikopi yifurije umunsi mwiza Padiri mukuru wa Paruwasi Cathedral ya Ruhengeri, abapadiri, abihayimana, abayobozi n’abakristu bose umunsi mukuru mwiza wa Bikira Matriya Umwamikazi wa Fatima waragijwe paruwasi cathedral ya Ruhengeri. YAGIZE Ati bigomba kuba umuco, kuwa 15 Gicurasi(intangiriro y’amabonekerwa ya y’i Fatima) buri mwaka, ukaba umunsi ngarukamwaka wa Diosezi ya Ruhengeri wo kwizihiza Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima, kwa 13 Ukwakira(iherezo ry’amabonekerwa y’i Fatima) hakizihizwa umunsi mukuru wa Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima ku rwego rwa paruwasi cathedral ya Ruhengeri. Ijambo ry’Imana kumva neza Bikira Mariya, uwo Imana yakunze nawe akayikundira, umubyeyi udukunda byahebuje utifuza ko hari umwana we wahera mu bujiji. Uvuga Bikira Mariya neza ahera uko Imana imuvuga, ni Umutoni w’Imana, yahebuje abagore bose umugisha. Bikira Mariya yagize uruhare ntasimburwa mu mugambi w’Imana wo gukiza abantu. Ni ngobwa kwigira kuri Bikira Mariya mu kwakira ubutumwa Imana iduha. Gutera umugongo Imana bidukururira umuvumo. Umubyeyi Bikira Mariya yaragobotse ahari umwijima haboneka urumuri tubikesha we wumviye Imana ikamugira inzira y’umukiro. Ishapure ni isengesho tuvuga twiyamabaza Bikira Mariya rikatuzanira umutsindo. Bikira Mariya yabonekeye Lucia, Yasenta na Francisco mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi. Yagaragaye abengerana urumuri rutangaje , ijambo rye rya mbere ryari ati ni “muhumure” kandi yijeje ijuru abazahinduka. Bikiramariya yababajwe n’abantu banga kwihana ngo bave mu byaha, ugereranije n’i Kibeyo yagaragaye arira ababazwa n’abahakanyi n’abanyabyaha, yagize ati” nimwicuze kandi muhinducye naho ubundi isi iri kugana habi. Bikiramariya yigaragaza mu bimenyetso agirango ubuhanga bw’Imana bwigaragaze, abantu barebe kandi bemere. Ni ngobwa kwigorora n’Imana n’abantu aho dutuye kuko ari isoko y’amahoro. Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima atwibutsa gusenga, guhinduka by’ukuri ngo isi itagwa mu rwobo ahubwo ironke amahoro.   Dusabire amhoro isi yacu, Kiliziya yogeye ku isi yose na paruwasi Cathedral ya Ruhengeri.

Umwepiscopi yatangaje ku mugaragaro itangizwa ry’ “Ihuriro inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima” (Fraternité Notre Dame de Fatima), yatangaje inshingano zaryo kandi Yerekana na Komite y’agateganyo izayobora iryo huriro, izafasha gushyira ku murongo ibyo abantu bose bazayigana bazagenderaho kugirango ubutumwa bwa Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima bugere kuri bose. Nyiricyubahiro yavuze ko iryo huriro rigomba no kuzagera mu ma paruwasi yose agize Diyosezi ya Ruhengeri. Abamaze kwiyandikisha ngo binjire muri iro huriro bagera kuri mirongo itandatu.

Umunsi mukuru wasojwe n’ibiroro byo Gutaramira umubyeyi Bikira Mariya no kwishimira umunsi mukuru wa paruwasi Cathedral ya Ruhengeri yaragijwe Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima. Pdiri mukuru yashimiye Ntiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, abapadiri, abihayimana n’abayobozi b’inzego za Leta n’abakristu muri rusange kuba bitabiriye guhimbaza umunsi mukuru wa Paruwasi Cthedral ya Ruhengeri.  Uhagarariye abakristu ku rwego rwa Diyosezi yashimiye umwepisikopi uburyo yegera abakristu. Yatangarije umwepisikopi uburyo abakristu bitibira gahunda za Kiliziya,yejeje kandi ko aho bitangenda bagiye gushyiramo imbaraga cyane cyane mu kwitabira imiryangoremezo n’andi matsinda ya Kiliziya. Umuyobozi ku rwego rwa Leta KARAKE Ferdinand wari uhagarariye umuyobozi w’intara yashimiye umwepisikopi ubutumire bahawe, yashimye kandi ufatanye Kiliziya na Leta bifitanye.  Yavuze ko ibikorwa byiza byose paruwasi cathedral igeraho ibikesha kuba yariragije umubyeyi Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima, yagize ati “ufite uwo mubyeyi ntacyo yabura”. Yashimye ubufatanye mu bukungu, mu bikorwa remezo no mu mibereho myiza y’abaturage. Yibukije ko ari ngobwa kurwanya amkimbirane mu ngo kuko umuryango ariwo nshingiro ry’iterambere.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yongeye ko paruwasi cathedral ya Ruheneri ifite ingufu kubera abakristu bafite ingufu zo kwita kuri Kiliziya yabo. Abakristu ba Paruwasi Cathedrale ya Ruhengeri bakoresha neza amahirwe bafite ngo bakomere mu kwemera, ukwizera n’urukundo. Umwihariko wo kwiyambaza Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima ugira akamaro gakomeye mu bikorwa by’abakristu. Umwepisikopi yashimye uburyo abakristu bari kwiyubakira Kiliziya ya Musanze izatahwa bitarenze mu mwaka wa 2023.  Hari imbaraga abakristu bakoresha mu kwiyubakira diyosezi, imikorere myiza yo kwegera abakristu mufatanije n’abapadiri. Yongeye kwibutsa ko imiryango igomba kugira amahoro, kurwanya amakimbirane mu miryango n’ibindi byose bisenya umuryango. Yagize ati “Mwubake ingo zirangwa n’amahoro mufatire urugero ku rugo rutagatifu rw’i Nazareti. Yibukije ko ari ngobwa kwita ku burezi, inama y’abepisikopi mu Rwanda uyu mwaka yawuhariye kwita ku burezi. Yanavuze kandi kri Sinodi y’abepisikopi, avuga ko intego yayo ari guharanira kugendera hamwe, ati bakristu rero imbaraga mufite nimuzongere. Yavuze ku ivugabutumwa rijyanye n’umugi, yibutsa ko hagomba kugenywa uburyo bwo kwegera abakristu bagera muri paruwasi cathedral ya Ruhengeri ariko batarahamara igihe kirekire, kubegera bakabafasha gukomeza no gusigasira ukwemera kwabo. Yibukije kandi ko abakristu Gatorika bagoma kubanira neza abanda bo muyandi madini mu cybahiro babagomba ariko bakibuka kubereka umwihariko wabo wo muri Kiliziya Gatolika. Yasoje avuga ko Ihuriro ry’inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ryinjiye mu mateka ya Diyosezi biryo ko rihamagarirwa gusohoza neza inshingano rifite kugirango Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima akomeze guhimbazwa mu buryo bunoze.

Byakuzanyijwe na Cyprien NIYIREMA

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *