Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu rwasoje Forum yarwo
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06 Mata 2024 Urubyiruko rugera kuri 200 rwibumbiye mu muryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu rwaturutse mu ma Paruwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri rwasoje forum yarwo y’iminsi itatu yatangiye guhera ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki ya 03 kugera kuwa gatandatu tariki ya 06 Mata 2024. Yabereye mu Ishuri Ryisumbuye rya Regina Pacis muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Ni forum yatangiwemo inyigisho n’ibiganiro binyuranye bishamikiye ku nsanganyamatsiko igira iti: «Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane unyizihira, nimumwumve!» (Mt 17,5).
Ni forum yashojwe n’urugendo nyobokamana rw’urubyiruko rwa Diyosezi ya Ruhengeri rwabereye ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima.
Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rusaga ibihumbi birindwi rwitabiriye urwo rugendo nyobokamana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yasabye urubyiruko rw’iyi Diyosezi kwitabira imiryango remezo no guharanira kuba imbaraga zubaka Igihugu.
Mu nyigisho yarugejejeho mu Gitambo cya Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yaruhamagariye guharanira kuba abahamya beza ba Yezu Kristu aho bari hose. Yagize ati: «Bavandimwe mwaje gukora urugendo nyobokamana hano kwa Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima, Umubyeyi Bikira Mariya aratwereka umwana we Yezu Kristu akadusaba kwemera tudashidikanya ko ari muzima. Ibyiza mwakira mu rugendo nyobokamana nk’uru nguru mubikesha ubufasha muhabwa n’ababashinzwe bakora mu izina rya Kiliziya bijye bibafasha kuba abahamya ba Kristu wazutse mu buzima bwanyu ari mu magambo, ari no mu bikorwa».
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yasabye urubyiruko gukoresha neza amahirwe ruhabwa na Kiliziya n’Igihugu arusaba kuyabyaza umusaruro no kutisuzugura. Yagize ati: «Rubyiruko ntimukisuzugure ahubwo mujye muzirikana ko uko Yezu abigaragariza mu ijambo rye no mu masakramentu n’ubundi bufasha bwose muhabwa na Kiliziya bijyana n’uko mugomba kuba abahamya ba Kristu wazutse. Bijyane n’uko mugomba kumwamamaza mu mvugo no mu ngiro aho muri hose cyane cyane mu rungano haba mu miryango yanyu muvukamo; haba ku mashuri cyangwa se ahandi muhurira na bagenzi banyu. Mutange ubuhamya bujyanye n’ikigero cyanyu. Mugaragaze ko mwahuye na Kristu wazutse, mukaba mubereyeho kumwamamaza».
Agaruka ku gaciro k’imiryangoremezo, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yarurarikiye kwitabira imiryango remezo n’imiryango y’Agisiyo Gatolika. Ahamya ko ifite akamaro mu buzima bwa gikristu by’umwihariko ku rubyiruko ikaba ifasha gukura mu bukristu no gusohoza ubutumwa nk’abakristu. Agaragaza ko haba harimo n’umwanya wo gukuza impano, kwitoza kwakira ibyiza Imana iha abantu ku buntu no kwakira imihamagaro itandukanye bityo bigatoza urubyiruko rwitabira iyo miryango kwitoza hakiri kare kwitangira abandi no kwitangira Kiliziya.
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yibukije urubyiruko ko uru rugendo nyobokamana rukozwe ku munsi ubanziriza tariki ya 07 Mata 2024, aho iki Gihugu cy’u Rwanda kizibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi arusaba kureba ayo mateka rukagira umutima wo kugaya ikibi harimo no kwiyemeza guharanira icyiza rwirinda amacakubiri, urwango, ubugizi bwa nabi, ubwicanyi byageze no kuri Jenoside yashenye iki Gihugu, igasigira benshi ibikomere n’intandaro y’ibibazo byinshi biriho muri iki Gihugu.
Iryo huriro ry’urubyiruko rw’abanyamutima ryasojwe n’urwo rugendo nyobokamana ryaranzwe n’ibiganiro bikubiyemo ubutumwa bunyuranye. Ku wa kane tariki ya 04 Mata 2024 Igitambo cya Misa ya mugitondo, yo gufungura iryo huriro cyayobowe na Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri Padiri Vincent TWIZEYIMANA yasabye abaryitabiriye guharanira gukunda isengesho, kunga ubumwe no guhamya Yezu Kristu aho bari hose.
Padiri Ernest NZAMWITAKUZE Ushinzwe umuryango w’Umutima mutagatifu wa Yezu ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri agaruka ku nsanganyamatsiko y’iryo huriro, yasabye urubyiruko gukomera ku mugenzo wo kubaha no kumvira Imana. Atangaza ko bakomeye ku mahuriro ahuza urubyiruko mu rwego rwo gusigasira uyu muryango ugaragaramo abageze mu zabukuru benshi hagamijwe kongera umubare w’urubyiruko muri uwo muryango.
Mu kiganiro Turangamire Kristu soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro cyatanzwe na Padiri Jean de Dieu NDAYISABA umuyobozi wa Komisiyo y’urubyiruko n’iy’abana muri Diyosezi ya Ruhengeri yasabye urwo rubyiruko kurangamira Kristu. Yarumaze impungenge rwamugejejeho yo kudahabwa umwanya muri gahunda rusange z’urubyiruko ku rwego rw’iyi Diyosezi abizeza ko bakomeye kuri gahunda yo kugendera hamwe.
Maitre Beatrice AKIMANAIZANYE mu kiganiro urubyiruko mu iterambere yarusabye gukunda umurimo rwirinda ubunebwe.
Musenyeri Gabin Bizimungu Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yaruhaye ikiganiro kuri yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’icungurwa rya muntu n’imyaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda arusaba guharanira kurangwa n’amizero.
Padiri Evariste Nshimiyimana ushinzwe imihango mitagatifu y’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yibukije urwo urubyiruko ko akabando k’iminsi ari uguha Imana umwanya wa mbere mu buzima bwarwo.
Umuyobozi w’umuryango w’umutima mutagatifu wa Yezu ku rwego rw’Igihugu, Appolonie MUKARURANGWA yashishikarije abantu gukunda no kwitabira Igitambo cya Misa.
Urubyiruko rw’abanyamutima rwitabiriye iryo huriro ruhamya ko rwaryungukiyemo byinshi birimo birimo kwimakaza urukundo, gusobanukirwa n’amateka y’uwo muryango n’ibindi.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA