Tuzirikane ku mpuhwe z’Imana
Intangiriro
Mu Bubyeyi bwayo, Kiliziya iduhuza n’Impuhwe z’Imana zisanzwe zirenze ibyaha byacu, zikanagaragarira mu Isakramentu rya Penetensiya, Isakramentu ry’imbabazi n’iry’Ugusigwa kw’Abarwayi; amasakramentu yombi akiza ibyaha. Nk’Umubyeyi kandi wuje igishyika, idusakazaho izo mpuhwe muri liturjiya, umunsi ku munsi, mu Ijambo ry’Imana no muri Ukaristiya Ntagatifu, Umubiri wa Kristu nk’uko Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika ibitubwira ku ngingo yayo 2040.
Ijambo “Impuhwe” rifite ibisobanuro byinshi.
Mu buryo busanzwe cyangwa mu mivugire isanzwe, iri jambo rijyana n’ubuntu, kubabarira, urukundo, ingabire n’imbabazi. Ni umugenzo ujyana no kugirira ibambe abandi bitewe n’uko bababaye no kubahumuriza. Tuvuga ko umuntu nta mpuhwe agira iyo nta gishyika aterwa n’ubabaye.
Impuhwe nanone zisobanura “Ibambe n’Imbabazi” imbere y’abo twagakwiriye guhana. Niho kugirirwa ibambe no kugirirwa impuhwe bihita bitwinjiza mu kugirirwa imbabazi. “Impuhwe” ni rimwe mu Mazina y’Imana cyangwa kimwe mu Bisobanuro byayo, bisobanura neza imbabazi igirira twe abanyabyaha: “Icyo nshaka ni impuhwe, si ibitambo” (Mt9,13).
Ubusanzwe rero, igisobanuro gisanzwe cy’iri jambo n’imikoreshereze yaryo bikomoka ku magambo y’Ikilatini akoreshwa cyane na Kiliziya Gatolika: “misereri”: kugira impuhwe na “cor, cordis”: umutima bigahura n’igisobanuro n’iby’ingenzi biranga buri kiremwa-muntu: gukunda no kubabarira bijyana no kubasha guterwa amarangamutima n’akababaro n’undi. Impuhwe rero ni uko kutumva akababaro k’undi ntacyo kakubwiye.
- Impuhwe z’Imana mu Byanditswe Bitagatifu
Mu Byanditswe Bitagatifu, ijambo “Impuhwe” rihuzwa n’amagambo y’Igihebureyi rahamin na hased.
Irya 1: rahamin, rijyana n’amarangamutima asanzwe y’ubumwe bw’ikinyabuzima n’ikindi. Ayo marangamutima ku Bayahudi agaragara mu mpuhwe umubyeyi agirira umwana we (1Abami 3,26, imirongo ya Bibiliya itwibutsa rwa rubanza rwaciwe n’Umwami Salomoni) n’igishyika n’ibambe by’umubyeyi (Yer 31,20; Zab 103 (102),13) nanone bikajyana n’umutima w’umuvandimwe (Intg43,30: Yozefu yagize ikiniga abonye murumuna we Benyamini). Ibyo byose bikuzuzwa n’ibikorwa muntu yakora mu bihe bigoye (Zab 106(105), 44-45: Nyamara Uhoraho yareba akaga barimo, akumva amaganya yabo; yazirikanaga isezerano yari yarabagiriye, ubudahemuka bwe bukamutera kwisubiraho), bikanajyana kandi no kuababarira ibyaha (Daniyeli 9,9: Nyagasani, Imana yacu, ni umunyampuhwe n’umunyambabazi n’ubwo twabyirengagije).
Ijambo rya 2: hased, rijyana n’umubano wuzuye ubudahemuka bigaha “Impuhwe” igisobanuro gikomeye kandi gishinze imizi. Nt’ukiri wa mubano ushingiye ku marangamutima ajegajega kandi ahindagurika ashobora kwibeshya ku miterere y’ikintu, ni Ubuntu ubwazo n’igisubio kivuye ku mutima udahemuka. Mu gushyira mu rurimi rwacu aya magambo rero, duhera ku “Mpuhwe” ariko bikatujyana no ku yandi magambo twabonye ko bifitanye isano ikomeye: Urukundo, Ubugwaneza, Imbabazi, Igishyika, Ukuri, Ubuntu n’Inema cyangwa ingabire bisanzwe binafite igisobanuro kigari. Uretse ubwinshi bw’ayo magambo, ni na ngombwa kwibanda ku gisobanuro Bibiliya itanga gishingiye k’uko Imana yagaragarije muntu ubuntu n’impuhwe byayo, muntu nawe akaba agomba kwakira izo mpuhwe no kuzigaragariza bagenzi be yigana Umuremyi we.
- Imana y’impuhwe mu Isezerano rya Kera
Iyo muntu abashije kumva no kwibuka ko ari umunyabyaha, uruhanga nyampuhwe rw’Imana ruramwigaragariza ku buryo bufatika
- Mu gukiza uri mu kaga: Zab 4,2; Zab 6,3; Zab 9,14; Zab25(24),16.
Amagambo y’umuririmbyi wa Zaburi arangwa no gushimira Imana ku bw’impuhwe zayo zigaragazwa n’urukundo rwayo ruhoraho (Zab 107(106),1), ari rwo igaragariza abari mu kaga bose, abakene, imfubyi n’abapfakazi ikabitaho by’umwihariko.
- Umukiro w’umunyabyaha: Bigenda bite iyo uwo Imana ishaka yitandukanyije nayo kubera icyaha? Impuhwe z’Imana ziratsinda, iyo nyir’ugucumura atanangiye umutima, akumva Imana yifuza kumwinjiza mu iyobera ry’impuhwe zayo z’igisagirane.
- Imana ubwayo ni Yo ifata iya mbere, ikatwihishurira (Iyim35,19)
- Mu isezerano rya kera rero, impuhwe Imana igira zijyana n’igihano yahaga umuryango igihe wabaga wateshutse: Abacamanza 2,19a; 2, 20-22, Hozeya11, 8c-9, Yer31, 20, Iz 49, 13b-15; 54, 7) bikagaragaza urukundo n’ubuntu byayo.
- Uwo Imana igirira impuhwe imusaba kandi ikamukeneraho kwisubiraho no guhimduka (Hozeya 2,16, Yer12,15).
- Igahamagara umunyabyaha ngo imusubize ubuzima (Hozeya 6,1, Mika 18-19). Noneho Zaburi ya 51 (50) izwi nk’isengesho ry’umunyabyaha usaba imbabazi ikabyumvikanisha neza.
- Imana igirira bose ibambe
Nta kindi gisubiza inyuma impuhwe z’Imana uretse gusa ukunaningira umutima k’umunyabyaha (Iz9, 16, Yeremiya 16,5, Hozeya 11,9).
Uko Imana ari Intungane, iradusaba natwe kuyigana n’ubwo ari umwitozo n’urugendo rutikora. Tugomba kwirinda icyaha, tukagira urukundo n’ubutabera (Mika 6, 8) tukita ku bakene, ku mfubyi n’abapfakazi kandi tukirinda gushamirana n’abavandimwe.
(Izayi 58, 3-22, Yobu 31,3-23 n’Umubwiriza 27,30-28,7).
- Kristu Umunyampuhwe, Jambo wigize umuntu mu Isezerano Rishya
- Yezu, “Umuherezabitambo Mukuru w’Umunyampuhwe”
Ntitwavuga kuri iyi ngingo tutibutse uko Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 2, 17-18 itwumvisha neza umwihariko w’Igitambo n’Ubuherezagitambo bya Yezu.
Ibikorwa bya Yezu ni iby’impuhwe z’Imana n’ubwo atari ko byitwa n’Abanditsi b’Amavanjili. Luka Mutagatifu ni we ubigaragaza cyane. Abo Yezu yibandaho cyane ni abakene, abaciye bugufi, nk’uko nawe abyivugira ati: “Roho wa Nyagasani arantwikiriye,…yanyohereje kumenyesha abakene Inkuru nziza…” (Lk4, 28a), na ha handi Yezu asubiza abo Yohani yari amutumyeho, ati: “Impumyi zirabona, abacumbagira n’ibirema baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi bikumva, abapfuye barazuka, Inkuru nziza ikamenyeshwa abakene,…” (Lk7, 22-23).
Imbere ya rubanda, Yezu yigaragaza nk’Umunyampuhwe nanone mu Ivanjili ya Matayo Mutagatifu, ababona nk’intama zitagira umushumba (Mt 10, 36), agakiza abarwayi (Mt14, 14), akanabagaburira (Mt15, 32), akanumvikanisha ko Impuhwe ze zitagarukira gusa ku kudukiza kuri roho gusa ahubwo ko akiza n’umubiri mu kudukiza indwara n’inzara.
Yezu kandi agaragaza Ubuntu bwe mu kwita ku byiciro by’abaciye bugufi, cyane cyane abari baciye bugufi mu gihe cye: abagore n’abana. Azura umuhungu w’umupfakazi (Lk7, 13), azura umukobwa wa Yayiro (Lk8, 42) agakiza umwana wafashwe n’ibibembe mu kumwirukanamo roho mbi yamuzahazaga (Lk9, 38). Yezu yita ku banyamahanga akaboneraho kwigisha ubumwe no guhamya ko yaziye abantu bose (Lk3, 6) no kuzuza ubuhanuzi bwa Izayi (Iz40, 3-5), abaciye bugufi n’abababaye bakamusanga bamwita Nyagasani kandi bagakira (Mt15, 22; Mt 17, 15 na Mt 20, 31b.34).
- Yezu agaragaza umutima w’Imana Data
Ishusho ya Yezu, Umunyampuhwe igaragazwa n’ibikorwa bye igarura abiyumvaga nk’abanyabyaha bahejwe n’abafarizayi n’abigishamategeko. Yezu aratangaza Inkuru Nziza y’impuhwe, akumvikanisha ko abashimisha Imana atari intungane ahubwo abanyabyaha bicuza bakemera guhinduka mu rugero rwa ya ntama yazimiye iboneka igatera ibyishimo byinshi (Lk15, 7-10).
- Impuhwe z’igisagirane – Imana ni Umubyeyi w’Impuhwe
Pawulo Mutagatifu abigarukaho mu Ibaruwa ya mbere yandikiye Abanyakorinti wumvikanisha kwamamaza Inkuru nziza nk’ubutumwa akesha impuhwe z’Imana kandi ko izo mpuhwe zigomba kwakirwa n’abo atumwaho (1Kor3-5; 1Kor7, 25) tukabibona mu Ibaruwa ya Yakobo Mutagatifu uvuga uko Nyagasani agenzereza abiyumanganya kuko ari Umunyamphuwe n’Umunyambabazi (Yakobo5,11). Tubona n’ahandi henshi: Inyigisho ya Yezu ku musozi avuga Abahire (Mt5, 7). Iyuzuzwa rero ry’ubuntu bw’Imana ryumvikana mu ndirimbo zigaragara mu ntangiriro y’amavanjili cyane cyane Magnificat no mu buzima bwa Yezu, Pawulo Mutagatifu akagaragaza imbaraga zabyo n’ukuzuzwa k’uyu mugambi mu mpuhwe zireshya bose (Rom11, 32).
- Yezu aratwifuzaho ikintu gikomeye: “mube abanyampuhwe”
Ubutungane Yezu asaba abe (Rm5, 48) bugaragara mu Ivanjili Ntagatifu yanditswe na Luka muri aya magambo: “Mube abanyampuhwe nk’uko So ari Umunyampuhwe” (Lk6, 36). Niryo banga ryo kwinjira mu bwami bw’ijuru (Mt5, 7), Yezu akabivuga asubiramo amagambo y’Abahanuzi, cyane cyane Hozeya 12, 7: Icyo nshaka ni impuhwe si ibitambo, Mt 9, 13: Sinazanywe n’intungane, ahubwo abanyabyaha.
- Izo mpuhwe rero zigomba kuduhuza n’uciye bugufi wese duhuye nawe, tukaba abasamaritani b’impuhwe: Lk10, 30-37.
- Tugomba kandi kurangwa n’impuhwe tukababarira abaducumuraho: Mt18, 23-35
- Kubera ko Imana ibabarira buri wese muri twe, natwe tugomba kwakira buri wese: Mt25, 31-46
- Kuberako iyo tubuze impuhwe bibabaza umutima w’Imana: Rm1, 18-21
- Umukristu rero agomba gukunda nk’uko Pawulo Mutagatifu abivuga akarangwa n’Urukundo, Kwihangana, no Kwicisha bugufi nka Kristu (Fil2, 5-11).
- Impuhwe n’ubuntu bigomba kuranga umutima wa buri mukristu: Ef4, 32; 1Yoh3, 17.
- Impuhwe z’Imana mu nyigisho za Kiliziya n’ibitekerezo by’Abahanga n’Abayobozi ba Kiliziya
Impuhwe z’Imana zigaragara mu nyigisho za benshi mu bahanga ba Kiliziya:
- Mazime le Confesseur (580-662) warwaniye cyane ukwemera mu gice cya mbere cy’Ikinyejana cya 7, yagaragaje ko Imana igaragaza impuhwe zayo mu buryo 3 buhamya urukundo rwayo:
- Ikirere: ku bw’urukundo rwayo, mu byaremwe tubasha kubona ubuntu bw’Imana, mu bigaragara tuzi, tubona n’ibyo tutabona, ndetse no mu bitagaragara.
- Imana kandi yigaragaza mu Byanditswe Bitagatifu
- Imana kandi yigaragaje mu kwigira umuntu mu nda ya Bikira Mariya.
- Macaire l’Égyptien (+391): Avuga ko ari urukundo rwatumye Imana imanuka ku isi.
- Denys l’Aréopagite, umwanditsi wo mu kinyejana cya 5 ahamya ko tutamenya Imana gusa kubwo kwiga ahubwo kubw’amateka dufitanye na Yo ashingiye ku buntu bwayo.
- Mutagatifu Agustini (354-430) we agaragaza ubuhangange bw’impuhwe z’Imana mu gushingira ku mateka ye bwite n’ubuzima bwe avuga mu gitabo cye “Les confessions”, akanavuga ati: “Urukundo ruramutse rutari mu mutima w’Imana, Imana ntiyaba ikibayeho. Kuko urukundo ruhari (ruwurimo), Imana iriho”.
- Origène (185-253) we avuga ko ibyaremwe bigaragaza urukundo rw’Imana, akavuga ati: “Mwana w’urukundo rwa Data”, yigize umuntu ngo muri We muntu abashe guhinduka.
- Mutagatifu Grégoire de Nysse (330-395) we avuga ko « Urukundo ari Imana […], ko inkomoko y’ibiriho byose ari urwo rukundo rutuma tubasha gusobanukirwa n’ibyaremwe, ibitubaho mu buzima bwacu bwa buri munsi n’amateka ubwayo kuko urukundo ari rwo rusobanura byose ndetse n’ibisa n’aho byifuza kuruvuguruza.
- Mutagatifu Yohani Krizostomu (340-407) wabaye Umwepiskopi wa Konstantinople, mu kuzirikana ku Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma agira ati: “Byose bihira abakunda Imana” akavuga ko icy’ingenzi kandi cy’ibanze ari ugukunda Imana hanyuma ibindi bikizana kuko Imana ari Impuhwe bityo umuntu aba uwo agomba kuba we iyo akunze Imana n’ukubaho kwe kose agakunda n’abantu Imana yaremye mu rukundo rwayo.
- Mutagatifu Kilimenti w’I Alexandriya (155-220) we agaragaza ko Imana ari Umubyeyi w’Umunyampuhwe, ariko ko Impuhwe idukundana zituma yigaragaza nk’Umubyeyi w’umugore[1].
- Mutagatifu Irénée w’i Lyon (ahagana 130-202) we avuga ko Imana itaremye Adamu atari uko yari ikeneye muntu ahubwo ku bwo kugira ngo ibone uwo igwiza ho ingabire zayo[2], noneho Mutagatifu Cyrille w’i Alexandriya akabyuzuza avuga ko nta rindi zina rikwiriye Imana kurusha ayandi nk’irya « Data »[3].
- Abatagatifu Agustini rero na Guillaume de Saint-Thierry (1074-1148) ni bo batwigisha, tutirengagije n’abandi benshi, uko tugomba gusubiza urwo rukundo rw’Imana. « Imana yaturemeye ubwayo, kandi ntitugomba gutuza imitima yacu itaratura muri Yo ». Ibyo Mutagatifu Tomasi w’Akwini akabyita « gusubiza Roho Mutagatifu », kuko iyo dukunda Imana tugenda neza, twarushaho kuyikunda tukarushaho kugenda twihuta, mu rugero rwa Bikira Mariya ajya gusura Mubyara we Elizabeti amushyiriye inkuru nziza.
- Si aba Batagatifu gusa bazirikanye ku Mpuhwe z’Imana. Hari n’abandi benshi barimo ndetse n’ab’igitsina gore nka Makrina wo mu kinyejana cya 4 akaba Mushiki wa Mutagatifu Bazili Mukuru na Gregori w’i Nysse. Avuga ko ari Yo yiyeguriye kuva akiri mu nda ya nyina, kandi ko imukunda, ikamurindisha Umumalayika ku bw’urukundo. Twavuga n’abandi nka Mutagatifu Photine, Eudoxia, Pelajiya, Mariya Madalena n’abandi.
- Kuki tugomba kwiyambaza no kwiyegurira Impuhwe z’Imana ? Ibanga ryahishuriwe Mutagatifu Mama Faustina Intumwa y’impuhwe z’Imana
Mutagatifu Mama Faustina tumwizihiza buri wa 5 Ukwakira. Ni umwe mu batagatifu bazwi muri Kiliziya Gatolika. Nyagasani, yamunyujijeho ubutumwa bw’impuhwe z’Imana ngo abugeze ku batuye isi bose ndetse anababere urugero rw’uguhinduka nyako, twemera Imana ndetse tuniyambaza impuhwe zayo, tunazigirira n’abandi.
Fawusitina yavutse ku wa 25 Kanama 1905, akaba umwana wa gatatu wa Marianna na Sitanisilasi bari abahinzi-borozi bo mu cyaro cya Głogowiec. Igihe Fawusitina bamubatizaga, bamwise Hélène. Kuva mu bwana bwe, yaranzwe no gukunda gusenga, kwihangana, kubaha no kugirira impuhwe abababaye bose. Agize imyaka icyenda, yahawe Isakaramentu ry’Ukarisiya, yiyumvamo ko yakiye Nyagasani mu buzima bwe. Mu mashuri yize, ntiyarengeje imyaka itatu. Amaze kuba umwangavu, yavuye mu muryango we, ajya gushaka akazi kugira ngo afashe iwabo kubaho. Mbere gato, igihe yari agize imyaka irindwi gusa, yaje kwiyumvamo umuhamagaro wo kwiha Imana ariko ababyeyi be ntibabimukundira.
Mu kuzirikana ububabare Yezu Kristu yagize, yafashe icyemezo cyo kujya i Varisovi (Umurwa-mukuru wa Polonye), kuva ku wa 1 Kanama 1925, yinjira mu muryango w’ababikira bisunze Umwamikazi w’Impuhwe (Congrégation des Sœurs de Notre Dame de la Miséricorde). Amaze kuba umubikira, yitwa Mama Fawusitina. Yamaze mu kigo cy’abo bihaye Imana imyaka cumi n’itatu, akora akazi kerekeranye no gutunganya ibiribwa, gutunganya ubusitani ndetse yakira anita ku bashyitsi bagenderera aho yabaye hose. Ntacyamunaniraga kubera ubuzima butangaje yabagamo. Kubera umuhate yagiraga, akazi kose yagakoraga uko bikwiye, akubahiriza amategeko y’umuryango uko ari, yakira abamugana bose n’umutima mwiza, atuje kandi agaragariza urukundo bose ndetse n’ababaga batamwishimiye. Mu buzima bwe bworoheje, busanzwe hari hihishemo ubumwe budasanzwe yari afitanye na Nyagasani.
Ubuzima bwe bwa gikristu bwari bushingiye ku mpuhwe z’Imana, aho yayihimbazaga kandi akazirikana Ijambo ryayo umunsi ku munsi. Uko kumenya no kwiyambaza ibitangaza by’impuhwe z’Imana byamufashije kurushaho kumva ko ari umwana w’Imana ukunzwe kandi yiyemeza kugirira abandi impuhwe. Mama Fawusitina yaranzwe no kuba indahemuka, akunda Kiliziya cyane nk’umubyeyi we ndetse nk’umubiri utangaje wa Kristu. Mu nshingano zitoroshye yari afite muri Kiliziya, yiyambaje cyane impuhwe z’Imana kugira ngo roho zazimiye zigaruke. Mu byifuzo bye kandi akurikije urugero rwa Krsittu, na we yitanzeho igitambo. Mu buzima bwe bwa gikristu, yaranzwe no gukunda ukarisitiya cyane ndetse n’umubyeyi wacu, Umwamikazi w’impuhwe.
Igihe cyose yamaze muri uwo muryango w’abihaye Imana, yagaragaje ingabire zidasanzwe yari afite : kuvugana n’Imana, kumenya ibizaba, kugira igihe yumva ububabare bwa Kristu, kumenya ibintu bibera ahantu habiri icyarimwe, kumenya ibyo abandi batekereza, guhanura no kwirundurira burundu muri Nyagasani. Yasabanaga mu buryo bwimbitse na Nyagasani, Bikira Mariya, abamalayika, na roho ziri mu purigatori. Byari ibintu bidasanzwe. Ubuzima yabayemo, abo babanaga ntabwo babwumvaga kuko bwari budasanzwe. Yitabye Imana tariki 5 Ukwakira 1938 afite imyaka 33, atangazwa nk’Umutagatifu muri Kiliziya Gatolika kuwa 30 Mata 2000 na Papa Yohani Pawulo wa 2. Hari ku Munsi Mukuru w’Impuhwe z’Imana.
Mama Fawusitina yahawe na Nyagasani ubutumwa bukubiye mu ngingo eshatu :
1) Kubwira abantu no kagaragariza isi ukuri kw’ibyanditse mu Ijambo ry’Imana ku rukundo rw’Impuhwe Nyagasani afitiye buri wese,
2) Kwiyambaza impuhwe z’Imana asabira isi yose, cyane cyane abanyabyaha, yifashishije uburyo bworoshye aribwo :
– Ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe yanditseho “Yezu ndakwizera”,
– Umunsi mukuru w’impuhwe z’Imana uba ku cyumweru gikurikira Umunsi Mukuru wa Pasika,
– Ishapule y’impuhwe z’Imana n’isengesho ryo ku isaha y’impuhwe bikorwa buri munsi i saa cyenda.
Muri ubwo buryo uko ari butatu, Nyagasani atugirira impuhwe, maze akuzuza amasezerano twagiranye maze akadufasha kurushaho gukunda no kugirira impuhwe bagenzi bacu.
3) Ubutumwa bwa gatatu ni ubwo gushinga umuryango wiyambaza impuhwe za Nyagasani ugomba gukwira hirya no hino ku isi ndetse unatoza abantu kwiyambaza no kwiringira impuhwe za Nyagasani nk’uko Mama Fawusitina abitwigisha. Iyo nzira, ni iyo kwizera no kwiringira Nyagasani nk’umwana wizera umubyeyi we, dukora ugushaka kwa Nyagasani kandi tugirira impuhwe bagenzi bacu. Ubu ku isi, uwo muryango umaze kugira abantu benshi bawurimo: Imiryango y’Abihaye Imana, Ibigo by’Abalayiki, Abapadiri, Imiryango n’ibigo bitandukanye by’Intumwa z’impuhwe z’Imana.
Ubutumwa bwa Mama Fawusitina bwanditse mu kanyamakuru ke “Petit Journal” yanditse agendeye ku gushaka kwa Nyagasani Yezu ndetse n’abamwemera. Yakanditsemo ibyifuzo bya Yezu Kristu, yandikamo n’ubumwe afitanye na Nyagasani. Ako kanyamakuru katumye abantu babasha kumenya by’imvaho no kwiyambaza impuhwe za Nyagasani. Ntabwo kifashishijwe gusa n’abagasoma, kabaye n’isoko ivubukamo ibitekerezo byifashishwa n’abashakashatsi. Ako kanyamakuru kahinduwe mu ndimi nyinshi icyongereza, ikidage, igitaliyani, icyesipanyoli, igifaransa, igiporutigali, ikirusiya, igihongiriya, igiceke n’igisolovaki.
Umunsi Mukuru w’Impuhwe z’Imana rero ukaba waratangiye guhimbazwa muri Diyosezi ya Krakoviya (Cracovie) muri Polonye, igihe kavukire cya Mama Faustina kuva mu mwaka w’1985. Mu mwaka w’1995, Abepiskopi Gatolika b’iki gihugu basabye Papa Yohani Pawulo wa 2 kugira uyu Munsi Mukuru uwa Kiliziya yose y’iki gihugu, hanyuma mu mwaka w’2000 ubwo Mama Faustina yatangazwaga nk’Umutagatifu, n’uyu munsi ugirwa uwa Kiliziya y’isi yose. Papa Yohani Pawulo wa 2 wagize uruhare runini mu gukwirakwiza ubutumwa bw’impuhwe z’Imana.
- Ibikorwa by’Impuhwe: DUSABWA KUBA ABAHAMYA B’IMPUHWE Z’IMANA
Yezu Kristu yasabye Mama Fawustina ku buryo bw’umwihariko kuba Intumwa n’umuhamya w’impuhwe z’Imana mu buzima bwe, kandi amubwira ko ubwo butumwa atari we bugarukiraho, ahubwo ko ari ubw’abantu bose. Yezu yabwiye Mama Fawustina ko abantu bose bagomba kwiyambaza Impuhwe z’Imana:
“Mwana wanjye, niba ntegetse ko abantu b’isi yose bakuza impuhwe zanjye nkunyuzeho, nawe ubwawe ugomba kugaragariza abantu ko uzigira… Dore uburyo 3 bwo gusohoza ubwo butumwa: mu bikorwa, mu magambo, no mu masengesho. Izo nzego eshatu ni zo zigaragaza impuhwe zuzuzye. Ngicyo ikimenyetso kitavuguruzwa cy’urukundo nshaka ko bangirira”[4].
- Gusingiza no gutakambira Impuhwe z’Imana
Mu Isengesho ryacu dusabwa gusingiza no kwiringira Impuhwe z’Imana kuko ari zo shingiro ry’amizero yacu: “Nk’uko Mutagatifu Fawustina yabitagaragaje mu buzima bwe hano ku isi, natwe dusabwa guhamya ko nta handi umuntu asanga isoko y’amizero atari mu Mpuhwe z’Imana”[5]. Isengesho ni ngombwa mu guhamya Impuhwe z’Imana kuko zitugeza ku Isoko yazo, mu gusabana n’Imana Data, Mwana na Roho Mutagatifu.
- Kwamamaza no guhamya Impuhwe z’Imana
Kwamamaza Impuhwe z’Imana mu nyigisho no mu kumenyekanisha izo Mpuhwe ni ngombwa: “Ni ngombwa gukomeza kumenyekanisha ubutumwa bw’urukundo nyampuhwe tubigiranye imbaraga nshya nyinshi. Isi ikeneye urwo rukundo… Igihe kirageze cyo kugira ngo ubutumwa bw’Impuhwe z’Imana busakaze amizero mu mitima no kugira ngo bube igishashi cy’imibereho mishya, imibereho ishingiye ku rukundo”[6]. Mu kwamamaza Ijambo ry’Imana, tuboneraho guhamya izo Mpuhwe z’Imana, kuko zishinze imizi mu Byanditswe Bitagatifu. Yezu ati “Ukomera ku magambo yanjye, ntateze gupfa bibaho (Yh 8, 51).
- Gukora ibikorwa by’Impuhwe kuri roho no ku mubiri.
Ibikorwa nibyo bigaragaza Iyobokamana ry’ukuri, kuko Yezu Kristu ubwe, abitubwira akomeje, ati: “Umbwira wese ngo ‘Nyagasani Nyagasani’, si we uzinjira mu Ngoma y’Ijuru, ahubwo ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka” (Mt 7, 21). Na Mutagatifu Yakobo arabitwibutsa agaragaza ko: “Ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye” (Yak 2, 14-26). Mu mwaka wa Yubile idasanzwe y’impuhwe z’Imana, Papa Fransisko yatwibukije Ibikorwa by’impuhwe z’Imana kuri roho no ku mubiri.
Ibikorwa by’impuhwe ku mubiri ni: ugufungurira abashonje, guha icyo kunywa abafite inyota, gucumbikira abagenzi, kwambika abambaye ubusa, gusura abarwayi, gusura imfungwa, gushyingura abapfuye (Mt 25, 34-36).
Ibikorwa by’impuhwekuri roho ni: kugira inama abashidikanya, kwigisha injiji, gucyamura abanyabyaha, guhoza abababaye, kubabarira abanyabyaha, kwihanganira abaturushya, gusenga dusabira abazima n’abapfuye[7].
- Ese Impuhwe zitumarira iki?
Mu nyigisho ye mu Missa y’Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana cy’umwaka washyize, tariki 24 Mata 2022, imyaka 21 ishyize uyu munsi mukuru ushyizweho na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2, Papa Fransisko yagarutse ku bikorwa 3 Imana igaragarizamo Impuhwe zayo muri twe. Yezu wazutse yiyereka Intumwa ze akazisakazaho impuhwe ze, akazereka ibikomere bye, akanuzuza uwo mushyikirano mu kuzisuhuzanya indamukanyo ikomeye: “Nimugire amahoro!”. Iryo Jambo Yezu wazutse asubiramo 3 mu Ivanjili twazirikanye kuri uyu munsi (Yoh 20, 19-31). Yezu aza gukuraho intege nke n’icyaha kuri muntu, amagambo ye agatanga ibyishimo n’imbabazi kandi agahumuriza mu byago.
- Impuhwe zitanga ibyishimo
Papa Fransisko yavuze ko Impuhwe z’Imana zitanga ibyishimo bidasanzwe, ibyishimo byo kumva ubabariwe ku buntu. Mbere y’uko Yezu yiyereka intumwa ze, zari zikingiranye, zihugiyeho, zumva zatsinzwe kuko zari zatereranye Umwigisha wazo umunsi afashwe. Niko natwe bitugendekera iyo twagiye kure y’Imana: iyo twacumuye kuri Nyagasani no ku bavandimwe bacu, tujya kure y’Imana, noneho tukumva twatsinzwe.
Ni mu gihe nk’iki Yezu aza, ati: “Nimugire amahoro!” Intumwa zagakwiriye kuba zarakozwe n’isoni, ariko zagize ibyishimo.
Kuber’iki?
Kubera ko ishusho n’uruhanga bya Yezu, iyo ndamukanyo n’ayo magambo byirukana ukwihugiraho kwabo bagahanga amaso Yezu. Intumwa za Yezu zasazwe n’ibyishimo, zihunza amaso ugutsindwa kwazo, ziyahanga Yezu. Yezu ntacyo azishinja cy’ahahise, araziha ineza y’iminsi yose. Ibyo rero birazisubizamo imbaraga, bikuzuza amahoro mu mitima yazo, bikabagira abantu bashya basukuwe n’imbabazi bahawe nta kiguzi cyangwa ngo bazihabwe kuko babikwiriye.
- Impuhwe zitanga imbabazi
Twakumva neza natwe ibyishimo izi ntumwa zagize, tukabigira ibyacu cyangwa tukishyira mu mwanya wazo turamutse twiyibukije neza ibyiza byo kubabarirwa. Iyo twacitse intege, twasubiye inyuma, ni cyo cya mbere Nyagasani akora ngo aduhe amahoro binyuze mu guhabwa Isakramentu ry’Imbabazi, kumva amagambo meza y’umujyanama wacu wa Roho cyangwa undi mugenzi wacu wo kwizerwa kandi w’umukristu, guhura n’ikintu kidasanzwe kidusubiza imbaraga, mu guhozwa mo imbere muri twe kubwa Roho Mutagatifu. Mu buryo bunyuranye kandi bwinshi, Imana itwitaho, ikaduha guhura n’impuhwe zayo, tukaronka ibyishimo bituruka ku kugirirwa imbabazi no ku mahoro kuko bigoye kwishima utagairiwe imbabazi kandi nta n’amahoro ufite.
Bavandimwe, nk’uko Papa Fransisko yabyibukije, tukaba kandi tubizirikana kenshi, muri Batisimu, buri wese muri twe ku bwa Roho Mutagatifu turi abavandimwe kandi tugomba kugirirana imbabazi, tukiyunga. Izo mbabazi rero, Abakristu twese duhamagariwe kuzisangiza abandi, tukaba ibikoresho by’ubwiyunge kubera ko intumwa zitahawe gusa impuhwe z’Imana, ahubwo zanagizwe n’abahamya basakaza izo mpuhwe: Yezu yagize Kiliziya umuryango usakaza impuhwe, ikimenyetso cy’ubwiyunge n’ubumwe bw’abana b’Imana.
Twibaze rero: Hano cyangwa ahandi, aho mba, mu rugo, mu kazi, ku ishuri n’ahandi, nshyira imbere ubumwe? Ndi umuhamya w’ubwiyunge? Ese nshyira imbere guca amacakubiri ngashyira imbere imbabazi ahari urwango? Aho ndi harangwa amahoro cyangwa ni urwango? Mu kutwifuriza amahoro rero, Yezu aratwifuzamo abahamya nyabo b’impuhwe ze.
- Impuhwe zitanga ihumure zikanahoza mu gihe cy’amakuba n’amage
Muri iyo nyigisho kandi, Papa Fransiko yavugaga ko impuhwe za Nyagasani zidusanganira iyo tugoswe n’urujijo n’umwijima nk’uko zisanganira Tomasi intumwa mu Ivanjili. Mu mibereho ya Tomasi Intumwa, turebera ho iya buri mukristu: Ibihe bikomeye, bigoye, aho ubuzima busa n’ubupfukirana ukwemera, tukajya hasi cyane aho usanga dukeneye kubona no gukora (Yh20, 25b). Mu bihe nk’ibyo, Yezu ubwe niwe utwihera ikimenyetso cy’uko ari Umunyampuhwe, akaduhoza, atwereka ibikomere Bye.
Duhamagariwe rero twese kuba abahamya n’ibikoresho bituma abandi bahozwa no gukoresha igihe cyacu ngo dutege abandi amatwi, duherekeze kandi dushyigikire abo turikumwe n’abandi babikeneye kuberako iyo tubikoze duhura na Yezu.
UMUSOZO
Iyo tuzirikanye neza, tubona ko ubutumwa Yezu Kristu yahaye Intumwa ze, bugamije kugaragaza Impuhwe zatumye Imana yohereza Umwana wayo Yezu Kristu: “Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege…Icyakora Imana ntiyohereje Umwana wayo ku isi ngo ayicire urubanza, ahubwo yagira ngo akize isi” (Yh 3, 16-17). Iyo Kiliziya yigisha, iyo itagatifuza, iyo iyobora abantu; iba isohoza icyo gikorwa cyo gukiza isi, kandi nibyo biranga Impuhwe z’Imana. Mu gutangaza Ijambo ry’Imana, mu gutanga Amasakaramentu, mu Gutangaza amahame ngenderwaho, Kiliziya iba isohoza icyo gikorwa cy’Impuhwe. Ibyo Imana yakoze byose yabitewe n’Impuhwe zayo, uhereye ku iremwa rya byose, ukagera ku gikorwa cy’ubucunguzi, ndetse n’ubutumwa bwose bwa Kiliziya. Byose tubikesha Impuhwe zayo!
Nibwo butumwa, Yezu Kristu yibukije mu Ibanga ry’Impuhwe z’Imana yahishuriye Kiliziya, abinyujije kuri Mama Fawustina. N’ubwo impuhwe z’Imana zatangiye kuvugwa cyane kuva aho Yezu Kristu yigaragarije uwo mubikira w’intamenyekana, ni zo zibumbye ubutumwa bwa Kiliziya. Inyigisho za Kiliziya, mu bihe bitandukanye by’amateka ya Kiliziya, zagiye zigaruka kuri iryo banga ry’Impuhwe z’Imana. Natwe twinjire mu cyifuzo cya Kristu, We wifuza ko tuba Abanyampuhwe nka Data, mu isengesho ryacu, mu magambo no mu bikorwa, duhate inzira ibirenge ngo dusingire Nyagasani, duse na We, tuzabane na We.
Dusabe:
Nyagasani Mana yacu, Nyir’impuhwe zihoraho iteka,
Wowe uha imbaga yawe ntagatifu urumuri rw’ukwemera ubigirishije ibirori bya Pasika twizihiza buri mwaka,
Komeza ugwize ingabire usanzwe ugaba, kugira ngo abayoboke bawe bose basobanukirwe n’Iyobera rya Batisimu bahawe,
Bamenye Roho wawe wabavuguruye, bumve neza agaciro k’amaraso yabacunguye.
Ku bwa Yezu Kristu Umwana wawe n’Umwami wacu,
Imana mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu,
uko ibihe bihora bisimburana iteka.
Amen.
Jean Renovatus IRADUKUNDA,
Umufratri wa Diyosezi ya RUHENGERI mu Iseminari Nkuru ya NYAKIBANDA.
[1] Wareba: CLEMENT D’ALEXANDRIE, Quis dives salvetur ?, 37, PG 9 (sur Mc 10,17-31) ici col. 642.
[2] Wareba: IRÉNÉE, Adversus haereses IV, 14, 1, PG 7, 1010.
[3] Wareba: CYRILLE D’ALEXANDRIE, Comm. in Iohan., 11, 7, PG 74, 500).
[4] Reba: Agatabo k’Impuhwe z’Imana: Kwiyambaza Impuhwe z’Imana, Pallotti Presse, 1992, Urup. 9.
[5] Reba: Inyigisho yatanzwe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II kuwa 18 Kanama 2002, n⁰ 1.
[6] Reba: Inyigisho yatanzwe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II kuwa 18 Kanama 2002, n⁰ 3.
[7] Reba: Ubutumwa bw’umwaka waYubile idasanzwe y’Impuhwe z’Imana 2015-2016.