Inshamake y’igitabo “Fatima: amateka y’amabonekerwa n’ubutumwa bwa Bikira Mariya”
Ni igitabo cyanditswe na Diyakoni Ariston NDAYIRINGIYE. Kidutekerereza ku buryo burambuye amateka y’amabonekerwa y’i Fatima, ndetse n’ubutumwa Umubyeyi Bikira Mariya yahatangiye. Hari mu mwaka w’i 1917. Bikira Mariya yabonekeye i Fatima mu gihugu cya Porutigali ku mugabane w’u Burayi, abonekera abana batatu; Lusiya wari ufite imyaka 10, Fransisiko wari ufite imyaka 9 na Yasenta wari ufite imyaka 7. Lusiya yari mubyara wa Fransisiko na Yasenta. Yababonekeye inshuro 6 kuva ku ya 13 Gicurasi kugera ku ya 13 Ukwakira 1917, ababonekera buri kwezi. Mbere yo kubabonekera, yabanje kubategura abinyujije kuri Malayika w’Amahoro, umurinzi wa Porutigali wababonekeye inshuro eshatu mu mwaka w’1916 abigisha amasengesho. Fransisiko na Yasenta ntibatinze kuri iyi si. Lusiya ni we wahawe ubutumwa bw’igihe kirekire.
Ubutumwa bwa Bikira Mariya i Fatima, ni ubutumwa buhora ari bushya. Bugenewe abo muri icyo gihe, ab’iki gihe ndetse n’igihe kizaza. Umubyeyi Bikira Mariya yaje ubwo isi yari yugarijwe n’ibibazo by’ingutu, intambara z’urudaca, ubuhakanyi, itotezwa ry’abakristu, n’intambara ya mbere y’isi.
Iki gitabo kigizwe n’ibice bine. Mu gice cya mbere, dusangamo amavu n’amavuko y’abana batatu babonekewe; aho bavukiye, ubuzima bwabo mu miryango ndetse n’imyitwarire yabo. Mu gice cya kabiri tukabonamo amateka y’amabonekerwa y’i Fatima ni ukuvuga amabonekerwa ya Malayika w’amahoro n’amabonekerwa ya Bikira Mariya. Mu gice cya gatatu hakubiyemo ubuzima bw’abana nyuma y’amabonekerwa. Hagasoza igice cya kane kitubwira imibereho ya Lusiya nyuma y’urupfu rwa babyara be n’ubutumwa yahawe bwo kumenyekanisha Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Umubyeyi yaje adushishikariza gusenga cyane, guhinduka, guhongerera ibyaha no kuvuga Rozari kenshi dusabira isi amahoro n’uguhinduka kw’abanyabyaha. Yadusabye kandi kuyoboka Umutima we utagira inenge.
Uwavuga ko ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Fatima bwihutirwa kandi bukaba bukenewe, ntiyaba yibeshye, kuko iyi si ya none yugarijwe n’intambara hirya no hino, ubuhakanyi n’ibindi byago. Ahasigaye ni ahacu abasomyi, abakristu n’abakunda Umubyeyi Bikira Mariya ku buryo bw’umwihariko. Dushyire hamwe twamamaze ubutumwa bwe, kandi duhoze umutima wa Bikira Mariya utagira inenge. Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, udusabire!
Diyakoni Ariston NDAYIRINGIYE