Ababikira b’Abari ba Nyagasani bizihije isabukuru y’imyaka 54 y’uwo muryango

Sangiza abandi iyi nkuru

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2024 Ababikira bo mu muryango w’Abari ba Nyagasani bizihije isabukuru y’ivugururwa rya ordo Virginum ku nshuro ya 54 (31/05/1970- 31/05/2024). Byahuriranye no kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu. Igitambo cya Misa cyaturiwe muri shapeli y’ikigo cyitiriwe Umushumba Mwiza (Centre Pastoral Bon Pasteur). Cyayobowe na Padiri Ernest Nzamwitakuze ushinzwe uwo muryango muri Diyosezi ya Ruhengeri wari Intumwa y’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri muri ibyo birori. Yabagejejeho indamutso y’Umwepiskopi ibifuriza umunsi mukuru mwiza.
Padiri Ernest Nzamwitakuze yibukije Abari ba Nyagasani ko Bikira Mariya ari urugero rwabo, abasaba kumufatiraho urugero, baharanira kumva Ijambo ry’Imana no kurishyira mu bikorwa, bakarigira iryabo, bakarishyira abandi, gukunda isengesho no kurangwa n’imyitwarire myiza muri rubanda. Yabashishikarije guharanira kurangwa n’ibyishimo by’uko batwaye Yezu Kristu. Yabifurije ibyishimo bya Nyagasani bakesha kuba Uhoraho abarimo rwagati. Yabahamagariye kuba amatara yaka, kuba maso, gusenga, kuba ikimenyetso cy’urukundo Kristu akunda Kiliziya no guhora ari abageni ba Kristu muri Kiliziya.

Intumwa y’Umwepiskopi yibukije abo babikira ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri muri Yubile y’impurirane ari yo yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa Muntu na yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda, abakangurira kujya bitabira ibikorwa byayo binyuranye aho baherereye. Yabasabye guharanira kurangwa n’ubuvandimwe n’amahoro mu bo babana, kubiba amizero mu bantu, aho bakorera, kuba isoko y’icyanga cy’amizero muri uru Rwanda, kubiba amahoro no kuba isoko y’amahoro, kwigana Bikira Mariya barangwa no kwiyoroshya, urukundo, amahoro no kuba ingero nziza zo kureberaho.

Sr Edulène MUKARUGWIZA wasezeranye bwa mbere mu Rwanda muri uwo muryango w’Abari ba Nyagasani, unashinzwe guhuza ibikorwa by’uyu muryango ku rwego rw’Igihugu yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri n’abandi Bepiskopi bo mu Rwanda babahoza ku mutima mu butumwa bw’uwo muryango. Agaragaza ko bari mu byishimo byo gushimira Imana mu muhamagaro wo kwiyegurira Imana. Yizeza Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ko bakomeye ku ntego yo kugendera hamwe mu murongo wa Kiliziya Gatolika wo gusabira Kiliziya n’ibindi bikorwa biyukaka.

Sr Violette NYIRAMBONIGA wari uhagarariye Abari ba Nyagasani bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri yashimiye Imana yashatse ko umuryango w’Abari ba Nyagasani ugera mu Rwanda, by’umwihariko muri Diyosezi ya Ruhengeri. Yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri wemeye kwakira uyu muryango muri iyi Diyosezi. Amushimira by’umwihariko ko yabageneye umusaseridoti ubunganira muri gahunda z’uwo muryango. Yashimiye kandi indi miryango y’abihayimana mu ngeri zinyuranye badahwema kubafasha muri byinshi birimo no kubasabira. Yashimiye abalayiki babashyigikira mu butumwa bwabo.

Umuryango w’Abari ba Nyagasani ni umwe mu miryango y’Abiyeguriye Imana yemewe na Kiliziya kandi igengwa na Papa (canon 604). Abari ba Nyagasani babayeho muri Kiliziya mu gihe cy’intumwa, kuva mu kinyejana cya 1.

Uwashinze umuryango ni Kiliziya ubwayo ivomye mu iyobera rya Bikira Mariya yemereye Abari kwegurira Imana ubusugi bwabo. Intego ni «Mube maso kandi musenge». Charisme: Kuba ikimenyetso cy’urukundo Kristu akunda Kiliziya ye. Spiritualite: Kuba umugeni wa Kristu muri Kiliziya, bafatiye urugero kuri Bikira Mariya, rwagati mu bantu. Ubutumwa bwawo: gusenga no kuba umuhamya w’Ivanjili; Buri wese akora ubutumwa akurikije Impano bwite Imana yamuhaye.

Ibirori byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abapadiri, ababikira n’abalayiki. Byaranzwe n’indirimbo, imbyino, ubuhamya, gutanga impano n’ubusabane.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *