TUZIRIKANE KU MUTIMA MUTAGATIFU WA YEZU

Sangiza abandi iyi nkuru

Amasomo matagatifu y’umwaka wa Liturujiya B:
Isomo rya mbere: Hoz 11, 1.3-4.8c-9
Zaburi: Iz 12, 2, 4bcd, 5-6
Isomo rya kabiri: Ef 3, 8-12.14-19
Ivanjili: Yh 19, 31-37

Intangiriro
Twifatanyije na Kiliziya y’isi yose mu guhimbaza umunsi mukuru ukomeye cyane w’Umutima Mutagatifu wa Yezu. Ni umwanya mwiza Kiliziya iduhaye twongere kuzirikana ku ibanga ry’urukundo ruhebuje Imana ikunda abantu yagaragaje ibihe bimaze kugera, ku buryo bwuzuye, mu mwana wayo Yezu Kristu. Imana yakunze isi cyane bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwemera kandi akamwakira agire ubugingo bw’iteka (Yh 3, 16).

Umunsi mukuru w’Umutima Mutagatifiu wa Yezu Papa Yohani Pahulo wa II yawugize umunsi w’umwihariko wo gusabira ukwitagatifuza kw’Abasaserdoti. Kuwa 25 Werurwe 1995 yatangaje ko Umunsi mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu uzajya uhuzwa n’Umunsi wo gusabira “Ukwitagatifuza kw’abasaserdoti”. Tubasabire kugira ngo bahore bakereye kugira amatwara yo gusa n’ibihuje n’Umutima w’uwabatoye. Ntitwakwirengagiza kuvuga na none ko uyu munsi ufite umwihariko ku Banyamutima bisunga Umutima Mutagatifu wa Yezu ku buryo bw’umwihariko. Nabo tubasabire.

1. Amateka y’ubuyoboke bw’Umutima Mutagatifiu wa Yezu
Mbere y’uko ngira icyo mvuga ku masomo Matagatifu ya none, ndifuza guhera ku mateka y’ubuyoboke bw’Umutima Mutagatifiu wa Yezu mu buryo buvunaguye.

Ubuyoboke bw’Umutima Mutagatifu wa Yezu bushingiye kuki?
Ubuyoboke bw’Umutima Mutagatifu wa Yezu bufite mbere na mbere, isoko mu Byanditswe Bitagatifu. Yezu Kristu ubwe niwe usaba abantu kurebera ku Mutima We ugwa neza kandi woroshya, agira ati: «Mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya» (Mt 11, 29). Yohani intumwa na we ahamya iby’uyu Mutima ko wahinguranyijwe icumu n’umwe mu basirikari b’Abaromani maze hakavamo amaraso n’amazi (Yh 19, 34). Mu kubona ibyo byabaye, akaduhamiriza ko Umutima wa Yezu wakunze abantu kugera ku ndunduro. Umutima Mutagatifu wa Yezu rero ukaba warabaye guhera icyo gihe isoko y’umukiro wacu.

Inshamake y’uko ubuyoboke bwagiye bwakirwa muri Kiliziya
Abakristu ba mbere bitaye ku buyoboke bw’Umutima Mutagatifu wa Yezu babuhuza n’urubavu rwa Yezu rwahuranyijwe n’icumu ku musaraba. Abakurambere ba Kiliziya n’Abahanga mu nyigisho zayo bemeza ko Umutima Mutagatifu wa Yezu Kristu, ubumbatiye ibanga ry’urukundo rw’Imana kandi akaba ariryo shingiro n’agasongero ko kwigira umuntu kwa Jambo mu gucungura abantu. Aha ntitwabura kuvuga nka ba Mutagatifu Yusitini, Bazili, Ambrozi, Bernardini n’abandi bakoze inyandiko nyinshi zigaragaza uruhare rw’Umutima Mutagatifu wa Yezu mu bucunguzi bwacu.

Mutagatifu Marigarita Mariya ALAKOKE (1647-1690), Umufaransakazi wo mu muryango w’Ababikira b’iramukanya (Abavisitandines), niwe wamamaje byimazeyo ubuyoboke bw’Umutima Mutagatifu wa Yezu abisabwe na Yezu ubwe. Muri icyo gihe hariho inyigisho z’ubuyobe zasakaye zatwaraga intambike ubutabera bw’Imana. Aha twavuga nk’inyigisho z’umugabo witwa Yanseniyusi, zahahamuraga abantu zivuga ko nta makiriro ku munyabyaha usibye guhanwa bikomeye cyangwa kurohwa mu muriro kubera ibyaha bye. Izi nyigisho ntabwo zahahamuraga abantu gusa ahubwo zanatumaga abantu bagira n’imyitwarire yo kubaho «uri tereriyo» kubera kumva ko baciriwe urwa burundu. Niyo mpamvu byabaye ngombwa ko Yezu ubwe azana ihumure agaragaza ko umutima we wuje urukundo, impuhwe n’ubugwaneza, wirengagijwe. Yezu ati: «abantu benshi ntibamenya urukundo mbakunda, banyitura ukudashima no kutanyurwa».

Mu mabonekerwa 4 Marigarita Mariya ALAKOKE yagize, yabaye hagati y’1673 n’1675, Yezu yamuhishuriye amabanga y’Umutima We Mutagatifu kandi amutorera kumenyesha no gukundisha cyane Abakristu Umutima We Mutagatifu. Mu ibonekerwa yagize muri Kamena 1675, Yezu yaramubwiye ati: «Reba uwo Mutima wakunze cyane abantu (…) kugeza aho witanga kandi ukababara cyane kugira ngo ugaragaze urwo rukundo, nyamara ukiturwa ubuhemu na benshi» (Reba amabonekerwa ya Mutagatifu Marigarita Mariya). Hari ubwo Yezu yamubonekeye aramubwira ati: «Umutima wanjye ufitiye abantu urukundo rutagereranwa. Nkaba nshaka rero ko urwo rukundo narumenyekanisha mu bantu ku isi mbinyujije kuri wowe». Ubundi amubonekeye yongera kumusaba kumenyesha abakuru ba Kiliziya ko Imana ishaka ko Umutima Mutagatifu wa Yezu uhabwa ikuzo muri Kiliziya yose; ko kandi Imana isezeranyije abazawubaha ingabire zikomeye kandi ikabahagararaho by’umwihariko.

Kuva mu mwaka w’1760, ibyifuzo byo guhimbaza umunsi mukuru w’umutima Mutagatifu wa Yezu byagiye byoherezwa i Roma, bimwe byanditswe n’Abepiskopi, ibindi n’Abakuru b’Imiryango y’Abihayimana ndetse n’Abayobozi b’ibihugu. Byaje kurangira byemejwe ko i Roma uwo munsi uzajya uhimbazwa, hashingiwe ku byemezo bitandukanye by’Abapapa uko bagiye basimburana. Duhereye kuri Papa Kilimenti wa 13, inama nkuru ya 2 yabereye i Vatikani (1962-1965) yemeje muri Kalendari ya Kiliziya ko Umunsi Mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu uzajya uhimbazwa kuwa 5 ukurikira icyumweru duhimbazaho Isakaramentu Ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Kristu kubera isano iyi minsi mikuru yombi ifitanye. Gutandukanya Ukarisitiya Ntagatifu n’Umutima Mutagatifu wa Yezu ntibishoboka. Birafatanye.

2. Inyigisho ijyanye n’Amasomo y’umunsi
Muri Yezu Kristu, Umutima w’Imana Data urakinguye
Mu Ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyakolosi 1, 15 agaragaza Yezu ko ari We shusho y’Imana itagaragara. Ubu buhamya bwa Pawulo bwuzuzanya n’ukuri Yezu Kristu ubwe yihamijeho agira ati: «Njye na Data turi umwe» (Yh 10, 30). Dushingiye kuri uku kuri twahishuriwe, tubona ko Umutima w’Imana Data itagaragara wahuranyijwe ku buryo bugaragara mu mwana wayo Yezu Kristu. Ubu buhamya bukatwereka na none ko Umutima Mutagatifiu wa Yezu duhimbaza, utwereka urukundo rw’Imana Data, ukatwereka aho Imana yageze mu kudukunda. Twumvise mu Ivanjiri ko umwe mu basirikari yatikuye icumu mu rubavu rwa Yezu maze hakavamo amaraso n’amazi. Ibi bimenyetso by’amaraso n’amazi bivuze iki mu buzima bw’ukwemera ku mukristu n’umukiro wa muntu?

Kuva mu ntangiriro, Abakristu ntibigeze bakerensa iri banga rikomeye. Abakurambere ba Kiliziya, mu gusesengura Ibyanditswe Bitagatifu, babona ko mu rubavu n’umutima bya Kristu byahuranyijwe icumu ku musaraba; harimo ibanga risobetse iyuzuzwa ry’umugambi wo gukiza muntu Imana yari ifite kuva kera na kare. Babigaragaza bate?

Umutima wahinguranyijwe
Mu Mutima wahinguranyijwe n’icumu wa Yezu Kristu babonamo indunduro y’Umutima ufunguriwe muntu Imana itahwemye kugaragaza guhera umunsi muntu aremwe.

Umutima w’Imana Data ufunguriwe buri muntu muri Yezu Kristu. Yohani intumwa wabyanditswe ni we ugira ati: «Ibyo byose byabaye kugira ngo huzuzwe ibyanditswe bitagatifu» (Yh 19, 36). Abakurambere ba Kiliziya bifashishije igitabo cy’Intangiriro babona ko Imana ijya kurema umuntu yahinduye uburyo bwo kuvuga. Mbere y’uko muntu aremwa Imana yaravugaga iti: «Nihabeho… Nuko icyo ivuze kigahita kiba»; ariko igeze ku iremwa ry’umuntu isa n’igisha inama igira iti: «Noneho duhange muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu…» (Intg 1, 26). Duhereye aha tukabona ko Imana, mu guhanga muntu imwishushanyije, yiyinjiramo. Ibi bikatwereka ukuntu muntu kuva ubwo yakinguriwe amarembo mu mutima w’Imana. Uku guhabwa umwanya mu Mutima w’Imana ni ikigaragaza urukundo ruhebuje Imana ikunda muntu yaremye.

Muri uko gukingurira muntu amarembo, Imana yemeye ko isaha n’isaha muntu azayikomeretsa bitewe n’ubuhemu bwe! Igikomere cya mbere cyakomerekeje umutima w’Imana tugisanga mu gitabo cy’Intangiriro muntu amaze gucumura. Ngo nuko «Uhoraho Imana ahamagara Muntu aramubaza ati: Uri hehe? Undi arasubiza ati: «Numvise ijwi ryawe mu busitani, ngira ubwoba kuko nambaye ubusa, ndihisha» (Intg 3, 8-10). Guhera iki gihe muntu yakunze kurangwa n’ubuhemu no kutanyurwa. Imana yagiye ikomeretswa n’umuntu yaremye kandi itahwemye kugaragariza urukundo.

Iyi neza y’Imana itagira ikindi wayigereranya ni nayo twumvise mu isomo rya mbere. Umuhanuzi Hozeya, mu kuvugira Imana imbere y’umuryango wa Israheli, aragira ati: «narabiyegerezaga mbigiranye urukundo, nkabizirikaho nk’uko abantu babigenza; mbiyegamiza ku musaya nk’umubyeyi uteruye umwana we, nca bugufi ndabagaburira» (Hoz 11, 4). N’ubwo muntu ahora akomeretsa Imana nawe atisize ariko Imana yo ikomeza kumukunda, ikamwitaho, ikamukiza. Imana iragira iti: «Mu Mutima wanjye nisubiyeho, impuhwe zanjye zirangurumanamo» (Hoz 11, 8-9). Ibi bikatwereka ko no mu buhemu bwacu Imana ikomeza kudukiza.

Urubavu rwasohotsemo amaraso n’amazi
Abakurambere ba Kiliziya bifashishije izina Pawulo Mutagatifiu aha Yezu Kristu, bagaragaza ko Yezu Kristu ari Adamu mushya (1Kor 15, 22; Rom 5, 14-15). Bagaragaza ko amaraso n’amazi byasohotse mu rubavu rwa Kristu, nk’ibimenyetso by’amasakaramentu ya Batisimu n’Ukaristiya (1Yh5, 6), bigenura ivuka rya Kiliziya yo mugeni wa Kristu, Eva mushya (Hish 21, 9-10). Uko Eva ushaje wakomotsweho icyaha n’ukwigomeka ku Mana yaremwe akuwe mu rubavu rw’umugabo Adamu, ni nako mu rubavu rw’Adamu mushya, ariwe Kristu, havubutsemo Kiliziya: Eva mushya, igomba guhora yumvira kugeza igihe «izahingukira imbere ya Kristu, ibengerana, nta bwandu n’iminkanyari, cyangwa indi nenge, ahubwo ari Kiliziya ntagatifu kandi itagira amakemwa» (Ef 5, 27).

Nk’uko tubisanga mu Byanditswe Bitagatifu, amazi ashushanya nanone Roho Mutagatifiu. Yezu abigaragaza muri aya magambo agira ati: «ufite inyota nansange anywe. Unyemera, …, imigezi y’amazi atanga ubugingo izamuvubukamo» (Yh 7, 37-38). Yohani intumwa akomeza ku murongo ukurikiye atanga igisobanuro cy’ibyo Yezu yashakaga kuvuga. Aragira ati: «ibyo yabivuze (Yezu) abyerekeje kuri Roho uzahabwa abamwemera» (Yh 7, 39).

Mu gusoza ndagira ngo ngaruke ku cyo duhamagariwe kuri uyu munsi duhimbazaho Umutima Mutagatifu wa Yezu. Ndifashisha amagambo ya mutagatifu Bonavantura dusanga mu gitabo cy’Amasengesho aherekeza amasaha (Bréviaire) mu masengesho yo mu rukerera (Office des lectures) mu isomo rya kabiri rijyanye n’umunsi mukuru w’umutima Mutagatifu wa Yezu; mu gika cya gatatu aragira ati: «Haguruka! Wowe ukunzwe na Kristu! Egera iyo soko! Egereza umunwa wawe icyo gikomere kugira ngo unywe ku isoko y’Umucunguzi. […] Ni muri icyo gikomere dusanga uruzi […] rutemba ruboneza mu mitima ikunda, rukayibobeza kandi rukayirumbura».

Bavandimwe, ni mucyo dusange uwo Mutima wadukunze kugeza ku ndunduro. Dusange uwo mutima wakingujwe icumu maze amarembo y’ubugingo akadukingurirwa twese abemera.

Yezu ugira umutima utuza kandi woroshya, Imitima yacu uyigire nk’uwawe!

Dusabe
Nyagasani Mana ishobora byose, turakwinginze: twebwe abasingiza Umutima w’Umwana wawe ukunda cyane, tukibuka ibyiza by’agatangaza dukesha urukundo rwe, uduhe kwakira ingabire zikomoka muri iyo soko y’ijuru ivubuka ibyiza byose.
Ku bwa Yezu Kristu nyine Umwana wawe n’Umwami wacu, Imana mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen.

Ibitabo n’inyandiko twifashishije:
Ikoraniro ry’Ukaristiya rya mbere mu Rwanda, Ukaristiya: Isoko y’ubuzima, impuhwe n’ubwiyunge, Kigali, 9-12 Ukuboza 2021.

Aaron MUHAYEYEZU,
Umudiyakoni wa Diyosezi ya RUHENGERI mu Iseminari Nkuru ya NYAKIBANDA.

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *