TWAHIMBAJE UMUNSI MUKURU W’UMUTIMA MUTAGATIFU WA YEZU MURI DIYOSEZI YA RUHENGERI

Sangiza abandi iyi nkuru

Hari ku wa gatanu, tariki ya 07/06/2024 ubwo  twizihizag umunsi mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu. Ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, wizihirijwe muri Paruwasi ya Nyakinama.  Abari mu muryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu 35 bakoze amasezerano muri uwo muryango.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Gabin BIZIMUNGU Igisonga cy’umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri  wari intumwa ya Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA muri ibyo birori, yasabye abari mu muryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu kubiba urukundo mu bantu, kwirinda amakimbirane n’inzangano zitanya abantu. Yahamagariye abawurimo kuba umusemburo w’ubukristu bahereye mu ngo zabo, mu miryango no mu baturanyi babo.

Padiri Ernest NZAMWITAKUZE Ushinzwe umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu muri Diyosezi ya Ruhengeri asaba abari muri uwo muryango gukunda isengesho no kurushaho kwitabira ibikorwa bibahuza mu maparuwasi yabo.

Mu izina ry’abapadiri bashinzwe uwo muryango mu maparuwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri bitabiriye ibyo birori, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyakinama Padiri Felix UWIMANA yatangaje ko biyemeje gukangurira urubyiruko kwitabira imiryango ya Agisiyo Gatolika by’umwihariko uyu muryango

Urubyiruko n’abakuru bari mu muryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu bakoze amasezerano bashima ibyo buwungukiramo birimo urukundo, ubuvandimwe no gukunda isengesho.

Abari muri uwo muryango bashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ubahoza ku mutima bamugeneye impano y’itafari mu gikorwa cy’ikenurabushyo ryegereye abakristu muri iyi Diyosezi

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *