ABANYESHURI BIGA MU MWAKA WA GATANDATU MU ISHURI RYISUMBUYE RYITIRIWE MUTAGATIFU YOZEFU KARUGANDA BAKOREYE UMWIHERERO KU NGORO YA BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI WA FATIMA
Guhera kuwa 18 Kamena kugera kuwa 21 Kamena 2024, abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’icyiciro rusange n’uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye bo mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Yozefu KARUGANDA riherereye muri Paruwasi ya Nemba bakoze umwiherero.
Uwo mwiherero wari ugamije gufasha abanyeshuri gusabana n’Imana, kwitagatifuza no kwitegura neza kwinjira mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro barangije ndetse no kwitegura kubana neza n’abandi nyuma yo gusoza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Hatangiwemo inyigisho n’ibiganiro bitandukanye byatanzwe na Padiri Theoneste ZIGIRINSHUTI, Padiri mukuru wa paruwasi ya Nemba, na Padiri Alfredi HABANABAKIZE, ushinzwe uburezi gatolika muri paruwasi Nemba. Bagarutse ku ngingo zitandukanye z’ubuzima bwa Roho no mu buzima busanzwe. Dore zimwe mu ngingo baganiriyeho:
- Umurimo, gusenga no gutegura ejo heza
- Ubuhanga, gusenga n’urukundo rw ‘Imana
- Umuhamagaro
- Imyitwarire y’urubyiruko mu isi y’iterambere
- Ibikomere n’inzira yo kubikira
- Muri umunyu w’isi
- Ubuzima n’imibanire yacu n’abandi
- Amabonekerwa y’I Fatima
Umwiherero watangiriye kuri Paruwasi ya Nemba usozererwa ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima /Catedrale ya Ruhengeri kuri uyu wa 21 Kamena 2024.
Mu kiganiro cyatanzwe na Padiri Ernest NZAMWITAKUZE akaba anashinzwe Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “ Ubuzima n’Imibanire hagati yacu n’abandi“. Yagarutse ku Ivanjili ya Yohani 14, 1-6, aho Yezu avuga ati :“ni njye Nzira,, Ukuri n’Ubugingo “.Padiri yavuze ko hari ibintu ngombwa kugira ngo tubeho twishimye: Ubuzima, ubukungu n’imibanire myiza na bagenzi bacu.
Ikiganiro cya kabiri cyatanzwe na Soeur Emeritha NIRERE, yigishije ku mabonekerwa y’i Fatima aho yavuze ko nyuma y’aho Yasenta, Fransisko na Lusiya babonekewe bagiye bacibwa intege na bagenzi babo ko babeshya gusa yavuze ko batigeze bacika intege kuko bakomeje kugaragaza ukwemera kwabo.
Joseph UZABAKIRIHO,
Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Yozefu Karuganda
Jean Damascene NTEZIYAREMYE, Ushinzwe imyitwarire.