ABANYESHURI BIGA MU ISHURI RYISUMBUYE RYA MUTAGATIFU VISENTI WA PAWULO BAKOZE UMWIHERERO
Kuri uyu wa gatanu tariki 28 Kamena 2024, abanyeshuri biga mu Ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Pawulo Muhoza, bagize umwihererero wabo usoza umwaka w’amashuri 2023/2024, ubera ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima muri Diyosezi ya Ruhengeri. Muri iryo sengesho, bafashijwe na Padiri Ernest NZAMWITAKUZE ushinzwe iyo Ngoro. Umwiherero watangijwe n’Ishapule amibukiro y’Ishavu. Abanyeshuri basobanuriwe kandi amateka y’amabonekerwa y’i Fatima, bagejejweho na Mama Emeritha NIRERE, wo mu babikira ba Mutagatifu Visenti wa Pawulo b’i Lendelede ukorera ubutumwa kuri iyo Ngoro. Basobanuriwe ibijyanye na Yubile z’impurirane turimo, imyaka 2025 y’Icungurwa rya bene muntu, n’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda. Bahawe n’Isakaramentu rya Penetensiya ribategurira kwinjira mu muryango w’Impuhwe, kandi bahabwa n’inyigisho ibafasha kumva akamaro ko kunyura mu muryango w’Impuhwe.
Padiri ushinzwe Ingoro yabahereye ku Ivanjili ya Yohani 10,1-9, aho yatanze igisobanuro cy’Umuryango mutagatifu. Yezu ati :” Ni njye rembo, uzanyuraho yinjira azakizwa, azishyira yizane kandi abone urwuri”. (Yh 10,9). Yezu Kristu ni We muryango nyakuri abantu bose banyuramo bagakizwa. Mu muryango w’Impuhwe Yezu Kristu aradutegereje twese ngo adukize kandi adusenderezeho Impuhwe ze z’igisagirane.Mu gihe cy’Isakaramentu ry’imbabazi, twafashijwe na Padiri Evariste NSHIMIYIMANA ushinzwe amashuri Gatolika yo muri Paruwasi Katedrale ya Ruhengeri, na Padiri Celestin NIZEYIMANA, umuyobozi wa Roho w’iryo shuri. Bamaze kunyura mu muryango w’Impuhwe bahimbaje igitambo cya Misa, aho twazirikanye by’umwihariko amagambo y’umubembe watabaje Yezu agira ati: ‘’ Nyagasani, ubishatse wankiza”( Mt 8,2b). Bagize isengesho ryo Gushengerra Yezu Kristu mu Isakaramentu ry’Ukarisitiya, nyuma basoza umwiherero wabo n’Isengesho ry’Ishapule y’impuhwe z’Imana. Abagize uruhare bose mu migendekere myiza y’iri sengesho. Imana ibahe umugisha. Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima adusabire.
Sr Didacienne MUKANTAGWABIRA
Umuyobozi w’Ishuri rya Mutagatifu Visenti wa Pawulo Muhoza.
Ifatima.net