DIYOSEZI YA RUHENGERI IKOMEJE KUNOZA IMYITEGURO YA FORUM NA YUBILE

Sangiza abandi iyi nkuru

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2024, muri Centre Pastoral Bon Pasteur habereye inama yahuje bamwe mubakuriye ama komisiyo ategura Forum y’urubyiruko gatolika mu Rwanda izabera muri Diyosezi ya Ruhengeri kuva tariki ya 21-25/08/2024 na Yubile y’imyaka 2025 Jambo yigize umuntu n’imyaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda mu rwego rw’urubyiruko rwa Kiliziya y’u Rwanda izahimbazwa ku itariki ya 25/08/2024 hasozwa na forum. Iyi nama yitabiriwe kandi na Padiri Alexis NDAGIJIMANA, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko. Inama yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Iyi nama ikaba yari igamije kunoza imyiteguro y’ibi bikorwa byombi.

Muri iyi nama Padiri Alexis NDAGIJIMANA yagaragaje aho imyiteguro igeze ku rwego rwa komisiyo y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ishinzwe urubyiruko yatangaje ko iyi komisiyo yamaze kumenyesha ama Diyosezi yose ibisabwa ku rubyiruko ruzitabira iyi forum, gushaka abaterankunga bazashyigikira ibi bikorwa byombi yavuzeko iyi komisiyo yamaze kumenyesha  inzego za leta na Kiliziya ku rwego rw’igihugu iyi gahunda.  Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, ushinzwe komisiyo  y’urubyiruko muri Diyosezi ya Ruhengeri nawe yagaragaje aho iyo myiteguro igeze ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri aho yagaragaje ko imiryango ya santarali Ruhengeri yiyandikishije ko izacumbikira urubyiruko rusaga 3500 kandi bakaba bizeye ko urubyiruko rwose ruzaza muri iyi forum Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri yiteguye kurucumbikira kandi hakaba hari imiryango yatangiye gukusanya inkunga yo gushyikira iyi forum yagaragaje kandi ko diyosezi yagiye ihuza mu nama zitandukanye abazagira uruhare muri iyi forum na yubile, muri izi nama hagiye hafatirwamo ingamba zizatuma ibi bikorwa byombi bigenda neza.

Muri rusange abari mu nama basanze imyiteguro y’ibi bikorwa byombi iri kugenda neza ariko basanga hakiri imbogamizi y’ubushobozi bw’amikoro, abari mu nama basanze hakenewe ubufatanye bw’inzego zose  kugira ngo forum na Yubile bizagende neza. Abari mu nama basabye komisiyo y’abepiskopi ishinze urubyiruko gukangurira ama Diyosezi kohereza umusanzu n’urutonde rw’abazitabira forum ku gihe kugira ngo byoroshye imyiteguro. Abari mu nama kandi bafatiye hamwe ingamba n’imyanzuro izatuma ubushobozi bukenewe buboneka. Barebeye hamwe ibikorwa bizakorwa muri iyi minsi ndetse n’abazabigiramo uruhare.

Mu gusoza inama Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yashimiye abitabiriye inama asaba buri wese kuzahagarara neza mu mwanya we no gukomeza gutekerereza hamwe ibikwiye kunozwa kugira ngo ibi bikorwa byombi bizagende neza, asaba komisiyo y’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi guhuza kenshi abari mu makomisiyo ategura forum na Yubile hagamijwe kunoza ibikenewe byose, yizeje abari mu nama ko Diyosezi ya Ruhengeri yiteguye gutanga ubujyanama bukenewe  kugira ngo byose bizagende neza.

 

TUYISENGE Innocent

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *