Abagize ishyirahamwe rya gikristu riharanira iterambere ry’umuryango bakoze urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima/Ruhengeri

Sangiza abandi iyi nkuru

Association Chrétienne pour la Promotion de la Famille

Diocèse Ruhengeri

Kuwa 16 Nyakanga 2024, abagize ishyirahamwe rya gikristu riharanira iterambere ry’umuryango bakoze urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima/Ruhengeri. Iri shyirahamwe mu magambo y’ururimi rw’igifaransa ryitwa ACPF (Association Chrétienne pour la Promotion de la Famille).  Uru rugendo nyobokamana rwitabiriwe n’amatsinda yaturutse mu ma paruwasi atandukanye ariyo Butete, Mwange, Runaba na Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri.

Abaturutse muri Paruwasi ya Butete bari mu matsinda akurikira

  • Igicumbi cy’Amahoro ryo muri santarali ya Butete
  • Igicumbi cy’Uubuzima ryo muri santarali ya Butete
  • Igicumbi cy’Urukundo ryo muri santarali ya Gitare
  • Ishema ry’umuryango ryo muri santarali ya Ruko
  • Ubumwe bw’Umuryango ryo muri santarali Cyanika
  • Kiliziya y’Ibanze ryo muri santarali ya Kayenzi
  • Ihumure(Abapfakazi) ryo muri Gitare, Sozi, na Kayenzi

Abaturutse muri paruwasiya Runaba bari mu matsinda akurikira

  • Ingoro y’urukundo ryo muri Santarali ya Kaganda
  • Igicaniro cy’urukundo ryo muri santarali Kganda

Abaturutse muri paruwasi ya Runaba bakoze igikorwa cyo gusura itsinda ry’ingo muri Santarali ya Rusasa ku itariki ya 7 Nyakanga 2024, kuri uwo munsi hahise hiyandikisha andi matsinda abiri ariko yo ntiyabonetse mu rugendo nyobokamana kuko Atari yiteguye bihagije.

Muri paruwasi Katedrale ya Ruhengeri hitabiriye abari mu matsinda akurikira

  • Ibyishimo by’urukundo ryo muri santarali ya Kabere
  • Ingoro y’urukundo ryo muri santarali ya kabere

Abo muri paruwasi ya Mwange bibumbiye mu itsinda IUmuryango mutagatifu bagize impamvu ntibaboneka. Hari kandi abo mu itsinda Isema rya Kiliziya baturutse muri Muvumo mu gice kizashingwamo paruwasi ya Nyamugali.

Urugendo nyobokamana rwaranzwe no kuvuga ishapure, guhabwa Penetensiya, inyigisho, kunyura mu muryango w’Impuhwe n’igitambo cya Misa.

Padiri Erneste NZAMWITAKUZE yahaye ikaze abanyamuryango ba ACPF anatanga penetensiya kubari bayiteguye. Ishapure yayobowe n’abanyamuryango ba ACPF.

Inyigisho yatanzwe na Padiri Gratien KWIHANGANA, insanganyamatsiko yagiraga iti:” Mwinjire mu muryango w’Impuhwe mwakire indulugensiya” Iyi nyigihso yafashije abari mu rugendo nyobokamana kwinjira mu muryango w’Impuhwe bumva neza ko izo mpuhwe ari impano muri iyi yubire y’impurirane. Nyuma yo kwinjira mu muryango w’Impuhwe bayobowe na Padiri Ernest NZAMWITAKUZE hakurukiyeho igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Ernest NZAMWITAKUZE afatanyije na Padiri Gratien KWIHANGANA.

Mbere yo gosoza, Animateur wa ACPF Modeste HAGENIMANA YAFASHE UMWANYA ashimira ubuyobozi bw’Ingoro, anashimira n’abitabiriye urugendo nyobokamana. Ygarutse ku mpamvu z’urugendo nyobokamana bakoze. Impamvu ya mbere yari gushimira Imana imyaka 25 ACPF imaze ikora ubutumwa, dore ko yatangiye 1998. Mu byukuri ACPF bari guhimbaza Yubire y’imyaka 25 aho insanganyamatsiko igira iti “Iterambere ry’umuryango ni Iahema rya Kiliziya”. Impamvu ya kabiri kwari ukwakira Impuhwe z’Imana. Impamvu ya gatatu kwari gufata ingamba no gusaba imbaraga mu butumwa. Animateur yakomeje yibutsa buri tsinda inking ry’ubakiyeho arizo

  • Kwitagatifuza
  • Kwimakaza amahoro mu Ngo zacu no mu matsinda yacu.
  • Gutabarana mu byago no mu kwishimana mu byiza
  • Kwita ku burere bw’abana bacu
  • Gukemura amakimbirane aho ashobora kuvuka mu miryango yacu
  • Iterambere ry’umuryango n’iterambere ry’itsinda
  • Guhora twiga.

Izi nkingi zishyirwa mu bikorwa ahoburi gihebwe itsinda riteranira muri buri rugo, bagasenga, bagfata inyigisho, bakungurana ibitekerezo, bagasangira kandi bakidagadura

Iya kabiri: Kwakira Impuhwe z’Imana

Iya gatatu: Gufata ingamba no gusaba imbaraga mu butumwa.

Yakomeje agararagaza inkingi (intego) buri tsinda ryubakiyeho.

Uburyo bwo gushyira izi nkingi mu bikorwa. Itsinda riteranira muri buri rugo buri gihembwe; bagasenga, bagafata inyigisho, bakungurana ibitekerezo, bagasangira(ubusabane) bakidagadura.

Devise y’ACPF muri rusange ni:

Kubana gikristu mu rugo   Ef 5,27-27 Ndiyimbire niba ntamamaje inkuru nziza 1kor 9,16

Ifatima.net

HAGENIMANA Modeste

Umukangurambaga wa ACPF

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *