Myr Visenti Harolimana yatanze ubupadiri ku badiyakoni batanu mu Katedrali ya Ruhengeri
Ku wa gatandatu, tariki ya 20 Nyakanga 2024, muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yayoboye igitambo cya Misa yatangiyemo isakramentu ry’ubusaseridoti ku rwego rw’ubupadiri ku badiyakoni batanu bo: Eugène ARINATWE wa Paruwasi ya Bumara, Aaron MUHAYEYEZU wo muri Paruwasi ya Gahunga, Ariston NDAYIRINGIYE wo muri Paruwasi ya Rwaza, Innocent NIYONSABA wo muri Paruwasi ya Butete na Casimir TUYISENGE wo muri Paruwasi ya Butete akaba ari mu Muryango w’Abapalotini.
Umwepiskopi yasabye abo bapadiri bashya kuzaharanira kwitangira ubushyo bw’Imana babigiriye urukundo rw’Imana. Yifurije umunsi mwiza abapadiri bashya, abifuriza ishya n’ihirwe no kuzarangiza neza ubutumwa bahamagariwe. Yashimiye imiryango y’abihayimana inyuranye ikorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri uburyo binjiye mu cyerekezo cy’iyi Diyosezi cyo gufasha abakritu kurushaho gushora imizi muri Kristu no gutahiriza umugozi umwe. Yagaragaje ko umusaseridoti ukenewe muri iyi si ari umuhuza w’Imana n’abantu, agasigasira ubumwe n’ubuvandimwe, akaba umusaseridoti wa bose, ufasha abantu kugera ku rukundo, ushishikarira gusenya inkuta zitanya abantu, akibutsa ko bose ari abana b’Imana n’abavandimwe , akirinda ivangura iryo ari ryo ryose.
Umwepiskopi yasabye abasaseridoti bashya kuba abashumba b’intangarugero, kwitangira ubushyo bw’Imana bibwirije, kudategekesha igitugu ahubwo kuba abagaragu ba bose babigiriye urukundo rw’Imana, gukora byose kubera ikuzo ry’Imana n’ikizwa ry’ibyaha bya badakurikiranye irindi kuzo. Yabakanguriye kuzihatira kuba abahamya b’ubuvandimwe aho bazakorera ubutumwa, kuzarangwa n’ubufatanye, gutanga urugero rwiza mubo bashinzwe. Yabasabye kuzafasha abakristu kurushaho kurangamira Kristu, soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro.
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yabifurije kuryoherwa n’umuhamagaro w’ubusaseridoti. Abibutsa ko mu bigeragezo bazahura nabyo bazakomezwa no kwizera Imana mu butumwa. Yashimiye ababyeyi b’abasaseridoti bashya ko bagize uruhare mu nzira y’umuhamagaro w’ubusaseridoti ku bana babo; abasaba kuzakomeza kubagira inama nziza.
Mu izina rya bagenzi be bahawe ubupadiri, Padiri Eugène ARINATWE yashimiye Imana n’ababafashije bose mu nzira y’ubusaseridoti, abifuriza gukomeza kunga ubumwe na Kiliziya. Yatangaje ko bishimiye ingabire y’ubusaseridoti bahawe. Yagaragaje ko Padiri ari umubyeyi wa bose. Ahamya ko bazihatira gufasha imbaga y’Imana batumweho. Yakanguriye abakristu gukomeza kwihatira kurushaho kumva ijwi rya Kristu, umushumba mukuru, binyuze mu butumwa bagezwaho n’abasaseridoti; abasaba gukomeza kubashyigikiza isengesho mu butumwa batorewe.
Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Musanze, UWANYIRIGIRA Clarisse, yashimye ubufatanye bwa Kiliziya Gatolika by’umwihariko Diyosezi ya Ruhengeri mu iterambere ry’Igihugu, ayizeza kuzakomeza ubufatany e.
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yamenyesheje abapadiri bashya aho bazakorera ubutumwa: Padiri Aaroni MUHAYEYEZU azakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Rwaza, Padiri Ariston NDAYIRINGIYE azabukorera muri Paruwasi ya Runaba, Padiri Eugène ARINATWE azabukorera muri Paruwasi ya, Padiri Innocent NIYONSABA azabukorera muri Paruwasi ya Busogo, Padiri Casimir TUYISENGE azabukorera muri Paruwasi ya Kabirizi Diyosezi ya Butare.
Jean Renovatus IRADUKUNDA
Umufaratiri wiga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda
Mwiriwe neza !
Murakoze cyane kuri iyi nkuru muduhaye.
Muze kongeramo aho Padiri Eugène azakorera ubutumwa. Ni i Mwange.