Diyosezi ya Ruhengeri yakiriye ihuriro rya 21 ry’urubyiruko Gatolika ku rwego rw’igihugu

Sangiza abandi iyi nkuru

Uyu munsi ku wa 21 Kanama 2024 muri diyosezi ya Ruhengeri hatangiye ihuriro ry’igihugu ry’urubyiruko ku nshuro ya 21. Iri huriro rizamara iminsi itanu kuva uyu munsi kugera ku cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024. Iri huriro biteganijwe ko rizahuza abajene basaga 5000 baturutse muri diyosezi zose zo mu Rwanda uko ari icyenda, ariko umunsi wa mbere urangiye hamaze kugera abasaga 4000.

Muri rusange ibikorwa byakozwe ku munsi wa mbere ni uguha ikaze no kwakira abajene muri Paruwasi Katederali ya Ruhengeri yakiriye iri huriro. Byakozwe na Padiri TWIZEYIMANA Vincent, Padiri mukuru wa paruwasi Katederali ya Ruhengeri. Nyuma yo guhabwa ikaze abajene bahujwe n’imiryango izabacumbikira muri iki gihe bazamara muri forum nyuma baza gutaha bishimye mu miryango yabacumbikiye.

Gutangiza iri huriro ku mugaragaro bizakorwa ejo ku wa kane tariki ya 22 Kanama 2024. Abajene bazagira umwanya uhagije wo guhura na Yezu Kristu no kumurangamira We soko y’amizero, amahoro n’ubuvandimwe, bazahabwa inyigisho zitandukanye, bazagira n’igihe cyo kwidagadura.

Emmanuel UWURUKUNDO

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *