Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA yahaye ikaze abitabiriye ihuriro rya 21 ry’urubyiruko ku rwego rw’igihugu

Sangiza abandi iyi nkuru

Ku wa 22 Kanama 2024, muri Diyosezi ya RUHENGERI hafunguwe ku mugaragaro Ihuriro ry’urubyiruko Gatolika ku rwego rw’Igihugu cyacu. Iri huriro ribaye ku nshuro ya 21 riteraniyemo urubyiruko rusaga ibihumbi bine rwaturutse mu ma Diyosezi yose y’u Rwanda uko ari icyenda, hakaba kandi n’urubyiruko rwaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Igitambo cya Misa gifungura iri huriro cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu RWANDA. Yari hamwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya RUHENGERI yakiriye iri huriro akaba na Visi-Perezida w’inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Papias MUSENGAMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya BYUMBA n’Umuyobozi w’Akanama k’Abepiskopi gashinzwe ikenurabushyo mu rubyiruko, Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya GIKONGORO na Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya NYUNDO.

Igitambo cya Misa cyabanjirijwe n’ikiganiro cyari gifite intero igira iti: “Nimwishimire amizero mufite muri Kristu (Rom 12, 12)” cyatanzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Papias MUSENGAMANA, Umwepiskopi wa BYUMBA. Mbere yacyo Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA yabanje guha ikaze abitabiriye iri huriro bose: Abepiskopi, Abasaseridoti, Abiyeguriye Imana, urubyiruko ruturutse mu ma Diyosezi yose no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Yifurije abaje bose kugubwa neza muri Diyosezi ya RUHENGERI yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa FATIMA.

  1. Ikiganiro: “Nimwishimire amizero mufite muri Kristu (Rom 12, 12)”

Atangira inyigisho ye, Nyiricyubahiro Musenyeri Papias MUSENGAMANA yatangiye asoma Ijambo ry’Imana (Rm 12, 9-10). Yavuze ko iri huriro rigamije kudufasha kuzirikana no guhura n’Imana no guhimbaza Yubile y’impurirane mu ikenurabushyo ry’urubyiruko bikanagaragarira no mu nsanganyamatsiko y’iri huriro. Kiliziya y’u Rwanda duhamagariwe kurangamira Kristu we soko y’amizero.

Yasabye urubyiruko guhitamo neza ishingiro ry’amizero yarwo, rikarenga ibintu bihita, tukazirikana cyane uko Kristu yatubera amizero, We utubwira kugira urukundo n’amahoro, bityo tugashinga imizi muri We. Kumurangamira rero ni cyo gisubizo cy’ingorane zose twahura nazo, tukaronka ubushishozi, imbaraga n’umurava, tukaba umwe na We, tugatsinda indwara nyinshi zisa nizigorana gukira aho usanga uyirwaye arangwa n’agahinda gakabije ndetse no kwiheba. Yezu ni We nzira, ukuri n’ubugingo (Yh14, 6), ntashobora kutubeshya ahubwo ni twe twibeshya.

Nyiricyubahiro Musenyeri Papias MUSENGAMANA yavuze ko hari byinshi bituma ubuzima buba bubi kandi ko kubaho neza ari ukugira ubuzima bwiza. Ni ngombwa rero kwirinda ibintu byose bituma tugira ubuzima bubi. Dufatire urugero kuri Pawulo Mutagatifu aho atubwira ati: “Igihe cyose mba mfite intege nke, ni bwo mba nkomeye” (2Kor 12, 10b).

Mu kurangamira Kristu rero, ni ngombwa no kumumenyesha abandi, ni yo mpamvu muri iyi Forumu hifujwe ko imiryango yagira uruhare rufatika, tukayitaha. Yabwiye urubyiruko rwitabiriye iri huriro ko ari intumwa ku basigaye ngo batsinde ubuhakanyi bwaje mu isura nshya nk’uko Bikira Mariya yabivuze igihe abonekeye i Kibeho. Yarangije yifuriza urubyiruko kuzagira Yubile nziza bishimira Ubukristu bwacu kandi bikatubera isoko y’ibyishimo dufite muri Kristu.

Iyi nyigisho yakurikiwe no guhererekanya Umusaraba Mutagatifu wa Forumu hagati ya Arkidiyosezi ya KIGALI na Diyosezi ya RUHENGERI yakiriye iri huriro ry’Urubyiruko. Umuhango Mutagatifu wo kuwuhererekanya wakurikiwe no kuwuramya, nyuma hakurikiraho Misa Ntagatifu itangira ihuriro ry’urubyiruko.

  1. Igitambo cya Misa n’ubutumwa bwatangiwemo

Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu RWANDA. Mu nyigisho ye ishingiye ku masomo y’uyu munsi (Isomo rya 1: Ez 36, 23-28 n’Ivanjili: Mat 22, 1-14), yavuze ko tugiye gukorera Ihuriro ry’urubyiruko mu rugo rw’Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa FATIMA, tukazanarisoza twizihiza Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 Ivanjili igeze mu RWANDA.

Yagaragaje ko Imana idutumira kwakira ibyishimo tudashobora gutakaza ariko abantu ntitubyitabire ahubwo tukajya mu byacu, tukarangazwa n’ibintu binyuranye, ikoranabuhanga, imikino inyuranye, bikatubuza kujya gusenga ahubwo tugashaka kwishimisha mu iraha ry’umubiri mu busambanyi, no mu biyobyabwenge. Ariko byose ntagishobora kumara umuntu inyota kitari ubusabane n’Imana. Yakomeje avuga ko hari umuhanga wavugaga ko ushobora kugura inzu nziza ugashyiramo igitanda cya zahabu ariko ntushobora kugura ibitotsi, ushobora kugura ibiryo byose wifuza ariko ntushobora kugura kuryoherwa, ushobora kugura ibitabo ariko ntabwo wagura ubwenge, ushobora kugura ibirungo ariko ntiwagura ubwiza; amahoro rero n’umunezero biva ku Mana, ni yo mpamvu abana bahora basa neza. Yasoje abwira urubyiruko ko Umubyeyi Bikira Mariya abakunda, ko yifuza ko bumva kandi bakitabira ubutumire bwa Kristu we ubahamagarira kwakira ibyiza bye mu gitambo cya Misa kandi ko abasabira ndetse agahora abafatiye iry’iburyo.

Mbere yo kwakira umugisha usoza Igitambo cya Misa, Padiri Jean de Dieu NDAYISABA Omoniye w’urubyiruko muri Diyosezi ya Ruhengeri, yerekanye Abashyitsi ahereye ku Bepisikopi, Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya RUHENGERI n’abandi bapadiri, urubyiruko rwose hakurikijwe ama Diyosezi rwaturutsemo, hakirwa kandi abaje kwifatanya n’urubyiruko baturutse hanze y’igihugu; muri Diyosezi ya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, i Burundi, Uganda ndetse no mu Budage.

Padiri Alexis NDAGIJIMANA, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika mu RWANDA ishinzwe ikenurabushyo ry’ubyiruko yashimiye Imana ibyiza yakoreye urubyiruko muri uyu mwaka, ashimira kandi abihaye Imana bafashije urubyiruko muri uyu mwaka. Yakomeje avuga bimwe mu bikorwa byaranze ubutumwa mu rubyiruko muri uyu mwaka w’ikenurabushyo 2023-2024. Yashimiye Caritas na Minisiteri y’urubyiruko mu mishinga bakoranye. Yagaragaje kandi ko abajene bafite ibibazo cyane cyane ahanini bishingiye ku mateka ndetse n’imiryango baturukamo, ashimira abantu bose bitanga mu gufasha urubyiruko, anasaba ko n’abandi bantu baharanira kuba hafi y’urubyiruko, bakabegera bakabafasha.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka MUSANZE yashimiye Nyiricyubahiro Kridinali wabatumiye mu ihuriro ry’urubyiruko ku nshuro ya 21, akaba yishimiye uburyo bakiriye urubyiruko rwitabiriye iri huriro. Yasabye abitabiriye Forumu gushimira abakristu ba Paruwasi Katedrali ya RUHENGERI uko bakiriye neza kandi bagacumbikira urubyiruko.

Yakomeje ashimira Kiliziya Gatolika ibikorwa ikora bigamije guteza imbere abakristu n’abaturage muri rusange. Yasabye urubyirko kwirinda ibibi byose bakaragwa no gukunda igihugu, kwirinda amacakubiri, kwita ku burere duhabwa n’ababyeyi na Kiliziya, kwirinda gusesagura umutungo, kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana, ibiyobyabwenge, kwirinda ibyaha birimo: ubujura, urugomo, kwirinda imico n’imyitwarire dutira cyane cyane mu bihugu byateye imbere, kuko bidakwiye kuranga abana b’abanyarwanda n’abakristu muri rusange.

Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya RUHENGERI yakiriye iri huriro yatangiye aramutsa abitabiriye iri huriro ry’urubyiruko. Yakomeje avuga ko ku cyumweru tariki 25 Kanama 2024 hazahimbazwa Yubile y’impurirane ku rwego rw’igihugu, ashimira abakristu ba Paruwasi Katedrali ya RUHENGERI kuba barakiriye iri huriro.

Yababwiye ko guhimbaza Yubile ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma maze tukayihimbaza duhimbawe nk’uko twatangiye iri huriro. Ni n’igihe cyo guhimbaza Imana neza turangamiye Kristu we soko y’amizero. Yagize ati: “Iri huriro ni umwanya mwiza wo kurushaho gucengerwa n’ijambo ry’Imana, ndetse no kumwa uko Imana iduhamagararira kuba abatagatifu no kuba beza.”

Asoza yabwiye urubyirko ko arwifuriza kwakiza yombi ibyo Imana izabagenera muri iri huriro ariko na buri muntu akagira intambwe atera agana Kristu, tugashora imizi muri Kristu duharanira kugera ku mjyambere ya muntu wuzuye. Yasoje aturagiza Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima.

Mu gusoza, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yashimiye Abepiskopi, abapadiri, abiyeguriye Imana, urubyiruko n’abandi bose bitabiriye iri huriro. Yashimiye Diyosezi ya RUHENGERI yakiriye iri huriro, yifuriza urubyiruko kuryoherwa banatega amatwi kugira ngo bazatahane impamba yuzuye. Yavuze muri make gahunda y’imihimbarizo ya Yubile hirya no hino mu ma Diyosezi. Yasoje yifuriza urubyiruko kuzagira impinduka nziza babikesha iri huriro.

Mbere y’umugisha usoza, hakiriwe Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru na Minisitiri w’Urubyiruko n’ubuhanzi bishimiwe n’urubyiruko. Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje urubyiruko ko yabateguriye ikiganiro cyiza azabaha ku Cyumweru mbere yo gusoza iri huriro, aboneraho no kubifuriza kugira ihuriro ryiza.

Nyuma y’ubwo butumwa bwose, Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda yasoje Misa aduha umugisha.

Diyakoni Jean Renovatus IRADUKUNDA

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *