Myr Visenti Harolimana yashishikarije urubyiruko kumurikirwa n’Ijambo ry’Imana no gutungwa n’amasakramentu
Ku wa gatanu tariki ya 23 Kanama 2024, ni umunsi wa gatatu w’Ihuriro rya 21 ry’urubyiruko ku rwego rw’igihugu riri kubera muri Diyosezi ya Ruhengeri. Nyiricyubahiro Myr Vincent Harolimana yahaye urubyiruko ikiganiri gifite iyi nsanganyamatsiko: “Ijambo ry’Imana rimurikira intambwe zacu, amasakaramentu adutungira ubuzima”. Yatangiye avuga ko muri iyi si hari inkuru nyinshi z’ibinyoma zivanga urubyiruko byahura n’urusaku ugasanga nta gihe cyo kuzishungura kandi nta n’umwanya rugira wo kuzirikana ibikwiye kumvwa. Kugira ngo urubyiruko rudahungabana rero rukeneye Ijambo ry’Imana rimurikira intambwe zacu, rikuraho umwijima, rikuraho igihu ku biriho no kubizaba. Ijambo ry’Imana riduha uburyo nyabwo bwo kureba neza kugira ngo tutayobagurika mu nzira ituganisha ku Mana.
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ko duhurira na Yezu Kristu mu Ijambo ry’Imana akaduhumuriza. Ijambo ry’Imana riraduhumuriza, riratwubaka, ryubaka ubuvandimwe bwacu maze twaryumva tukumva dutekanye. Ijambo ry’Imana rirarema, riduha gukura neza, abatari mu nzira rikabayobora, abashengutse umutima rikabaha ihumure rishyitse ndetse twese rikaduha icyizere ku byiza by’Imana bidutegereje.
Nk’uko Myr Visenti Harolimana yabisobanuye, ahandi duhurira na Yezu ni mu masakaramentu maze akaduha ubuzima, akadusubiza icyizere, akadutera imbaraga zo gusigasira ubuvandimwe akoresheje abo atora, akabatuma kandi akabaha ububasha bwo gutagatifuza abana be. Amasakaramentu adutungira ubuzima akaduha koko kugira ubuzima busendereye. Amasakaramentu ni ibimenyetso bitagatifu Kristu akoresha biduha kwibonera ko Imana yacu iri kumwe natwe, ko ihora hafi y’abayo. Ubuzima bwa gikiristu ni kimwe n’ubuzima bwa muntu. Umuntu aravuka nyuma agakura, yakura agakenera kurya ndetse no kunywa ngo akure neza. Iyo yakuze agera aho agahabwa inshingano n’ububasha. Mu mubano we n’abantu hari ibyo agoreka biba bigomba kugororwa ndetse no mu mubano we n’Imana hari ubwo bigenda nabi bikaba ngombwa ko yigororora nayo. Agendeye kuri izo ngero zo mu buzima busanzwe, yadusobanuriye amasakramentu uko ari arindwi muri ubu buryo: Batisimu ni irembo ritwinjiza mu buzima bwa gikiristu, urihawe akaba abona ibyiza byose dukenera kugira ngo tugere ku Mana. Ugukomezwa ni Isakaramentu riduha imbaraga zidufasha kwamamaza no kurwanira ishyaka Yezu Kristu. Ukaristiya ni Isakaramentu ririmo Yezu Kristu ubwe rwose, aratwiha akadutungira ubuzima. Yavuze ko ayo masakaramentu ari ay’ibanze, ariko n’andi uko ari ane asigaye aza yunganira ayo atatu ya mbere.
Mbere yo gusoza, umwepiskopi yabwiye urubyiruko aya mashiga atatu: Ijambo ry’Imana, amasakaramentu ndetse n’ubuzima bwa gikristu. Umuntu ashobora kumurikirwa n’Ijambo ry’Imana, agatungwa n’amasakaramentu ariko iyo habuze ubuzima bwa gikiristu burangwa n’ibikorwa byiza ntabwo aba yuzuye. Ni yo mpamvu yasabye abajene gukomera ku Ijambo ry’Imana ridutungira ubuzima no ku masakramentu matagatifu baharanira kurushaho kubaho gikristu. Ikindi yabasabye, ni ukurangwa n’ibintu 7 bikurikira:
- Gutunga Bibiliya kuko irimo Ijambo ry’Imana
- Gusoma Bibiliya kugira ngo bamenye Kristu ndetse n’Ibyanditswe bitagatifu
- Isengesho ryabo rigomba kumurikirwa kandi rikayoborwa n’Ijambo ry’Imana
- Guhabwa amasakaramentu kuko adutungira ubuzima
- Gukunda Isakaramentu rya Penetensiya no kurihabwa kenshi
- Gukunda no guhabwa neza Ukaristiya
- Guhuza Ijambo ry’Imana n’amasakaramentu ku buryo bukwiye
Inyigisho y’umwepiskopi yarangiye urubyiruko rwishimye ku buryo bugaragara rwose maze ruhabwa umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibyifuzo. Nyiricyubahiro Musenyeri yabateze amatwi kandi asubiza neza ibibazo bamubajije.
Padiri Jean d’Amour BENIMANA