Abagize Umuryango w’Impuhwe z’Imana muri Diyosezi ya Ruhengeri bakoze urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima
Kuri uyu wa gatanu tariki 30/08/2024, abagize umuryango w’Impuhwe z’Imana(intumwa z’Impuhwe z’Imana) muri diyosezi ya Ruhengeri bakoreye urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Ni urugendo rwitabiriwe n’abasaga 250 baturutse muri maparuwasi 11 umuryango w’Impuhwe z’Imana umaze kugeramo kuri 16 zigize diyosezi ya Ruhengeri. Uru rugendo nyobokamana kandi rwahuriranye n’umwiherero wari ugamije kubategurira kwiyegurira Yezu Nyirimpuhwe ndetse no kunyura mu muryango mutagatifu w’impuhwe z’Imana muri iki gihe kiliziya yizihiza yubile y’impurirane y’imyaka 2025 Jambo yigize umuntu, n’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda.
Placide TWAJAMAHORO umuyobozi w’umuryango w’mpuhwe z’Imana mu Rwanda agaruka ku mateka y’uyu muryango, yifashishije ibaruwa ya Papa Fransisiko yise: “Yezu Kristu, ishusho y’impuhwe z’Imana”, yasobanuye ko impuhwe z’Imana ari zo isi ibonamo igisubizo ku bibazo biyugarije muri iki gihe. Yongeye kwibutsa kandi ko umuryango w’impuhwe z’Imana ari umuryango washinzwe na Yezu ubwe abinyujije kuri Mutagatifu Mama Faustina agira ati:” Ntegetse ko uwo muryango ubaho byihuse kandi uzayoborwa n’umwuka wajye kuva ku buzima bwo mu kirugu kugeza ku musaraba.” Akanyamakuru ka Mama Faustina 438. Yezu yabwiye Mutagatifu Mama Faustina at:” Mu isezerano rya kera noherereje imbaga yanjye abahanuzi baherekejwe n’inkuba n’umuriro ariko ubu nohereje wowe witwaje impuhwe zanjye.” Akanyamakuru ka Mama Faustina 1588.
Mu nyigisho ye, Padiri Vincent Bimenyimana Nduwayo omoniye w’umuryango w’impuhwe z’Imana muri diyosezi ya Ruhengeri, yabwiye abitabiriye urugendo nyobokamana ko impuhwe ari inzira ihuza Imana n’umuntu kugirango ikingurire umutima we amizero ko akunzwe ubuziraherezo kabone n’ubwo haba hakiriho inzitizi ziterwa n’icyaha. Yakomeje asobanura ko impuhwe ari isoko y’ibyishimo, umutuzo n’amahoro kandi ni zo shingiro ry’ugucungurwa kwa muntu. Impuhwe ni ukwemera-shingiro kuri mu mutima wa buri muntu igihe yitaye nta buryarya ku muvandimwe we bahuriye mu rugendo rw’ubuzima. Ibi bitwereka ko ufite umutima w’impuhwe agira amahoro kandi akayasakaza ku bandi. Icyo gihe yitwa umwana w’Imana. Yasoje inyigisho asaba abitabiriye urugendo nyobokamana kugira amatwara ahuje n’aya Kristu ubwe (Fil2,5).
Mu rwego rwo kwizihiza yubile y’impurirane y’imyaka 2025 Jambo yigize umuntu n’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda; kuwa 13 Gicurasi 2024 umwepiskopi wa diyosezi ya Ruhengeri Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA yakinguye Umuryango Mutagatifu w’Impuhwe z’Imana kuri paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Abakristu bashishikarizwa mu matsinda babarizwamo kwitegura no kunyura muri uwo muryango kuko baronkeramo indulugensiya kandi bakazironkera abandi.
Ni muri urwo rwego kandi izi ntumwa z’impuhwe z’Imana zitabiriye urugendo nyobokamana zasobanuriwe akamaro ko kunyura mu Muryango Mutagatifu w’Impuhwe z’Imana ku bakristu babyiteguye. Asobanura akamaro ko kunyura mu Muryango Mutagatifu w’impuhwe z’Imana, Padiri Ernest NZAMWITAKUZE umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima yabwiye abitabiriye urugendo nyobokamana ko Umuryango Mutagatifu w’Impuhwe z’Imana ari umuryango umuntu anyuramo agasanga Imana ihoza abayo. Ni ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana gitegura Yezu Kristu dutegereje ngo adukize.
Urugendo nyobokamana rwasojwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Padiri Omoniye w’Umuryango w’Impuhwe z’Imana muri Diyosezi ya Ruhengeri, nyuma yo kunyura mu muryango Mutagatifu w’Impuhwe z’Imana kuri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri.
Urugendo nyobokamana rw’intumwa z’impuhwe z’Imana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, rwahujwe n’umwiherero ubategurira kwiyegurira Yezu Nyirimpuhwe ku cyumweru tariki 01 Nzeri 2024. Mu butumwa yagejeje ku biyeguriye Yezu Nyirimpuhwe, Padiri Alphonse NDAGIJIMANA Omoniye w’umuryango w’Impuhwe z’Imana mu Rwanda yasobanuye ko impuhwe z’Imana ari cyo gikorwa gikomeye kandi gitambutse ibindi bikorwa by’Imana, zihora hejuru ya muntu zishaka umutima zitahamo. Yifashishije amagambo ya Mutagatifu Tereza w’i Avila ati: “Turi udukaramu duto mu biganza by’Imana, ikoresha yandika ibyo ishaka” yasobanuye ko iyo wamenye Imana n’impuhwe zayo, umenya kuvana icyiza mu kibi bityo Imana ikandika impuhwe ikoresheje ubuzima bwawe.
Odile IRATUZI KIREZI
Umuyobozi w’Umuryango w’Impuhwe z’Imana muri Diyosezi ya RUHENGERI