Abagize Ihuriro Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima/ Fraternité Notre Dame Fatima bakoreye Umwiherero i Remera Ruhondo muri Foyer de Charité.
Kuwa 29/09/2024, abagize Fraternité Notre Dame de Fatima bakoreye umwiherero i Remera Ruhondo muri Foyer de Charité. Umwiherero watangiye mu gitondo saa mbiri n’igice, abitabiriye umwiherero bakimara kugera aho wabereye beretswe ubuyobozi buhagarariye Fraternité Notre Dame de Fatima, habayeho kandi kwibwirana muri rusange ndetse no kongera gusobanura muri make Fraternité Notre Dame de Fatima n’ubutumwa ifite, cyane ko hari n’abashyashya bari bakeneye kumenya iby’ibanze kuri yo. Nyuma yaho amakomisiyo yarahuye, burimwe ukwayo, bakira abashya kandi bibukiranya inshingano bafite muri Fraternité Notre Dame de Fatima. Iki gikorwa cyayobowe na Padiri Erneste NZAMWITAKUZE Omoniye wa Fraternité Notre Dame de Fatima.
Nyuma yo kumenyana hakurikiyeho inyigisho yatanzwe na Padiri Fabien HAGENIMANA, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Dore Nyoko, ibanga ry’umubyeyi Bikira Mariya twarazwe munsi y’ umusaraba”(Yohani 19, 25-27) .
Padiri yibukije ko umwiherero barimo ari umwiherero uyobowe na Roho Mutagatifu, bityo rero ko bagomba gutuza bakareka ibyabarangaza byose ubundi Roho Mutagatifu akabiyoborera kugira ngo inyigisho baze kugira icyo bayivanamo cyabafasha mu gusohoza ubutumwa bafite.
Bikira Mariya yari asanzwe yibitseho ibanga kuva mu buto bwe. Nubwo Bikira Mariya yari ahugiye mu mirimo ye yo mu rugo ariko ntiyari arangaye, byose yabikoraga atuje kandi atarangaye. Uwo mwitozo mwiza wo kutarangara watumye yumva neza indamutso ya Malayika Gaburiyeli, yarikanze ariko aratuza abaza neza icyo iyi ndamukanyo ivuze. Bikira Mariya tugomba kumwigiraho ko nta bintu tugomba guhugiramo ngo bituvane ku Mana.
Iyo urangamiye Yezu akwereka icyo ukora nuko ugikora akanakuyobora. Uwicaye ku birenge bya Yezu ntaba yahunze imirimo kuko we ntiyakuburira imirimo. Iyo uhaye Imana umwanya iguha ubutumwa kandi ikabugukorera. Iyo ujyanye na Yezu mu butumwa, ibigenze nabi bituma utinuba kandi ibigenze neza ntibigutere kwirata. Iyo urangamiye Imana no mu mwijima umenya icyo gukora.
Padiri yibukije ko tugomba kumva ijambo ry’Imana nkuko Bikira Mariya yumvise ubutumwa bw’Imana. Bikira Mariya yari ayobowe na Roho Mutagatifu, natwe mu buzima bwa buri munsi mbere yo gusoma ijambo ry’Imana tugomba kwiyambaza Roho Mutagatifu akadufasha kurisoma tukumva icyo ryavugaga muri icyo gihe, tukarizirikana tukumva icyo ritumbwira mu gihe turimo, nyuma yo kumva icyo ritumbwira tugafata icyemezo. Gusoma Ijambo ry’Imana nturyiyerekezeho ngo ufate icyemezo ntacyo biba bimaze. Bikira Mariya ni urugero rwiza kuko yumvise indamutso ya Malayika Gabriyeli agira ubwoba kuko yari yamaze kuryiyerekezaho. “Ndakuramutsa Mutoni w’Imana, Nyagasani ari kumwe nawe” Icyubahiro cy’uwo mubyeyi gishingiye kuri iyo ndamutso, Bikira Mariya si umugore nk’abandi kuko yabyaye umwana w’Imana. Ni ngobwa gusoma ijambo ry’Imana rikatubatura, tukumva ko aritwe rirerba kandi tugahinduka tukemera kuyoborwa naryo.
Turasabwa ukwemera guhamye kugirango tuyoborwe n’ijambo ry’Imana. Kwemera ni ukwirekura, ukava mu byawe ukajya mu by’Imana. Bikira Mariya yemeye kurekura ubucuti yari afitanye na Yosefu kandi barateguraga ubukwe yemera kwakira ubutumwa n’umugambi w’Imana. Ukwemera si ugushyira Imana mu mishanga yawe ahubwo ni ukwinjira mu mushinga w’Imana, ukemera gukora ugushaka kwayo. Bikira Mariya yemeye kuva mu mishanga ye yinjira mu mushinga w’Imana. “Ndi umuja wa Nyagasani, ibyo uvuze bingirirweho” ni igisubizo kigaragaza kwirekura wese.
Bikira Mariya ni urugero rw’abumvira kandi bakemera. Iyo ukunzwe nawe ugakunda nibwo wumva uburyohe bw’urukundo. Tugomba gusenga ariko dusabana n’Imana kuko gusenga si amagambo. Bikira Mariya yumvise neza ko ntakinanira Imana igihe yari amaze gusobanuza, tugomba gusenga twizeye nta gushidikanya. Urugendo Bikira mariya yakoze ni ishuri kandi yararitsinze. Ibanga rikomeye yakoresheje ni ukumvira, yumviye guhera aho yumviye ko Imana ishaka ko azabyara Yezu,yumvira igihe Yezu yari Umwana bakamubura aho bamuboneye bakabona ntacyo bimubwiye ahubwo akababwira ati “muyobewe ko ngomba kuba munzu ya Data”, yumvira mu bubabare umwana we yanyuzemo. Ku ndunduro yumviye Umwana we aho yamuduhaye munsi y’igiti cy’ umusaraba, aho yabonye Nyina na wa mwigishwa yakundaga ariwe Yohani, maze akabwira Nyina ati: “dore umwana wawe”,hanyuma akabwira na wa mwigishwa ati: “dore Nyoko”, guhera icyo gihe twahise tugirana isano ikomeye na Bikira Mariya kuko icyo gihe ntiyabibwiraga Yohani gusa, ahubwo natwe yaratubwiraga.
Shitani yaratsinzwe kuko yashakakaga ko Yezu yihakana Imana, ariko Bikira Mariya yaratsinze kuko ntiyigeze aharanira gukura Yezu ku musaraba ahubwo yaramubwiraga ati ihangane ukomere isi ironke umukiro.
Twiyegamiza Bikira Mariya nka Mama kugirango atwigishe kandi atwerekere uko tugomba kwitwara mu mumushinga w’Imana.
Mu gitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Fabien HAGENIMANA afatanije na Padiri Ernest NZAMWITAKUZE, Padiri Fabien yibukije ko Roho mutagatifu arenze byose twibwira kuko niwe usenga muri twe, ninawe kandi utuma dusabana n’Imana. Yibukije kandi ko tugomba kwirinda kumva ko nta cyiza cyava ku bandi kitaduturutseho koko Roho Mutagatifu ubwiriza gukora ibyiza atagira umupaka agarukiraho. Mugihe turimo urukundo rwarazimye mu bantu, ahubwo ugasanga bashyira imbere inyungu bakura muri bagenzi ababo. Mubuzima bwacu ntitugace imanza ahubwo tugane inzira y’ubutagatifu, ineza n’inzira ijya mu ijuru. Nitwitoze kubana neza mu matsinda tubamo, muri Kiliziya ndetse no mubavandimwe tudahuje ukwemera. Nitwemere Roho Mutagatifu atugenge kandi atuyobore.
Byakusanyijwe na Cyprien NIYIREMA
Byali byiz Cyane 👍 kdi inyigisho yatanzwe twayigize akabando k iminsi halibyinshi twamenye,gusa Imana nikomeze ikore ugushaka kwayo, Rien N’est impossible pour Dieu 🙏