Twakire Roho Mutagatifu we uduha kwakira Inkuru Nziza akanadutoza gusenga ubutarambirwa
INYIGISHO YO KUWA 4, le 10/10/2024
Kuwa4, Icyumweru cya 27 gisanzwe, Umwaka wa Liturjiya B
Amasomo matagatifu:
Isomo rya 1: Gal 3, 1-5
Zaburi : Indirimbo Lk 1, 69-70, 71-72, 73-75
Ivanjili: Lk 11, 5-13
« Twakire Roho Mutagatifu we uduha kwakira Inkuru Nziza akanadutoza gusenga ubutarambirwa »
Bavandimwe, amasomo matagatifu y’uyu munsi aradushishikariza kwakira Roho Mutagatifu, we utugira bashya binyuze mu kwakira Inkuru Nziza. Ni we udutoza gusenga by’ukuri, akaba ari nawe turonka kandi iyo dusenganye Imana umutima utarambirwa.
Pawulo Mutagatifu yamamaje Inkuru nziza mu Banyagalati, bayakirana ibyishimo, ariko nyuma y’uko ahavuye, haje abandi bigisha babacengezamo inyigisho zishingiye ku gukurikiza imihango n’amategeko ya Kiyahudi. Pawulo rero ashishikajwe no kubasobanurira mu magambo yumvikana ko ukwemera Yezu Kristu bakiriye guhagije ngo babeho muri ubu buzima kandi bazaronke ubugingo bw’iteka.
Pawulo Mutagatifu arisobanura kandi agakoresha amagambo aremereye, ku buryo adatinya no kwita Abanyagalati “abapfu”! Aradutoza kugira ishyaka mu kwamamaza Inkuru nziza yamamaza kandi asobanura nta kurya iminwa. Yayishyikirijwe na Yezu Kristu ubwe mu nzira ajya I Damasi, aributsa ko mu mateka yose y’umuryango wa Israheli amategeko yari abereyeho kugeza abantu kuri Kristu bikabaha ubwigenge butari ubundi, ahubwo bumwe bushinze imizi mu kumva ko uwa Kristu wese nta mutwaro wundi afite umushengura ibitugu, ahubwo ko ayoborwa na rya jwi ry’Umutima we, rimutoza gukunda Imana kuruta byose no gukunda mugenzi we nk’uko yikunda. Ni ukuyoborwa na Roho Mutagatifu, Roho w’Imana.
Pawulo ntasuzugura amategeko kuko atugeza kuri Yezu Kristu. Yanga ko tuba imbata n’abacakara bayo, agashishikaza ahubwo ko tuba abigenga tubikesha ukwemera twazaniwe na Kristu. Aratwibutsa ko twahamagariwe ubwigenge. Gusa rero ubwigenge ntibukabere umubiri urwitwazo, ahubwo tubere abandi abagaragu tubigirana urukundo (Gal 5, 13). Dushishikarizwa muri iyi Baruwa kwiyaka ibikorwa by’umubiri, tukarangwa no kwera imbuto za Roho (Gal 5, 19-25).
Mu kwakira inyigisho ya Pawulo Mutagatifu, tukayihuza n’ubuzima bugomba kuranga uwa Kristu, Pawulo Mutagatifu adutoza kumenya igikwiye. Icy’ingenzi si ibikorwa by’amategeko ni ukwemera dufite muri Yezu Kristu nako kudahagaze ko ubwako gusa, ahubwo kuduha kubaho nk’abantu bashya ku bwa Roho w’Imana (Ga 4, 6-7), Kristu akabaho muri twe (Ga 2, 19-20), tukabaho mu kumwemera we wigabije urupfu ari twe agirira.
Iki kinyuranyo rero cy’umubiri na Roho kinahura n’ikiri hagati ya muntu n’Imana mu nyigisho za Pawulo Mutagatifu. Umubiri na muntu ni ibintu biranga isi ihita, bikaranga icyifuzo cya muntu cyo gushaka gukizwa n’ibikorwa bikomoka ku kuzuza imigenzereze y’amategeko, Imana na Roho bakabeshaho kandi bagatanga ubugingo buhoraho bunze ubumwe na Mwana waducunguye, bakanagaragaza iremwa rishya n’uguhabwa imibereho mishya ku bakira Inkuru nziza ya Yezu Kristu. Kwemera rero no kwakira Inkuru nziza bivuga kwakira ubuzima bushya, bwa bundi twaronse muri Batisimu, tukagirwa bashya ubudasubira inyuma, tukabeshwaho na Roho w’Imana (Ga 3, 26-29) kandi tugashishikarizwa kugaragaza imbuto zabyo mu mibereho yacu (Ga 5, 16-6, 10)
Uwo Roho w’Imana niwe udufasha gusanga Imana dufite icyizere. Mu Ivanjili, Luka Mutagatifu aratwigisha gusabana ukwizera kuko Imana iduha icyo tuyisabye Yo Mubyeyi wacu. Ni inyigisho inagaragazwa n’abandi banditsi b’Ivanjili (Mt 7, 7-11; Yh 14, 13-14 na Lk 18, 1-7 wa mugani w’umucamanza utaratinyaga Imana ntiyubahe n’abantu na wa mupfakazi yari yaranze gukiranurira urubanza). Batwigisha ko isengesho rituwe n’umutima utaretsa rigirira akamaro nyiraryo rikamuha kuronka icyiza asabana Imana umutima utaryarya. Kwambaza Nyagasani n’umutima wuje ukwizera nk’uko twabizirikanye ejo hashyize mu Isengesho rya “Dawe uri mu ijuru” biduha icyizere ko turonka icyo dusabye gihuje n’ugushaka kw’Imana, icy’ibanze kikaba kwakira ubwami bw’Imana mu buzima bwacu. Tuzirikane rero imbaraga z’isengesho ritaretsa, twibuke ko icyo Imana itwifuzaho mbere ya byose ari ukwakira ugushaka kwayo, tukwakire kugira ngo kwigaragaze mu mibereho yacu ya buri munsi.
Mu kuzirikana iyi Vanjili, Mutagatifu Agustini atubwira ko Yezu Kristu adushishikariza gusaba Data mu izina rye tutarambirwa. Iyi nshuti isabwa imigati mu ijoro ni ikigereranyo cy’ibiba ku muntu igihe ari mu byago n’ibigeragezo by’amoko yose. Yirukira Nyagasani, We Muhoza w’imitima ifite intimba akaba ari nawe Buhanga buduha kurenga ibidutera impungenge byose. Agasubiramo amagambo ya Yezu ati: “niba rero iyi nshuti y’umuntu w’umunyabyaha n’umunyantege nke ibasha kubyuka igaha icyo isabwe n’uyikomangira mu butarambirwa, Imana yacu yo B wiza bwahebuje izagenzereza ite abayisabana ukwemera?”
Mutagatifu Agustini agaragaza ko iyi migati itatu ishushanya ubumwe bw’abapersona b’ubutatu butagatifu, uyu mushyitsi wa nijoro agashushanya muntu watakaje uburyohe bw’ubuzima bwa roho ye bitewe no kwirukanka mu by’isi bishushanywa n’uru rugendo uyu uyitungutseho nijoro yatakarijemo byose. Igize amahirwe, ibonye uyisabira umugati uramira integer zayo! Iyo muntu yiyemeje gusanga Imana, akayitakambira ataretsa, bigaragazwa n’uku gukomanga ku muryango, yongera guhazwa ibyiza bya Roho, agatsinda ibyago byose yaterwa no kwirengagiza no kutamenya Ubutatu butagatifu. Nt’aronka umugati umutungira ubuzima bw’umubiri gusa, aronka n’umukiro wa roho ye, akava mu mwijima n’icuraburindi bishushanywa n’iri joro.
Yezu Kristu aratwigisha ko iyo dusengana Imana umutima utaryarya ari yo ubwayo itwiha. “So uri mu ijuru azarushaho ate guha Roho Mutagatifu abamumusabye?” Mu isengesho duturanye umutima utaretsa, Data aturema bushyashya, Mwana akaducungura, Roho akatuvugurura kandi akatwuzuza imbaraga zituma tubasha gukomeza guhamya Imana mu Butatu Butagatifu mu mibereho yacu. Dusaba Imana kimwe ikaduha byinshi, igasendereza imitima yacu ibyishimo, Yo ubwayo ikaza gutura iwacu.
Bavandimwe, imbuto z’isengesho rituranywe umutima utaretsa ziganze iwacu. Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika (n. 1832) itwigisha ko imbuto za Roho Mutagaifu ari ubutungane Roho Mutagatifu adusenderezamo nk’umuganura w’ikuzo rizahoraho. Uruhererekane rwa Kiliziya rukatubwira ko izi mbuto ari cumi n’ebyiri : « urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kutarambirwa, ubugwaneza, ubuntu, urugwiro, ubudahemuka, imico myiza, ubwizige, ubumanzi » (Gal 5, 22-23). Ni zo musaruro w’isengesho rituranywe umutima utaretsa, kuko isengesho ritabereyeho ryo ubwaryo, ribereyeho kutugira beza kurushaho, kuduhuza n’Imana no kuyidukundisha kuruta byose no gukunda abavandimwe bacu nk’uko twikunda.
Daniele Comboni Mutagatifu, umwogezabutumwa w’ingenzi cyane wa Afurika duhimbaza uyu munsi yari yarabashije kwakira Roho w’Imana mu buzima bwe, yuzura n’izi mbuto zamuteye kubera Kristu Umuhamya mu bihe bigoye by’Iyogezabutumwa muri Afurika. Yavukiye mu Butaliyani kuwa 15 Werurwe 1831. Yize cyane ubuvuzi n’indimi. Mu kuzirikana ubuzima bw’abahowe Imana b’Abayapani, yiyemeje kuba umwogezabutumwa muri Afurika. Nyuma y’uko ahawe Ubupadiri mu 1854, hashyize imyaka 3 gusa yaje kwamamaza Inkuru nziza muri Afurika. Yakoze ubutumwa bukomeye mu Majyaruguru y’Afurika, muri Sudani y’Amajyaruguru n’igice kinini cya Misiri, aza no kuba Umwepiskopi. Yitabye Imana itariki nk’iyi mu 1881 asiga umurage ukomeye mu mateka y’iyogezabutumwa ry’Afurika. Atubere urugero rwiza mu kwamamaza Ivanjili ya Kristu uko twabibonanye na Pawulo Mutagatifu, twuzuye ishyaka n’umurava.
Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari twisunga muri uku kwezi atubere urugero kandi adusabire gutura Imana isengesho ryiza tubigiranye umutima udatezuka. Yavugiye i Kibeho ko muri iki gihe abantu benshi batagisenga, ko n’abasenga basenga nabi, basenga bisenga. Tumusabe aturonkere kwakira inyigisho ya Yezu idutoza gusenga uko bikwiye, ngo kandi ubwo dusenga kenshi, tubikure ku mutima, dutakambire Imana ubutarambirwa iduhunde ingabire zayo, dutoze abandi gusenga nta buryarya, kandi dusenge mu mwanya w’abadasenga, isi dutuye, Kiliziya iduhetse n’ibihugu byacu biganzemo Abakristu basenga, Diyosezi na Paruwasi zacu n’aho dutuye by’umwihariko bibe ubuturo bwa Roho w’Imana utugira abana bayo tukabana mu bumwe, amahoro n’ituze.
Diyakoni Jean Renovatus IRADUKUNDA,
Umudiyakoni wa Diyosezi ya RUHENGERI-Paruwasi RUHENGERI,
Mu Iseminari Nkuru ya NYAKIBANDA.