DILEXIT NOS: Yaradukunze” Ibaruwa ya gishumba ya 4 ya Nyirubutungane Papa Fransisko

Sangiza abandi iyi nkuru

Igitangazamakuru cya Kiliziya Gatolika Vatican News, cyibukije ko kuri uyu wa kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, ari ho inyandiko ya Nyirubutungane Papa Fransiko ivuga k’ ubuyoboke bw’Umutima Mutagatifu wa Yezu izashyirwa ahagaragara. Iyi nyandiko ikubiyemo ibitekerezo bigaragara nanone mu nyandiko zayibanjirije z’Abayobozi ba Kiliziya kuri ubwo buyoboke. Inajyana kandi no guhimbaza imyaka 350 ishize Yezu Kristu abonekeye Mutagatifu Marigarita Mariya Alakoque, akamugaragariza Umutima we Mutagatifu mu mwaka w’1673.

Muri iyi baruwa ya kane ye ya gishumba, Papa Fransisko abinyujije mu magambo “Dilexit nos”:Yaradukunze, mu rurimi rw’ikinyarwanda. Muri iyo baruwa, Nyirubutungane Papa Fransisko asaba abantu guhindura indoro, uburyo n’intego, bagasubira ku kirusha ibindi agaciro, icya ngombwa kuruta bindi: Umutima. Iyi nyandiko igaruka ku rukundo rwa muntu n’ubumana by’Umutima wa Yezu Kristu. Iyi baruwa yagenewe ku buryo bw’umwihariko ubuyoboke bw’Umutima Mutagatifu wa Yezu. Iyo baruwa izamurikirwa mu biro by’itangazamakuru bya Papa na Musenyeri Bruno Forte, umuhanga mu by’iyobokamana akaba na Arikiyepiskopi wa Chieti-Vasto mu Butaliyani. Arafatanya na Mama Antonella Fraccaro, Umuyobozi mukuru w’Umuryango w’Ababikira b’Abigishwa b’Ivanjili “Discepole del Vangelo”.

Mu ihuriro rusange ryo muri iyi Mpeshyi iheruka tariki 5 Kamena 2024 mu kwezi kwahariwe kuzirikana ku Mutima Mutagatifu wa Yezu, niho Papa Fransisko yatangarije ku Rubuga rwa Mutagatifu Petero ko yifuzaga ko iyi nyandiko yazafasha abantu mu kuzirikana ku bishashi by’urukundo rwa Yezu bishobora kumurikira Kiliziya mu rugendo rwayo, ariko kandi bikanashobora kugira icyo bibwira isi ya none igaragara nk’iyataye umutima wayo. Papa yasobanuye kandi ko iyi nyandiko izahuriza hamwe ibitekerezo byiza dusanga mu nyandiko zabanje z’Abayobozi ba Kiliziya n’inyigisho irambuye dusanga mu Byanditswe Bitagatifu, kugira ngo ubwo buyoboke bwuzuye ubwiza nsabaniramana bwongere buyobore Kiliziya.

Iyo baruwa isohotse mu gihe hahimbazwa imyaka 350 y’ibonekerwa rya mbere ry’Umutima Mutagatifu wa Yezu kuri Mama Marigarita Mariya Alakoke mu mwaka w’1673. Guhimbaza iyi myaka bikaba byaratangiye ku wa 27 Ukuboza 2023 bikazasozwa ku wa 27 Kamena 2025.

Ukumenyekana k’ubuyoboke

Nk’uko Padiri Enrico Cattaneo wahoze yigisha inyandiko z’Abakurambere ba Kiliziya yabyanditse mu kinyamakuru Civilta Catttolica agira ati: “kurangamira Umutima Mutagatifu wa Kristu byabereye imbogamizi ibitekerezo by’ubuhanga bw’iyi si, byakwirakwiye bikagaburira umuco w’ubuhakanama n’umuco wo kurwanya Kiliziya”. Ubwo buryo bwo gusenga bwabyukije impaka zikomeye, yemwe no muri Kiliziya, kugeza ubwo Papa Piyo wa IX mu w’1856 ategetse ko umunsi mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu ujya uhimbazwa muri Kiliziya yose. Mu kinyejana cya 19, ubwo buryo bwo gusenga bwageze hose, havuka imiryango y’abagore n’abagabo yiyambaza by’umwihariko Umutima Mutagatifu wa Yezu, za Kaminuza, inzu z’amasengesho na Shapeli byitirirwa uwo Mutima.

Urwandiko ‘’Haurietis aquas’’: Muzavoma amazi rwa Papa Piyo wa 12

Nyuma y’uko gukwirakwira k’ubuyoboke, haje ibaruwa Haurietis Aqua « muzavoma amazi » ya Papa Piyo wa 12 mu w’1956. Iyi baruwa yanditswe mu gihe ubuyoboke ku Mutima Mutagatifu wa Yezu bwagendaga bukendera. Iyo baruwa yari igamije kubyutsa ubwo buyoboke no guhamagarira Kiliziya gusobanukirwa neza no gukoresha neza uburyo butandukanye bwo gusenga kandi bufite akamaro gakomeye, kubera ibyiza bya Kiliziya no kugeza hose umukiro . Mu by’ukuri, Papa Benedigito wa 16, mu ibaruwa yanditse hizihizwa imyaka 50 ibaruwa Haurietis aqua isohotse, avuga ahamya ko ayo mayobera y’urukundo rw’Imana kuri twebwe atagize ubukungu bw’ ubuyoboke bw’Umutima Mutagatifu wa Yezu gusa, ahubwo ni ubukungu bw’ubusabaniramana nyakuri n’ubukristu nyabwo. Ni ngombwa rero kugaragaza ko ishingiro ry’ubwo buyoboke, burambye kimwe n’ubukristu nyirizina.

Ubuyoboke bwa Papa Fransisko

Papa Fransisko yagaragaje kenshi umubano ukomeye afitanye n’Umutima Mutagatifu, isano ahuza kandi n’ubutumwa bw’Abasaseridoti. Mu mwaka wa 2016, umunsi usoza Yubile y’Abasaseridoti wabaye ku munsi mukuru w’Umutima Mutagatifu mu nyigisho ya Misa, Papa yasabye abapadiri b’isi yose bari baje i Roma, kwigana Umushumba Mwiza mu kuyobora imitima yabo, kwita ku ntama zazimiye no ku bantu bari kure, bahindura ibyiyumviro by’umutima wabo. Nanone mu rwego rwa Yubile, mu kuzirikana ku Mpuhwe z’Imana, Papa Fransisko yasabye Abepiskopi n’Abapidiri kongera gusoma ibaruwa Haurietis aqua, kubera ko « Umutima wa Kristu ariwo sangano ry’impuhwe. Ni umwihariko w’impuhwe ziyanduza intoki,…. zikora kandi zigafasha undi, zitibagiwe n’ibikomere bye ».

Ni inkuru ya Vatican news yahinduwe mu Kinyarwanda

na Fratri Gervais NKURUNZIZA, Umufratri wa Diyosezi ya RUHENGERI mu Iseminari Nkuru ya NYAKIBANDA.

 

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *