Twakire intwaro za Kristu kandi tumufatireho urugero

Sangiza abandi iyi nkuru

INYIGISHO YO KUWA 4, tariki 31/10/2024

“Twakire intwaro za Kristu kandi tumufatireho urugero”

Amasomo matagatifu:

Ef 6, 10-20

Zaburi 144 (143), 1, 2, 9-10

Ivanjili: Lk 13, 31-35

Bavandimwe muri Kristu, amasomo matagatifu y’uyu munsi aradufasha kumva akanatwereka ko dufatiye urugero kuri Yezu Kristu ubwe, uwamwakiriye by’ukuri ari we ushobora guhangara no gutsinda imitego ya Sekibi nkuko Ivanjili ibitubwira. Abakurikiye Kristu by’ukuri nabo hari ibyangombwa nkenerwa bagomba kuba bafite kugira ngo babashe gutsinda iyo ntambara nk’uko isomo rya mbere ryabitubwiye.

Nyuma y’uko Yezu atanze inyigisho zinyuranye bamwe mu bamwumvaga bakishima, bigeze n’aho rubanda bavuga ko atameze nk’abigishamategeko babo (Lk 4, 32) kubera gucyaha ku mugaragaro uburyarya n’ukwishushanya by’Abigishamategeko n’Abafarizayi maze ibitangaza yakoraga bikaba ibyo gushyigikira no guhamya neza ibijyanye n’ubutumwa bwamuzanye, uyu munsi turabona abagowe no kwakira uko kuri ndetse bakaba bashaka ko Yezu abavira aho akagenda.

Hari abasobanura ko bamwe mu Bafarizayi baje kubwira Yezu ko Herodi ashaka kumwica bari ababarizwaga mu gice cy’abari barahindutse bakemera inyigisho ze (Intu 15,5), abandi bakavuga ko  kuberako  yari  ababangamiye  nyuma  yo  kugerageza  kumwikiza  kenshi  akabanyura  mu myanya y’intoki, baje kwihisha inyuma y’umujinya wa Herodi bashaka ku mucecekesha no kugira ngo abavire aho. Tugendeye kubyo Ivanjili yatubwiye, turabona ko abaje kubwira Yezu batyo batari bagasobanukiwe neza n’uwo ari We ndetse n’ubutumwa bwe. Ibi bikatwereka ko kumenya Yezu uwo ari We koko ari ukuri ndakonozwa bikaba n’urugendo ruhoraho.

Mu kubasubiza, Yezu araboneraho gusobanurira bose ibijyanye n’ubutumwa bwe bihereye ku gisubizo abahaye, kikaba icya Herodi n’abandi bose baba bameze nkawe bumva ko hari ubushobozi runaka bafite buburizamo ubutumwa bwe. Yezu arahishura neza uwo ari We; ko ari Mesiya bari bategereje, akaba akomeje gukora icyamuzanye nk’uko yabyivugiye mu ntangiriro y’ubutumwa bwe: “Roho wa Nyagasani arantwikiriye kuko yantoye akansiga amavuta, ngo ngeze inkuru nziza ku bakene, ntangarize imbohe ko zibohowe n’impumyi ko zihumutse n’abapfukiranwaga ko babohowe kandi namamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasani” (Lc 4, 18-19).

Umugambi  wa Sekibi  n’abayo  ni uko  Imana,  abayo  n’ibyayo  byacekekeshwa bikimurwa mu bantu. Ibi ibikora mu buryo bunyuranye inifashishije abantu banyuranye, bigakorwa ku mugaragaro cyangwa se mu mayeri adahita amenyekana. Ibyo bikibasira Abakristu ndetse n’abarwana intamabara yo kuba Abakristu by’ukuri, kandi nta muntu n’umwe ukingiwe ku buryo yakwirara ko yatsinze iyo ntambara.  Iyo  ntambara  rero  ni  nayo  Abanyefezi  barwanaga,  ni  nayo  natwe abashaka kuba Abakristu by’ukuri turwana uyu munsi.

Pawulo Intumwa akaba agira inama Abanyefezi yifashishije ikigereranyo cy’umusirikari uri ku rugamba, akababwira nabo ibyo bakeneye ngo batsinde Sekibi. Mbere na mbere arababwira ko bakeneye intwaro z’Imana. Ni koko muntu akeneye inema z’Imana zimufasha kugira ngo agere ku mukiro. Mu nyigisho ze umwe mu bigisha bo mu binyejana bya mbere by’Ubukristu witwa Pelaje yavugaga ko muntu yaremanwe ubwiza ndetse n’ubwigenge buhagije bushobora kumufasha kwigeza ku mukiro we ubwe. Nyamara tuzi ko muntu wenyine adashobora kwigeza ku mukiro, nk’uko na Mutagtifu Agusitini yabisubiyemo agira ati: “Kuva muntu yacumura, ubwe wenyine ntiyihagije ngo yigeze ku mukiro ahubwo akeneye inema z’Imana zimufasha kuwugeraho”.

Bavandimwe, natwe intwaro z’Imana zabwiwe Abanyefezi turazikeneye. Dukeneye ukuri ngo kutuyobore, ubutungane, umwete wo kogeza Ijambo ry’Imana, ukwemera kudufasha kwakira ugushaka kw’Imana mu buzima bwacu n’Ijambo ry’Imana ngo rituyobere tumenye guhitamo icyiza kandi gikwiye bityo dutsinde ibyo Sekibi adushukisha. Ngibyo ibyadufasha natwe kugira ngo dutsinde Sekibi uhora atwugarije.

Mu mibereho yacu rero hari ubwo natwe duhinduka abarwanya Yezu Kristu tumwirukana mu buzima bwacu, binyuze mu myifatire no mu bikorwa byacu bya buri munsi. Buri wese mu mwanya arimo no mu nshingano afite yakwisuzuma atihenze akareba niba ntaho arwanya Imana arangwa na bya bikorwa by’umubiri (Gal 5, 19-26) bihabanye n’itegeko ry’urukundo Yezu yaraze abe. Ese abo Imana intumaho cyane cyane abagamije kunkosora, kungarura mu nzira nziza bambwiza ukuri ntiteguye kumva no kwakira mbakira nte? Mbakorera iki?

Mu gisirikari bagira ihame bakunda gukoresha mu gihe cy’intambara rikaba rivuga ngo: gutsinda urugamba ntibivuze gutsinda intambara kandi gutsindwa urugamba ntibivuze gutsindwa intambara. Icyo iri hame ribumbye ni uko ntawe ugomba kwirara ko byarangiye yatsinze cyangwa se ngo yihebe ko yatsinzwe igihe intambara igikomeje. Natwe intambara yo kurwanya icyaha turimo ni urugendo rwa buri munsi kandi uwa Kristu wese yayitsindwa aramutse arangaye. Tugasabwa kandi kutiheba no kumva byaducikiyeho kubera ko twisuzuma tukabona twarakabije kujya kure y’Imana. Impuruza ya Yezu kuri Yeruzalemu y’icyo gihe ayisaba guhinduka ubu ni njyewe na we tuyibwirwa buri wese mu izina rye uyu munsi. Ngaho nitwakire Nyagasani uhora atugaragariza impuhwe maze intwaro Pawulo Intumwa yagiriye Abanyefezi kwitwaza natwe tuzigire izacu, nta shiti tuzatsinda tubikesha guhora dusenga igihe cyose kandi twambaza uko tubibwirijwe na Roho Mutagatifu.

Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari twisunze muri uku kwezi kw’Ukwakira atuvuganire ku Mwana we Yezu Kristu ngo tumwakire kandi twumve ijwi rye ridushishikariza kumureberaho no kumwigana mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Diyakoni Olivier NDUWAYEZU,

Umudiyakoni wa Diyosezi ya RUHENGERI-Paruwasi ya RWAZA,

Iseminari Nkuru ya NYAKIBANDA.

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *