Tuzirikane ku Batagatifu n’Ubutagatifu

Sangiza abandi iyi nkuru

Intangiriro

Dufite byinshi twakwibaza ku buzima bw’abatagatifu n’amateka y’ishyirwa ryabo muri urwo rwego muri Kiliziya Gatolika. Twasobanura dute umutagatifu ? Ese Bibiliya ivuga iki ku butagatifu n’uko abantu bashobora kwitwa abatagatifu? Kiliziya ikomora he ububasha bwo gushyira abantu bamwe mu rwego rw’abahire n’abatagatifu? Abahanga n’inyigisho z’abakurambere ba Kiliziya bivuga iki ku butagatifu n’abatagatifu? Ese bigenda bite ngo umuntu agere ku rwego rwo gutangazwa nk’umutagatifu muri Kiliziya Gatolika?

  1. Umutagatifu twamusobanura dute mu magambo make ?

Ijambo « Umutagatifu » turifite mu rurimi rw’Ikinyarwanda rikomoka mu ndimi z’amahanga cyane cyane ku ijambo « Mtakatifu » ryo mu rurimi rw’Igiswahili rifite igisobanuro gihura n’igitangwa n’ururimi rw’Igifaransa n’iry’Icyongereza, ariko nazo zibivanye ku Kilatini « Sanctus », bikavuga umuntu cyangwa ikintu kitagira amakemwa ; gitunganye ku rwego rwo hejuru. Mu buzima bw’Iyobokamana, bisobanura mbere na mbere Imana Ubwayo, Yo Nyirubutagatifu, rikanakoreshwa ku muntu watowe n’Imana akanemezwa na Kiliziya nk’urugero rw’imibereho iboneye. Ni umuntu watangajwe ku mugaragaro na Kiliziya cyangwa akaba ataratangajwe ku mugaragaro, ariko akaba yunze ubumwe n’inteko y’ababaye intwari mu kwemera (Heb 12, 1).

Nimero 956 ya Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika igaragaza ko Abatagatifu bunze ubumwe na Kristu mu ijuru bakanatera Kiliziya ishyaka ryo gukomera mu butungane ikesha Kristu We Mutwe wayo. Ntibahwema kuyisabira ku Mana no kuyuzuza mo ibyiza baronse bakiri ku isi babikesha Kristu, Umuhuza w’Imana n’abantu. Muri make, Abatagatifu si abantu b’ibitangazau maso y’abantu; ni abantu basanzwe, babashije kubwira Yego Imana, bityo bakagira uruhare ku Butungane bwayo kuko Yo ubwayo ari Ubutungane. Bemeye kuyoborwa no kubeshwaho nayo. Kiliziya rero isobanura Abatagifu mu nyandiko n’inyigisho nyinshi zose zihurira k’uko nyine ari ingero nziza z’abantu babashije kumva no gushyira mu ngiro Ivanjili ya Kristu.

  1. Ese Bibiliya isobanura ite Ubutagatifu n’uko abantu bashobora kwitwa Abatagatifu?

Ijambo risobanura Ubutagatifu turisanga henshi mu Byanditswe Bitagatifu. Rigaragara kenshi mu Isezerano rya Kera, cyane rigashimangira ko Imana ari yo Nyir’ubutagatifu (1Samweli 6, 20; 2Amateka 30, 27) hanyuma abantu, ahantu, ibintu, ibikorwa, imigenzo, inyubako, inzu n’ibindi bikitwa bitagatifu mu rugero rw’uko byahujwe n’Ubutagatifu bw’Imana.

Mu Isezerano Rishya, Umutagatifu ni ukwiriye iryo zina anakiriho kuko yunze bumwe n’Imana mu mibereho ye. Iyi myumvire yakomeje kuranga Abakristu kugeza uyu munsi n’ubwo nk’uko tuza kubibona umuntu atangazwa ko yageze kuri uru rwego muri Kiliziya Gatolika atakiri muri ubu buzima ariko urwo rugendo akaba yararutangiye akiriho.

Mutagatifu Pawulo Intumwa arikoresha kenshi arikomora ku ijambo ry’Ikigereki “ajios” risabanura mu buryo bwagutse buri wese mu bagize umuryango w’Abakristu. Aramutsa Abanyaroma nk’abatagatifujwe no gutorwa n’Imana (Rom1,7), akanakoresha amagambo asa n’ayo mu ndamutso aha Abanyakorinti (1Kor1,2 na 2Kor1,1) atibagiwe no kubibwira ab’I Efezi (Ef1,1) akabibutsa ko batakiri abanyamahanga n’abasuhuke ko ahubwo basangiye ubwenegihugu n’abatagatifujwe bityo bakabarirwa mu muryango w’Imana (Ef2,19). Iyi ndamutso tunayibona muri Fil1,1.

  1. Abahanga n’Inyigisho z’Abakurambere ba Kiliziya bavuga iki ku butagtifu n’abatagatifu n’uko Kiliziya yatangaza umuntu runaka nk’Umutagatifu?

Kiliziya igira ubu bubasha bwo kugaragaza umuntu runaka nk’Umutagatifu kuko yo ubwayo ari Ntagatifu ku bwa Kristu (Ef 5,25-26), imbuto zabyo zikigaragariza mu mibereho y’abayigize kubw’ingabire za Roho Mutagatifu. Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika ibisobanura neza mu ngingo zayo kuva kuri 823-829. Ubwo butumire bwa Yezu ubwe (Mt5, 48) bukomeza no kuri twese.

Mutagatifu Tomasi w’Akwini, abisobanura byimbitse[1] akongeraho icyo Mutagatifu Ambrozi agaragaza, ko bidusaba gukurikira Kristu atari n’umubiri gusa ahubwo na Roho, kwikuzamo imbuto za Roho Mutagatifu (Gal5,22; Rom6,22) no kwakira ingabire n’imbabazi by’Imana kuko turi abanyabyaha n’abanayantege nke.[2] Mutagatifu Inyasi w’Antiyokiya we akagaragaza ko bisaba kubeshwaho no kwizera Kristu wadupfiriye, ngo muri byo turokoke urupfu.[3]

  1. Amwe mu mateka y’ishyirwa mu rwego rw’Abahire n’Abatagatifu

Kuva mu ntangiriro za Kiliziya, Abakristu babaga bashobora guhabwa iki cyubahiro nyuma yo gupfa, cyane cyane Abahowe Imana, kuva mu kinyejana cya 2 mu gihe cy’itotezwa ry’abakristu, ndetse n’abitangiye gukwirakwiza Ukwemera. Bamwe mu batagatifu bo muri iki gihe twavuga nka Mutagatifu Inyasi w’I Antiyokiya wahowe Imana mu mwaka w’107 ngoma ya Trayani, Mutagatifu Polikarpe Umwepiskopi wa Simirna wahowe Imana mu 167, Mutagatifu Sixte wa II, Umupapa wahowe Imana kuwa 6 Kanama muri 258 ubwo yaturaga igitambo cy’Ukaristiya nk’uko Ibaruwa n.39, 4 ya Mutagatifu Sipriani ibitubwira. Banatubwira kandi uko Mutagifu Lawurenti umwe mu ba Diyakoni 7 wari ushinzwe umutungo w’I Roma nawe yahowe Imana amukurikiye nyuma yo kubiburirwa na Mutagatifu Sixte. Ntitwakwibagirwa kandi abari n’abategarugori bagiye bagaragaza ukwemera n’ubutwari  bidasanzwe. Abo ni Abatagatifu Felisita n’umuja we Peripetuwa, Agatha, Lusiya, Anyesi, Filomena n’abandi benshi tuzi, twabwiwe cyangwa twasomye ahantu hanyuranye kuko Abakristu batotejwe igihe kinini kugera muri 313 ubwo Umwami w’Abami Consitantini ashyizeho igihe cy’agahenge n’ubwisanzure bw’Abakristu, hakanubakwa za Kiliziya zikomeye kugeza na n’ubu, ahabaga hariciwe Abatagatifu. Aha twavuga nk’aho Petero na Pawulo intumwa biciwe.

Ubu buryo bwo kwakira Abatagatifu gutya, kubemera muri Kiliziya no kubiyambaza bwakomeje kugera mu kinyejana cya 10 aho nyine Abakristu bo ubwabo ari bo bagaragazaga ubutagatifu bw’umuntu, hanyuma icyifuzo cyabo (vox populi) kikemezwa n’Umwepiskopi wabo nk’Uhagarariye Kiliziya. Umumonaki w’Umwongereza Alcuin yandikiye Umwami w’Abami Charlemagne mu mwaka wa 798 amusaba ko habaho guhindura ubu buryo ngo harwanywe amarangamutima yashoboraga kubugaragaramo. Kiliziya yatangaje bwa mbere ku mugaragaro ishyirwa mu rwego rw’Abatagatifu ku bwa Papa Yohani wa XV muri 993, itangariza Abepiskopi b’Ubufaransa na Germaniya ko Ulrich, Umwepiskopi wa Augsburg ari Umutagatifu. Ubu buryo bwagiye bukura, ku buryo nko mu kinyejana cya 12 ku bwa Papa Alexandre wa III (Papa kuva kuwa 20/9/1159 kugera kuwa 20/8/1181) hasuzumwe ibyifuzo 12 byo gutangaza abantu banyuranye nk’Abatagatifu, hakemezwa ibyifuzo 5 hanyuma 7 bigateshwa agaciro. Bizakomeza rero uko Kiliziya izagenda ijya mbere bigere n’aho Inama nkuru ya Kiliziya yabereye I Laterani ku nshuro ya 4 mu w’1215 yakuyeho kubaha ibisigazwa by’Abatagatifu hatabayeho uruhushya rutanzwe na Papa nk’Umuyobozi wa Kiliziya y’isi yose. Uburyo buzabona umurongo ufatika mu kinyejana cya 13, umwanzuro wo gushyira umuntu mu rwego rw’Abatagatifu uharirwe Papa wenyine, ariko kugera mu kinyejana cya 16 Umwepiskopi wa Diyosezi runaka yashoboraga kwemeza ko umuntu runaka yisungwa nk’Umutagatifu.

Papa Sigisiti wa 5 (Papa kuva ku ya 1/5/1585 kugera ku ya 27/8/1590) ni we washyizeho Urwego rwa Kiliziya rushinzwe ubuzima bw’abatagatifu n’uburyo bwo kubisunga[4] binyuze mu nyandiko ye ya gitumwa yise Immensa aeterni Dei. Papa Urbano wa VIII (Papa kuva ku ya 29/9/1623 kugera ku ya 29/7/1644) niwe washyize hanze mu w’1625 inyandiko 2 zemejwe mu nyandiko ye ya gishumba yise Caelestis Jerusalem yo kuwa 7/7/1634 asobanura mu buryo butomoye ibigomba kwitabwaho kugira ngo umuntu ashyirwe mu rwego rw’Abahire cyangwa Abatagatifu.

Mu mwaka w’1969 niho iyi Sacrée congrégation des rites chargée d’instruire la cause des saints yagizwe Congrégation pour les causes des saints n’ubwo nayo uburyo bw’imikorere yayo bwahinduwe na Papa Yohani Pawulo wa II[5] mu kugabanya gushingira cyane ku mubare w’ibitangaza hakitabwa ku butagatifu bugaragara mu buzima bw’utangazwa nk’Umuhire cyangwa Umutagatifu, hanyuma umwanzuro ugatangwa na Papa ubwe. Abatagatifu rero kugeza ubu ni benshi, muri bo hakaba harimo Abapapa 83 babaye abayobozi ba Kiliziya, abanyuma batangajwe nk’Abatagatifu bakaba Selestini wa V, Piyo wa V, Piyo wa X, Yohani wa XXIII, Yohani Pawulo wa II na Pawulo wa VI.

  1. Abatagatifu barimo ibyiciro, bakagira n’ibimenyetso bibaranga

Kuva mu mpera z’ikinyejana cya 2 Abatagatifu bariyambazwa. Ibi byatangiranye no gusura imva zabo no kuza kuhasengera. Uko imyaka yagiye yigira imbere, ibi byavuyemo ingendo nyobokamana ngari n’uburyo bukomeye bwo kwisunga Abatagatifu bikaba byaranageze ku buryo bwo guha icyubahiro amashusho n’ibisigazwa byabo, kubagira abarinzi b’imigi n’uduce tunyuranye no kubitirira za Kiliziya. Barimo rero ibyiciro byinshi. Hamenyekanye cyane n’ibimenyetso bibaranga dusanga henshi mu bitabo, mu nyandiko, ku mbuga no mu bitekerezo bya benshi bavuga ku buzima bw’abatagatatifu.

Barimo abahowe Imana barangwa n’ikimenyetso cy’umukindo n’ikamba (la palme et la couronne), amasugi (les vierges) barangwa n’ururabo rwa lisi (le lis), Abepiskopi (les Evêques) barangwa n’inkoni n’ingofero bya gishumba (la mitre et la crosse), Abadiyakoni n’Abahanga ba Kiliziya (Diacres et Docteurs de l’Eglise) barangwa n’Igitabo cy’Amavanjili, Abami barangwa n’ikamba n’ikimenyetso cy’umubumbe w’isi, Abatagatifu bari Abasirikari barangwa n’icumu n’inkota (le glaive ou la lance), Abatagatifu baciwe umutwe (céphalophores) barangwa n’ikimenyetso cy’umutwe waciwe n’igishushanyo cya Kiliziya ku Batagatifu bashinze za Kiliziya zinyuranye.

Ibi ntibikuraho ko hari Abatagatifu bamwe bafite ibimenyetso byabo byihariye.

  • Nka Mutagatifu Andereya Intumwa, afite ibimenyetso birimo Umusaraba uri mu nyuguti ya X, imisumari n’inshundura zo kuroba amafi. Ibi bituruka ahanini kuko yari umurobyi.. Inyandiko z’amateka y’ubuzima bw’Intumwa zivuga ko yahowe Imana amanitswe ku musaraba uri mu nyuguti ya X mu Bugereki aho yari yaragiye kwamamaza Ivanjili.[6] Igihugu cy’Uburusiya na Scotland byamufashe nk’Umurinzi wabyo.
  • Petero Intumwa agaragazwa n’ibimenyetso birimo Ubwato, Imfunguzo, Umusaraba wa gishumba n’inshundura. Ibi biva k’uko yari umurobyi nk’uko twabivuze, akaba kandi yarahawe na Nyagasani ubutumwa bwo kuroba abantu no kuba urutare rwubatseho Kiliziya ya Kristu (Lk5,10; Mt 16,18).
  • Theresa w’I Lisieux agaragazwa n’umusaraba n’indabo z’ama roza, ikimenyetso cy’urukundo yitaga umuhamagaro we.
  • Yohani w’umusaraba agaragazwa na Kagoma (Aigle).
  • Yohani Krizostomu agaragazwa n’Igiti.
  • Mutagatifu Hervé agaragazwa n’Ikirura (loup).
  • Fançois de Paule agaragazwa n’ubwato.
  • Mutagatifu-kazi Doroteya agaragazwa n’indabo n’imbuto za pommes. Tumuhimbaza buri wa 6 Gashyantare. Inyandiko z’amateka zigaragaza ko mu nzira ajya guhorwa Imana, yahuye n’umusore w’umunyamategeko Theophilus wamubwiye amwishongora ho ko yazamwoherereza imbuto zo mu busitani yavuganaga ibyishimo ko azaturamo bidatinze. Mutagatifu-kazi Doroteya yatuye Imana iryo sengesho mbere y’uko ahorwa Imana, abonekerwa n’Umumalayika wari ufite agatebo karimo indabo 3 z’ama roza n’imbuto 3 za pommes abyoherereza Theophilus, amubwira ko bazahurira bidatinze mu busitani. Uyu musore Theophilus yaje guhinduka aba Umukristu, aza no guhorwa Imana.[7]
  • Mutagatifu-kazi Clotilde agaragazwa n’ishusho y’umuntu ufite ishusho ya Kiliziya mu kiganza cye. Yisungwa cyane n’abageni, abana barerwa n’ababyeyi batari ababo kubw’umubiri, ababyeyi, impunzi n’abapfakazi. Ahimbazwa buri wa 4 Kamena.
  • Mutagatifu Alufonsi wa Ligori agaragazwa n’ikimenyetso cy’Ishapure. Ahimbazwa buri wa 1 Kanama. Azwi cyane ku buyoboke bwe bukomeye n’Inyandiko nyinshi ku Mubyeyi Bikira Mariya.
  • Mutagatifu Antoni Mariya Zakariya agaragazwa na kalisa, hostiya n’umusaraba. N’abandi benshi.
  1. Hari abatagatifu bisungwa by’umwihariko
  • Mutagatifu Thomas More ni umurinzi w’abanyamategeko kuko nawe yari umunyamategeko ku ngoma y’Umwami Heneriko wa VIII,
  • Abatagatifu George, Jeanne d’Arc na Maritini w’I Tours ni abarinzi b’abasirikari kubera uko nabo bafitanye isano ya hafi n’igisirikari,
  • Mutagatifu Benedict Labre ni umurinzi w’abatagira aho baba, kuko nawe yabayeho mu mujyi wa Roma atagaira aho aba,
  • Mutagatifu Yohani w’Imana ni umurinzi w’abarwayi,
  • Mutagatifu Fransisko wa Sales ni umurinzi w’abanditsi,
  • Mutagatifu Inyasi wa Loyola ni umurinzi w’abakora imyiherero nyobokamana,
  • Mutagatifu Monica ni umurinzi w’abagore; ababyeyi, kubera uko yitaye ku rugo rwe mu gusabira Umugabo we Patrisi akakira Ubukristu, akanabikorera Umwana we, Mutagatifu Agustini. Hari n’abandi benshi tutarondora ngo dusoze urutonde rwabo.

7.    Ibisabwa kugira ngo umuntu atangazwe nk’Umutagatifu muri Kiliziya Gatolika

Nk’uko bigaragara mu mateka y’urugendo rw’ishyirwa mu rwego rw’Abatagatifu muri Kiliziya Gatolika, kuva mu ntangiriro za Kiliziya kugera mu kinyejana cya 10, nta murongo ufatika wakurikizwaga  ngo hemezwe ko umuntu ashyizwe mu rwego rw’abatagatifu. Imbaga y’abantu ni yo yabaga imbarutso yabyo, Vox Populi, hanyuma umushumba wa Kiliziya akabyemeza mu ruhame, bagakora umuhango wo guha icyubahiro uwatangajwe nk’umutagatifu, maze ibice by’umubiri we bakabishyira muri za Kiliziya, kuli altari n’ahandi hatagatifu. Mu mwaka wa 993, niho handitswe inyandiko ya mbere, yandikwa na Papa Yohani wa XV yandikiye Abepiskopi bo mu Bufaransa no muri Germaniya. Iyi nyandiko yashyiraga Ulrich mu rwego rw’Abatagatifu nk’uko twabivuze haruguru. Ijambo « Canonisation » : Gutangaza ishyirwa mu rwego rw’abatagatifu, ryatangiye gukoreshwa na Papa Benedigito wa VIII mu muhango wo kugirwa umutagatifu kwa Simeoni wa Padolirone muw’1024.[8]

Mu kinyejana cya XII nibwo hatangiye kujya hakorwa ubucukumbuzi umuntu yagereranya n’urubanza, icyo gihe ni Alexandre wa III wari Papa (1159-1181) wabitangije. Inama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Laterano ku nshuro ya IV, muw’1215, yabujije abantu guha icyubahiro kidasanzwe imibiri y’abapfuye batabiherewe uburenganzira na Papa. Papa Gerigori wa IX niwe washyizeho ibigomba gukurikizwa kugira ngo umuntu atangazwe nk’umutagatifu. Ubwo buryo bushya bwakoreshejwe bwa mbere mu gutangaza Galgano Guitotti nk’umutagatifu (Mutagatifu Galgano), uwihayimana wapfuye mu mwaka wa 1181, iperereza ku buzima bwe rikaba ryarabaye imyaka ine nyuma y’uko apfuye. Igenzura ryagombaga kwibanda ku bintu bikurukira: Ukwemera n’ibikorwa byamuranze akiri muzima; n’Ibitangaza byabaye akiri muzima cyangwa amaze gupfa; ibi bikaba ingenzi cyane.

Mu mwaka wa 1634 nibwo Papa Urbano wa VIII yashyizeho inzira ziboneye zikurikizwa ngo uwapfuye atangazwe nk’umutagatifu: Igenzura n’iperereza bikorwa n’urukiko rwa Diyosezi; Ibiro bibishinzwe bagasuzumana ubwitonzi n’ubushishozi amagambo n’inyandiko z’ugaragazwa nk’Umutagatifu, kandi hagashakishwa amakuru k’ubuzima, imico n’ibitangaza byabye  ku usabirwa gutangazwa nk’Umutagatifu; Iyo ibyo birangiye, bikemezwa ko ari ukuri, inyandiko yabyo yashyikirizwaga Papa, akabyemeza mu nyandiko kandi akayishyiraho umukono; hagakurikiraho isuzuma ku iyobokamana, ubutwari, imico myiza, bikongera bikigwaho n’ibiro by’i Roma bibishinzwe; hakemezwa bwa nyuma ibitangaza, nibura bibiri.

Kugeza muri iki gihe turimo ibi nibyo bikurukizwa, ariko byagiye bivururwa buhoro buhoro. Congrégation pour les Causes des Saints yahawe iri zina muw’ 1969 igaragaza ko kugira ngo umuntu agere aho kwitwa Umutagatifu muri Kiliziya Gatolika binyura mu byiciro 4 by’ingenzi bigenda bikurikirana:

  1. Serviteur de Dieu : Umugaragu w’Imana :

Kuri uru rwego Umwepiskopi wa Diyosezi asaba Icyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika itangizwa ry’urugendo rw’ishyirwa mu rwego rw’abatagatifu ashyingiye ku bushakashatsi bwakozwe ku migenzo n’ibyaranze ubuzima bw’usabirwa kugaragazwa nk’Umutagatifu. Icyicaro gikuru cya Kiliziya binyuze muri Congrégation pour les causes des Saints isuzuma ibyo yahawe ikabyemeza igatangaza inyandiko ihabwa ubuyobozi bwa Diyosezi bugatangiza urwo rugendo ari nako nyir’ugusabirwa kugaragazwa nk’Umutagatifu ahabwa iri zina ry’Umugaragu w’Imana (Serviteur de Dieu).

  1. Vénérable : Umunyacyubahiro :

Kuri uru rwego, iby’ingenzi ni ukuba waritabye Imana uri urugero rw’ubutungane no kuba hari indangagaciro n’imigenzo myiza ya gitwari yakuranze hakaba hashyize imyaka itari munsi y’itanu. Usabirwa kugaragazwa nk’Umunyacyubahiro agomba kuba yaragize ubuzima bwa gikristu ku buryo bw’intangarugero, yaragaragaje kandi imigenzo ishingiye ku Ivanjili mu buzima bwe.

Ni urugendo rufata ishusho isa n’iy’urubanza rwo mu rukiko, bikanyura mu byiciro 5 :

1-Kwakira abatangabuhamya,

2-Gusuzuma inyandiko za nyir’ubwite bigakorwa n’Itsinda ryashyizweho n’Umwepiskopi,

3-Iyo ibyiciro2 bibanza birangiye Congrégation pour les Causes des Saints isohora inyandiko yitwa « positif » ihuriza hamwe iby’ibanze byaranze Umugaragu w’Imana,

4-Gahunda yo kuganira ku buzima bw’usabirwa kugaragazwa nk’Umutagatifu, bigakorwa n’abahanga muri Tewolojiya, Abakaridinali n’Abepiskopi batumwe na Congrégation pour les Causes des Saints,

5-Iyo byose birangiye, byemezwa n’Inyandiko ya Papa yemeza imigenzo y’usabirwa kugaragazwa nk’Umutagatifu.

Uwari Umugaragu w’Imana (Serviteur de Dieu) akagirwa Umunyacyubahiro (Vénérable).

  1. Bienheureux : Umuhire :

Ibya ngombwa ni ukuba waritabye Imana upfanye impumeko y’ubutagatifu, kuba waremejweho ubutwari n’imigenzo myiza cyangwa waritangiye abandi ku bushake no kuba waragaragaje igitangaza. Ibi nabyo binyura mu byiciro5 :

1-Kugaragaza Umunyacyubahiro nk’urugero rwiza mu maso y’umuryango w’Imana nk’uwuvuganira ku Mana,

2-Gusuzuma igitangaza cyagaragaye binyuze mu kwisunga uyu Munyacyubahiro hakifashishwa inzobere mu by’Ubuvuzi zunganirwa n’impuguke muri Tewolojiya,

3-Papa atangaza inyandiko yemeza ishyirwa mu rwego rw’Abahire,

4-Papa atangaza itariki y’umuhango w’ishyirwa mu rwego rw’Abahire,

5-Hanyuma hakaba Umuhango nyir’izina w’ishyirwa mu rwego rw’abahire.

  1. Saint : Umutagatifu :

Ibya ngombwa kuri uru rwego ni nk’ibyo twabonye k’Umuhire ukongera ho kuba yaragaragaje ibitangaza 2 cyangwa birenze. Hakorwa ubushakashatsi bushingiye ku buvuzi, hagakurikizwa amabwiriza ya Congrégation pour les Causes des Saints. Nabyo bikanyura mu byiciro5 :

1-Kwemeza igitangaza cya2

2-Gusuzuma ko igitangaza cyagaragaye nyuma y’uko habayeho gushyirwa mu rwego rw’Abahire

3-Papa amaze kubisuzuma abyemeza mu nyandiko, « Décret de canonisation »

4-Habaho Umuhuro w’Abakardinali utumijwe na Papa ugafata umwanzuro w’umunsi w’ishyirwa mu rwego rw’abatagatifu

5-Ibirori nyir’izina by’ishyirwa mu rwego rw’Abatagatifu.

Hari icyitonderwa:

  • Papa ashobora kwemera ishyirwa mu rwego rw’Abatagatifu ry’Umuhire runaka utaragaragaje igitangaza, agashingira gusa k’uko yagaragayeho ubutwari n’imigenzo myiza. Ni byo bita « la voie équipollente» yagaragaye kuri Papa Yohani wa XXIII n’Umuhire Marguerite de Città di Castello (banita Marguerite de Metola umutaliyani-kazi wavukanye ubuhumyi muri 1287).
  • Uwahowe Imana ashobora kugaragazwa nk’ Umuhire nta gitangaza kigaragaye hanyuma akagirwa Umutagatifu habonetse igitangaza n’ubwo hatabura impinduka n’irengayobora (des exceptions).

Umusozo

Abatagatifu ni ingero z’uko gukurikira Imana no kuyikomeraho bishoboka. Si abantu b’ibitangaza, ahubwo ni abashoboye kwemerera Imana nyabyo kwinjira mu buzima bwabo, bagashyira mu ngiro itegeko ryayo ry’urukundo. Mu kudushishikariza kubisunga no guhimbaza iminsi y’ukuvuka kwabo mu ijuru, Kiliziya iba igamije kudushishikariza kubisunga no kubigiraho kuko twunze ubumwe nabo.

Kiliziya igira ububasha bwo kugaragaza umuntu runaka nk’Umutagatifu kuko yo ubwayo ari Ntagatifu ku bwa Kristu (Ef 5, 25-26), imbuto zabyo zikigaragariza mu mibereho y’abayigize kubw’ingabire za Roho Mutagatifu, maze Kristu akayikomezamo bwa butumire aha abe bose adushishikariza kuba Intungane nka Data uri mu ijuru (Mt5,48) mu kwikuzamo imbuto za Roho Mutagatifu (Gal 5, 22; Rom 6, 22) no kwakira ingabire n’imbabazi by’Imana kuko turi abanyabyaha n’abanayantege nke. Dushishikarire kubisunga no kwigana urugero rw’imibereho yabo myiza ngo tuzaberwe no kubasanga aho baganje bashengereye Imana mu bwami bw’ijuru.

Diyakoni Jean Renovatus IRADUKUNDA,

Umudiyakoni wa Diyosezi Gatolika ya RUHENGERI mu Iseminari Nkuru ya NYAKIBANDA.

[1] Reba Saint Thomas d’Aquin, Summa Theologiae II-II, q.184, a.3

[2] Reba Papa Piyo XII, Mystici Corporis yo kuwa 29 Kamena 1943, n. 164 no muri Lumen Gentium (Rumuri rw’amahanga) y’Inama Nkuru ya Vatikani ya 2 yo kuwa 21 Nzeri 1964, n. 39.

[3] Ibaruwa Mutagatifu Inyasi w’Antiyokiya yandikiye Abanyatraliya 2,1.

[4] Uru rwego rwiswe: La Sacrée congrégation des rites chargée d’instruire la cause des saints

[5] Ibi byanyuze mu nyandiko ya Papa Yohani Pawulo wa II yiswe Divinus perfectionnis magister yo mu mwaka w’1983

[6] Reba Abatagatifu mu minsi y’umwaka, Editions de l’Imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015, 316-317.

[7] Reba Abatagatifu mu minsi y’umwaka, Editions de l’Imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015, 67-68.

[8] Reba https://www.unversalis.fr/encyclopedie/canonisation twayisuye bwa nyuma ku Cyumweru, tariki 4/2/2024.

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *