BAMWE MU BAGIZE IHURIRO RY’INSHUTI ZA BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI WA FATIMA (Fraternité Notre Dame de Fatima) BASUYE ITSINDA RYA SEMINARI NTO YA NKUMBA
Kuri iki cyumweru tariki ya 10/11/2024, bamwe mu bagize Ihuriro ry’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima muri Diyosezi ya Ruhengeri, basuye itsinda rya Seminari nto ya NKUMBA yitiriwe Mutagatifu Yohani intumwa. Urwo ruzinduko rwabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatangiye saa 11h00’ giturwa na Padiri Ernest NZAMWITAKUZE, Omoniye w’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, akaba ari na we wari waherekeje iryo tsinda. Yari akikijwe
na Padiri Laurent UWAYEZU, ushinzwe amasomo mu Iseminari, hari Padiri Blaise UKWIZERA ushinzwe ubuzima bwa roho bw’abaseminari n’umufaratiri Maurice Bonheur NIYONKURU uri kwimenyereza.
Mu nyigisho Padiri Ernest, yagarutse ku masomo matagatifu y’icyumweru cya 32 gisanzwe, umwaka B. Yavuze ko kurangwa n’umutima ukunda kandi utanga bidasaba gutunga ibya Mirenge ku Ntenyo, ahubwo bisaba kugira umutima w’ineza n’ubuntu. Yaduhamagariye kugira umutima utanga ( esprit de partage, sharing spirit). Mbere y’uko twakira umugisha, habayeho kwerekana abashyitsi no kuvuga muri make kuri Fraternité Notre Dame de Fatima. Padiri yatubwiye ko Ihuriro ryatangiye kuwa 13 Gicurasi 2022, rigashingwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.
Nyuma y’Igitambo cy’Ukaristiya, Abashyitsi n’abasangwa bose bahuriye ku ishusho y’Umubyeyi Bikira Mariya bafatanya kuvuga Indamutso ya Malayika. Twagiye kuruhuka no gufata ifunguro, twongera guhura.
Nyuma y’akaruhuko, saa 14h00’, mu gihe cy’imiryango ya Agisiyo Gatolika.
Itsinda ry’ Nshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ryahuye n’abaseminari 61 barimo 25 bari basanzwe baratangiye ndetse n’abifuza kuryinjiramo .
Hatanzwe ubutumwa butandukanye aho muri Salle. Perezida w’Ihuriro Vincent HAKIZIMANA, yasobanuye Ihuriro icyo ari cyo n’impamvu ryashinzwe . Sr Donatille NYIRAHABIMANA, na we yagarutse ku mabonekerwa y’I Fatima, ayahuza n’ay’i Kibeho no ku rukundo rutavangiye tugomba kugirira Umubyeyi Bikira Mariya. Habayeho n’umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye.
Abagize ihuriro rya Paruwasi Katedrale bahaye impano y’Ishusho ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima abo mu Iseminari, kandi babasigiye n’impapuro (dépliants) zivuga kuri iryo Ihuriro. Abapadiri bari bahagarariye ubuyobozi bwa seminari bashoje bashimira abagize Ihuriro babasuye, n’uko baje guhugura abaseminari. Nyuma y’ibyo hafashwe ifoto y’urwibutso16h30’.
Abanyamuryango bashya
Itsinda ry’ Ishuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, ryaratembereye rigera mu rugo rw’ababikira b’Abavizitandine hafi ya Seminari, babagezaho amakuru y’Ihuriro banabasaba kurisabira ngo rizashobore gusohoza neza inshingano zaryo n’icyifuzo cy’Umwepiskopi warishinze. Byabaye nk’igitangaza, kuko kwabaye korosora uwabyukaga. Abo babikira bavuze ko uwo Mubyeyi basanzwe bamwiyambaza cyane kuko ari we wabakiriye igihe batahaga urugo barimo rwa Nkumba, ko buri wese yinjiye mu cyumba abamo akahasanga ishusho y’uwo Mubyeyi wa Fatima. Ikindi ni uko muri uwo mwanya hari ababikira b’abanyarwandakazi (visitandines ) baba ku butaka butagatifu bwa Fatima muri Portugal. Na bo basangije abashyitsi amakuru ya Fatima ndetse bahana “adresses” ku buryo uwakwifuza kujya I Fatima atagira ikibazo. Ibyo byahise bisubiza ikibazo cyari kimaze iminsi cyibazwa mu Ihuriro cy’ukuntu ryagirana umubano n’abakristu ba Fatima Portugal. Abo babikira bose biyemeje gukomeza guherekesha isengesho Ihuriro ry’Inshuti za Bikira Mariya, kandi basaba kujya basurwa kenshi mu buryo bwo gukomeza umubano n’Ihuriro.
TUYIZERE Fidèle
Urubyiruko rwo mu’Ihuriro ry’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima.
Paruwasi Katedrali ya RUHENGERI.